^
ISABUKURU Y’IMYAKA 70 INGORO YA BIKIRA MARIYA YEGURIWE UMUBYEYI W’ABAKENE

        Imyaka 70 irashize umusozi wa Congo-Nil weguriwe Bikira Mariya, umubyeyi w’abakene. Kuva mu 1954 Congo-Nil yabaye umusozi w’umubyeyi w’abakene. Abakristu ba Diyosezi ya Nyundo n’abo mu yandi ma Diyosezi yo mu Rwanda, no hanze yarwo batangiye kuza kuhasengera biyambaza uwo Mubyeyi Bikira Mariya. Uwo musozi uri mu ruhererekane rw’impinga ya Crête Congo-Nil, ihera mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ku Kirunga cya Karisimbi, ikagana mu majyepfo y’u Rwanda, mu ishyamba rya Nyungwe. Iyo mpinga igira uruhare mu masoko y’imigezi y’uruzi rwa Nil n’urwa Congo. Amazi avubuka mu masoko y’iburengerazuba bw’iyo mpinga ya Congo-Nil niyo abavamo imigezi yikusanya akavamo umugezi wa Kongo, ukaba ari nawo munini mu bugari ku mugabane wa Afurika. Amazi y’iburasirazuba nayo yikusanyiriza mu migezi ibyara uruzi rwa Nil, rukaba ari narwo rurerure muri Afurika. Amazi y’uruzi rwa Nil yisuka mu nyanja ya Mediterane iri hagati ya Afurika n’Uburayi. Amazi ya Congo yo yiroha mu Nyanja nini ya Atalantika iri mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika. Iyo niyo mpamvu imisozi y’u Rwanda yiswe urugabano rw’amazi ya Congo na Nil.

Umusozi wa Congo-Nil, ku murwa w’Umubyeyi w’abakene, ufitanye isano n’amasoko y’iyo migezi ya Congo na Nil kandi yagize uruhare muguhitamo uwo musozi. Aho aturuka n’aho agana byahawe igisobanuro cyunganira imyemerere y’abakristu ba Vikariyati ya Nyundo. Imyaka 70 irashize Bikira Mariya, Umubyei w’abakene, ahawe ikaze muri Diyosezi ya Nyundo. Umwaka wa 1954, Vikariyati ya Nyundo, Umubyeyi w’abakene n’umusozi wa Congo-Nil bifitanye amateka akomeye cyane. Itariki ya 08 ukuboza buri mwaka yibutsa uko umusozi wa Congo-Nil weguriwe Umubyeyi w’abakene na Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI. Muri uwo muhango Umwepiskopi wa Nyundo yahuje amateka ya Congo-Nil na ya migezi ibiri.  Hari ku itariki ya 08 Ukuboza 1954. Musenyeri BIGIRUMWAMI yabwiye abakristu n’abandi bose bari bitabiriye uwo muhango ko uko amazi y’umugezi wa Congo n’uwa Nil afite inkomoko imwe kubera amasoko yayo avubuka mu mpinga ya Crête Congo-Nil, akiroha mu nyanja, ajye yibutsa abakristu ba Vikariyati ya Nyundo ko bafite umutima umwe, amaherezo yawo akaba ayo kurangirira mu mutima w’Imana yabaremye. Nguko Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yaraze Diyosezi ya Nyundo Umubyeyi w’abakene.

Abakristu gatolika bafite amasengesho bavuga biyambaza Bikira Mariya. Mu myemerere yabo Bikira Mariya ntibamufata nk’umugore usanzwe ahubwo ni Nyina w’Imana. Ntibamusenga ahubwo baramwiyambaza. Bumwe mu buryo bakoresha bamwiyambaza tubusanga mu ndirimbo zamuhimbiwe, mu masengesho atandukanye no mu bisingizo by’uwo mubyeyi. Muri ibyo bisingizo harimo n’ikijyanye na Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene : « Bikira Mariya Mubyeyi w’abakene, udusabire ! »

Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yatumye icyo gisingizo kigira umwanya ukomeye mu buyoboke bw’umuryango w’Imana wo muri Nyundo ubwo yaturaga Diyosezi ya Nyundo Umubyeyi w’abakene. Yatumye gicengera mu mitima y’abakristu b’iyo Diyosezi kurushaho kuva icyo kugeza na nubu. Ku wa 21 Ukwakira 1954, ni itariki ngarukamwaka kandi y’ingenzi muri Diyosezi ya Nyundo. Kuri iyo tariki Vikariyati ya Nyundo ari nayo yahindutse Diyosezi ya Nyundo yeguriwe Umubyeyi w’abakene. Ubwo Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yari amaze kuba umushumba wa Vikariyati ya Nyundo mu 1952 yatangiye gushakira ubushobozi Vikariyati ya Nyundo yari abereye umushumba haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Mu ngendo za gishumba yakoreraga mu bindi bihugu yabaga ashaka inshuti zamufasha mu bikorwa by’ikenurabushyo n’iterambere rya Vikariyati. Izo ngendo nazo zifitanye isano n’Umubyeyi w’abakene waragijwe Diyosezi ya Nyundo kugeza na n’ubu. Mu rugendo rwe rwa gishumba yagiriye mu gihugu cy’u Bubiligi, muri Diyosezi ya Liège niho amateka ya Congo-Nil n’umubyeyi w’abakene azingiye.

Ku itariki ya 21 Ukwakira, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya aturwa mu Ngoro, Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yaturiye igitambo cy’Ukaristiya muri Katedrali ya Liège akikijwe na Musenyeri Kerkhofs (1927 -1961), wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Liège ; Musenyeri Zuylen, Musenyeri wungirije w’Umwepiskopi (Evêque coadjuteur), ibisonga by’Umwepiskopi n’abandi bari mu buyobozi bwa Diyosezi ya Liège. Nyuma y’icyo gitambo cy’Ukaristiya yerekeje i Banneux aho Bikira Mariya yabonekeye umukobwa witwa Marieta Becco mu mwaka wa 1934. Bikira Mariya yabonekeye uwo mwana w’umukobwa, amubwira aya magambo : « Nimwambaze (3), ndi Umubyeyi w’abantu bose bakennye. Ariko si abatagira icyo batunze gusa, ahubwo w’abo bose bakeneye Imana, batazi ko ibyo batunze n’ibyo bageraho byose bitangwa n’Imana. »

Umuhango nyirizina wo kwegurira Diyosezi ya Nyundo, Umubyeyi w’abakene, wabereye aho i Banneux, ku ngoro y’Umubyeyi w ‘abakene. Aherekejwe na Musenyeri Zuylen, Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yeguriye Diyosezi ya Nyundo Umubyeyi w’abakene. Uwo muhango wari ugizwe n’amasengesho ya « Ndakuramutsa Mariya » yavuzwe n’abo Bepiskopi bombi n’isengesho ryavuzwe na Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI ubwe ryo kwegurira Vikariyati ya Nyundo Umubyeyi w’abakene. Muri iryo sengesho, amwe mu magambo Musenyeri Aloys BIRIRUMWAMI yasabye Umubyeyi w’abakene ni ukurebana ubwuzu Abanyarwanda, agira ati :

 Notre Dame de Banneux, vous qui êtes venues pour toutes les nations :

 « Daignez jeter un regard de bonté sur vos enfants de ce pays qui ont tant besoin de votre secours. Ayez pitié surtout des milliers de nos ouailles, maintenant confiées à nos soins, qui ne connaissent pas encore le nom de votre Fils, est-il, ô Notre-Dame, plus grande pauvreté que celle de ne pas connaitre l’amour de Dieu pour ses enfants, l’amour de votre Fils pour ses frères, l’amour de votre cœur maternel pour ceux que Jésus vous a donné pour fils ».

Vous qui êtes venues pour soulager la souffrance :

« Nous vous recommandons toutes les misères spirituelles et temporelles de notre peuple. Nous vous recommandons les familles de notre Vicariat, daignez leur obtenir la santé, la prospérité, la sécurité pour l’avenir. Daignez leur obtenir surtout le courage d’être fidèles à la Loi de votre Fils. Nous vous recommandons les malades, les affligés, les malheureux ; daignez soulager la souffrance, daignez prier pour chacun de nous ».

Icyo gihango Diyosezi ya Nyundo yagiranye na Banneux nticyarangiriye mu magambo gusa. Hari ibimenyetso bigaragara by’uwo mubano wa Nyundo na Banneux. Muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil hubatswe shapeli y’Umubyei w’abakene, yandikwamo ya magambo Bikira Mariya yabwiye Marieta Becco ; hashinzwe kandi akanyamakuru kitwa Civitas Mariae. Ibyo bikorwa bikaba byarahuriranye n’umwaka mutagatifu wa 1954 wari warahariwe Umubyeyi Bikira Mariya.

Mu mwaka wa 1953, Nyirubutungane Papa Piyo wa XII yatangaje ko umwaka wa 1954 uba umwaka mutagatifu wo kuzirikana Umubyei Bikira Mariya “Année mariale”. Muri uwo mwaka hari hateganyijwe guhimbazwa isabukuru y’imyaka ijana hatangajwe ihame ry’Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya (Dogme de l’Immaculée Conception). Iryo hame rikaba ryaratangajwe na Papa Piyo wa IX mu mwaka wa 1854.

            Mu rwego rwo gufasha abakristu b’isi yose guhimbaza uwo mwaka neza kandi barushaho gusenga, Nyirubutunagane Papa Piyo wa XII yageneye abakristu ubutumwa, mu rwandiko rwa gishumba yise “Fulgens corona : la couronne brillante”. Muri urwo rwandiko, Papa Piyo wa XII yashishikarije abakristu gatolika kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya basabira isi kugira amahoro. Yabasabye kandi kumwiyambaza basabira kiliziya kugira ngo ikomeze kurangwa n’ubumwe. Papa Piyo wa XII yasabye abapadiri ko mu nyigisho zabo barushaho gusobanurira abakristu ihame ry’Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya.

            Vicariyati ya Nyundo nayo ntiyasigaye. Muri uwo mwaka mutagatifu hari ibikorwa by’ubuyoboke byateguriwe abakristu.

1.      Ishusho ya Bikira Mariya

            Muri uwo mwaka wahariwe kuzirikana Umubyeyi Bikira Mariya, Vikariyati ya Nyundo yagennye ishusho y’Umubyeyi Bikira Mariya yagombaga gutambagizwa muri za Misiyoni zari ziyigize. Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yabisabye muri aya magambo, agira ati :

Nous avons décidé d’organiser au cours de 54 (1954) une marche triomphale de N. D (Notre Dame) dans tout le Vicariat ...Dès le 8 Décembre prochain, une grande statue de la Vierge commence à Nyundo sa tournée dans les différentes postes de missions et succursales-centrales du Vicariat. Partout, chacun s’efforcera de l’accueillir avec le plus de solennité possibles ».

            Iyo shusho ikaba yaratambagijwe muri za misiyoni ku buryo bukurikira : Nyundo, Murunda, Mubuga, Birambo, Nyange, Muhororo, Muramba, Rambura, Murama, Ruhengeri, Kinoni Iyo shusho kandi yagombaga kumara ukwezi kumwe, itambagizwa muri Misiyoni ikabona koherezwa ahandi. Ishusho y’umwaka mutagatifu wa Bikira Mariya yaruhukiye kuri Crête Congo-Nil ku itariki ya 08 Ukuboza 1954. Kuri iyo tariki, ni ho Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yeguriye ingoro ya Bikira Mariya, Umubyeyi w’abakene. Ubu hashize imyaka 70.  

2.      Shapeli y’Umubyeyi Bikira Mariya

            Muri uwo mwaka wahariwe kuzirikana ku Mubyeyi Bikira Mariya, Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yasabye abayobozi (chefs et sous-chefs), abakristu n’abagarukiramana gufatanya kubaka shapeli hina no hino muri za misiyo. Nabyo yabibasabye muri aya magambo, agira ati :

« Décides-vous et décidez vos ouailles : chefs, sous-chefs, chrétiens et catéchumènes de construire des chapelles. Faites-le ça ne vous coûte rien, c’est vite fait, il suffit de vous entendre avec vos fidèles. Chaque sous-chef chrétien devra construire au moins une chapelle à la Vierge. Les sous-chefs qui comptent plusieurs milliers de chrétiens devraient en construire plus. Mettons en moyenne une chapelle par 50 ou 100 ingo chrétiens. Ne dites pas que vous n’avez pas de statues que par conséquent c’est inutile de construire des chapelles. L’izimano fait par vos fidèles au passage de la statue de la Vierge chez vous ou une petite quête peuvent bien fournir les statues qui manquent ».

Musenyeri BIGIRUMWAMI yari akomeye ku Mubyeyi Bikira Mariya. Ni umurage mwiza yaraze Diyosezi ya Nyundo. Ubu amaparuwasi menshi yaragijwe Umubyeyi Bikira Mariya kubera uwo murage w’umukurambere wa Diyosezi ya Nyundo n’abamusimbuye kugeza uyu munsi.

3.      Urugendo rutagatifu kuri Crête Congo-Nil

            Abakristu va Vikariyati ya Nyundo batangiye gukorera ingendo ntagatifu kuri Crête Congo-Nil ku wa 12 Ukuboza 1954. Mu ibaruwa yo ku itariki ya 01 Ukwakira 1954, Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yandikiye abapadiri, yabasabye gutegura urugendo nyobokamana rwa mbere rwagombaga gukorwa ku itariki ya 12 Ukuboza 1954. Yabasabye gutegura no gufasha abakristu bose kwitabira urwo rugendo nyobokamana batibagiwe n’abadafite amikoro.

« Je vous invite déjà à préparer le pèlerinage d’inauguration à la Crête Congo-Nil pour le 12 décembre prochain. Essayez de ne pas limiter ce pèlerinage aux riches c.à.d. à ceux qui ont des moyens de locomotions motorisés. Vous voudrez bien étudier encore les possibilités d’organiser un pèlerinage annuel des bagabo et bahungu, des bagore et bakobwa. Avant le 20 novembre veuillez nous dire à peu-près le nombre de vos pèlerins qui seront présents à la Crête Congo-Nil au 12 décembre ».

            Kuva icyo gihe rero abakristu bakomeje gukorera ingendo ntagatifu kuri Crête Congo-Nil bagira ngo bature amasengesho yabo Umubyeyi w’abakene. Umusozi wa Congo-Nil wiswe umusozi wa Bikira Mariya. Nta mabonekerwa yahabereye ahubwo abajyayo baba bagiye kwiyambaza uwo mubyeyi. N’ubwo Hitwa ku murwa wa Bikira Mariya, Umubyei w’abakene, abajyayo ni abakene, bakeneye Imana mu buzima bwabo. Mu isengesho Musenyeri Aloys BIRUMWAMI yatuye Bikira Mariya yegurira Diyosezi ya Nyundo Umubyeyi w’abakene, yamusabye gutakambira abari batuye Vikariyati ya Nyundo kugira ngo bagire ubuzima, iterambere n’umutekana w’ahazaza (la santé, la prospérité, la sécurité pour l’avenir). Muri iryo sengesho yagaragaje ko abataramenya Imana ari abakene. Bikira Mariya rero ni Umubyeyi w’abo bose bataramenya Imana.

            Muri iki gihe iterambere Musenyeri yasabiye Vikariyati ya Nyundo by’umwihariko ku musozi wa Crête Congo-Nil n’inkengero zayo rigaragarira abahanyura bose n’abahagenda. Abakristu ba Diyosezi ya Nyundo n’andi matsinda atandukanye baracyakorera ingendo nyobokamana i Congo-Nil kugira ngo biyambaze Umubyeyi Bikira Mariya warazwe Diyosezi ya Nyundo n’umukurambere Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI.

Padiri Jean Paul SEBAGARAGU

Umunyamabanga wa Diyosezi

 

 

 

 

 

 

 

 

ISENGESHO RYA YUBILE Y'IMYAKA 2025 Y'UGUCUNGURWA KWA MUNTU NA YUBILE Y'IMYAKA 125 INKURU NZIZA IGEZE MU RWANDA
Lire Plus
LAUNCH OF TUBEHO NEZA AHEZA PROJECT BY CARITAS NYUNDO /KIBUYE
Lire Plus
NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ANACLET MWUMVANEZA YIFATANYIJE N’ABAKRISTU BA PARUWASI KATEDRALI YA NYUNDO GUHIMBAZA UMUNSI MUKURU WA BIKIRAMARIYA ABWIRWA KO AZABYARA UMWANA W’IMANA
Lire Plus