Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü
Isomo rya mbere: Yobu 7, 1-4.6-7
ü Zaburi: Zaburi 147 (146-147) 1.3, 4-5,
6-7
ü Isomo rya kabiri: 1Co 9, 16-19. 22-23
ü Ivanjili: Mk 1,
29-39
Amagambo tumaze kumva mu Isomo rya mbere dukesha
Igitabo cya Yobu, ni amagambo akomeye yavuzwe na Yobu ubwe, wa mugabo batubwira
ko yari intungane, inyangamugayo n’umunyamurava wubaha Imana, akagira umugore,
urubyaro rw’abahungu 7 n’abakobwa 3 batagira uko basa, akagira abaja
n’abagaragu benshi cyane, akagira umutungo utubutse ngo ku buryo yari we mukire
wahigaga abandi bose b’Iburasirazuba. Inkuru ye tuyizi neza, tuzi neza uko mu
gihe gito ibintu bye byose byanyazwe n’ibyihebe byitwaga Abanyesaba, bikicisha
inkota abagu be, inkongi y’umuriro igatsemba amatungo yari asigaranye, abagizi
ba nabi bo muri Kalideya bakirara mu bintu yari asigaranye maze ku bw’akaga
gakomeye imwe mu nzu y’abahungu be ikabagwira hagatikiriramo abana be bose kuko
bari bakoraniye ku mu vandimwe wabo mu birori. Ntibyaciriye aho Yobu wari
intarumikwa, utararwaragurikaga indwara ziramwanjama, inshuti zimuhungaho,
bigeza n’aho umugore we amuhinduka.
Amagambo twumvise rero mu isomo rya mbere agira ati:”Hano
ku isi kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara kandi ubuzima bw’umuntu ni
nk’ubw’umucancuro”, maze Yobu ubwe akaba yageze aho yigereranya n’umuntu
w’umucakara, wa muntu wabaga yaraguzwe shebuja akamukoresha uko ashaka n’icyo
ashaka, aya magambo yose Yobu ayaterwa n’ibyago arimo, byamubayeho akarande. Iri
somo twumvise riragaragaza Yobu nk’umuntu ubabaye kandi wihebye, watakaje
icyizere cy’ubuzima. Ni yo mpamvu abona ko ibyo akora byose igihembo nta kindi
ni ukumanjirwa, kumirwa cyangwa kugira agahinda gakabije cyane ubitewe n’uko
ibyo wibwiraga byose, ibyo wateganyaga byose, ibyo wakoze byose bikubereye
imfabusa, ko biguhombeye kandi kuri Yobu ntibigarukira aho, ububabare
bumuhoraho wagira ngo ni cyo gihembo yaronse. Yobu yabaye uwo guhora abunza
imitima, ubuzima bwe arabona ko buri mu marembera!
Bavandimwe agahinda ka Yobu karumvikana, ndetse na twe
ubwacu nk’abantu iyo turi mu ngorane zikomeye kandi twumva ko atari twe twazikururiye,
kwiyumvamo Yobu biratubangukira. Amagambo Yobu yavuze ni amwe mu yo yashubije
inshuti ye yitwa Elifazi yari yamusuye ikamubwira amagambo menshi, umuntu
yakubira muri aya ngaya: Intungane iteka zihembwa guhirwa na ho ibyago bikaba
igihano cy’abanyabyaha. Yobu rero nareke gukomeza kwijijisha, ahubwo niyirukire
Imana, kuko ibihano byayo bigamije kugarura mu nzira nziza uwacumuye, kuko iba
ishaka kumuhwitura ngo yisubireho. Icyo Yobu yakoze rero ni ugusangiza
abamwumva agahinda ke.
Duhereye kuri aka gahinda ka Yobu, Zaburi iraduha icyerekezo
gikwiye abasumbrijwe n’abibasiwe n’ibyago: Nitwirukire Uhoraho kuko ari we
womora ibikomere byacu. Iyi Zaburi iratwibutsa ko ari byiza cyane kuririmbira
Imana yacu, maze kuyisingiza ntibigire uko bisa! Ariko ko se koko umuntu uri mu
byago nk’ibya Yobu yahera he aririmba? Icyaba kimukwiye si ugutaka aho
kuririmba?
Umuntu wamaze kumenya ko ibibazo bimwugarije cyangwa
se n’ibyo arimo uko byaba bimeze kose Imana ishobora kubimukiza, uwo nta
cyamubuza kuririmbira Uwo yizeye ko yamushoborera ibyo byose. None se umushonji
ubonye icyo arya ntagaragaza ibyishimo atari yanatangira gufata kuri ayo
mafunguro abonye atari ayiteze, ndetse rimwe na rimwe akumva inzara ishize?
Umurwayi wifushe kwivuza mu nzobere izi n’izi akabibura igihe kirekire, iyo
agize amahirwe agahura na zo ntiyumva yishimye batari batangira no kumusuzuma?
None se niba tugarurirwa icyizere n’ibyo tubonye twari twarabuze, Uwaba afitiye
Imana icyizere gisesuye byamunanira kuyiririmbira ayigaragaraiza ko ari yo
atezeho ubuvunyi, amakiriro?
Iki gihe turimo ahantu hatari hake kigaragaramo
ukudohoka ku kwemera, ibyo bikaba byagaragazwa n’abatari bake ubona badohoka mu
gusenga, ndetse hakabamo n’abatera Imana umugongo burundu, abagenda basubira
inyuma mu migenzo mbonezamana na mbonezabupfura, abacika intege mu gukora no
kwitabira ibikorwa by’urukundo, igabanuka ry’abantu biyemeza kwitangira abandi
nta gihembo bategereje, ugutererana no kutita ku banyantege nke nk’abarwayi
bamaze igihe kirekire, abasaza n’abakecuru, abakene n’abatagira kivurira, abaca
ukubiri cyangwa abirengagiza nkana amasezerano bagiranye na bagenzi babo mu
isakaramentu ryo gushyingirwa, abihayimana badohoka cyangwa bagashyira ku
ruhande amasezerano bagiranye n’Imana na Kiliziya, n’ibindi. Igisubizo cyangwa
umuti w’ibyo byose, ubona abantu dukeneye kwigishwa bundi bushya: dukeneye
abantu bafite umurava n’umuhate nk’uwa Pawulo mutagatifu twumvise mu Ibaruwa ye
ya mbere yandikiye Abanyakorinti: Kwamamaza Inkuru nziza, kongera kubwira
abantu no kubereka ko nta handi umukiro uri atari mu kwemera Imana byizazeyo,
yo yatwoherereje Umwana wayo Yezu Kristu kugira ngo atubere urugero ku buryo
buhoraho, akatumenyesha Imana byuzuye, akababara, agapfa, agahambwa maze akazukira
kudukiza! Isi yacu ikeneye abigisha b’inyangamugayo, barangwa n’ishyaka
ry’Imana, basanga buri wese nta
kumuciraho iteka, ahubwo bashaka kumwereka icyamukiza, ibyo kandi bakabikora mu
bwiyoroshye, nta kurambirwa cyangwa se kwinuba. Abantu nk’abo kandi birakenewe
ko bakaboneka mu nzego zose z’ubuzima, kuko ubutumwa bwo guhamya Imana no
kuvuga ibyayo tubusangiye twese, buri wese ku rwego rwe: mu rugo iwacu, mu
muryangoremezo, ku musozi dutuyeho, aho dukorera akazi, mu bo dukorera cyangwa
mu bo dukoresha, mu nama zacu, santarali zacu, Paruwasi yacu, Diyosezi yacu, …
Ikindi kintu ubona gikenewe cyane uguca bugufi tukemera kwigishwa: Ubona
abatari bake bitwaza ko ibyo babwiwe, ibyo basabwa n’ijambo ry’Imana basanzwe
babizi, nta gishya. Ibyo bituma kumva inyigisho bisigara ari nk’umuhango, ntihabeho
gufata umugambi ujyanye cyangwa ushingiye ku cyo nabwiwe, ku cyo nigishijwe, ku
cyo nasabwe gukosora cyangwa kwitaho: Ibyo nta ho byatugeza. Ni yo ntandaro
ahubwo yo kudohoka, byazashyira kera tukazumva iby’Imana nta cyo bivuze,
tugasigara turiho nk’abatazi Imana. Twahura n’ibyago tukabura iyo twerekeza,
ubuzima tukabuburira icyerekezo, twahabwa ibyiza cyangwa twabigeraho,
tukabyitwaramo uko tubonye, kuko tutaba tuzirikana uruhare Imana yabigizemo.
Mu buryo Imana yifashisha ngo itwiyereke kandi
itwigishe harimo ibitangaza itugirira, ubutabazi n’ubuvunyi iduha: Ni byo
vanjili yagarutseho:
Yezu yakijije nyirabukwe wa Petero, wari utakibasha
kweguka akaba yarahindaga umuriro mwinshi.
Si uwo gusa, ahubwo Yezu yanakijije abandi barwayi
benshi n’abahanzwe ho na roho mbi.
Uko twabyumvise muri iyi vanjili, Nyirabukwe wa Petero
amaze gukira yahise yihutira kuzimanira Yezu n’abo bari kumwe: Ni uko byagombye
kugenda: Ugiriwe neza yagombye na we kumva ko agomba guhora agirira abandi
neza.
Bityo rero, duhereye kuri uru rugero twongere
twisuzume, buri wese arebe ineza yagiriwe n’Imana icyo yayikurikije: Twese
abagize igihe twumva ko ibyacu bimeze nk’ibya Yobu twumvise mu isomo rya mbere,
ubwo twari tubonye agahenge twabigenje dute? Ubu turi kwitwara gute? Aho
ntihaba hariho abantu baganya, abantu bashavuye, abantu bari mu kaga babitewe
na twe. Ni kenshi turirimba ko Umukiro
wacu tuwuteze kuri Nyagasani, We waremye Ijuru n’isi, ariko ni na kenshi
ushobora gusanga iyo tugize amahirwe
tukaronka ubwo buvunyi bwa Nyagasani, hari abo bibera akaga, atari uko
badufitite ishyari cyangwa batatwifuriza ibyiza, ahubwo kubera ko
tubatsikamira, tukababangamira kandi tubahora ubusa!
Ubwo Yezu yari amaze gukiza abarwayi benshi, bukeye
bwaho yagiye ahantu hiherereye nuko arasenga bituma Simoni na bagenzi be, ari
bo Andereya, Yakobo na Yohani baza kumushaka. Ngo bamubonye bamubwiye ko abantu
benshi baje kumushaka bakaba bamukeneye cyane. Igisubizo Yezu yabahaye gisa
n’igitangaje: Nimucyo tujye no mu zindi nsisiro za hafi, naho mpamamaze Inkuru
nziza, kuko ari cyo cyanzanye!
Iyi migirire ya Yezu iratwereka ibintu bikomeye: Niba
ibyo dukora tubikomora ku Mana, ntabwo tuzayiburira Umwanya: ntabwo tuzabura umwanya wo gusenga. Ni kenshi
usanga iyo dufite ibyo dukora bishimwa n’abantu bigenda bidutwara, ndetse
bikagera ubwo dusigara nta mwanya tubonera Imana. Intumwa itaganira
n’Uwayitumye, ntimubwire uko isohozoza ubutumwa yayihaye, igera aho igateshuka,
ikikorera ibyayo cyangwa ikivugira ibyayo. Gusenga bitwongerera imbaraga mu byo
dukora kandi bigakomeza kuduhuza n’Imana. Ni rwo rugero Yezu aduha. Gusenga ni
bwo buryo bubangutse bwo kugisha inama Imana. Utagishaka gusenga yitwaje ibyo
akora cyangwa ibyo arimo, aba yanze ubujyanama bw’Imana.
Ukuntu Yezu yashikiwe n’abantu benshi, icyari
cyoroshye kwari ukugumana na bo, bagakomeza bakamushima, bakamushimagiza,
bakamutangarira, bakamuvuga ibigwi. Kuba yarafashe icyemezo cyo kujya no mu
yindi migi, ni imbuto zeze ku isengesho: Ni mu isengesho tumenyera icyo Imana
itwifuzaho, ni ho twerekwa icyo twakurikizaho, icyo twakwibandaho. Ni mu
isengesho tumenyera ko buri gihe dutumwa kwamamaza Inkuru nziza, tugasanga
abandi tutari tumenyeranye cyangwa tumenyereye gukorana na bo, tutajyaga
tuganira! Dusabe inema yo gukurikira Yezu duhugukira Isengesho!
Padiri
Gaspard BIJYIYOBYENDA