^

INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU WA PENTEKOSTI, UMWAKA A, TARIKI YA 24 GICURANSI 2026

Publié par: Padiri Philibert KAYIRANGA

Amasomo matagatifu tuzirikana :

ü  Isomo rya mbere : Intu 2,1-11

ü  Zab 104 (103)

ü  Isomo rya kabiri : 1 Kor 12, 3b-7.12-13

ü  Ivanjiri : Yh 20, 19-20

ü   

        Bakristu, bavandimwe, turi guhimbaza ibyiza Imana yagiriye bene muntu igihe Roho Mutagatifu amanukiye ku Ntumwa, zikuzura Roho Mutagatifu, zigatangira kwamamaza mu mvugo-yumvikana no mu ngiro-ihamya ibitangaza by’Imana. Uyu munsi, turahimbaza ivuka rya Kiliziya, umubyeyi wacu. Mu Missa y’igitaramo mu isomo rya 1 twumvishe ko : « Ku isi yose hari ururimi rumwe, n’imvugo imwe. » Ariko, umugambi udafite shinge na rugero w’abantu b’i Babeli, ukabatera gusobanya mu mvugo ; kuko intego yabo yari iy’ubwirasi gusa, buhigika umugambi Imana yari ibafiteho ! Birebye mu kirore (Miroir) babona bakwiye ikuzo bihaye ; naho iryo bari bambaye ntibaribona ! Bifuje ikuzo bihimbiye kandi hari iryo bari basanganywe ryo kuba baremye mu ishusho ry’Imana. Bibagiwe ko Imana ari Yo yonyine ihuza abantu kuzagera mu Ikuzo ry’iteka ! Ibibi bituruka ku mvugo ipfuye, ifutamye, igoramye ! Icyo bashakaga si ukubaho, ahubwo ni ukugira ikuzo ! Igikomeye ni iki kubaho cyangwa kugira ? Babel yarahirimye kuko yari yubatse ku ikuzo rya muntu ! Uyu munsi dusubiye ku Isoko y’Ubuzima : Kumva no kumvira icyo Imana itubwiriza. Ni yo nzira yonyine yo kubaho no kubana. Ku bwa Roho, birashoboka. Tuzirikane Igisingizo cya Roho kivugwa cyangwa kiririmbwa mbere y’Ivanjili ya Missa y’uyu munsi.

      Ikibazo, umuntu wa kera n’uwa none agira ni ubwirasi bwo gushaka kwihimbira ubundi buryo bwo kubaho kandi atariremye! Kuko Uwahanze muntu, ni uko yari amufiteho umugambi. Mwibuke igwa rya mbere rya muntu (Chute de l’homme). Ryaturutse kuri iki kibazo : « Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho? » (Intg 3,2) Byose bipfa umuntu atanyuzwe n’uko yaremwe ! Uburyo bw’Imana ni bwo buryo bwo kubaho kuko Imana ni yo yagennye kubaho ! Ku Munsi Mukuru wa Pentekosti twongera gusaba kubwirizwa na Roho Mutagatifu ngo tumenye, dusobanukirwe, dukore ugushaka kw’Imana. « Ngwino Roho Mutagatifu udutoze umuco wo mu ijuru. » Reka uyu munsi dutekereze ku muco wo kugira imvugo nzima (un langage bienveillant) nk’uko mu ntagiriro y’igisibo Papa Léon yabisabye !

     Abanyarwanda bati : « Mbwira icyo uhatse , ndakubwira uwo uri we » Icyo umuntu ahatse, ni mu mutima ! Umutima wacu akaba ari ingoro ya Roho Mutagatifu. Ibituvamo bibyarwa n’icyo turi cyo, n’ikiturimo : « Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse. » (Lk 6,45) Ijambo, imvugo y’umuntu, inyigisho ye, ubuhamya bwe, bigira agaciro iyo bivuye muri nyirukuvuga kandi bikagera ku mutima no mu mibereho by’ubwirwa mu buzima bwe bwite bwa buri munsi, mu byiza abamo, mu mizero afite no mu ngorane anyuramo. Iki ni igikorwa cya Roho, We usanganya imitima y’abemera. Agatuma umwe avuga ibyo amubwirije ; agafasha uwumva amuha ingabire yo gufungura umutima no kwakira icyo abwiriza abigisha n’abahamya iby’Imana.

      Ikibazo twakwibaza ni iki : Ni gute twakwakira icyo Imana itubwiriza, tukagira n’imvugo ikwiye kandi yumvwa n’abadutega amatwi ? Ni gute Ijambo ry’Ivanjili ryagera ku bandi ? Twumvishe mu Isomo rya mbere aya magambo: « Twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana. » Igisubizo cy’ikibazo nibazaga ni iki : Byose bikorwa n’ingabire ya Roho Mutagatifu (don spirituel) : « Ni yo mpamvu mbamenyesha ko nta we ubwirizwa na Roho w’Imana, ngo agire ati : ‘Yezu arakaba ikivume’, nk’uko nta wavuga ngo : ‘Yezu ni Nyagasani’, atabibwirijwe na Roho Mutagatifu. » (1 Kor 12,3)

     Ni yo mpamvu, mbere y’uko Intumwa zijya kwamamaza ubutumwa bw’Ivanjili mu bantu, bamanukiweho na Roho Mutagatifu, bakuzura Roho Mutagatifu ; bagahabwa imbaraga ze ; nuko bagatangira kumvikana mu mvugo yabo ! Abatazemera kwakira Roho Mutagatifu, ntabwo bazabumva ; ahubwo bazabatoteza kuko badafite ubwo bubasha bwo gusobanukirwa ! Kandi Yezu yongera ho ko no kutemera kumva bibyara ubucibwe : « Ni bwo Yezu ababwiye ati : ‘Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa’ ». (Mk 16,15-16) Kuvuga bijyana no kumvwa ; Kubwirwa bijyana no kumva : Ururimi n’amatwi bifitanye isano ikomeye ! Imvugo n’imibereho bikagirana isano ikomeye : Crédibilité ! Ukwemera n’ibikorwa ! Ingabire ya Roho ituma dutandukanya ukwemera kw’Imana n’ukwemera k’umuntu. Ni ngombwa kugira umubano (Communion, Contact, Connexion kuri bornes spirituelles) n’Imana mbere yo kuvuga iby’Imana. Kuba uri kumwe n’Imana kandi ugasanga umuntu mu buzima bwe, akakumva mu rurimi rwe bwite kandi umubwira ibyo uvanye ku Mana ; ibi ni byo byera imbuto.

         Uyu munsi mukuru urahambaye, urakomeye kuko turi guhimbaza Ingabire ya Roho twahawe nk’abemera ngo tube mu Mana, dukomere mu by’Imana kandi duhamye iby’Imana. « Yezu yongera kubabwira ati : ’Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.’ Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati : ‘Nimwakire Roho Mutagatifu.’ » « Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga. » Uyu munsi, turimo guhimbaza iyuzuzwa ry’Isezerano ry’Imana Data uko twabyumvishe ku Munsi Mukuru w’Ascension : « Ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya … » (Intu 1,8)

        Bavandimwe nkunda, turumva rero neza uburyo Roho Mutagatifu ari ngombwa mu mushinga wose twagira, twapanga mu byerekeye Imana n’ukwemera, by’umwihariko igihe duteruye kuvuga Imana n’ibyayo! Imvugo yacu ivoma mu mutima usabana n’Imana ; kandi uzirikana na mugenzi wacu mu buryo abaho ubwo ari bwo bwose. Turashimira Imana na Kiliziya kubera amasakramentu twahawe, duhabwa, by’umwihariko Batisimu (kubatirizwa muri Roho Mutagatifu) n’Ugukomezwa nk’ « Isakramentu Yezu Kristu wapfuye akazuka aduheramo imbaraga ze zihariye za Roho Mutagatifu ngo tumubera abahamya mu bantu ». Bityo, tukagira imvugo ikwiye kandi ijyanye n’imibereho yacu ya buri munsi. Byose ni ku bw’Imana « Yo itunganya byose muri bose. »

     Pentekosti : Roho Mutagatifu amanukira ku ntumwa ni amateka ya Kiliziya. Ubu turi guhimbaza amateka y’Imana mu bantu. « Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. » Umunsi wari usanzwe ari uw’Abayahudi wabaga iminsi 50 Pasika ibaye. Bahimbazaga Umunsi bahaweho Amategeko ! « Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga. » Bari hamwe, kandi indimi zabo zari zitandukanye, ariko ziturutse hamwe ku Mana, kuri Roho Mutagatifu. Ni yo mpamvu bumvwa n’abandi ! « Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite. » Ku bwa Roho Mutagtifu, ubumwe abantu bateye i Babel bwaragarutse, bose bakumva kimwe. Ni incamarenga y’ubutumwa Intumwa zahawe bwo kwigisha amahanga. Imana ni imwe; ubutumwa ni bumwe; Isoko ni imwe, n’ubwo twe n’impano zacu dutandukanye. Iyo tuyobowe na Roho Mutagatifu, imitandukanire yacu iremya ubumwe kandi igakungahaza buri wese bitewe n’icyo akennye cyangwa akeneye. Gusa imwe mu ngeso mbi Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, tugira, dusangiye ni ukuvuga cyane, ni ukuvuga menshi, ariko nta gutega amatwi, nta guha umwanya abavuga. Hari abajya bigisha igihe kinini; ariko tour yabo yo gutega amatwi yagera bagasinzira mu minota 2! Bipfira he? Hari n’abavuga ibyiza ariko imigirire yabo igatera imbogamizi ababatega amatwi. Ni yo mpamvu niba twifuza koko kuzagera mu ihirwe ry’Ijuru, uko twabiririmbye mu Gisingizo cya Roho, dusaba n’imbaraga zo kubera Yezu abahamya b’ukuri mu mvugo no mu mibereho! Kuko, « Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. » Inkuru ya Luka n’iya Yohani, twumvishe, zitwigisha ko Roho ari We Tegeko rishya ry’Imana, akaba imbaraga zituyobora ku rukundo nyarwo no ku gukora icyiza. Akuraho ibitandukanya abantu ku bandi, kandi aho yinjiye asenya inzigo n’icyaha; Roho ni We uduha imvugo ikwiye kuri Yezu. Ni yo mpamvu ingabire ya buri wese ibereyeho gukuza Imana.

     Uyu munsi dusabe ingabire yo kudapfusha ubusa impano y’Imana twagabiwe ku buntu. Nta mukristu w’impfabusa ubaho; cyakora ashobora gupfusha ubusa iyo mpano yahawe kandi azabibazwa. Twirinde ishyari ry’ingabire n’impano z’abandi, kuko ingendo y’undi iravuna ! Kandi ntawe uzabazwa ibyo atahawe; ahubwo buri wese azabazwa ibyo yahawe n’uburyo yakiye iby’abandi bamusangije babibwirijwe n’Imana. « Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe. » Dushyire hamwe ibyo Imana yaduhaye ; twubahane kandi duterane inkunga kuko twese turi mu rugendo rugana kwa Data mu Ijuru ; aho buri wese azabazwa uko yakoresheje italenta yahawe! Mu ndirimbo y’Igisingizo cya Roho Mutagatitu turagira tuti: « Nta cyo twashobora udahari; nta n’icyiza twagira. Abawe bakwemera, bakakwizera, bahe ingabire zawe uko ari indwi, ubahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze. Ubabere iherezo rihire ry’agakiza, uzabahe n’ibyishimo bidashira. Amen. » Dusabirane nk’abavandimwe basangiye invitation n’umurage mu ijuru. Turi muri Yubile y’Imyaka 25 dushoje Sinodi Nkristu ku buvandimwe nyabwo. Roho ni umuyobozi n’umwigisha kuri iyi ngingo kuko ari We utuma dugira iyi mvugo ikomeye y’umwana ubwira se ati: « Abba, Dawe! » (Gal 4,6) Harya Abahuje Se, baba ari bande ? (La crise de la fraternité n’est-il pas signe d’une foi malade en Dieu le Père ?)

                                      Padiri Philbert KAYIRANGA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka