Ku wa kabiri tariki ya 04/10/2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yasuye urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Petero Kivumu, yakiranwa ubwuzu n’ibyishimo. Abari bakereye kumwakira ni abanyeshuri biga muri iryo shuri n’abarez babo, bwana MUHIZI Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, n’uhagarariye Station ya Police Kivumu.
Nyuma y’indirimbo y’itorero ry’ikigo iha ikaze abashyitsi, umuvugo ushima ibikorwa by’indashyikirwa Umwepiskopi wa Nyundo yagejeje ku ishuri rya Kivumu, hakurikiyeho indirimbo y’Ishuri rya Mutagatifu Petero Kivumu: “Inganzo y’ubwenge”.
Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo ari nawe wari uhagarariye Padiri Paulin MIUSHIMIYIMANA, umuyobozi w’ishuri, yagaragaje ishusho y’iryo shuri. Yagaragaje ko ishuri ryigamo ibyiciro bitandukanye by’abanyeshuri:
Ishuri ry’abafite ubumuga hamaze kwandikwa 10; icyiciro cy’Ishuri ry’incuke (abana 96) ; icyiciro cy’ishuri ribanza (abana 1500), icyiciro cy’ishuri ryisumbuye (abana 1060 kandi bakomeje kwiyongera).
Imitsindire irashimishije kuko ugereranyije n’umwaka wa 2020 -2021 n’uwa 2021 – 2022 bigaraga ko umusaruro w’uyu mwaka wabaye mwiza cyane. Abanyeshuri 216/239 bashyizwe mu bigo bicumbikira abana. Abanyeshuri 18 boherejwe muri 9YBE, naho 5 baratsinzwe nta bigo bahawe. Umuyobozi ushinzwe amasomo yagaragaje ko abana bane (4) mubakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, aribo bahawe ibigo bibacumbikira abanyeshuri. Yavuze ko bidahagije asaba abarezi gukomeza kunoza ingamba zazamura imitsindire n’ireme ry’uburezi muri uyu mwaka dutangiye.
Mu bibazo ishuri rifite, umuyobozi ushinzwe amasomo yasobanuye ko ibyumba by’amashuri bikiri bike bityo bigatuma abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza biga basimburana, bamwe mu gitondo abandi nimugoroba kandi bitari bitari bikwiye.
Laboratoire nayo ni ikibazo cy’ingorabahizi muri iryo shuri kuko ifite ibikoresho bike cyane ugereranyije n’abanyeshuri bayikoresha. Ishuri rifite icyumba kimwe kandi nacyo ni gito kuburo abanyeshuri batisanzura neza. Mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi, bifuza na laboratoire yisomo ry’ubugenge, n’iy’ibinyabuzima n’ubutabire.
Ikindi kibazo ni icy’abarimu bagenda bahawe bahawe akazi ahandi, kubona ababasimbura bigatinda. Ubu nta mwalimu batangiye umwaka batarahabwa abarimu bigisha ururimi rw’igiswahili, ubumenyi bw’isi n’ikoranabuhanga. Umuyobozi ushinzwe amasomo yasoje ijambo rye ashima ubuvugizi umuyobozi w’ishuri adahwema gukorera ishuri rya Kivumu kandi yizeza abari aho bose ko umusaruro witezwe muri bwo ari ugukemura ibi bibazo duhanganye nabyo.
Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu MUNYAMAHORO MUHIZI Patrick, nawe yishimiye ubufatanye buranga Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika. Yiyemeje gusubukura igikorwa cyo gushakisha no kugarura ku ishuri abana baritaye. Bumwe mu buryo ateganya gukoresha ni ugukangurira abanyeshuri bakabimufashamo, ni uguhemba abana bazashobora kugarura bagenzi babo mu ishuri. Yanizeje ubufatanye ubwo aribwo bwose buzakenerwa kugirango abana b’igihugu bahabwe uburezi bufite ireme.
Padiri mukuru wa Paruwasi Kivumu Uwintwari Evariste ntiyatebye avunyishiriza Musenyeri, asaba abanyeshuri gutega amatwi impanuro aza kubaha zose no kujya bazigenderaho igihe cyose.
Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, mu ijambo rye, yabwiye abanyeshuri ko bari buganire ku nshingano zabo. Yifuje ko ishuri rya Kivumu ryaba urugo rutanga uburere bwiza, umusaruro mwiza, kugirango hateganywe ejo hazaza. Uyu munsi, umutungo ukenewe ku bana ni ubwenge, aho buri wese azabeshwaho n’ubwenge yahawe. Nicyo gituma Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika bakora uko bashoboye kugira ngo hatagira umwana w’u Rwanda ucikanwa, adahawe uburere, ubumenyi kandi bigahera hasi muri ya mashuri y’incuke, muri ya mashuri abanza, yisumbuye ndetse na kaminuza; akarangiza abereye gukorera igihugu cyamubyaye na kiliziya.
Yashimiye abana batsinze neza ikizamini cya Leta asabira n’abatsinze buhoro kuzongera ubushobozi mu bigo bashyizwemo kugira ngo bazarangize bahabwa impamyabumenyi zifite agaciro. Abanyeshuri bageze mu wa gatandatu bazakora ikizamini aribo ba mbere basabwe kuzahesha ishema ishuri na Kiliziya. Biyemeje kuzatsindira ku manota abemerera kujya kuri Kaminuza. Abanyeshuri bo muwa gatatu w’icyiciro rusange bo biyemeje kuzatsinda bose bagahabwa ibigo byiza. Abo muwa gatandatu w’amashuri abanza nabo biyemeje kuzatsinda ari benshi bakajya bigo bicumbikira abanyeshuri.
Umwepiskopi wa Nyundo yashishikarije abanyeshuri gushyiraho umuhate bakazatsinda ari nka 50, 60, 70. Kugira ngo ibyo bigerweho basabwe gukurikira icyabazanye ku ishuri, kugira ubwitonzi, ikinyabupfura abarezi n’ababyeyi babatoza kugira ngo mugihe kizaza bazavemo abayobozi beza batewe ishemo no kuba barize mu ishuri rya Kivumu.
Mbere yo gusoza uruzinduko rwe muri iryo shuri, Umwepiskopi wa Nyundo yatambagijwe inyubako z’iryo shuri asura n’ahari kubakwa ibyumba by’amashuri bishya. Yanasuye ubworozi bw’ingurube maze abonye ubwiza bwazo asaba Umunyamabanga nshingwabikorwa kujya azana abaturage bashaka korora kijyambere kuza kuhakorera ingendo shuri.




AHOBANGEZE Veronique, Umuyobozi w’amasomo mu ishuri rya Kivumu