Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya
mbere: Hab 1,2-3;2,2-4
ü Zab 94
ü Isomo rya Kabiri:
2Tim1,6-8.13-14
ü Ivanjiri: LK
17,5-10
TWONGERERE
UKWEMERA NYAGASANI
Ubwenge buhangano mu by’ikoranabuhanga
bikataje, kuburyo hari abashobora kwibeshya no kwiyumvisha ko ubwo buhanga bushobora
kumva ibintu byose, ku buryo ibyo atabashije kumva abifata nk’ibidashoboka.
Nyamara ukuri ni uko umuntu adashobora kumvisha ubwenge bwe ibintu byose.
Ibintu byose ntabwo bishobora kumvwa no gusobanurwa na muntu. Hari aho muntu
agera akumva atihagije, akumva akeneye izindi mbaraga zirenze iza muntu. Aho
ngaho niho ukwemera kuvukira Muri ya ndirimbo nziza dukunda kuririmba iyo
dushengerera Yezu mu Ukaristiya hari aho tugira tuti “Ukwemera kujye kuturangiriza ibinanirwa n’ubujiji
bwacu”.
Amasomo matagatifu
tuzirikana kuri iki cyumweru, arahuriza hamwe mu kudufasha kumva ko nyuma y’u
bwenge haza ukwemera. Bigatumwa dufantanya n’intumwa kubwira Yezu tuti “Twongerere ukwemera”.
Yezu amaze gutora bacumi
na babiri, kuva ubwo bagatangira kugendana, uko yagendaga abasogongeza ku
mabanga y’ingoma y’ijuru bazagombaga kubera intumwa, cyane cyane iyobera ry’urupfu
n’izuka rye byari byegereje barushagaho kutabyumva. bakarushaho kwibera mu
rujijo, maze ntizigire icyo zitoreramo. Niyo mpamvu zageze aho zibwira Yezu
ziti “twongerere ukwemera”.
UKWEMERA NI NK’UMUSEMBURO
NTI GUKORERA UBWINSHI.
Nyagasani ati “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo,
mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘Randuka ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira”. Yezu
yifashishije ibigereranyo bikomeye cyane ariko bashobora kumva. Abantu
babashije kubona uburo, imbuto y’ururo aba ari ntoya cyane. Impeke y’ururo
iramutse iguye hasi ari imwe ntiwayitora ngo ubishobore.
Niba intumwa zimaze kumva ico
kigereranyo zaragize ziti “twongerere ukwemera”, Ni nk’aho yakababwiye ati “nta
kwemera na mba mufite, ukwemera kwanyu ni zero, kuko nyine ntawigeze abwira
kiriya giti ngo nikiranduke maze kiramukundira”.
Reka twigarukire
kwa Ese bavandimwe ukwemera kwanjye
nawe kungana iki? kiriya giti cy’iboberi Yezu yabwiye intumwa
ze, cyari kimwe mu biti by’inganzamarumbo byahabaga, byumvikane ko cyabaga
gifite n’imizi igera kure. Ngaho nawe ibaze ubwiye igiti ijambo rimwe gusa
ukabona kirimutse!!!
Ukwemera gukora
ibitangaza, ngo byose bishobokera uwemera. Burya
igitangaza muntu wa none asabwa gukora, si ukujya ku kwezi
kuko abandi bamutanzeyo, ibyo ntibikiri igitangaza. Gukora indege byabaye
ibisanzwe. Igitangaza gikomeye nsabwa gukora uyu munsi ni ukurandura imizi
y’icyaha yose iri muri jyewe kuko usanga icyaba abantu baragikenetse bakagifata
n’ibisanzwe. Aho abantu bokamwe n’icyaba babona udakora kimwe nabo nk’uwasigaye
cyangwa utazi ibigezweho. Bityo rero bavandimwe, igitangaza uyu munsi twemere
duhure na Yezu maze duhinduka.
