^
KU NSHURO YA KENSHI, ABAKRISTU GATOLIKA BA DIYOSEZI YA NYUNDO, BATERANIYE MURI PAROISSE YA CRETE- CONGO NIL KURI UYU MUNSI WA ASOMUSIYO YA 2026.
KU NSHURO YA KENSHI, ABAKRISTU GATOLIKA BA DIYOSEZI YA NYUNDO, BATERANIYE MURI PAROISSE YA CRETE- CONGO NIL KURI UYU MUNSI WA ASOMUSIYO YA 2026.

Uyu munsi turi ku wa Gatandatu, taliki ya 15 Kanama 2026, Kiliziya Gatolika irizihiza umunsi Mukuru wa Asomusiyo. Bimaze kuba umuco mwiza ko ku munsi mukuru wa Asomusiyo abakristu ba Diyosezi ya Nyundo, bakoranira muri Paruwasi ya Crête Congo – Nil, umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene maze bagashimira Imana umwaka urangiye, bakanayitura utangiye. Ku munsi mukuru wa Asomusiyo Tuzirika Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru we na roho ye n’umubiri we nk’uko byemejwe na Papa Piyo wa XII, taliki ya 1/11/1950. Ni mu nyandiko yise « MONIFICENTISSIMUS DEUS » (IMANA IGIRA UBUNTU CYANE).

 

 

  

Kuri uwo munsi kandi, i Congo-Nil habera umuhango wo gutura Bikira Mariya abapadiri bashya baba barabuhawe muri uwo mwaka cyane ko ari Mgr Aloys BIGIRUMWAMI wari warasabye Bikira Mariya ko yazamufasha nibura buri mwaka akajya abona umusaseridoti umwe. Igihe yasozaga ubutumwa bwe nk’umushumba wa Diyosezi yavuze ko Bikira Mariya yamusubije ku buryo buri mwaka habonekaga abarenga umwe yari yarasabye. Uyu mwaka wa 2026, hatuwe abapadiri bashya 6 babuhawe n’abadiyakoni 5.

 

 

Bimaze kuba umuco kandi, buri taliki ya 15 kanama, umwepiskopi atangaza « Icyerekezo cy’Iyogezabutumwa muri uwo mwaka. Umwihariko w’uyu mwaka n’uko nk’uko byifujwe n’abalayiki maze inama y’abapadiri ikabisuzuma, Icyerekezo cy’Iyogezabutumwa kizajya kimara imyaka 2 aho kuba umwaka umwe nk’uko byari bisanzwe. Dore amagambo agize Icyerekezo kizatuyobora muri iyi myaka 2 « 2026-2028 » : « Duhimbaze Yubile y’imyaka 75 ya Diyosezi yacu, Turushaho kumva ko umubano mwiza w’abashakanye ari ishema ryacu, Turushaho guharanira ubuvandimwe nyabwo mu miryangoremezo, Turushaho gutsinda ibitanya abantu byose ».

 

Ku munsi wa 15/08 buri mwaka, nk’uko byatangiye muri 2023, muri Diyosezi yose ya Nyundo, tugira igikorwa kiduhuza, maze ubukristu bugakomeza kutubyarira ubuvandimwe nyabwo. Kuva iyo gahunda yatangira byagize akamaro cyane. Muri 2023 amafaranga yakusanyijwe yagenewe Paruwasi ya Mbugangari mu gikorwa cy’inyubako y’icumbi ry’abapadiri n’inzu mberabyombi ya Paruwasi; Muri 2024 amafaranga yakusanyijwe yagenewe Paruwasi ya Kibirizi yari mu ntangiriro iri kwiyubaka. Mu mwaka wa 2025 amafaranga yatanzwe yunganiye imirimo yo gutegura urugo rw’umwepiskopi ku Kibuye (Évêché de Kibuye). Uyu mwaka wa 2026 amafaranga azatangwa ku munsi mukuru w’isakramentu azunganira imirimo yo kubaka Santrali RUSEBEYA  yo muri Paruwasi ya Muhororo, iri kwitegura kuzaba Paruwasi.

Ibi birori by’umunsi mukuru w’Asomusiyo byahimbarijwe muri Paruwasi Crête Congo-Nil  bayobowena Nyakubahwa Mgr Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, intumwa y’Umwepiskopi,  hari abapadri 32, harimo 6 babuhawe uyu mwaka ; abadiyakoni 5 ; abafaratiri benshi, abihayimana, abakristu bari baturutse hirya no hino muri Diyosezi yacu hari hari kandi n’abahagariye ubuyobozi bwite bwa Leta.


Ibirori byarangiye mu byishimo ku isaha ya saa 14 :00 maze hakurikiraho kuramukanya no kwifurizanya umunsi mukuru mwiza. Nyuma y’aho hakurikiyeho gusangira no gutaha. Wabonaga Abaje ku murwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene Bose bishimye, ni uko bataha basingiza Imana yabashoboje kuza kuyisengera ku murwa w’Umubyeyi. 

 Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru, Dusabe inema yo gupfa neza !

 

ISABUKURU Y’IMYAKA 70 INGORO YA BIKIRA MARIYA YEGURIWE UMUBYEYI W’ABAKENE
Lire Plus
ISENGESHO RYA YUBILE Y'IMYAKA 2025 Y'UGUCUNGURWA KWA MUNTU NA YUBILE Y'IMYAKA 125 INKURU NZIZA IGEZE MU RWANDA
Lire Plus
LAUNCH OF TUBEHO NEZA AHEZA PROJECT BY CARITAS NYUNDO /KIBUYE
Lire Plus