URUZINDUKO RWA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ANACLET MWUMVANEZA MURI PARUWASI YEZU NYIRIMPUHWE GAKERI

Kuva tariki ya 23 Mata 2022 kugeza ku itariki ya 25 Mata 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yagiriye uruzinduko rwa gishumba muri Paruwasi ya Gakeri. Muri urwo ruzinduko, yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi Gakeri guhimbaza umunsi mukuru wa Paruwasi Gakeri yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe. Yanashyize kandi ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Shapeli nshya ya Santarali Bwiza, imwe mu zigize Paruwasi ya Gakeri.

Ku wa 23 Mata 2022, aherekejwe na Padiri mukuru wa Paruwasi Gakeri, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Uhagarariye Polisi, Station ya Rusebeya, Umwepiskopi wa Nyundo, yasuye Ikigo nderabuzima cya Kabona.  Muri icyo kigo nderabuzima, yaganiriye n’abakozi bacyo kandi bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’icyo kigo nderabuzima kugirango kirusheho gutanga serivisi nziza.

Mu byishimo byinshi, Jean de Dieu MUHIRE, umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabona,  yashimiye Umwepiskopi ko yatekereje kubasura mu ruzinduko rwe muri Paruwasi ya Gakeri. Mu ijambo rye, yagejeje ku Mwepiskopi imikorere n’imikoranire yabo n’izindi nzego bafatanya mu buzima. Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yavuze ko n’ubwo ari gito, ntibikibuza gutanga serivisi zitangirwa n’ahandi. Ikigo nderabuzima cya Kabona cyashinzwe ahagana mu 1978 na Diyosezi ya Nyundo ifatanyije na Mademoiselle Agnès Stierney wari avuye mu bitaro bya Murunda agamije gufasha abaturage bari batuye mu cyahoze ari Komini Rutsiro. Umwepiskopi nawe, mu ijambo rye, yabwiye abakozi ko kiliziya ikomeye ku buzima. Yakomeje ababwira ko kiliziya ifite inshingano zo kwigisha Ijambo ry’Imana ariko ntiyirengagiza n’izindi gahunda z’imibereho y’abakristu bayo. Yabijeje ko ibitaracyemuka azakomeza kubakorera ubuvugizi ku nzego bireba.

Ku cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022, Umwepiskopi yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi Gakeri Guhimbaza umunsi mukuru wa Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe. Uyu munsi mukuru wahimbarijwe mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe n’Umwepiskopi wa Nyundo muri Kiliziya ya Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe Gakeri witabirwa n’Abasaserdoti, inshuti za Paruwasi n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye. Amasomom matagatifu yazirikanwe ni ayo ku cyumweru cya kabiri cya Pasika, icyumweru cy’impuhwe z’Imana. Isomo rya mbere ryavute mu Gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa (Int 5, 12-16). Zaburi yazirikanwe ni iy’118 (117). Isomo rya kabiri ryavuye mu Gitabo cy’ibyahishuriwe Yohani intumwa (1, 9-11a. 12-12. 17-19) naho Ivanjiri ni iya mutagatifu Yohani (Yh 20, 19-31). Muri icyi Gitambo cy’Ukaristiya kandi yatanze ubutumwa ku bagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya.  Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yabwiye abahawe ubwo butumwa, kubukorana urukundo n’ubwitange. Yasabye kandi abari aho bose ko bakihatira kuba abatera amahoro bafatira urugero rwiza ku Yezu wazutse.

Mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza, hakurikiyeho gutega amatwi ijambo ry’uhagarariye abakristu ba Paruwasi ya Gakeri, iry’uwaje ahagarariye inzego bwite za Leta n’ijambo nyamukuru ry’Umwepiskopi.

Bwana Vedaste HABIMANA, mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Gakeri, mu byishimo byinshi yashimiye Umwepiskopi ubahoza ku mutima. Nyuma y’imyaka ibiri batizihiza Umunsi mukuru wa Paruwasi kubera icyorezo cya Covid-19, yashimiye Imana ko ku bw’impuhwe zayo, yongeye kubahuriza hamwe bagahimbaza uwo. Yagejeje ku Mwepiskopi ibyo bagezeho muri iyi myaka 6 Paruwasi imaze ibonye izuba. Bimwe muri ibyo ni umubare w’abakristu wiyongereye kubera Isakramentu rya Batisimu, urubyiruko rwamenye agaciro k’Isakramentu ry’ugushyingirwa, Ubwiyongere bw’Imiryango y’Agisiyo Gatolika n’amakoraniro y’abasenga.

