^
MU BYISHIMO BYINSHI PARUWASI KANAMA YAHIMBAJE BAZINA BAYO MUTAGATIFU
MU BYISHIMO BYINSHI PARUWASI KANAMA YAHIMBAJE BAZINA BAYO MUTAGATIFU

MUTAGATIFU

1.    Ku Cyumweru taliki ya 2o Nzeri 2026, Paruwasi ya Kanama yitiwe Bikira Mariya, Umubyeyi wa Kiliziya, « Mater Ecclesiae », yahimbaje umunsi mukuru wa Bazina bayo Mutagatifu. Byari ibyishimo byinshi ku mbaga y’abakristu bari babukereye, ku bihayimana bahavuka, bari barangajwe imbere na Nyakubahwa Musenyeri, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Léonidas KAREKEZI HABARUGIRA, akaba ari naho hambere yari aturiye Igitambo cya Missa hanze ya Paruwasi Katedrali ya Nyundo, nyuma y’uko atorewe uwo murimo ku italiki ya 08/09/2026, akikijwe n’abasaseridoti[1] 4 bakorera ubutumwa muri iyo Paruwasi hamwe n’abandi[2] 6 bari baturutse mu zindi Paruwasi baje kwifatanya nabo.

 

2.    Missa yo gushimira Imana ibyiza byose bakesha Paruwasi yatangiye i saa tanu (11h00). Yari yuzuye rwose: Abakristu benshi kandi bishimye, Chorale ziririmba neza, abacuranzi babizi kandi babyitoje, abashinzwe imirimo ya Liturgiya babihugukiwe, abashyitsi babukereye kandi baberewe, abana benshi mu kigero kinyuranye, abo bose bagaragazaga ko hari ikintu kidasanzwe cyari cyabaye. Imbuga nziza y’amapavés, hari hari urujya n’uruza rw’abantu, hari hari kandi n’ibinyabiziga bihagije byari byajemo bene byo baje gushimira Imana.  Abo bose batumye Missa y’umunsi Mukuru isiga imbuto nyinshi mu mitima y’abayihimbaje dore ko abakristu b’i Kanama bafite Icyivugo kigira kiti: “Ivanjili mu bikorwa”. Ubundi bakagira n’iyibukiro rya 6 mu y’urumuri rigira riti: “Kanama yihindura ukundi, dusabe inema yo kubigiramo uruhare”.

 

3.    Nyuma ya Missa hahukuriyeho ubutumwa bwatanzwe n’abantu 3. Missa ikirangira, Padri Marcel MUSABYIMANA, nk’uwari watorewe kuyobora iyo gahunda yasabye abari bateganyijwe kuri gahunda gutanga ubutumwa bugendanye n’uwo munsi: Umukristu uhagariye abandi bakristu, Bwana Epimaque KAMPAYANA, mu ijambo rye rigufi yavuze amagambo meza arimo gushimira Imana ibyiza bagiriwe babona Paruwasi. Ashimira Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, umwepiskopi wa Nyundo ubahora hafi. Ashimira Imana kubera ibyiza bagezeho, anashimira cyane abapadiri na Fratri DUSHIME Déogratias bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kanama Yabivuze muri aya magambo:

 

4.    “Mbere ya byose, turashimira Imana Data Ushobora byose, yo yaduhaye Bikira Mariya ho umubyeyi n’umuvugizi wacu mu Ijuru. Turayishimira kandi ubuntu bwinshi idahwema kutugirira, n’uburyo ikomeza kuyobora no kurinda Paruwasi yacu kugeza n’ubwo idushoboje kwizihiza uyu munsi. Kuri uyu munsi kandi ntitwakwibagirwa gushimira Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi yacu, we washimye ko KANAMA iba Paruwasi. Kuri uyu munsi ngarukamwaka twizihizaho Mutagatifu twisunze; turishimira ko Paruwasi yacu imaze kunguka imiryangoremezo 42 isanga 57 twari dusanganywe; Misa zavuye kuri 2 zigera kuri 4 ku cyumweru; Abakristu benshi bari barataye bagarukiye Imana; ndetse n’imiryangoremezo n’abakristu bafite intege nke baregerwa. Nyakubahwa Musenyeri igisonga cy’umwepiskopi, turishimira kandi ko hari n’ibindi byinshi twagezeho. Aha twavuga nko gushyira amapavés mu mbuga ya Paruwasi no mu gikari cy’urugo rw’abasaseridoti; guca rigoles ziyobora amazi yo mu mbuga ya paruwasi no kuzipfundikira, gusiga amarangi ku nyubako zinyuranye za Paruwasi ndetse no kurangiza imwe mu mirimo itari yararangiye ku nyubako z’amacumbi y’abasaseridoti. Nyakubahwa Musenyeri, mu izina ryanjye bwite n’iry’abakristu mbereye umuvugizi, munyemerere mbashimire abasaseridoti mwaduhaye ndetse na Fratri bari bafatanyije, mu gihe gito tumaranye, bitanze igihe n’imburagihe: Mu mvura y’amahindu; ku zuba ry’impangabagabo; ku manywa na nijoro ntibigeze binubira kugoboka abakristu babitabaje, ndetse no muri biriya bikorwa byose twishimira twagezeho ni bo batugendaga imbere».

 

5.     Padri Mukuru wa Paruwasi Kanama “Mater Ecclesiae”, Nyakubahwa Emmanuel TWAGIRAYEZU, yavuze ko ibyiza byose bageraho babikesha umubyeyi MAriya, ubatera inkunga, n’ibaraga, ni we rugero rwabo mu kwemera. Ibyo yakoreye abakristu bo ha mbere na bo bibagirirwaho. Yakomeje ashimira Nyakubwahwa Musenyeri, Igisonga cy’Umwepiskopi kuba yaje, bityo ko icyo ari ikimenyetso cy’uko Diyosezi ya Nyundo ikunda kandi ikaba iri hafi y’abakristu ba Paruwasi Kanama. Mawe yashimiye cyane Imana yemeye ko bahabwa Paruwasi none ibyo bagezeho akaba ari byinshi cyane mu gihe kitari kirekire. Yavuze ko mu byo Paruwasi yagezo mu mwaka ushize harimo kwivugurura mu bukristu no kuba urumuri aho ibarizwa. Ibyo bigaragagwa n’umubare munini w’abahabwa amasakramentu, abagarukiye Imana, umubare munini w’abifuza kwitagatifuza muri Kiliziya, umubare munini w’abatishoboye Paruwasi yagiye iha ubufsha butandukanye. Yongeye gushimira cyane umwepiskopi wa Diyosezi wabahaye PAruwasi, kandi akaba komeje kubahoza ku mutima. Yoseja asaba abakristu bose ba Paruwasi Kanama gukomeza kunga ubumwe kugira ngo urugendo rusigaye rukomeze rube urwa bose, aka rya yibukiro ngo: “Kanama yihindura ukundi, dusabe Inema yo kubigiramo uruhare”

 

6.     Nyakubahwa Musenyeri Léonidas KAREKEZI HABARUGIRA, Igisonga cy’Umwepiskopi yashimiye abari aho bose, ariko avuga ko bitangaje cyane ukuntu Paruwasi ya Kanama iri gitera imbere vuba cyane. Yaragize ati: “Nishimiye kwifatanya namwe muri uyu munsi mukuru ukomeye aho musingiza Imana muri Paruwasi yanyu nziza ya Kanama yisunze Bikira mariya Umubyeyi wa Kiliziya, mugasingiza Imana mwishimira ibyiza byose yabagiriye kandi mukayisaba ngo ineza yayo ibahoreho nk’uko amizero yanyu ayishingiyeho. Ni umunsi mwiza, buri wese ashobora kwibonera ineza y’Imana (…) Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo (…) umunsi nk’uyu ni uwo kuririmba Magnificat (…) Roho yanjye irasingiza Nyagasani (...) Iyo umuntu ageze hano atari ahaherutse ashobora kugira ngo arabonekerwa, akibwiringira mu maso agira ngo yayobye, akibaza ahantu ari, abahazi mu myaka yashize bakaba batahaherukaga, bahageze bashobora kubaza bati muturangire mu Kanama ntabwo twahamenya” (…) murebe hano mu rugo rw’abapadri, murebe hano hanze, mure uko mungana ni iki cyatuma mudashimira Nyagasani”. Nyuma y’ibyo yongeye kwibutsa ibijyanye n’icyerekezo cy’uyu mwaka kigira kiti: “Duhimbaze yubile y’imyaka 75 ya diyosezi yacu, Turushaho kumva ko  umubano mwiza w’abashakanye ari ishema ryacu, Turushaho guharanira ubuvandimwe nyabwo mu miryangoremezo,  Turushaho gutsinda ibitanya abantu byose.”

 

7.    Nyuma ya Missa hakurikiyeho ubusabane, bwabereye muri Salle ya Paruwasi Kanama. Byari ibyishimo kuri buri wese wari uri aho ngaho maze bikagaragara neza ukuntu Ingoma y’Imana iri rwagati mu bantu. Byanyibukije ya magambo meza yo mu Ivangjili ya Luka aho Yezu avuga ati: «Ingoma y’Imana ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu, ngo bagire bati ‘Ngiyi, ngiriya.’ Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo.» (Lk 17, 20-21).

 

8.    Mu byiza bya Paruwasi harimo gutera ibyishimo mu bantu no kugagaza impano Imana yahaye abantu ku ubuntu. Urubyiruko ruri mu itorero rya Paruwasi rwasusurikije imbaga nyamwinshi yari iri aho mu ndirimbo nziza kandi nyinshi, zibyinwa n’abana ba Kanama ariko bakabikora neza nk’abatarabyitoreje hafi aha. Orchestre ya Paruwasi nayo ntiyihereranye amajwi yabo aherejwe na za gitari n’inanga zivuga neza maze mu gihe cy’amafunguro babasha gushyira mu bikorwa ibyanditswe mu gitabo cya Mwenesiraki ahanditse ngo: “Urufaya rw’indirimbo mu birori banywamo divayi ni nk’ibuye ry’agaciro riri ku mutako wa zahabu. Indirimbo inyuze amatwi iherekeje uburyohe bwa divayi, isa n’ibuye ry’indobanure riri ku mpeta ya zahabu.” (Sir 32, 5-6). Uko ibyo byose byabaga ari uruvangitirane ni na ko buri wese yabaga asangira na mugenzi ibyari byabateguriwe bikajyana n’ibiganiro. Abanyantege nke bakurikije inama Pawulo yigeze kugira Timote aho yambubwiye ati: “Uzareke kunywa amazi yonyine, ahubwo uzajye unywa na ka divayi gakeya kubera igifu cyawe n’intege nke uhorana.” (1Tim5, 23). Byose byaje gusozwa mu byishimo mu masaha ya nimugoroba maze bose bataha banezerewe, bashimira Imana yahaye abantu Kiliziya n’umwana wayo Yezu kristu: “Ni koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga umwana wayo w’ikinege, ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka”  (Yh3,16).

 



[1] Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU, Padri Théoneste NIYONSENGA, Padri MUSABYIMANA Marcel na Padri NZEYIMANA Jean Colbert

[2] Padri MAKUZA Epimaque, Padri Thaddée MUSABYIMANA, Padri Jean Paul RUTAKISHA, Padri Charles Lwanga NIYONTEZE, Padri Didier TUYIRINGIRE na Padri Augustin NIZEYIMANA.

Amazima ye ni Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI Guhera none azajya yitwa Nyakubahwa Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo.
Lire Plus
KU NSHURO YA KENSHI, ABAKRISTU GATOLIKA BA DIYOSEZI YA NYUNDO, BATERANIYE MURI PAROISSE YA CRETE- CONGO NIL KURI UYU MUNSI WA ASOMUSIYO YA 2026.
Lire Plus
ISABUKURU Y’IMYAKA 70 INGORO YA BIKIRA MARIYA YEGURIWE UMUBYEYI W’ABAKENE
Lire Plus