UMWEPISIKOPI WA DIYOSEZI YA NYUNDO YIFATANYIJE N’ABAKRISTU BA PARUWASI YEZU NYIRIMPUHWE GAKERI KWIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA ITANU PARUWASI IMAZE ISHINZWE

Ku itariki ya 05 Nzeri 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo, yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe Gakeri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka iyi Paruwasi imaze ishinzwe. Ibyo birori byabereye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe Gakeri. Muri iyi misa kandi habereyemo umuhango wo kwimika Padiri Donatien NDACYAYISABA, Padiri mukuru mushya wa Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe Gakeri. Paruwasi Gakeri yizihiza isabukuru y’imyaka itanu, ikaba yarashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA ku ya 31/08/2016. Niyo Paruwasi ya mbere yashinze kuva aho abereye Umushumba wa Doyosezi ya Nyundo.

Muri iyi misa amasomo yasomwe ni ayo ku cyumweru cya 23 mu byumweru bisanzwe by’Umwaka wa Liturjiya B. Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 35, 4-7a). Zaburi ni iy’146. Isomo rya kabiri ryavuye mu ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo (Yak 2, 1-5), naho Ivanili ni iya mutagatifu Mariko (Mk 7, 31-37). Mu nyigisho ye, Umwepisikopi yashishikarije abakristu guharanira gutanga ihumure nk’uko umuhanuzi Izayi yahumurije umuryango w’Imana. Yasabye abakristu ko bagomba kurenga imbibi z’ibibatandukanya, bakimika umuco mwiza wo kubana neza nta kwivangura gushingiye ku moko, uturere, abakire n’abakene.
Mbere y’uko Igatambo cy’Ukaristiya gihumuza, Umwepisikopi yeretse abakristu ku mugaragaro abapadiri bakorera ubutumwa muri iyo Paruwasi. Abo ni Padiri Donatien NDACYAYISABA, Padiri Mukuru na Padiri Jean Bosco BIBARABEJO. Umwepisikopi yakurikijeho gushyikiriza Padiri mukuru imfunguzo za Kiliziya, urufunguzo rw’ubushyinguro bw’Isakaramentu ritagatifu na kashe ya Paruwasi.

Nk’uko Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya kibiteganya mu ngingo yacyo ya 833, Padiri Mukuru wa Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe Gakeri, imbere y’Umwepiskopi, yatangaje Indangakwemera ya Kiliziya mu ruhame rw’abakristu kandi arahirira gutunganya neza umurimo wa Kiliziya. Mu ndahiro ye, yavuze ko azigisha Ijambo ry’Imana ashize amanga, yiyemeza no kuzaba umubyeyi wa bose, cyane cyane abakene, abapfakazi, imfubyi, n’ababaye bose.


Nyuma y’indahiro ya Padiri mukuru, hakurikiyeho gutega amatwi ijambo ry’umukristu uhagarariye abandi, iry’uhagarariye inzego bwite za Leta, irya Padiri ushinzwe akarere k’ubutumwa ka Murunda, irya Padiri mukuru, n’ijambo nyamukuru ry’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo.
Bwana Jean Védaste HABIMANA wavuze mu izina ry’abakristu, yashimiye Imana yakoze igitangaza bakabona Paruwasi. Yashimiye kandi Umwepisikopi wabafunguriye Paruwasi akayiha n’abasaserdoti bayifashije gutera intambwe igaragara kandi mu gihe gito. Yashimangiye ko Paruwasi ya Gakeri ikiri nto mu myaka ariko ikaba igaragara nk’ikuze. Ibyo bigaragarira mu buzima bwa Roho no mu iterambere rya Paruwasi. Yashimiye abasaserdoti batangiranye na Paruwasi kandi yizeza abahakorera ubutumwa ko abakristu biyeguye gufatanya nabo kwiyubakira Paruwasi. Asoza yavuze ko hari ibyagezweho byinshi ariko hari n’ibindi bazageraho bafatanyije n’abasaserdoti.
Bwana NTIHINYURWA Janvier, umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya nawe yagarutse ku bufatanye bwaranze abasaserdoti bose bakoreye n’abakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Gakeri. Yashimiye Umwepisikopi ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika n’inzego za Leta kandi asaba ko bwakomeza.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Yezu Nyirimpuhwe Gakeri mu ijambo rye, yashimye Imana iduha ubuzima, ikadutora kugirango tugeze Inkuru Nziza ku bakene. By’umwihariko,yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo wamuramburiyeho ibiganza amuha isakaramentu ry’Ubusaserdoti kugirango yigishe, atagatifuze kandi ayobore imbaga y’imana. Yanamushimiye ubutumwa bushya yamuhaye bwo kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe Gakeri. Yashimiye kandi abapadiri bamubanjirije mu butumwa muri iyi Paruwasi: Padiri Christophe MUDAHERANWA, Padiri Joseph NTIRANDEKURA na Padiri Jean Bosco BIBARABEJO. Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gakeri yagarutse ku ruhare rw’abapabapadiri bakoreraga ubutumwa muri Paruwasi Crête Congo-Nil kandi abashimira umurava bakoranye kugirango Paruwasi ya Gakeri ishingwe. Yavuze ko abapadiri n’abihayimana bavuka muri Paruwasi Gakeri bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya Paruwasi kandi abashimira ubwo bwitange bubaranga. Asoza ijambo rye, Padiri Mukuru Donatien NDACYAYISABA yijeje Umwepisikopi wa Nyundo ko azakomeza kumwubaha we n’abazamusimbura bose, ko azabana neza n’abandi bapadiri bafatanyije ubutumwa ndetse n’abafaratiri kandi agakorana n’abakristu mu kwitagatifuza no mu iterambere rya Paruwasi. Ibyo byose bakazabigeraho banashyira mu ngiro icyerecyezo cy’uyu mwaka w’iyogezabutumwa wa 2021-2022: «TURUSHEHO KWIMAKAZA ISANO IHEBUJE DUFITANYE N’IMANA N’ABAVANDIMWE, DUHEREYE IWACU MU RUGO. »
Padiri Prosper NTIYAMIRA uhagarariye akarere k’ubutumwa ka Murunda, yahaye ikaze Padiri Donatien NDACYAYISABA, ashimira Imana kubera imyaka itanu Paruwasi imaze ishinzwe. Nawe yashimiye Umwepisikopi wa Nyundo kubera ubushishozi no kumenyera abakristu igikwiye. Yasabye Padiri mukuru wa Gakeri gufatanya n’abasaserdoti ndetse n’abakristu kugirango abashe gusohoza neza ubutumwa ahamagariwe.
Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, mu ijambo rye, yashimiye Imana yayoboye abakristu n’abasaserdoti ba Paruwasi ya Gakeri muri iyi myaka 5 ishize. Yashimiye abakristu umutimwa mwiza ubaranga kandi abasaba gufatanya n’abasaserdoti mu kubaka paruwasi yabo. Umwepiskopi yavuze ko Paruwasi ya Gakeri yavukanye imbaraga nyinshi, ibyo ikaba ibikesha abasaserdoti bayikoreyemo ubutumwa bafatanyije n’abakristu. Yabasabye abasaserdoti n’abakristu gukomeza ubufatanye kandi bagakorana n’inzego bwite za Leta kugirango bite ku iterambere ry’abakristu haba kuri Roho no ku mubiri. Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa byinshi by’ubuyoboke bihagarara, ibyo ntibizatume abakristu bacika intege. Yashishikarije abasaserdoti gutangira kubyutsa abakristu bahereye cyane cyane ku rubyiruko kuko ari rwo Kiliziya y’ejo. Yasabye abakristu kwita ku muryango by’umwihariko bagaharanira urugo rubana neza kandi rutanga uburere bwiza, bakohereza abana mu ishuri, bakita ku buzima bwabo babatangira ubwisungane mu kwivuza. Asoza yashimiye komite zose za Paruwasi, abakuru ba za Santarali n’abandi bose bagize uruhare mu iterambere rya Paruwasi muri iyi myaka itanu ishize Paruwasi ishinzwe.

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *