UMWEPISIKOPI WA DIYOSEZI YA NYUNDO YATANGIJE KU MUGARAGARO PARUWASI NSHYA YA MBUGANGARI

Ku itariki ya 22 Kanama 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo, yafunguye ku mugaragaro Paruwasi nshya ya Mbugangari. Uwo muhango wabereye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi nshya, witabirwa n’abakristu ba Mbugangari, abihayimana n’abasaserdoti. Amasomo yasomwe mu Misa yo kuri uwo munsi ni ayo ku cyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe by’Umwaka wa Liturjiya B. Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cya Yozuwe (Yoz 24,1-2a.15-17.18b), Zaburi ni iya 34. Isomo rya kabiri ryavuye mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 5,21-32) naho Ivanjili ni iya Mutagatifu Yohani (Yh 6, 60-69). Mu nyigisho ye Umwepiskopi yashishikarije abakristu guharanira kugirana ubucuti na Yezu Kristu, bakarangwa n’indangagaciro za gikristu cyane cyane ubudahemuka bugomba guhera mu rugo, bukagaragara kandi bukimakazwa hagati y’umugabo n’umugore ; hagati y’ababyeyi n’abana no hagati y`abagize urugo n’abaturanyi babo.

Mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza, Umwepiskopi yafashe ijambo maze atangaza ku mugaragaro icyemezo cyo gutangiza Paruwasi ya Mbugangari. Yabwiye abari bateraniye aho ko icyo cyemezo yagifashe ashingiye ku cyifuzo cy’abakristu no ku cyerekezo Diyosezi ya Nyundo ifite cyo kongera umubare wa za Paruwasi mu rwego rwo gukomeza gahunda y’ikenurabushyo ryegereye abakristu. Yavuze ko Paruwasi ya Mbugangari izaba igizwe n’igice cyose cyahoze ari Santarali ya MBUGANGARI muri Paruwasi ya MUHATO. Yatangaje kandi ko izina rya Paruwasi nshya, ari naryo rya Kiliziya ari : PARUWASI MUTAGATIFU ALOYS MBUGANGARI ifite icyicaro mu Murenge wa Gisenyi, AKarere ka RUBAVU, Intara y’UBURENGERAZUBA. Umunsi wayo uzajya uhimbazwa buri mwaka ku itariki ya 21 Kamena, ku munsi Kiliziya ihimbaza Mutagatifu Aloys.

Nyuma yo gutangaza icyemezo cyo gutangiza Paruwasi nshya ya Mbugangari, Umwepiskopi yerekanye abapadiri yahohereje mu butumwa. Abo ni Padiri Innocent TUYISENGE, uzaba Padiri Mukuru wa mbere wa Paruwasi Mbugangari na Padiri Augustin NIZEYIMANA, uzaba yungirije Padiri mukuru wa Paruwasi.

Umwepiskopi yakurikijeho gushyikiriza Padiri mukuru imfunguzo za Kiliziya, urufunguzo rw’ubushyinguro bw’Isakramentu (Tabernacle), Kashe na ostensoir izajya yifashishwa mu isengesho ryo gushengerera. Nyuma y’ibyo, hakurikiyeho gukata akagozi mu rwego rwo kugaragaza ko Paruwasi ifunguwe ku mugaragaro, maze nk’uko Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya kibiteganya mu ngingo yacyo ya 833, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mbugangari, imbere y’Umwepiskopi, atangaza Indangakwemera ya Kiliziya mu ruhame rw’abakristu kandi arahirira gutunganya umurimo wa Kiliziya. Mu ndahiro ye, yavuze ko azihatira kwigisha Ijambo ry’Imana ashize amanga, kugira ngo abantu bamenye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu Umushumba mwiza. Yiyemeje kandi ko azihatira kuba umubyeyi wa bose, cyane cyane abakene, abapfakazi, impfubyi, n’abababaye bose.

Nyuma y’indahiro ya Padiri Innocent TUYISENGE, hakurikiyeho gutega amatwi Ijambo ry’umukristu uhagarariye abandi, iry’uwaje ahagarariye inzego bwite za Leta, irya Padiri Mukuru wa Paruwasi, n’Ijambo nyamukuru ry’Umwepiskopi.

Mu byishimo byinshi, Bwana MUKESHIMANA Thomas, wavuze mu izina ry’abakristu ba Paruwasi Mbugangari, yashimiye Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA wakiriye neza icyifuzo cy’abakristu ba Mbugangari maze agafata icyemezo cyo gutangiza Paruwasi ya Mbugangari. Yashimiye kandi abasaseridoti bose bagize uruhare kugira ngo Paruwasi ya Mbugangari ibone izuba, ashimira n’abakristu ba Mbugangari kubera ubwitange n’umurava bakomeje kugaragaza kuva aho Mbugangari ibereye Santarari (muri 2009), kugeza ubu. Asoza, yashimiye Paruwasi ya Stella Maris Gisenyi, avuga ko ibonye umwuzukuru kandi asaba ubuyobozi bwayo kuzakomeza kuba hafi Paruwasi nshya ya Mbugangari, haba mu bikorwa by`ikenurabushyo, haba no mu by`iterambere risanzwe.

Mu ijambo rye, Bwana NIYIGENA Placide wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, yahaye ikaze abapadiri ba Paruwasi nshya ya Mbugangari, ashimira n’Umwepiskopi uruhare rwa Kiliziya mu kubaka igihugu kandi yizeza ubufatanye abapadiri n’abakristu b’iyi Paruwasi.

Padiri Innocent TUYISENGE, Padiri Mukuru wa Paruwasi MBUGANGARI, na we yashimiye Umwepisikopi kubera ko ari Umushumba mwiza umenya intama ze kandi akazitangira nka Yezu Kristu. Yasabye abakristu gufasha abapadiri kuba abakristu beza kandi nawe abizeza kuzabitaho uko ashoboye kose, afatanyije na Padiri umwungirije mu butumwa. Yavuze ko imihigo y`ingenzi bazagenderaho mu butumwa ari Isengesho, gukora bafatanyije n’abakristu no kwegera abakristu (Pastorale de proximité).

Mu ijambo rye risoza, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo, yashimiye Imana ibyiza idahwema gukorera Diyosezi ya Nyundo, ashimira abapadiri bakoreye n’abakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Muhato kubera umurava bagaragaje bafatanyije n’abakristu. Yashimiye kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE (uri mu kiruhuko cy’izabukuru) wafunguye Santarali ya Mbugangari. Yashishikarije abapadiri gukora ikenurabushyo ryegereye abakristu kandi rijyanye n’imitere y’agace Paruwasi iherereyemo. Ni muri urwo rwego yabasabye ko bazashyiraho gahunda yo gusoma Misa no mu zindi ndimi nk’Igiswahili n’Igifaransa kuko byagaragaye ko hari abakristu benshi bakoresha izo ndimi. Umwepiskopi yasabye abakristu gukomeza umuco mwiza wo kwitanga bafatanya n’abapadiri babo kwiyubakira Paruwasi.

Igitambo cy’Ukarisiya gihumuje, Umwepiskopi, ari kumwe n’abasaserdoti, yagiye guha umugisha urugo abapadiri bakorera ubutumwa mu Mbugangari bazacumbikamo. Mbere yo gusoza iyi nkuru, twakwibutsa ko Paruwasi ya Mbugangari ihana imbibi na Paruwasi ya Stella Maris Gisenyi mu majyepfo, Paruwasi ya Muhato mu majyaruguru, Paruwasi ya Muhato iburasirazuba na Paruwasi ya Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, iburengerazuba. Ivutse ikurikira Paruwasi ya Kora yashinzwe muri 2017. Ku rutonde rw’amaparuwasi agize Diyosezi ya Nyundo, ni iya 27.

Kiliziya ya mutagatifu Aloys MBUGANGARI
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya MBUGANGARI atangaza Indangakwemera ya Kiliziya kandi arahirira gutunganya umurimo wa Kiliziya
Padiri Mukuru ashyikirizwa imfunguzo za Kiliziya n’izubushyinguro bw’Isakaramentu ritagatifu

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

VISIT OUR UNIT OF PRODUCTION

Kivu Peace View Hotel

CASFX

Home Saint Jean

Comment (1)

  1. Alpha N..Igihungu Aman août 24, 2021 at 5:41

    Dushimiye cyane Nyiricyubahiro wahaye agaciro icyifuzo cy’abakristu , Mbugangali yari ibikwiriye rwose. Nanjye narahabaye kuva 2011-2016. Bafite abakristu bakora cyane, ndibuka itsinda ry’abasomyi b’Ijambo ry’Imana niryo nabagamo natwe twarakoraga cyane. Igihe cyari iki. Misa mu Giswahili n’Igifaransa mbega byiza, Imana ibisingirizwe. Diocèse yacu ni ubukombe , aba-jeunes bo muri paruwasi nshya tubahaye ikaze baze rwose bigaragaze gusa irungu risigariye ku muhato yabibarutse.

    Reply

Leave a reply to Alpha N..Igihungu Aman

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *