^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE. UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU PETERO NA PAWULO, UMWAKA C, TARIKI YA 29 KAMENA 2025

Publié par: Padiri Emmanuel NDAYISHIMIYE

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Ø  Isomo ryas mbere: Intu 12, 1-11

Ø  Zaburi 34 (33), 2-9

Ø  Isomo kabiri: 2Tm 4, 6-8.17-18

Ø  Ivanjili: Mt 16, 13-19

Ku itariki ya 29 Kamena, Kiliziya yibukira hamwe Abatagatifu Petero na Pawulo intumwa za Yezu, kuko bahuriye hamwe bigisha Yezu Kristu, bagafungirwa hamwe kenshi kandi bagapfa ari We babajijije. Ni umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya Gatolika, yashinzwe na Yezu Kristu akayishingira ku ntumwa, kuko abo Batagatifu Petero na Pawulo ari inkingi za Kiliziya, bakaba barakomeye ku kwemera kandi bakakwamamaza, kugeza aho bemera gupfira Yezu Kristu.

1. Yezu Kristu yashingiye Kiliziya ku Ntumwa

Kiliziya ya Yezu Kristu ni “Kiliziya ni Imwe, Ntagatifu, Gatolika, kandi ishingiye ku Ntumwa.” Kuba Kiliziya ishingiye ku ntumwa ni imwe mu ngingo z’ibanze z’Indangakwemera ya Kiliziya Gatolika. Yezu Kristu ni We washinze Kiliziya, maze ayishingira ku ntumwa. Ubwe yabwiye Petero, igihe yari amaze guhamya ko Kristu ari Umwana w’Imana Nzima, ati: “Noneho nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda” (Mt 16, 18).

Yezu kristu yahaye Intumwa ze ubutumwa, kandi azisezeranya kugumana na Kiliziya iminsi yose kugeza ku mpera z’isi, agira ati: “Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 19-20)

2. Intumwa Petero na Pawulo ni Inkingi za Kiliziya

Intumwa Petero na Pawulo babaye inkingi za Kiliziya. Imana yabahaye ingabire zitandukanye, ariko zuzuzanya, mu butumwa bwabo: “Koko rero umwe, yamugize umutware w’abashinzwe kwamamaza ukwemera, undi imugira umusobanuzi w’ikirangirire w’amahame yari akeneye kumvikana.

Petero yashinze Kiliziya y’Imana mu mponoke za Israheli, naho Pawulo aba umwigisha w’amahanga yari akeneye guhinduka abayoboke b’Imana. Bityo rero n’ubwo bahawe ingabire zitari zimwe, nyamara bakoranyirije hamwe umuryango umwe rukumbi wa Kristu; ibyo bituma bombi bagira icyubahiro gihwanye hano ku isi, n’aho bamariye gupfira Imana, bagororerwa ikamba rihwanye mu ngoma y’ijuru”.

Reba Interuro y’Isengesho rikuru ry’Ukaristiya yo ku munsi mukuru wa Petero na Pawulo mu Gitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, urupapuro rwa 709.

Yezu Kristu yasezeranyije Petero kumugira urutare yubakiraho Kiliziya: “Nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru” (Mt 16, 18-19). Yezu Kristu yashinze Kiliziya Ye ku rutare rukomeye: ukwemera kwa Petero Intumwa. Simoni Petero yabwiye Yezu ati: “Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!” (Mt16,16). Yezu na We ati: “Nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye…” (Mt 16,18).

 

Yezu Kristu, amaze gutora Pawulo, yamugize igikoresho cye ngo yamamaze Inkuru Nziza, maze amutumaho Ananiya, agira ati: “Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli. Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye” (Intu 9, 15-16)

3. Abatagatifu Petero na Pawulo babaye abahamya b’ukwemera

Abatagatifu Petero na Pawulo babaye abahamya b’ukwemera kugeza bapfiriye Yezu kristu. Bamamaje Inkuru Nziza, bigisha igihe n’imburagihe, mu ngendo za gitumwa bakoze, ndetse no mu mabaruwa banditse. Petero yanditse amabaruwa 2, naho Pawulo yandika amabaruwa agera kuri 13. Bombi baranzwe no kugurumana urukundo bafitiye Kristu. N’ubwo umwe yigeze kumwihakana, undi akamutoteza, baranzwe n’ishyaka ryo kwamamaza ukwemera bari bamufitiye.

Petero bakunze kumwerekana afite imfunguzo mu ntoki, nk’uko Yezu Kristu yamubwiye ati: “Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru” (Mt 16, 19). Pawulo we bakamwerekana afite inkota mu ntoki, nk’umuntu wamamaje Ijambo ry’Imana, rya rindi rityaye « kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro » (Heb 4, 12).

Bombi baharaniye kuba indahemuka n’abahamya ba Yezu Kristu wabatoye kugeza aho bamupfiriye, bahowe ukwemera i Roma. Ku ngoma y’umwami Nero, Petero yarafashwe afungwa igihe kirekire, nyuma acirwa urwo gupfa, bamubamba ku musaraba. Aho we yasabye ko bamubamba bamucuritse, ahagana umwaka wa 64, yanga kwigereranya na Kristu Umukiza we. Pawulo nawe i Roma yahagiriye imibabaro myinshi, kandi ageze mu zabukuru; yamaze igihe kirekire mu buroko, nyuma akatirwa urwo gupfa, bamuca umutwe ahagana umwaka wa 67.

Pawulo ati: “Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho” (2Tm 4,7). Pawulo arabona ko amagingo y’ukwigendera kwe yegereje; aravuga ibigwi bye. Ese mukristu muvandimwe ni iki waratira abandi? Pawulo abona neza ko Nyagasani yamubaye hafi, amutera imbaraga kugira ngo ashobore kwamamaza ubutumwa yari yarahamagariwe ashize amanga. Natwe ntacyo twashobora tutari kumwe na we. Uyu munsi natwe twunge mu rya Pawulo ugira ati: “Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga” (Fil 4,13).

Bavandimwe, twese duhamagariwe kwamamaza Ivanjili mu buzima bwacu ndetse no mu bikorwa byacu. Ariko ibyo ntibihagije. Duhamagariwe no kuyamamaza mu magambo. Kandi iyo Vanjili ni Yezu Kristu. Ntiwakwamamaza rero uwo utazi, uwo mutahuye! Uyu munsi Yezu aratubaza ati: “muvuga ko ndi Nde?”. Ese kuri wowe Yezu ni Nde? Dusabirane kugira ukwemera nk’ukwa Petero Intumwa, dusubize Yezu utubaza uwo ari We, tuti: “Uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima”. Maze natwe tugire ubutwari bwo kumuhamya mu buzima bwacu bwose kugera n’aho twakwemera kumupfira nka Petero na Pawulo Intumwa duhimbaza none. Tubigire tuzirikana ko isi ya none ikeneye abahamya kurusha abigisha. Yezu twigishijwe, twahuye, twamenye, kandi duhabwa akadutungira ubuzima, duharanire ko Inkuru nziza ye igera ku mpera z’isi buri wese abigizemo uruhare. Mbifurije mwese umunsi Mukuru mwiza wa Petero na Pawulo Intumwa!

Padiri Emmanuel NDAYISHIMIYE

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka