UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA NYUNDO YAFUNGUYE KU MUGARAGARO UMWAKA W’AMASHURI WA 2021-2022 MU ISHURI RYISUMBUYE RYA NYANGE

Ku itariki ya 27 Ugushyingo 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet  MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yafunguye ku mugaragaro Umwaka w’Amashuri wa 2021-2022 mu Ishuri Ryisumbuye ryaragijwe Mutagatifu Yozefu rya Nyange. Uwo muhango wabereye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri iryo shuri, witabirwa n’Abasaserdoti, Abihayimana, abarerewe muri iryo shuri, ababyeyi barirereramo, abafatanyabikorwa n’inshuti zaryo. Muri uwo muhango kandi Umwepiskopi yifatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri burangajwe imbere na Padiri René Claude HAKIZIMANA, ababyeyi baharerera, abarezi, n’abanyeshuri baryigamo, gushimira no gusezera kuri bwana GAPASI UWAMUNGU Léonard, wari amaze imyaka 23 ari umuyobozi waryo, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.  Amasomo matagatifu yazirikanwe muri icyo Gitambo cy’Ukaristiya, isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Intangiriro (Gn 1, 26-31), isomo rya kabiri riva mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti (1Co 12, 12-27) naho Ivanjili ntagatifu ni iya mutagatifu Matayo (Mt 5, 13-16). Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yabwiye abari aho bose ko twese Imana, Umuremyi w’ibiriho byose, yaturemye mu ishusho ryayo. Ibyo rero nibyo twakagombye kubakiraho ubumwe n’ubuvandimwe bwacu, tukarushaho kumva isano dufitanye nk’abana b’Umubyeyi umwe. Umwepiskopi yashishikarije abanyeshuri kurangwa n’ubwo bumwe, bagakorera hamwe ariko bagamije icyiza nk’ingingo zigize umubiri umwe. Ikindi yagarutseho, yashishikarije abari aho bose ko bagomba kurangwa n’ubufatanye mu gukora icyiza bakirinda ikibi aho kiva kigagera. Ubwo bumwe nibwo buzaduha kubera abandi urumuri n’umunyu w’isi.’ Nyuma yo kuzirikana ku Ijambo ry’Imana, Umwepiskopi yatangaje ku mugaragaro ko afunguye Umwaka w’Amashuri wa 2021-2022, aboneraho no kwifuriza abanyeshuri n’abarezi kuzawugiramo imbuto nyinshi kandi nziza mu myigire no mu mitsindire.

Igitambo cy’Ukaristiya gihumuje, hakurikiyeho gutega amatwi ijambo ry’ikaze rya Padiri René Claude HAKIZIMANA, Umuyobozi w’ishuri, irya HARELIMANA Claudien wakoranye na GAPASI Léonard wavuze mu izina ry’abarezi, iry’uhagarariye ababyeyi, iry’abarerewe muri iryo shuri, uhagarariye inzego bwite za Leta, irya GAPASI Léonard, iry’Umanyamabanga nshingwabikorwa wa CHENO, n’ijambo nyamukuru ry’Umwepiskopi.

Abo bose baranzwe no gushimira GAPASI Léonard ubwitange bwamuranze mu kurerera igihugu. HARELIMANA Claudien wakoranye nawe, yavuze ko ibigwi bye ari byinshi. Nubwo yari umuyobozi wabi ntibyamubujije kuba umubyeyi w’abo bakoranaga. Ishuri yararyitangiye muri byinshi kandi bigaragarira amaso. Ibi byagarutsweho na Innocent KANYARWANDA uhagarariye komite y’ababyeyi barerera muri iryo shuri washimiye intambwe imaze guterwa kugirango rikomeze ritere imbere. Yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo witanze akaza gufungura ku mugaragaro Umwaka w’Amashuri 2021-2022 no kubafasha gushimira GAPASI Léonard wayoboraga iryo shuri akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Yavuze ko  nubwo iri shuri ryaciye mu bihe bikomeye cyane  kandi bibi, bikarishegesha, batazatuma risubira inyuma. Yijeje Umwepiskopi n’ubuyobozi bw’ishuri burangajwe imbere na nyakubahwa Padiri René Claude HAKIZIMANA ko ubufatanye bwabo nk’ababyeyi butazigera bubura bityo iryo shuri rikomeze ritere imbere mu gutanga uburere bubereye abana b’Urwanda na Kiliziya. Yanzuye ijambo rye ashimira GAPASI Léonard ko ubwitange n’umurava yagaragaje muri iryo shuri bitazibagirana kandi ko azahora aterwa ishema n’abo yarereze.

