^
Amazima ye ni Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI  Guhera none azajya yitwa Nyakubahwa Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo.
Amazima ye ni Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI Guhera none azajya yitwa Nyakubahwa Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo.

Ku isaha ya saa kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba (17 :00), ku munsi wa 08 w’ukwezi kwa 9 ari ko Nzeri 2026, ni bwo Umwepiskopi wa diyosezi ya Nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yatangaje inkuru yashimishije benshi ko Padri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI atorewe kuba Igisonga cy’Umwepiskopi wa diyosezi ya Nyundo.  Ibyo bibaye nyuma y’uko uwari igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo yitabye Imana taliki ya 30 Kanama 2026. Mu muhango wo gushyingura Nyakubahwa Musenyeri Yohani Mariya Viyani NSENGUMUREMYI, Umwepiskopi yatangaje ko asize icyuho gikomeye cyane muri diyosezi, ariko avuga ko hagomba gushakishwa undi ujya mu mwanya we bidatinze. Uwo muntu wavugwaga icyo gihe, bose bafite amatsiko bibaza ngo araba nde, abaye Padri Léonidas KAREKEZI HABARUGIRA. Ese uyu watorewe uyu murimo ni muntu ki ?

 

v  Amazina ye ni Léonidas KAREKEZI HABARUGIRA.

v  Yavutse ku wa 18 Nyakanga 1969. Abatirizwa muri Paruwasi ya Bobandana (RDC) ku wa 05 Ugushyingo 1969. Yahawe Ukaristiya bwa mbere ku wa 27 Nyakanga 1980, akomezwa ku wa 05 Kanama 1983. Ubu afite imyaka 57.

v  I se umubyara yitwa BYAGO Gaspard, uyu musaza ugeze mu zabukuru aracyariho.

v  Nyina yitwa MUKARUGWIZA Winifride yitabye Imana.

v  Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, ni umwana w’imfura mu muryango w’abana 7. Abahungu 3 n’abakobwa 4. Kuri ubu ngubu abahungu batatu bariho naho abakobwa bose bitabye Imana.

v  Amashuri yisumbuye yayize mu rwunge rw’amashuri rw’i Rambura (mu bahungu), yiga ibinyabuzima n’ubutabire, kuva mu mwaka wa 1987-1993. Seminari nkuru yayize i Rutongo, i Buhimba (RDC) n’i Nyakibanda, kuva mu mwaka wa 1993-2002. Yaherewe ubupadiri i Muramba ku wa 20 Nyakanga 2002.

 

v  Yabaye Padiri wungirije (vicaire) muri Paruwasi ya Rususa (2002-2004) no muri Paruwasi ya Nyundo (2004-2007). Yabaye kandi Padiri mukuru wa Paruwasi ya Murunda (2007-2013).

 

v  Mu mwaka wa 2013, yagiye kwiga mu gihugu cy’Ububiligi, muri Kaminuza gatolika ya Louvain (Université catholique de Louvain) iri ahitwa Louvain-la-Neuve. Aho mu Bubiligi, mu mwaka wa 2014-2016, yakoze ubutumwa muri Paruwasi ya Bomel nka Padiri wungirije wo ku Cyumweru ; mu mwaka wa 2016-2023, yabaye Padiri mukuru mu gace k’ubutumwa kitwa Sombreffe. Kwiga yabifatanyaga no gukora ubutumwa. Mu mwaka wa 2016 yarangije icyiciro kabiri cya Kaminuza, abona Master muri Tewolojiya (Théologie morale). Kuva muri 2016 yakomeje amasomo mu cyiciro cya nyuma, maze mu mwaka wa 2022 arayasoza, ubu afite Doctorat muri Tewolojiya.

 

v  Guhera mu mwaka w’ubutumwa wa 2023-2024 kugeza ubu, yanshinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo (la Pastorale d’ensemble) ndetse n’amahugurwa y’abapadiri (la formation permanente) muri Diyosezi yacu.

 

v  Guhera 08/09/2026 i saa 17h00 : Padri Leonidas KAREKEZI HABARUGIRA, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo. Kuva bigitangazwa azajya yitwa « Nyakubahwa Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI ».

Dore amagambo meza yanditse mu iteka ryaciwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo:

« Kubera ko umwanya w’Igisonga cy’Umwpiskopi (Vicaire Général) muri Diyosezi ya Nyundo ubu nta muntu uwufite; Dushingiye ku mirimo n’inshingano zihariye zijyanye n’ubuyobozi muri iyi Diyosezi yacu;

Dushingiye ku biteganywa  mu gitabo cy’Amategeko ya Kiliziya Gatolika (Code de Droit Canonique), cyane cyane mu ngingo za 475 n’izikurikira zo mu gitabo cy’Amategeko cyo mu mwaka w’1983 (CIC/1983), zerekeye inshingano n’umwanya by’Igisonga cy’Umwepiskopi (Vicaire Général); Tuzirikanye indangagaciro za kimuntu, iza gikristu n’ubuhanga, turebye n’ubushobozi mu bumenyamana (Théologie) n’ishyaka mu butumwa bya Padri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI ; Tumaze kwiyambaza Roho Mutagatifu kandi tumaze no gusuzuma uudakemwa mu mico no mu myifatire, uwo muntu watanzwe turabona abikwiriye kandi abishoboye;  None rero,  TWEMEJE KANDI DUSHYIZEHO, KUBW’IRI TEKA: Nyakubahwa Padri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, tumushyize ku mwanya w’Igisonga cy’Umwepiskopi - VICARIUS GENERALIS (Vicaire Général) wa Diyosezi yacu ya Nyundo.

 

Kubera iyi nshingano kandi hakurikijwe Amategeko ya Kiliziya, Igisonga cy’Umwepiskopi, (Vicaire Général), ahabwa ububasha busanzwe bwo gushyira mu bikorwa no kuzuza inshingano zose yemerewe ku butaka bwose bwa diyosezi, kugira ngo akore ibikorwa byose by’ubuyobozi, usibye ibigenewe Umwepiskopi gusa cyangwa ibyasabirwa ububasha bwihariye butanzwe na we.

Turasaba abapadri mwese, abadiyakoni, Abiyeguriyimana n’abo mu masosiyete agamije iyogezabutumwa, ndetse n’abakristu bose b’abalayiki bo muri Diyosezi yacu, kwakirana ukwemera iyi nshingano n’iri shyirwaho mu kwemera rya Nyakubahwa Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI no kuzafatanya nawe».

 

Iyi nkuru yakiriwe neza, na benshi, kuko mu gihe gito cyane, ubutumwa bugufi bwacicikanaga abantu bamenyesha abandi iyo nkuru nziza. By’umwihariko abapadri ba umuryango w’Imana wa Diyisezi ya Nyundo wabyakiriye neza : Abapadri, Abiyeguriye Imana n’abalayiki.

 

Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, ni umuntu ufite impano nyinshi, akaba akunda gusoma no kwandika. Dore bimwe mu bitabo yanditse bizwi kandi bifasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi : Mu ishuri ryo gusenga, Ubuzima bw’Abatagatifu, Nyagasani ndashaka kwicuza, Le vrai visage de l’homme, Dieu est-il Dieu, Face au monde menteur ...   

Ni umuntu uzi gutega amatwi, gushyira mu gaciro, kumva abantu, witonda, wambara neza kandi uberwa, ni umuntu uzi gukora cyane. Akunda gushakashaka no gusobanukirwa n’ibintu. Ni mutarambirwa, ikintu ashaka kumenya atuza ari uko akigezeho, akunda gahunda no kubahiriza igihe, mbese ni umuntu uzi gushyira mu gaciro. Ni umuntu uca bugufi, wiyoroshya cyane, azi gusabana n’abantu. Ni umuntu utuje. Azi kubana, akunda gusenga, ni umuntu wa Kiliziya.

Akunda muzika ya Kiliziya :  kuririmba, kwigisha no kuyobora indirimbo za Kiliziya, gucuranga inanga, etc. Akunda gusoma ibitabo, kureba no gusesengura films. Ni umuhanga wo mu bihe bya kera. Azi kuvuga muri make no guhina ibintu (Esprit de synthèse) afite n’impano yo gusesengura ibintu n’ibindi (Esprit d’Analyse).

Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, ni umuntu ukunda sports byabuze urugero : Akina imikino hafi ya yose, yaba iyo mu kibuga : Football, Basketball, Volleyball, athlétisme hamwe n’imikino yo ku meza (Jeux de tables) : Ping pong, Amakarita, Igisoro, Scalable, etc.

Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI aje asimbura Nyakubahwa Yohani Mariya Viyani NSEGUMUREMYI witabye Imana ku wa 30 Kanama 2026. Asimbuye umuntu wari ufite indangagiro nyinshi zuje ubumuntu n’ubukristu, umusaseridoti wabashije gukora imirimo hafi ya yose muri diyosezi.

Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI yagaragaje ko yakiriye neza ubutumwa yahawe. Yashimiye Imana, ashimira cyane n’Umwepiskopi, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, wamwizeye akamushinga ubwo butumwa. Yashimiye kandi abasaseridoti ba diyosezi ya Nyundo, bigaragara ko bamwishimiye cyane, bakamwifuriza ubutumwa bwiza. Na we yabashimiye ndetse abasaba gukomeza gukorera neza Kiliziya ya Kristu ibarizwa muri diyosezi ya Nyundo. Yagize ati : “Mwese basaseridoti bavandimwe, ndabashimiye ko mwaynyifurije ubutumwa bwiza mu mirimo mishya nashinzwe. Twese dukomeze dufatane urunana, hamwe n’Umwepiskopi wacu Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, dukomeze twiyubakire Diyosezi yacu nziza ya Nyundo, ubukristu butubyarire ubuvandimwe nyabwo, tujye mbere kuri roho no ku mubiri, Kristu akomeze aganze mu mitima yacu no muri Nyundo yose, Ingoma y’Imana yogere hose.”

Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, Tumwifurije ubutumwa bwiza !

KU NSHURO YA KENSHI, ABAKRISTU GATOLIKA BA DIYOSEZI YA NYUNDO, BATERANIYE MURI PAROISSE YA CRETE- CONGO NIL KURI UYU MUNSI WA ASOMUSIYO YA 2026.
Lire Plus
ISABUKURU Y’IMYAKA 70 INGORO YA BIKIRA MARIYA YEGURIWE UMUBYEYI W’ABAKENE
Lire Plus
ISENGESHO RYA YUBILE Y'IMYAKA 2025 Y'UGUCUNGURWA KWA MUNTU NA YUBILE Y'IMYAKA 125 INKURU NZIZA IGEZE MU RWANDA
Lire Plus