UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA NYUNDO YATANGIJE KU MUGARAGARO PARUWASI NSHYA YA RAMBO

Ku cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yafunguye ku mugaragaro Paruwasi nshya ya Rambo. Uwo muhango wabereye mu gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi nshya ya Rambo, witabirwa n’abasaserdoti, abihayimana n’abakristu ba Rambo.

Amasomo yasomwe ni ayo ku cyumweru cya 22 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya B. Isomo rya mbere ryavuye mu gutabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 4, 1-2. 6-8), Zaburi ni iya 15. Isomo rya kabiri ryavuye mu Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa (Yak 1, 17-18. 21b-22. 27) naho Ivanjiri twazirikanye ni iya Mutagatifu Mariko (Mk 7, 1-8. 14-15. 21-23). Mu nyigisho ye, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, yashishikarije abakiristu gukurikiza Amategeko y’Imana kugirango tubeho mu bwigenge no mu mudendezo. Yatwibukije ko gukurikiza amategeko y’Imana bitwungura ubwenge bityo tukayaronkeramo ubuzima bw’iteka.

Umuhango nyirizina wo gutangaza ku mugaragaro ko Paruwasi ya Rambo ifunguwe, wabaye mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza. Umwepiskopi yafashe ijambo maze atangaza ku mugaragaro ko Paruwasi ya Rambo ifunguwe. Abari bateraniye aho bose, abasaserdoti, abihayimana, by’umwihariko abakristu ba Paruwasi ya Rambo, bakiranye ibyishimo byinshi icyemezo cyo gufungura Paruwasi ya Rambo. Umwepiskopi yabwiye abari bateraniye aho bose ko icyo cyemezo yagifashe ashingiye ku cyifuzo cy’abakristu no ku cyerecyezo Diyosezi ya Nyundo ifite cyo kongera umubare wa za paruwasi mu rwego rwo gukomeza gahunda y’Ikenurabushyo ryegereye abakristu (Pastorale de proximité). Yavuze ko Paruwasi ya Rambo itangiranye Santarali 2 arizo Santarali ya Rambo yavuye kuri Paruwasi Stella Maris Gisenyi na Santarali ya Busoro yavuye kuri Paruwasi ya Kivumu ariko hiyongeraho n’Imiryangoremezo 2 yavuye kuri Paruwasi ya nyundo.

Yatangaje kandi ko izina rya Paruwasi nshya, ari naryo rya Kiliziya ari : PARUWASI MUTAGATIFU ALOYIZI RAMBO ifite icyicaro mu mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba. Umunsi wayo uzajya wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 21 kamena, ku munsi Kiliziya ihimbaza Mutagatifu Aloyizi.

Gutangaza icyemezo cyo gufungura Paruwasi nshya ya Rambo birangiye, Umwepiskopi yeretse abakristu, abihayimana n’abapadiri bari bari aho, abapadiri yahaye ubutumwa muri Paruwasi ya Rambo. Abo ni Padiri Joseph Marie Joliveau MPORANYI, uzaba ari Padiri Mukuru wa mbere wa Paruwasi ya Rambo na Padiri Marcel MUSABYIMANA, uzaba yungirije Padiri mukuru wa Paruwasi.

Umwepiskopi yakurikijeho gushyikiriza Padiri mukuru imfunguzo za Kiliziya, urufunguzo rw’ubushyinguro bw’Isakaramentu (Tabernacle), Kashe na Ostensoir izajya ifasha abakristu mu isengesho ryo gusherera. Nyuma y’ibyo, nk’ikimenyetso ko Paruwasi ifunguwe ku mugaragaro, hakurikiyeho umuhango wo gukata akagozi maze nk’uko Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya kibiteganya mu ngingo yacyo ya 833, Padiri Joseph Marie Joliveau MPORANYI, Padiri Mukuru wa mbere wa Rambo, imbere y’Umwepiskopi atangaza Indangakwemera ya Kiliziya mu ruhame rw’abakristu kandi arahirira kuzatunganya umurimo wa Kiliziya.

Nyuma y’indahiro ya Padiri Mukuru Joseph Marie Joliveau MPORANYI, hakurikiyeho gutega amatwi ijambo ry’umukristu uhagarariye abandi, iry’uwaje ahagarariye inzego bwite za Leta, irya Padiri mukuru wa Paruwasi, N’ijambo nyamukuru ry’Umwepiskopi.

Bwana  Célestin NDARIFITE wavuze mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Rambo, mu byishimo byinshi, yashimiye Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA wakiriye neza icyifuzo cy’abakristu ba Rambo maze agafata icyemezo cyo gutangiza Paruwasi ya Rambo. Yashimiye kandi abakristu ba Rambo uruhare, ubwitange  n’umurava bagaragaje kugirango iyi Paruwasi ifungurwe ku mugaragaro. Urwo ruhare rwagaragariye mu mirimo yakozwe mu myiteguro yo gufungurirwa Paruwasi. Muri yo hari kuvugurarura Kiliziya no kongera inyubako. Yakomeje asaba abakristu guhuza imbaraga bagafatanya n’abasaserdoti bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Rambo kugirango n’indi mirimo isigaye izasozwe neza. Asoza yashimiye Abasaserdoti bakorera n’abakoreye ubutumwa muri Paruwasi Stella Maris, abakirisitu ba Paruwasi Stella Maris; imbaraga bakoresheje kugirango Paruwasi ya Rambo ibone izuba. Yashimiye kandi Paruwasi ya Kivumu uruhare rwayo mu ivuka rya paruwasi nshya ya Rambo.  Yijeje abasaserdoti bakorera mu Paruwasi nshya ya Rambo ko ntacyo bazaburana abakristu.

Bwana Modeste NSANZIMANA waje uhagaraiye inzego bwite za Leta yunze mu ry’abamubanjirije maze nawe aterura ashimira abagize uruhare bose mu myiteguro yo gufungura Paruwasi nshya ya Rambo. Yashimiye ubufatanye bwa Diyosezi ya Nyundo n’ubuyobozi bwite bwa Leta cyane cyane mu burezi no mu buvuzi. Yasabye abapadiri ba Paruwasi ya Rambo kurangwa n’ubufatanye n’inzego bwite za Leta mu bikorwa bimwe na bimwe nko gushishikariza abakristu ubwisungane mu kwivuza n’ubwiteganyirize, kurwanya no kwirinda Covid-19 n’ibindi bikorwa byunganira iterambere ry’Umukirisitu w’Umunyarwanda. Yasabye abapadiri kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba Paruwasi ituriye inkengero z’ikiyaga cya Kivu. Yijeje abasaserdoti ubufatanye mu bikorwa byose bifitiye akamaro abakristu.

Padiri Joseph Marie Joliveau MPORANYI, Padiri Mukuru wa mbere wa Paruwasi Rambo, nawe yashimiye Imana Data Ushobora byose kubera igitangaza cya Paruwasi nshya ya Rambo ibonye izuba. Yagize ati : « Paruwasi ya Rambo igiye kujya isingirizwamo Uhoraho,  ubu ubwitagatifuze buratwegereye twese abari kure…. ». Yakomeje agira ati ubutumwa bwo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora bwegereye intama ziri mu rwuri rwiza kandi rutoshye. Yashimiye Umwepiskopi ukomeje kuzirikana ku ntama ze akazishyikiriza abashumba beza kandi zikaragirwa mu rwuri rutoshye. Yashimiye amaparuwasi 3 yibarutse Paruwasi ya Rambo aboneraho gusaba abakirisitu ba Paruwasi ya Rambo kwiyubakira paruwasi bafatanyije n’abasaserdoti. Buri mu kirisitu agomba gukoresha ingabire yahawe kugirango iterambere rya Rambo rigerweho haba mu bukungu. Muri ubwo bufatanye kandi yabasabye kugaruka ku cyerecyezo cy’uyu mwaka w’ubutumwa wa 2021-2022 kigira kiti: «TURUSHEHO KWIMAKAZA ISANO IHEBUJE DUFITANYE N’IMANA N’ABAVANDIMWE, DUHEREYE IWACU MU RUGO ».

Mu ijambo nyamukuru, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yashimiye Ingabire Imana ikomeje guhundagaza kuri Diyosezi ya Nyundo cyane cyane amaparuwasi mashya afasha abakiristu kwitagatifuza. Yashimiye abasaserdoti bitangiye imirimo yo gutangiza Paruwasi ya Rambo. Abo ni abasaseridoti bakorera kandi bakoreye ubutumwa muri Paruwasi Stella Maris Gisenyi. Yasabye abapadiri ba Paruwasi ya Rambo gufatanya n’abakrisitu mu butumwa butandukanye kugirango bakomeze kwiyubakira Paruwasi. Yashimiye abakirisitu ba Rambo umurava n’ubwitange bagira abasaba kandi gukomeza uwo muco mwiza. Yabasabye gufatanya n’abasaserdoti mu mirimo isigaye kugirangoIkenurabushyo muri iyi Paruwasi rigere kur benshi.

Dusoza twabibutsa ko Paruwasi ya Rambo na Paruwasi ya Mbugangari zihuje iminsi mikuru yazo ya Mutagatifu Aloyizi izajya yizihizwa ku itariki ya 21 Kamena buri mwaka. Iyi Paruwasi itangiranye abakristu ibihumbi umunani. Ihana imbibi n’amaparuwasi ya Stella Maris Gisenyi Iburengerazuba, Paruwasi ya Nyundo mu Majyaruguru na Paruwasi ya Kivumu Iburasirazuba. Mu Majyepfo hari ikiyaga cya Kivu kiyiha ubwiza budasanzwe. Ivutse ikurikira Mbugangari yashinzwe uyu mwaka muri uku kwezi ku itariki ya 22 Kanama 2021.  Ku rutonde rw’amaparuwasi agize Diyosezi ya Nyundo, ni iya 28.

Kiliziya ya Paruwasi nshya ya Rambo. Hepho yayo gato hari ikiyaga cya Kivu cyiyiha ubwiza budasanzwe
Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepisikopi wa Nyundo akikijwe n’abapadiri ba Paruwasi ya Rambo n’abakristu bahagarariye abandi.
Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA akikijwe n’abapadiri ba Paruwasi ya Rambo

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

VISIT OUR UNIT OF PRODUCTION:

Kivu Peace View Hotel

Home Saint Jean

CAFX

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *