Amasomo matagatifu
tuzirikana:
ü
Isomo
rya mbere: 2 Sam 5, 1-3;
ü
Isomo
rya kabiri: Kol 1, 12-20;
ü
Ivanjili:
Lk 23, 35-43
Uyu
munsi turizihiza Umunsi mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose. Amasomo
tumaze kumva aradufasha kumenya uko twatonoshejwe tugahirwa twebwe abagize
amahirwe yo gutorwa no gucungurwa, none ubu tukaba tubarirwa mu bagenerwamurage
n’abasangiramurage ba Yezu Kristu, Umwami wacu.
1) Twaratoneshejwe: Mu Isomo rya mbere, twumvise uko abayisiraheli
bikoze, bikabazindura, bakajya gusaba Dawudi ko yababera Umwami. Kugira ngo
atava aho abangira, bamubwiye amagambo yo kumugusha neza, bamurata, bamwibutsa
ko rwose ibyo yabakoreye ari byinshi, ku buryo adakwiye kugarukira aho, ahubwo
bagomba gukomezanya urugendo. Bagize bati: « Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe, kera igihe Sawuli
yari akiri umwami, ni wowe watabaranaga na Isiraheli kandi ugatabarukana na yo.
[Byongeye kandi] Uhoraho yarakubwiye ati : “Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Isiraheli, kandi ni wowe uzaba
umutware wayo” »
Aba bantu ibyo babwiye Dawudi biragoye ko yari
kubyanga kuko ijambo bakoresheje mu kumwinginga ni ijambo riryoheye amatwi
kandi reka riryohe uwarikoresheje mbere ryamuvuye mu kanwa kubera ko ibyishimo
byari byamusaze: Uwo nta wundi ni Adamu amaze kubona umugore we Eva. Yaragize ati:
« Noneho dore igufa ryo mu magufa
yanjye n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye ». Dawudi yahera he yanga
kubera umwami iyi mbaga ije imusanga, itamushakaho inyungu, ahubwo imushakaho isano?
Ibyo Dawudi asabwa ntibishingiye gusa kuri iyo sano
abamusanze bamubwira, kuko mu buzima busanzwe isano ntabwo ariko buri gihe iba
ihagije kugira ngo ibyo twifuza ku bandi bishoboke, cyangwa ngo ibyo abandi
batwifuzaho tubishobore. Buri wese muri twe yaba umuhamya ko hari benshi baje bamukeneyeho
ubufasha ubu n’ubu ntibabubone, atari uko udashaka gufasha, ahubwo kubera ko
abaje bamusanga bamukekeyeho ubushobozi adafite. Buriya ntihabura na bake muri
twebwe baba baragiye cyangwa barifuje gufashwa no kunganirwa mu bintu
binyuranye, ibyo bifuzaga ntibabibone, kuko uwo cyangwa abo birukiye ubwo
bushobozi ntabwo bari bafite.
Imiryango yagiye kureba Dawudi ngo ayibere umwami yo
nta cyo yamwibeshyeho, kuko ibyo bamusaba babimuziho, barabimubonanye: Kera bagifite umwami witwa Sawuli, ni Dawudi
wabaga ari kumwe na bo, agatabarana na bo, agatabarukana na bo. None se ibyo ko yabishoboye ari umugengwa,
atumwa akanategekwa, ubu bizamunaniza iki ko azaba afite ububasha busesuye,
ubutwari akaba atari ubwo asaba, ko ari intwari byahamye? Dawudi usabwa ibyo
ashoboye, akabisabwa n’abavandimwe be, abamusaba bafite indi ngingo: ntabwo ari ibyo badukanye cyangwa
bihangishijeho, Uhoraho yabibonye kare, abwira Dawudi ati : « bitinde
bitebuke, ni wowe uzaragira umuryango wanjye Isiraheli ».
Hari imvugo dukesha Mutagatifu Agustini, ubwo
yagarukana ku maherezo y’inyigisho z’ubuyobe z’uwitwaga Pelaji, icyo gihe
yaragize ati « Roma [Papa] yamaze gutanga umurongo kuri icyo kibazo, bityo
rero mumenye ko impaka zarangiye kera » (Roma locuta, causa finita). Ku birebana na Dawudi byo rero, si Roma
cyangwa Papa wavuze, ahubwo ni Uhoraho ubwe wabyivugiye. None ubwo yarenzaho
iki ? Nta cyo !
Kuri uyu munsi twizihizaho Ko Kristu ari umwami,
tukaba tubonye uko abakuru b’imiryango ya Isiraheli bagiye kwinginga no guhata
ingingo Dawudi bashaka ko ababera Umwami, biragaragara ko twatoneshejwe, kuko
ibyo aba bakuru b’imiryango bakoze, twebwe abahoze ari abacakara b’icyaha
tukaba n’ibicibwa, tubikorerwa n’Umwami wimitswe
tutabigizemo uruhare, umwami utadukesha ubwami bwe ! Uyu mwami wacu
Yezu yaratwinginze birenze uko aba
bayisiraheli bavuze babwira Dawudi, aradusobanurira, aratwigisha maze ku
bw’indunduro aradupfira, agira ngo atwinjize mu ngoma ye. Yezu abivuga neza aho
agira ati: « Abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo
muruzi no kumva ibyo mwumva ariko ntibabyumva [ntibabona ubibabwira] (Mt 13,
17).
2) Twarahiriwe. Mu mvugo isanzwe guhirwa ni ugutunganirwa n’ibyo
wakoze, cyangwa se kugera ku kintu iki n’iki gifite agaciro cyangwa akamaro
kanini ku bw’amahirwe. Iyo bimeze gutyo urishima kandi waba uri umuntu
uzirikana ugashimira uwagufashije kugera kuri ibyo byiza. Isomo rya kabiri (Kol
1, 12-20) ryatangiye ridushishikariza kunezerwa
no gushimira Imana Data we watumye
tugira umugabane w’abatagatifujwe bari mu mucyo. Uguhirwa kwacu ntabwo tugukesha imbaraga
nyinshi twakoresheje, umuhate no gukora cyane, ahubwo tubikesha ubuntu
bw’Imana. Ubwo buntu bw’Imana buteye gutya : yatugobotoye ku ngoyi
y’umwijima, atujyana mu ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, ari We dukesha
gucungurwa no kubabarirwa ibyaha (Kol 1, 14). « Kugobotora » ni ugukura ikintu cyangwa umuntu aho ku bwe
atabashaga kwikura. Kuba rero Imana yaratugobotoye ku ngoyi y’icyaha, ni
amahirwe akomeye cyane. Ubundi uwagobotowe hari igihe asabwa kwirwanaho nyuma
yo kugobotorwa, kandi birumvikana icyari cyimuboshye kiba cyavuye mu nzira.
Uwakugobotoye iyo akongereyeho no kuguhemba ukagorororerwa birenze ibyo uwagize
akamaro, maze igihano kigasimbuzwa igihembo gisumbye ibindi byose bishoboka: kutujyana mu ngoma y’Umwana we akunda
byimazeyo (Kol 1 13b), icyo gihe
ikiba gisigaye ni ugushimira no
kwitwara ku buryo bukwiye.
3) Ganza iteka Mwami wacu: Ivanjili twumvise yadufashije gusuzuma uko ubuyoboke
bwacu bwifashe. Hari umuryango wa Agisiyo gatolika ufite iyi ndamukanyo igira iti:
« Kristu Umwami! Tumuyoboke! ».
Umwana w’Imana ukundwa na Data ku buryo bwimazeyo, We waremye byose kandi byose
akaba ari we byaremewe, byaba ibyo tubonesha amaso, ibyo tuzi, ibyo twumvise
cyangwa se n’ibyo tutari twamenya nk’abantu, mu ivanjili twamubonye (ndavuga ko
twamubonye, kuko iyo dusomye cyangwa twumvise iyi vanjili, buri wese agira uko
abona amashusho y’uko byagenze cyangwa byari biri kugenda) bamwitaza: rubanda baguma aho bamurebera (Lk 23, 35a), abatware baramunnyega, baramucunaguza (Lk 23,
35b), abasirikari bamuha urwamenyo (Lk
23, 36) bigeza n’aho umwe mu bagiranabi wari ubambanywe na we amukina ku mubyimba: “Harya si wowe Kristu? Ngaho ikiza ubwawe na
twe udukize” (Lk 23, 39), ariko ku bw’amahirwe habonetse umuntu umwe
umucira akari urutega, agira ati : Sigaho, sigaho, twe twaciriwe
urudukwiye, ariko we ni intungane. Yungamo ati : “Yezu uranyibuke
igihe uzazira kwima ingoma yawe” (Lk 23, 42).
