^

INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU W’ISAKRAMENTU RITAGATIFU RY’UKARISTIYA, UMWAKA C, TARIKI YA 22 KAMENA 2025

Publié par: Padiri Philibert KAYIRANGA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Intg 14, 18-20;

ü  Zab 110 (109);

ü  Isomo rya kabiri: 1Co 11, 23-26;

ü  Ivanjiiri:  Lk 9, 11b-17 

     Umunsi Mukuru w’Isakramentu Ritagatifu witwa « Fête-Dieu », « Umunsi bwite w’Imana ». Umunsi w’Imana ni ukureka Yezu agasohoka muri Tabernaculo kuko atari prison cyangwa aho dufungirana Yezu ngo batamwiba. Ahubwo ni ubushyinguro bw’Ifunguro ryacu.

I.                   Uyu munsi tugaragaza Uwo duhabwa : Manifester notre foi en l’Eucharistie

     Uyu munsi dusohora ukwemera kwacu kenshi gufungiranye mu nkuta za Kiliziya tukakujyana muri quartier, mu mudugudu, ku isoko, muri centre no mu ngo zacu : Tugende n’ukwemera kwacu tubwira bose ko Imana iriho, kandi ko twahuye na Yo, ko twifuza kubaho nk’abana bayo n’abavandimwe ; ko itureba kandi itwitayeho ! Murabizi se ? Iyi divayi n’izi hostiya dugiye gutura ni imbuto y’imirimo yanyu ; ni ubuntu bwanyu mutanga ngo buhinduke Yezu rwose ! Ikintangaza kandi kikanezeza : Ni uko Imana ihera ku byo dufite ngo iduhe ibyo dukeneye ! Kandi ikanigaragariza mu bo turi bo no mu buryo tubaho. « Muri urumuri rw’isi, muri umunyu w’isi », « Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru. » (Mt 5,16) Umugati na Divayi dutura, mu gikorwa cya - Consécration - bihinduka Isakramentu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu-Kristu. Tugahabwa uyu Mubiri duhazwa ; kandi umuntu n icyo yariye : « l’homme devient ce qu’il mange ! »  Umukristu Gatolika afungura Yezu mu Ijambo rye no muri Ukaristiya, Isakramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu-Kristu. Umukristu muzima na we ubwe ni Isakramentu.

II.                 Isakramentu

     Isakramentu ni ikimenyo gifatika, kigaragara, gishushanya ukuri kw’ibitagaragara ; bityo abakristu bagashobora kwibonera ko Imana ibari hafi, iri kumwe na bo ngo ibakize, ibababarire, ibabesheho, ibakomeze kandi iberekeze mu rukundo. Ibyo bigashoboka ku bw’ingabire y’Imana ikorera muri bo ! By’umwihariko, Ukaristiya duhimbaza uyu munsi n’igihe cyose dutura Igitambo cya Misa ni « Isakramentu ririmo Yezu-Kristu ubwe rwose, n’umubiri we n’amaraso ye, mu bimenyetso by’umugati na divayi, akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’incuti tubana. » (Reba Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika) Umugati na divayi dutura, Yezu abihindura umubiri we n’amaraso ye ; bityo akatwihaho ifunguro ritubeshaho iteka. Iryo funguro rituma umubano wacu na We ukura ndetse n’imibanire y’abamusangira igasagamba mu buvandimwe n’amahoro ; bagafatanya urugendo rw’amizero barangamiye Uwo bahabwa nyine. « Abasangira barasabana, ntibasigana. » Kandi Yezu bahabwa abagera kuri roho no ku mutima. Bityo uyu munsi bakagaragaza icyo bahatse, ikibatera ibyishimo n’akanyamuneza : « Akuzuye umutima, ngo gasesekara ku maso ! »

III.             Ikituri ku mutima : « Mbwira icyo uhatse, ndakubwira uwo uri we. »

     Ibyishimo dufite n’umwiyereko tugiye gukora, ni ingabire y’Imana iri gukora umurimo wayo ! Nugira isoni, ukarambirwa, turi gutambagira ; uzirikane icyo upfa n’Imana ku buryo hari ahandi wakura ishema n’imbaraga mu buzima ! Iyo umuntu akunda, ntiyihishira ; yifuza gusangiza abandi akari ku mutima (ibyishimo) ! Uyu munsi witwa « Fête-Dieu » ! Uyu munsi w’Imana uhimbaza urwibutso rwa Yezu Kristu uri muri Isakramentu ry’Ukaristiya. Uyu munsi mukuru wibutsa umukristu kuzirikana igisobanuro cy’isakrament ry’Ukaristiya, umwanya waryo mu buzima bwe bwa buri munsi. Uyu munsi uhimbaza Imana Rukundo yigaragaza iduha ifunguro rya roho kandi ry’ubugingo bw’iteka. Dusangiza abandi akaturi ku mutima : « Si tu veux que quelqu’un devienne chrétien, fais-le habiter chez toi pendant un an ! » St Jean Chrysostome

     Ukwemera ni ukwinjira mu mubano n’Imana, mu bucuti bw’umutima na Yezu : « Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe… Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose. Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho. » (Cfr Yh 15, 4-16) Isakramentu ry’Ukaristiya duhabwa riduha imbaraga zo kubaho nk’intumwa z’Imana mu bantu, mu bandi. Ni yo mpamvu dusoza Missa dutumwa kujyana amahoro, kwera imbuto y’amahoro n’iy’ubuvandimwe !