Ibyo byashimangiwe na Janvier NTIHINYUKA, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeye, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, wavuze ko Abapadiri ba Paruwasi ya Gakeri bafatanya n’inzego bwite za Leta mu iterambere ry’Umunyarwanda. Yavuze ko kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wa Paruwasi bituruka ku ruhare bagize mu kwirinda icyorezo cya covid-19. Mu izina ry’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yashimiye Umwepiskopi ubufatanye bafitanye n’Akarere kandi abizeza ko buzakomeza.

Mu ijambo nyamukru, Umwepiskopi wa Nyundo, nawe yashimiye Imana ko ubuzima bugenda bugaruka nyuma y’icyoreza cya Covid-19 na gahunda zari zarasubitswe zikaba ziri gusubukurwa. Yashimiye abakristu n’abasaserdoti uko bakomeje gufatanya mu kwiyubakira Paruwasi anabasaba gukome ubwo bufatanye. Yasabye abakristu mu nzego zose kumva ko Paruwasi ari iyabo. Yasabye n’ururbyiruko kwita ku bikorwa kiliziya ibagenera, by’umwihariko abitegura gushinga ingo, yabashishikarije guca mu nzira zemewe na Kiliziya na Leta kugira ngo bubake umuryango ubereye kiliziya n’igihugu. Agaruka ku bufatanye n’inzego bwita za Leta, yasabye Abasaserdoti gukorana n’izo nzego. Yijeje Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeye ko batazahwema gufatanya mu kureberera iterambere ry’umunyarwanda.

Ku wa 25 Mata 2022, Umwepiskopi yakomeje uruzinduko rwe mu Paruwasi ya Gakeri. Mu Gitondo, aherekejwe na Padiri Donatien NDACYAYISABA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gakeri, yasuye ishuri ryitiriwe mutagatifu Kizito rya Gakeri. Yakomereje muri Santarali ya Bwiza asura ishuri ryaragijwe Mutagatifu Matiyasi rya Bwiza. Muri ibyo bigo byombi, yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri n’abarezi babo. Mu mpanuro ze, Umwepiskopi wa Nyundo, yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete kandi bafite intego. Yasabye ababyeyi kutirengagiza inshingano zabo mu burere bw’abana babo kandi ko bagomba kunganira abarezi. Yibukije abarezi ko kwigisha bisaba umuhamagaro bityo ko basabwa gukunda umwuga wabo barangwa n’ubwitange.

Nyuma yo gusura ibyo bigo byombi, Umwepiskopi yashize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Shapeli nshya ya Santarali ya Bwiza. Yasoje uruzinduko rwe muri Paruwasi ya Gakeri mu Gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Shapeli ya Santarali ya Bwiza. Mu nyigisho ye, yashimiye abakristu b’iyo Santarali igitekerezo cyiza bagize cyo kwiyubakira ingoro anabibutsa ko icyo gikorwa gisaba imbaraga n’ubwitange bya buri mukristu wese.

BARAKAGENDANA Sylvestre, umuyobozi wa Santarali ya Bwiza, yahaye Umwepiskopi ishusho y’ibikorwa biteganyijwe n’ibimaze kugerwaho kugira ngo iyo Shapeli yubakwe. Yanamwijeje ko batazamutenguha ku byo biyemereye.

Twabibutsa ko Paruwasi ya Gakeri ari imwe mu maparuwasi 28 agize Diyosezi ya Nyundo. Yashinzwe ku wa 31 Kanama 2016 na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA.  Igizwe n’Amasantarali 4 ariyo Gakeri, Bwiza, Mberi na Murengeri. Izo Santarali zigizwe n’Inama 14 n’imiryangoremezo 55. Ubu Abasaserdoti bayikoreramo ubutumwa, ni Padiri Donatien NDACYAYISABA na Padiri Jean Bosco BIBARABEJO.

Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA akikijwe na Padir Donatien NDACYAYISABA na Padiri Jean Bosco BIBARABEJO
Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA n’abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Bwiza
Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA akikijwe n’abarezi n’abanyeshuri b’ikigo cy’amashuri cya Gakeri

Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA ashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Shapeli ya Santarali ya Bwiza

Padiri Jean-Paul SEBAGARAGU

Leave Comment

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.