Bwana GAPASI Léonard nawe ijambo rye ryaranzwe no gushimira Imana yamurinze muri iyi myaka 23 ayobora iryo shuri, yashimiye by’umwihariko Diyosezi ya Nyundo yamugiriye icyizere ikamuhitamo ngo ayobora Ishuri Ryisumbuye rya Nyange. Yavuze ko ibyagezweho byose atabikesha imbaraga ze bwite ahubwo ko ari ubufatanye n’inzego zitandukanye. Abo yashimiye cyane ni Jumélage Rhenanie-Palatinat, CHENO (Urwego rw’Igihugu rw’Intwari, Imidari n’Impeta by’Ishimwe=  The Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honour) n’umunyamabanga nshingwabikorwa  wayo bwana NKUSI Déo , Impuzamiryango PRO-FEMMES TWESE HAMWE, MINISPOC, Akarere ka Ngororero, Paruwasi ya Nyange n’Abasaserdoti bayikoreyemo ubutumwa. Yashimiye kandi ababyeyi n’abarezi bakoranye nawe muri iryo shuri. Asoza yasabye abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange kwirinda imvugo yadutse muri iki gihe igiri iti : « Nta myaka ijana ». Yavuze ko ibyo bikurura ubunebwe kandi bikadindiza iterambere ry’umuntu n’iry’igihugu. Kugirango batsinde iyo ndwara, yabashishikarije gukorana umurava no kwiga neza bagatsinda. Agaruka ku babyeyi, yabasabye kuba hafi y’abana babo kandi bakitoza kwita ku mwana wese nk’uwawe kuko aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.

Madame MUKANDAYISENGA Pélagie wavuze mu ijwi ry’abagize umuryango «TWESE ABIZE I NYANGE», yashimiye ubuyobozi bw’iryo shuri kubera ubushishozi n’ubwitange bagaragaza mu murimo wabo wo kurerera Urwanda. By’umwihariko uyu muryango washimiye uruhare rukomeye iryo shuri rigaragaza mu kubanisha neza abana b’Urwanda, babatoza umuco mwiza wo kugira ubumuntu no kurangwa n’ubutwari. Ikindi, ni umusanzu ukomeye mu kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda no kubutoza abana biga muri iryo shuri. Bashimiye bwana GAPASI UWAMUNGU Léonard, wahoze ari umuyobozi w’iryo shuri kuberako yababereye umubyeyi. Babwiye abari bari aho k’uburere bwuzuye bavomye muri iryo shuri bari kubukoresha nabo bubaka igihugu mu mirimo itandukanye barimo. Bashimiye GAPASI Léonard umuco mwiza yabatoje bamubwira ko ikiruhuko gihabwa uwakoze. Bamwifurije gukomeza kurangwa no gukunda umurimo kandi bamwizeyeho inama zubaka. Bamusezeranyije kandi bamwizeza ko bazakomeza kuba intangarugero aho bari hose.

TUYAMBAZE Jean Damascène ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nyange, waje uhagarariye inzego bwite za Leta, yashimiye ubuyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo uburyo bufatanya na Leta by’umwihariko Akarere ka Ngororero mu burezi no mu bindi bikorwa bitandukanye. Yashimiye Umwepiskopi ko akomeje kwita ku Ishuri Ryisumbuye rya Nyange, ubu akaba yaranarihaye umuyobozi w’umupadiri. Yabwiye Umwepiskopi n’ubuyobozi bw’iryo shuri ko inkunga y’ubufatanye mu mu kuriteza imbere itazigera ibura. Yanzuye ijambo rye yifuriza GAPASI Léonard ishya n’ihirwe mu buzima bushya agiyemo. Uko gushimira kandi ubuyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo bwagarutsweho na bwana Déo NKUSI Umunyamabanga wa CHENO wavuze ko ubufatanye bwa Diyosezi ya Nyundo na CHENO butagomba gusubira inyuma cyangwa ngo bucike intege bitewe n’ibikorwa byinshi bateganya guhuriramo. Agaruka ku mateka y’iryo shuri, yavuze ko rigomba guhabwa agaciro kugirango amateka yaryo akomeze abere Abanyarwanda n’abanyamahanga inyigisho ikomeye cyane yo kurwanya ihohoterwa ry’ikiremwa muntu. Yavuze ko amateka yaryo ari mu mateka y’ Urwanda kandi akaba no mu mateka y’isi. Ni amateka yigisa kandi yubaka bityo agomba kubungabungwa. Yasabye inzego zitandukanye gukora ubuvugizi kugirango ayo amateka atazibagirana kandi arusheho gufasaha benshi.  

Padiri René Claude HAKIZIMANA, umuyobozi mushya w’Ishuri Ryisumbuye rya Nyange, yashimiye Umwepiskopi witanze akaza guturira Igitambo cy’Ukaristiya muri iryo shuri kugirango anabafungurira Umwaka w’Amashuri kumugaragaro abonereho no kubafasaha gushimira  GAPASI Léonard. Yamushimiye kandi icyizere yamugiriye amuha ubutumwa muri iryo shuri. Nawe yijeje Umwepiskopi ko azakomeza ubufatanye n’abarezi n’ababyeyi kugirango  iri shuri rikomeze kuba  icyitegererezo mu gutanga uburere bwuzuye.

Mu ijambo nyamukuru, Umwepiskopi wa Nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, yashimiye Imana yafashije abana gutangira Umwaka w’Amashuri wa 2021-2022 kandi abifuriza kuzawusoza neza. Yashimiye GAPASI Léonard imirimo yose yakoze yitangira iryo shuri. Ntiyabaye umuyobozi ahubwo yabaye umubyeyi mu bihe bikomeye iryo shuri ryanyuzemo kandi ntiyacika intege. Umwepiskopi yashishikarije abana baharererwa n’abarezi kurangwa n’umurimo unoze bafatira urugero kuri Mutagatifu Yozefu waragijwe iryo shuri. Yabibukije ko bagomba kurangwa no gutsinda bakirinda ubunebwe : Excellence oui ; médiocrité non. Effort oui, facilité non. Intumbero y’Umwepiskopi kuri iri shuri ni uko ryakomeza kuba icyitegererezo mu Rwanda mu kwigisha amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Yijeje Umunyamabanga nsingwabikorwa wa CHENO ko bazakomeza ubwo bufatanye kugirango icyo cyerecyezo kigamijwe kigerweho. Yashimiye abaharerewe bose bari bitabiriye uwo muhango ko uburere bahakuye bwabafasha mu kwiteza imbere mu mibereho yabo. Yabashimiye ko bakomeje kwishyira hamwe ubu bakaba bafite umuryango ubahuza witwa TWESE HAMWE ABIZE I NYANGE, abasaba ko abatarawujyamo bashishikarizwa kuwinjiramo kugirango bakomeze gutanga umuganda wabo mu kubanisha Abanyarwanda. Yanabasabye gusura abana kenshi kuko bibatera imbaraga iyo babona bakuru babo ibyo bagezeho. Asoza yashimiye umuyobozi mushya w’ishuri, Padiri René Claude HAKIZIMANA, wakiriye neza ubutumwa bwo kuyobora iryo shuri. Yamusabye gukomereza aho GAPASI Léonard yari agerereje kandi akanaharenza. Yamushishikarije gufatanya n’inzego zitandukanye kugiranngo ibyo azabigereho cyane cyane ubuyobozi bwa Diyosezi, komite y’ababyeyi n’abarezi, inzego bwite za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa. Ku bibazo bihari by’abanyeshuri bake, Umwepiskopi yavuze ko bazakomeza kuvugana na Minisiteri y’uburezi kugirango gikemuke. Ibyo bizajyana no kongeramo andi mashami byaba byiza hakajyamo n’ishami rya Siyansi.

Dusoza twabibutsa ko Ishuri ryisumbuye rya Nyange, ryashinzwe n’ababyeyi. Icyo gihe ryitwaga INTAMBWE. Nyuma ababyeyi baje kugira intege nke maze biyambaza Diyosezi ya Nyundo ngo iryiteho. Nyiricyubahiro Musenyeri Wenceslas KALIBUSHI yakiriye icyifuzo cy’abo babyeyi maze kuva icyo gihe Ishuri ryisumbuye rya Nyange  ryegurirwa Diyosezi ya Nyundo kandi riba ishuri rifashwa na Leta ku bw’amasezerano. Ryatangiye ryitwa INTAMBWE ririmo ishami nderabarezi (Ecole Normal Primaire de Nyange). Nyuma hajemo amashami y’Icungamutungo n’Ibaruramari, nyuma ibyo byaje gusimburwa n’Ibaruramari gusa. Muri uyu mwaka w’Amashuri wa 2021-2022, rifite amashami 2 ariyo MEG na HEL. Mu byiciro byombi rifite abanyeshuri 300 barerwa n’abarezi 16. Iri shuri rifite amateka yihariye kandi akomeye. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryarasenywe risigara ari amatongo. Mu ijoro ryo kuwa 18/3/1997 rishyira kuwa 19/3/1997, ryatewe n’abacengezi basaba abana kwitandukanya bakurikije amoko yabo ariko abana babyamaganira kure mu mvugo igira iti : « TWESE TURI ABANYARWANDA ». Icyo gihe batandatu muri bo bahise bicwa ubu bakaba barashyizwe mu Ntwari z’igihugu mu cyiciro cy’IMENA.  Mu rugendo rw’imyaka 23 riyobowe na GAPASI Léonard, hari intambwe yatewe mukurisana no gusigasira amateka yaryo. Kugirango amateka yaryo atazasibangana kandi akomeze gufasha ingeri zitandukanye z’abaryigamo, abasoma amateka y’Urwanda n’Abanyarwanda muri rusange, muri iri shuri hatangiye imirimo yo gutunganya inzu ndangamateka (musée) izafasha abanyeshuri n’Abanyarwanda kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’amateka yihariye y’iryo shuri.

IGICUMBI CY’UBUTWARI MU ISHURI RYISUMBUYE RYA NYANGE
IMWE MU MIRIMO YO GUTUNGANYA INZU NDANGAMATEKA MU ISHURI RYISUMBUYE RYA NYANGE
BAMWE MUBAGIZE UMURYANGO “TWESE ABIZE I NYANGE”

Padiri Jean-Paul SEBAGARAGU

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.