Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo
rya mbere : Intu 10, 34a.37-43 ;
ü Zaburi 118(117);
ü Isomo rya kabiri: Kol 3, 1-4
ü Ivanjili: Yh 20, 1-9
Bakristu
Bavandimwe,Nimugire Pasika Nziza
Alleluya, Alleluya, Alleluya, Kristu ni muzima.
Mwene muntu aho ava akagera atinya urupfu.Akora icyo
ashoboye cyose ngo aruhunge, nyamara umunyarwarwa yise umwana we
“Ntawuruhunga”. Kuva igihe muntu acumuye urupfu rwigabije bene muntu. Muntu
rero yari akeneye umukiza iyo nkeke. Nta wundi rero uretse umucuzi w’agatangaza
Yezu Kristu. Amahirwe abakristu dufite
ni uko twamenye ibanga riguniyemo itzinzi y’urupfu. Aho nta handi ni mu iyobera
rya Pasika ari ryo: ububabare urupfu n’izuka bya Kristu.
Uyu
munsi turahimbaza Pasika ya Nyagasani, ni umunsi w’ibyishimo kuko nta Pasika
y’agahinda ibaho. Pasika ni umunsi udutera ishema. Yezu yazutse, urupfu
yarutsinze, urupfu rwaburiwe irengero. Uyu munsi, turazirikana ko Yezu yatsinze
urupfu, atsinda icyaha, atsinda ikibi na Sekibi, aturonkera ubuzima buzima
buzira kuzima. Ni byo koko, Yezu ni muzima. Ibuye ryavuye ku mwa, imva irimo
ubusa kandi uwazutse azakomeza kwiyereka abe abamare ubwoba. Bavandimwe muri
Kristu, muhumure, mwigira ubwoba. Yezu Kristu wazutse si Kristu w’ubwoba,
ahubwo ni Kristu uje kutubwira ati «Nimugire amahoro» (Yh 19, 19.21.)
Ijambo Pasika
rifite risobanura kwambukiranya, guca hagati, guhita.
Mu isezerano rya Kera Abayisraheli bahimbazaga Pasika bibuka uko Uhoraho yahise
rwagati muri bo arabakiza, abavana mu bucakara abajyana mu gihugu cyigenga,
igihugu cy’isezerano. Twebwe abakristu duhimbaza Pasika ya Nyagasani twibuka ko
Kristu ari we wadukuye mu bucakara bw’icyaha kijyana mu rupfu akaduha ubwigenge
nyakuri bw’abana b’Imana igihe atsinze urupfu akazuka mu bapfuye.
Iyo duhimbaza
Pasika duhimbaza ko Kristu mu gutsinda urupfu akazuka yatsinze umwijima. Ibirori
by’igitaramo cya Pasika bibimburirwa n’umuhango w’Urumuri: Itara rya Pasika.
Kuri Pasika duhimbaza ko Kristu ari Urumuri bityo tukazirikana ibyiza byarwo n’akamaro karwo, aho
twibuka ko ari urumuri rwirukana umwijima, rugatanga umucyo, rukamurikira
abantu
Mu gisingizo cyiza cyane kitwa Exultet, turirimba ko iryo tara tuba dushagaye ari urumuri rukiza
inyoko-muntu ingeso mbi n’umwijima w’ibyaha; ko ari urumuri rubumbira abantu mu
butungane; umuriro waka ushashagirira kubaha Imana; itara ryeguriwe kubaha
izina rya Nyagasani.
Tuzirikana kandi tugahamya ko Kristu ari
we Nyenyeri yakirana iteka ntizime, We wazutse akava ikuzimu akereye kumurikira
imbaga ya muntu.Aha rero tukahabona isano ikomeye iri hagati ya Noheli na
Pasika kuko ubuzima bwa Yezu bwose uko bwakabaye bwaraducunguye. Igihe yezu avutse
abanyabwenge baje kumuramya bayobowe n’inyenyeri. (Mt2, 2)Kristu rero niwe Rumuri rwacu.
Tumwemerere amurikire imibereho yacu; twiyemeze
kandi kuba abana b’urumuri, duharanire no kumurikira abandi.
Guhimbaza Pasika ni uguhimbaza ubuzima bushya kuko
dupfana na Kristu maze tukazukana na we. Ni byo Pawulo mutagatifu yatwibukije
mu isomo rya Kabiri. Ni yo mpamvu mu gihe cya Pasika tuzirikana Batisimu yo
dukesha ubugingo bushya. Uwakiriye ubwo bugingo bushya aba umuhamya wa Kristu
muzima. Mariya Madalena yabaye intumwa y’izuka, yamamaza hose ko Kristu ari
muzima. “Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye. (Yh20, 18) Petero twumwise mu ivanjili ajya ku mva
abibwiwe na Mariya Madalena turamubona mu isomo rya mbere yabaye koko umuntu
mushya akavuga ashize amanga ibya Yezu w’i Nazareti akanabihamywa. “Natwe rero
turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu.” (Intu10,
39) Uyu Petero rwose atandukanye na Petero wo ku wa gatanu mutagatifu wihakanye
Yezu, none ingabire y’izuka yamugize umuntu mushya aramamaza kandi agahamya
muri rubanda ko nta handi umukiro uri uretse mu kwemera Kristu wazutse. Uku
kwemera ni ko tubonana Yohani ageze ku mva ya Yezu: “Nuko wa mwigishwa wari
wageze mbere ku mva, na we arinjira aritegereza maze aremera” (Yh 20, 8).
Bakristu bavandimwe mu guhimbaza iyi Pasika nimucyo
tubeho nk’abazutse koko. Uwazukanye na Kristu aharanira iby’ijuru aho Kristu
ari aho kurarikira iby’isi. (Kol 3, 1-2). Uwazukanye na Kristu yitandukanya
n’ingeso mbi z’isi n’umwijima w’ibyaha.
Uwazukanye na Kristu ava munzangangano mu miryango akabaho mu bwumvikane kuko
kuri uyu munsi abantu n’Imana twunze ubumwe.
Uwazukanye na Kristu iteka arazinduka ku munsi wa mbere
w’isabato ari wo munsi w’Icyumweru agahimbaza izuka nk’uko ibango ry’isengesho
rikuru ry’ ukaristiya ryo ku cyumweru ribitwibutsa. “None duteraniye imbere yawe twifatanyije na Kiliziya yose, kuri uyu
munsi w’intangiriro y’icyumweru, kugira ngo duhimbaze wa Munsi
muhire Kristu yazutseho, akava mu bapfuye, maze ukamukuza umwicaza iburyo bwawe.”
Mwese mbifurije Pasika nziza. Uyu munsi Nyagasani
yigeneye nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo Alleluya.
Padiri Gaspard NZABAHIMANA
Retour aux homelies