^
PARUWASI NYINA WA JAMBO RUSUSA YIZIHIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 30 IMAZE ISHINZWE
PARUWASI NYINA WA JAMBO RUSUSA YIZIHIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 30 IMAZE ISHINZWE

Ku itariki ya 27 Gashyantare 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo, yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi Nyina wa Jambo Rususa mu birori byo guhimbaza isabukuru y’imyaka 30 iyo Paruwasi imaze ishinzwe. Uwo muhango wabereye mu Gitambo cy'Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Rususa, witabirwa n'abakristu ba Paruwasi Rususa, Abihayimana n’Abasaserdoti. Amasomo yasomwe mu Misa yo kuri uwo munsi ni ayo ku cyumweru cya 8 mu byumweru bisanzwe by'Umwaka wa Liturjiya C. Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cya  Mwene Siraki (Sir 27, 4-7), Zaburi ni iya 92. Isomo rya kabiri ryavuye mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyekorinti (1Kor 15, 54-58) naho Ivanjili ni iya Mutagatifu Luka (Lk 6, 39-45). Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibukije ko guhimbaza isabukuru cyangwa yubile ari umugisha w’Imana. Agaruka ku masomo matagatifu, yabwiye imbaga y’abari bitabiriye Igitambo cy’Ukaristiya bose ko bagomba guhuza ubuzima bwabo n’ukwemera bityo bakarushaho kubana neza n’abavandimwe babo cyane cyane birinda kubacira urubanza mu gihe bagwiririwe n’ibyago bitandukanye.

Kuri iyi sabukuru kandi hari abakristu batandukanye bahimbaje yubile. Twavuga nk’umukristu wahimbaje yubile y’imyaka 100 y’amavuko, uwahimbaje yubile y’imyaka 75 y’isakramentu ry’ugushyingirwa n’abandi  bahimbaje yubile y’imyaka 50 na 25 bahawe amasakramentu atandukanye.

Mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza, Padiri Gilbert NTIRANDEKURA, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rususa, yahaye ikaze abashyitsi anabwira abari baje kubashyigikira bose ko bishimira k’ubuzima bugenda bugaruka nyuma y’igihe kirekire gahunda nyinshi zarahagaritswe n’icyorezo cya Covid-19. Nyuma yo guha ikaze abashyitsi hakurikiyeho gutega amatwi ijambo ry’uhagarariye abakristu, iry’uwaje ahagarariye inzego bwite za Leta n’ijambo nyamukuru ry’Umwepiskopi wa Nyundo.

Bwana GAFARANGA Théoneste, wavuze mu ijwi ry’abakristu bose ba Paruwasi ya Rususa,  yavuze ko mu myaka 30 Paruwasi ya Rususa yageze ku bintu byinshi. Ibyo byose byagezweho bikaba bikubiye mu bihaha bibiri ari byo ubuzima bwa roho n’ubuzima bw’umutungo. Ku bijyanye n’ubuzima bwa roho yabwiye Umwepiskopi n’abari bari aho bose ko bishimira ubwiyongere bw’umubare w’abakristu. Ibyo bakaba babikesha Ikenurabushyo ryegereye abakristu no kwita ku bagarukiramana. Naho kubijyanye n'ubuzima bw'umutungo yavuze ko mu myaka 30 ishize  Paruwasi ya Rususa ishinzwe hari ibikorwa byinshi by’iterambere yagezeho. Uhagarariye abakristu kandi yavuze ko ibanga ribafasha ari ikigega cy’ubufatanye (fond de solidarité) cyitwa TWUNGE UBUMWE KURI ROHO NO KU MUTUNGO. Yavuze kandi n’ibindi bagezeho bibafasha kwiteza imbere no kwiyubakira Paruwasi nka Centre d’Acueuil Nyina wa Jambo Rususa Ltd, ikigo cy’amashuri cya Mutagatifu Nikola n’ibindi bikorwa remezo bifasha Paruwasi mu Ikenurabushyo. Yongeyeho ko ibyo bikorwa byose n’ibindi bitarondowe byagezweho ku bufatanye n’Abasaserdoti bakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Rususa bafatanyije n’abakristu bahagarariye abandi muri komite zitandukanye no mu zindi nzego. Bityo, yaboneyeho gushimira abo bose anashimira uruhare rw’Umuryangoremezo ukorera hanze ya Rususa ko nawo ugira uruhare mu iterambere rya Paruwasi. Yashimiye by’Umwihariko Umwepiskopi ko abazirikana nk’abana be. Nyuma y’ijambo rye, hakurikiyeho ijambo ry’abahagarariye Amasantarali bagezaga ku Mwepiskopi imihigo y’abakristu ba Paruwasi ya Rususa. Ibyo byakurikiwe no gushimira abakristu bahize abandi mu Ikenurabushyo.

Bwana UWIHOREYE Patrick, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ubukungu n’iterambere, waje ahagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, yunze mu ry’abamubanjirije maze nawe abwira abari bari aho bose ko guhimbaza isabukuru ari umwanya wo kwikebuka, umuntu akareba aho ava n’aho agana. Yashimiye ubufatanye bwa Diyosezi ya Nyundo n’Akarere ka Ngororero cyane cyane mu buvuzi, uburezi no kubanisha neza umuryango nyarwanda. Yabwiye Umwepiskopi ko ashimira Abasaserdoti ba Paruwasi ya Rususa n’Abasaserdoti bose b’Amaparuwasi akorera ubutumwa mu Karere ka Ngororero uko ari atandatu kubera uruhare bagira mu iterambere ry’umunyarwanda cyane cyane bafasha abayobozi b’inzego bwite za Leta kugeza ku Banyarwanda gahunda Leta ibateganyiriza. Yijeje Umwepipiskopi ko ubwo Bufatanye butazigera busubira inyuma na gato.

Mu ijambo rye risoza, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo, yashimiye Imana ibyiza idahwema gukorera Diyosezi ya Nyundo, ashimira n'abapadiri bakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Rususa by’umwihariko Padiri Prosper NTIYAMIRA umwe mu batangiranye na Paruwasi igishingwa. Umwepiskopi kandi yashimiye Abasaserdoti bahakorera ubutumwa n’abo bafatanya, uburyo bitanze kugirango Paruwasi ikomeze kuba umuyoboro w’Inkuru nziza ya Kristu. Yashimiye Abepiskopi bamubanjirije: Ku ikubitiro Nyiricyubahiro Musenyeri Wenceslas KALIBUSHI washinze Paruwasi ya Rususa na Nyiricyubahiro Musenyeri Alex HABIYAMBERE wongeye kohereza abasaserdoti muri Paruwasi ya Rususa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abasaserdoti bakaba barongeye kuhatura muri 2002 kuko mbere yaho bakoraga ubutumwa bataha muri Paruwasi ya Muramba. Umwepiskopi wa Nyundo kandi yabwiye abahimbaza yubile ko ubukristu bwabo bwabaye inkingi ikomeye cyane Paruwasi yashingiyeho yogeza Ivanjili. Yongeye kwibutsa abakristu ba Paruwasi ya Rususa muri rusange ko bagomba kumva uruhare rwabo muri kiliziya. Agaruka ku ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije, yamusezeranyije ko Diyosezi ya Nyundo  izakomeza gutanga umusanzu wayo uko ishoboye mu burezi no mu zindi gahunda zigenewe Umunyarwanda n’umukristu by’umwihariko. Yanasabye kandi Abasaserdoti n’ababyeyi kwita ku muryango cyane bibanda mu gufasha abagiye gushinga urugo kwitegura neza  kandi birinda kunyura mu nzira ya Bugufi yo kubana badasezeranye. Umwepiskopi kandi yasuye bimwe mu bikorwa byagezweho n’abakristu nka Centre d’Accueil Nyina wa Jambo Rususa Ltd (CANJA Ltd) n’ishuri ribanza ryigenga ryaragijwe  Mutagatifu Nikola rya Rususa.

Dusoza twabibutsa ko Paruwasi ya Rususa yashinzwe kuwa 03 Gashyantare 1991 na Nyiricyubahiro Musenyeri Wenceslas KALIBUSHI. Ubu ifite abakristu basaga 39 000, bakaba babarizwa mu ma Santarali atanu, inama 41 n’Imiryangoremezo 215. Ubu abapadiri bahakorera ubutumwa ni Padiri Gilbert NTIRANDEKURA, Padiri Matthieu IYAKAREMYE na Padiri Fidèle NSENGIMANA.

ISENGESHO RYA YUBILE Y'IMYAKA 2025 Y'UGUCUNGURWA KWA MUNTU NA YUBILE Y'IMYAKA 125 INKURU NZIZA IGEZE MU RWANDA
Lire Plus
LAUNCH OF TUBEHO NEZA AHEZA PROJECT BY CARITAS NYUNDO /KIBUYE
Lire Plus
NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ANACLET MWUMVANEZA YIFATANYIJE N’ABAKRISTU BA PARUWASI KATEDRALI YA NYUNDO GUHIMBAZA UMUNSI MUKURU WA BIKIRAMARIYA ABWIRWA KO AZABYARA UMWANA W’IMANA
Lire Plus