-
N’ubu rudanda ruracyarebera Yezu : Kurebera ni ugushungera, ni ukureba ibintu
bibabaje biri kuba ku muntu ntushake kugira icyo ubikoraho. Ubwo Sawuli yari
agiye gutoteza abakristu i Damasi, urumuri rwaramugose, yumva ijwi rimubaza
ngo : « Sawuli, Sawuli
urantotereza iki ? Sawuli yarabajije ngo “Uri inde Nyagasani” ? Ijwi ryaramushubije ngo “Ndi Yezu uwo uri ho utoteza”. (Intu 9, 4-5).
Hari abantu benshi babayeho nabi, bidatewe gusa n’uko hari ababagirira nabi,
ahubwo nanone bitewe n’uko hari abandi bantu banga kwiteranya, ntibatinyuke
kubavugira. Si ibyo gusa, hari byinshi abantu turebera, tugaterera iyo, tukanga
kwivuna, nyamara twemeye kugira icyo tubikoraho hari benshi baba batabawe maze
na bo bakamererwa neza.
-
N’ubu Yezu ni umwami w’ibiremwa byose : Ni mahire ko turi gusoza Yubile y’imyaka 2025
y’icungurwa rya muntu n’imyaka 125 abanyarwanda twakiriye Inkuru nziza. Tugiye
mu byo kubara, twavuga ko byatwaye imyaka igera kuri 1900 kugira ngo
nk’abanyarwanda tumenye ku buryo butari incamarenga ko Yezu Kristu ari we Mwami
wacu.
Ubwo
twabimenye tukaba turi no kubihimbaiza Yubile, nitumusabe aduhe Umutima mushya
n’ubwenge bushya, kugira ngo mu buzima bwacu tubeho turi abahamya n’abayoboke
b’ingoma ye, b’ubwami bwe buhoraho iteka ryose. Birakenewe kandi birihutirwa ko
abatuye isi muri rusange na buri wese muri twe twakira Yezu mu mitima yacu
nk’umwami, tukemera ko aba umugenga w’ubuzima bwacu n’ubw’abacu, tukamusanga
aho kumwitaza no kumuhunga, tukemera kuzibukira amatwara n’ibikorwa
binyuranyije n’ugushaka kwe, mbese muri make, tukirinda kumugomera.
-
Kristu, Umwami w’indacogora n’intangarugero : Mu ibaruwa 1 Petero 2, 21b-23, Petero aragira ati « Kuko na Kristu yababaye ku mpamvu yanyu
akabasigira urugero kugira ngo mukurikize inzira ye. We utigeze akora icyaha,
kandi akaba atarigeze avuga ibinyoma ; agatukwa, ariko ntasubize igitutsi,
mu bubabare bwe ntagire uwo akangara, ahubwo akiragiza Umucamanza w’intabera ».
Yezu
Kristu duhora dusingiza kuko ari Umwami w’ibiremwa byose maze kuri uyu munsi wo
bikaba akarusho, kutubera Umwami abikomora ku bubabare bwe, urupfu n’izuka bye
kandi muri iyo nzira yari igoye yirinze ko hagira icyamusitaza. Aya magambo akurikira
yayagize aye kandi natwe tuyagize yacu byaba ari ntako bisa: “Utihutira kurakara aruta intwari, kandi
umuntu witsinda aruta uganza umugi” (Imigani 16, 32).
Umuririmbyi
wa Zaburi yigeze gutekereza bishyira kera maze yiyamirira agira ati “Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka? Mwene
muntu ni iki ngo ube wamwitaho? Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’Imana:
umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga, umugira umwami w’ibyo waremye,
umwegurira byose ngo abitegeke”! Zab 8, 5-7.
Aya
magambo y’uyu muririmbyi wa zaburi dushatse twayaherekeresha aya ngaya
: « Mwene muntu n’iki kugira ngo mu kumukiza wemere ko Umwana wawe
ashinyagurirwa akababazwa, akicwa urwagashinyaguro »? Kimwe mu bisubizo
cyaba iki ngiki : Ni uko Uhoraho ari
umunyampuhwe akaba n’umunyaneza, agirira bose ibambe maze imbabazi ze
zigasakara ku biremwa byose (Zab 145, 8-9) kandi akaba atishimira urupfu
rw’umunyabyaha, ahubwo akaba ashaka ko abantu bose bisubiraho, maze Yezu
akabakiza.
Dushime
Yezu Kristu Umwami w’ibiriho byose, we utagatifuza abatagatifujwe kandi akaba ari
We Mwami nyakuri w’abami kuko ari we wenyine Mugenga w’abo Imana yeguriye byose
ngo babitegeke.
Padiri
Gaspard BIJYIYOBYENDA