Amasomo
matagatifu tuzirikana:
Ø
Isomo ryas mbere: Intu 12, 1-11
Ø Zaburi 34 (33), 2-9
Ø Isomo kabiri: 2Tm 4,
6-8.17-18
Ø
Ivanjili: Mt 16, 13-19
Ku itariki ya 29 Kamena, Kiliziya
yibukira hamwe Abatagatifu Petero na Pawulo intumwa za Yezu, kuko bahuriye
hamwe bigisha Yezu Kristu, bagafungirwa hamwe kenshi kandi bagapfa ari We
babajijije. Ni umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya Gatolika, yashinzwe na Yezu
Kristu akayishingira ku ntumwa, kuko abo Batagatifu Petero na Pawulo ari
inkingi za Kiliziya, bakaba barakomeye ku kwemera kandi bakakwamamaza, kugeza
aho bemera gupfira Yezu Kristu.
1. Yezu Kristu yashingiye Kiliziya ku
Ntumwa
Kiliziya ya Yezu Kristu ni “Kiliziya
ni Imwe, Ntagatifu, Gatolika, kandi ishingiye ku Ntumwa.”
Kuba Kiliziya ishingiye ku ntumwa ni imwe mu ngingo z’ibanze z’Indangakwemera
ya Kiliziya Gatolika. Yezu Kristu ni We washinze Kiliziya, maze ayishingira ku
ntumwa. Ubwe yabwiye Petero, igihe yari amaze guhamya ko Kristu ari Umwana
w’Imana Nzima, ati: “Noneho nkubwiye
ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha
bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda” (Mt 16, 18).
Yezu kristu yahaye Intumwa ze ubutumwa,
kandi azisezeranya kugumana na Kiliziya iminsi yose kugeza ku mpera z’isi,
agira ati: “Nuko rero nimugende
mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho
Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore ndi kumwe namwe
iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 19-20)
2. Intumwa Petero na Pawulo ni Inkingi za
Kiliziya
Intumwa Petero na Pawulo babaye inkingi
za Kiliziya. Imana yabahaye ingabire zitandukanye, ariko zuzuzanya, mu butumwa
bwabo: “Koko rero umwe, yamugize
umutware w’abashinzwe kwamamaza ukwemera, undi imugira umusobanuzi
w’ikirangirire w’amahame yari akeneye kumvikana.
Petero
yashinze Kiliziya y’Imana mu mponoke za Israheli, naho Pawulo aba umwigisha
w’amahanga yari akeneye guhinduka abayoboke b’Imana. Bityo rero n’ubwo bahawe
ingabire zitari zimwe, nyamara bakoranyirije hamwe umuryango umwe rukumbi wa
Kristu; ibyo bituma bombi bagira icyubahiro gihwanye hano ku isi, n’aho
bamariye gupfira Imana, bagororerwa ikamba rihwanye mu ngoma y’ijuru”.
Reba Interuro y’Isengesho rikuru
ry’Ukaristiya yo ku munsi mukuru wa Petero na Pawulo mu Gitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma,
urupapuro rwa 709.
Yezu Kristu yasezeranyije Petero kumugira
urutare yubakiraho Kiliziya: “Nkubwiye
ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha
bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba
waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi,
kizabohorwa no mu ijuru” (Mt 16, 18-19). Yezu Kristu yashinze Kiliziya
Ye ku rutare rukomeye: ukwemera kwa Petero Intumwa. Simoni Petero yabwiye Yezu
ati: “Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!” (Mt16,16). Yezu na We ati:
“Nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye…”
(Mt 16,18).
Yezu Kristu, amaze gutora Pawulo,
yamugize igikoresho cye ngo yamamaze Inkuru Nziza, maze amutumaho Ananiya,
agira ati: “Genda! Kuko uwo muntu ari
igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere
y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli. Ni jye ubwanjye
uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye” (Intu
9, 15-16)
3.
Abatagatifu Petero na Pawulo babaye abahamya b’ukwemera
Abatagatifu Petero na Pawulo babaye
abahamya b’ukwemera kugeza bapfiriye Yezu kristu. Bamamaje Inkuru Nziza,
bigisha igihe n’imburagihe, mu ngendo za gitumwa bakoze, ndetse no mu mabaruwa
banditse. Petero yanditse amabaruwa 2, naho Pawulo yandika amabaruwa agera kuri
13. Bombi baranzwe no kugurumana urukundo bafitiye Kristu. N’ubwo umwe yigeze
kumwihakana, undi akamutoteza, baranzwe n’ishyaka ryo kwamamaza ukwemera bari
bamufitiye.
Petero bakunze kumwerekana afite
imfunguzo mu ntoki, nk’uko Yezu Kristu yamubwiye ati: “Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi,
kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru”
(Mt 16, 19). Pawulo we bakamwerekana afite inkota mu ntoki, nk’umuntu wamamaje
Ijambo ry’Imana, rya rindi rityaye « kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge
bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro » (Heb 4, 12).
Bombi baharaniye kuba indahemuka
n’abahamya ba Yezu Kristu wabatoye kugeza aho bamupfiriye, bahowe ukwemera i
Roma. Ku ngoma y’umwami Nero, Petero yarafashwe afungwa igihe kirekire, nyuma
acirwa urwo gupfa, bamubamba ku musaraba. Aho we yasabye ko bamubamba
bamucuritse, ahagana umwaka wa 64, yanga kwigereranya na Kristu Umukiza
we. Pawulo nawe i Roma yahagiriye imibabaro myinshi, kandi ageze mu
zabukuru; yamaze igihe kirekire mu buroko, nyuma akatirwa urwo gupfa, bamuca
umutwe ahagana umwaka wa 67.
Pawulo
ati: “Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka
narayirangije, ukwemera nagukomeyeho” (2Tm 4,7). Pawulo arabona ko amagingo
y’ukwigendera kwe yegereje; aravuga ibigwi bye. Ese mukristu muvandimwe ni iki
waratira abandi? Pawulo abona neza ko Nyagasani yamubaye hafi, amutera imbaraga
kugira ngo ashobore kwamamaza ubutumwa yari yarahamagariwe ashize amanga. Natwe
ntacyo twashobora tutari kumwe na we. Uyu munsi natwe twunge mu rya Pawulo
ugira ati: “Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga” (Fil 4,13).
Bavandimwe,
twese duhamagariwe kwamamaza Ivanjili mu buzima bwacu ndetse no mu bikorwa
byacu. Ariko ibyo ntibihagije. Duhamagariwe no kuyamamaza mu magambo. Kandi iyo
Vanjili ni Yezu Kristu. Ntiwakwamamaza rero uwo utazi, uwo mutahuye! Uyu munsi
Yezu aratubaza ati: “muvuga ko ndi Nde?”. Ese kuri wowe Yezu ni Nde? Dusabirane
kugira ukwemera nk’ukwa Petero Intumwa, dusubize Yezu utubaza uwo ari We, tuti:
“Uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima”. Maze natwe tugire ubutwari bwo kumuhamya mu
buzima bwacu bwose kugera n’aho twakwemera kumupfira nka Petero na Pawulo
Intumwa duhimbaza none. Tubigire tuzirikana ko isi ya none ikeneye abahamya
kurusha abigisha. Yezu twigishijwe, twahuye, twamenye, kandi duhabwa
akadutungira ubuzima, duharanire ko Inkuru nziza ye igera ku mpera z’isi buri
wese abigizemo uruhare. Mbifurije mwese umunsi Mukuru mwiza wa Petero na Pawulo
Intumwa!
Padiri
Emmanuel NDAYISHIMIYE