Uyu munsi dusabe Yezu
aduhe ukwemera. kuko akenshi hari igihe twibwirango turemera, cyane cyane iyo
ibintu byose byaduhiriye, nyamara twagira akabazo gato tugatangira gutuka
Imana, tugatangira kwibaza niba Imana ibaho cyangwa ikidukunda. Dukunze kugwa
muri uwo mutego. Uwo mutego ni nawo abantu bo mu gihe cy’umuhanzi Habakuki
baguyemo. Ku butegetsi bw’umwami Yowakimu, abaturage barakandamijwe birenze
urugero.
Habakuki yerekana
ikibazo cy'akarengane n’ubugome mu gihugu cye, abaza Imana impamvu ireka ibyo
byose. umuhanuzi
Habakukiakagera aho abaza Imana ngo
bazayitabaza kugeza ryari itabumva. Ngo ni kuki Imana ibagaragariza
ubuhemu. Umuhanuzi ababajwe ni ukoimana isa nk’aho ititahe ku
isengeshorye, ku karengane, n’ubushikamirwe ayereka. Ngaho
namwe nimwumve aho muntu ugera aho abwira Imana ko imuhemukira. Ese twebwe muri bya bibazo duhurana byo, nta gihe tujya
tugera aho dutuka Imana?ko hari igihe ushobora gusenga usaba Imana iki cyangwa
kiriya ugatinda gusubizwa, aho ntucika integer ukaba wajya no gushakira
ibisubizo ahandi muri bimwe twakwita amanjwe?
Imana
imusubiza ko ifite igihe cyayo kandi ko uzacika intege takomeza, ariko intungane
izabaho kubera ukwemera ibeshejweho n’ubudahemuka bwayo. Isomo rya mbere
ritwigishe ko tugomba gukomeza kwizera mu bihe bikomeye, tukizera Imana nubwo
ibisubizo byaba bitagaragara ako kanya. Iyo igihe kigeze Uhoraho atabarana
ingonga. Aho imbaraga n’ubwenge bya muntu birangirira burundu niho imbaraga
z’Imana zitangirira. Maze byose bigashobokera uwemera. Hahirwa umuntu udatakaza
ukwemera mu magorwa. Burya gusenga si ugutegeka Imana, kandi ukwemera nyako
n’ukwizera gushyitse ni ukwakira gahunda y’Imana. Yezu dukoze gusenga
bikunyura.
DORE URUGERO RWO
KUDACIKA INTEGE (N’UBWO YAKOMERETSE AZI GUKOMEZA ABANDI)
Pawulo mutagatifu n’ubwo bwose ari mu buroko
azira kwamamaza Yezu, we ntabwo acika intege, ntabwo atuka Imana, ahubwo ndetse
ni we uri kwandikira Timote amugira inama z’uko agomba kwitwara mu butumwa
ashinzwe. Pawulo mutagatifu rero natubere urugero, maze n’igihe turi muri
bya byago bidukomereye, nubwo wenda twaba twarakomerekejwe na byinshi, dukomere
k’uwo twemeye, dukomeze tube abakiristu.
Umunyarwanda yabishyize
mukaringushyo ati: Imfura ni iyo itarambirwa ubugingo, ntivuge byinshi,
ntihimbe urubanza, ahubwo ikarumira amarira, ikitwikiriza amahoro. imfura kandi
ntiyambara igitinyiro nk’inkweto, ahubwo igihindura ubutaka iyo yambukiranyije
urukundo……, imfura ishinjagira ishira, ntishinyagura, ahubwo ishimira gutuza ibikomere
itabigaragaje uwo ni Pawulo Mutagatifu, imfura ntiyitiranya ubutwari no
kwihagararaho, ahubwo ibugira urusobe rw’umutuzo, ukwemera n’imbabazi. Twe
abemera, tuzi uwo twemeye, tuzi n’inzira y’umusaraba yanyuze. Ariko Yezu
yatsinze urupfu, ni muzima iteka. Tumusabe atwongerere ukwemera tumukomereho
tumuzi nk’imfura ubutamutetereza. Yezu Ndakwizera.
Padiri Thémistoclès
UFITIMANA