IV.             Umutambagiro : Umwiyereko

     Uyu munsi turatambagira tuvuga, turirimba ibya Yezu. Turatambagira turangamiye Kristu ku buryo indoro yacu ishusha indoro ya Yezu : Un regard qui guérit, qui rassure, qui apaise, qui séduit, qui ressuscite, qui interpelle, qui pardonne, qui fait signe, qui invite ! Nimuseruke nk’abantu b’Imana, nk’abagatolika ! Si ngombwa amakolasi yigana abarokore kuko si wo mwanya wo kurushanwa kubyina : Mwe muce bugufi, Yezu akuzwe ! Nimugeze Yezu mu isibo, mu isoko, mu mudugudu, kwa muganga, muri remezo ! Nimwimike Umwami iwanyu ! Yezu ati : « Nimubahe ubwanyu ibyo kurya » : Dufite Yezu ! Nyamara abavandimwe barashonje, barababaye, bararushye, barihebye, barahangayitse : twe rero turibuka Yezu watwihayeho Umugati w’Ubugingo bw’iteka. Ubyemera agira ububabasha, agira indoro, agira ijambo, agira impamvu yo guhembura abatembagajwe n’imiruho y’iyi si itabuze ibyayo kandi bikomeye.

     Abantu bakeneye kumva ururimi rusingiza Imana ; rutanga umugisha (une langue qui bénit) : imvugo nzima n’amagambo ahumuriza ! Mu gihe cy’Umwami w’abami Néron watotezaga abakristu ku buryo bukomeye kandi bw’agashinyaguro : Abahorwaga Imana icyo gihe ngo bapfaga baririmba ; bityo bigapfubya ibyishimo by’abanzi babo baje kubashungera ! (Les martyrs chantant trahissaient la joie de leurs bourreaux !) Ku buryo ngo Néron yategetse kujya kubabuza kuririmba. Ni bwo avuze ati : « Ces gens-là cachent en eux quelque chose de mystérieux ! Cela dépasse l’entendement humain ! » Abo bavandimwe bapfiriye mu kwizera, kuko bari bizeye izuka. Hirya y’ubuzima bw’isi hari ubugingo bw’iteka : « Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka ; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo. » (Yh 6, 51) Ikimenyetso cy’Isezerano ryo kubaho iteka, ni Ukaristiya yaremwe na Kristu Yezu araye ari budupfire ! « Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika. » Iyi ni yo mpamvu twibuka kandi dufite ishema ; kandi tukiyereka kuko dufite Umukiza rwagati muri twe ! Ufite ingabire y’Imana ntiyiyorobeka ahubwo araririmba, arabyina, agataraka !

     Bavandimwe nkunda, Ukaristiya ni Isoko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro. Uwasabanye na Kristu yandura urukundo ! Akaba umuhamya utiyorobeka. Duzirikane agaciro ka « Amen » : Yego ndakwemeye, njyewe wese : kwakira Imana ukareka ibikubuza Imana. Muri Ukaristiya Imana yasubije ikibazo cyazahaje muntu : Mbereye ho iki ? Ukaristiya itwereka agaciro k’ubuzima : impano y’Imana. Ibi bituma dushobora no gukunda no kwiyumaganya umwanzi, umwe duturanye, dukorana cyangwa tubana. Uyu Munsi Mukuru utwibutsa ko iyi si yacu tuyifitiye serivisi, ideni : Gutuma Imana igaragara mu mibereho yacu ya buri munsi. Turanyura imbere y’ibiro byanyu, y’amaduka yanyu, y’utubari na hoteli, ku irembo ry’ingo zanyu, dushagaye Isakramentu. Tuza hano mu kiliziya uko turi mu mbaraga nke n’amafuti byacu ; ariko dutahana urukundo n’amahoro dukesha Kristu-Yezu tubikesha Ijambo twumva n’Umubiri We duhabwa kugira ngo tujye guhembura no kuramira abandi. Ubu ni bwo buryo bwo guhimbaza Isakramentu Ritagtifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu-Kristu. Turi abarinzi b’Urwibutso rw’urupfu n’Izuka bya Yezu Kristu (Nous sommes gardiens et célébrants de la Mémoire du Sacrifice du Christ, aujourd’hui même et chez nous. »

                       Padiri Philbert KAYIRANGA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka