Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Intg 14, 18-20;
ü Zab 110 (109);
ü Isomo rya kabiri: 1Co 11, 23-26;
ü Ivanjiiri: Lk 9, 11b-17
Umunsi
Mukuru w’Isakramentu Ritagatifu witwa « Fête-Dieu », « Umunsi
bwite w’Imana ». Umunsi w’Imana ni ukureka Yezu agasohoka muri
Tabernaculo kuko atari prison cyangwa aho dufungirana Yezu ngo batamwiba. Ahubwo ni ubushyinguro
bw’Ifunguro ryacu.
I.
Uyu
munsi tugaragaza Uwo duhabwa : Manifester notre foi en l’Eucharistie
Uyu munsi dusohora ukwemera kwacu kenshi gufungiranye mu nkuta za
Kiliziya tukakujyana muri quartier, mu mudugudu, ku isoko, muri centre no mu
ngo zacu : Tugende n’ukwemera kwacu tubwira bose ko Imana iriho, kandi ko
twahuye na Yo, ko twifuza kubaho nk’abana bayo n’abavandimwe ; ko itureba
kandi itwitayeho ! Murabizi se ? Iyi divayi n’izi hostiya dugiye gutura ni
imbuto y’imirimo yanyu ; ni ubuntu bwanyu mutanga ngo buhinduke Yezu rwose
! Ikintangaza kandi kikanezeza : Ni uko Imana ihera ku byo dufite ngo
iduhe ibyo dukeneye ! Kandi ikanigaragariza mu bo turi bo no mu buryo
tubaho. « Muri urumuri rw’isi, muri umunyu w’isi », « Urumuri
rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho
gusingiza So uri mu ijuru. » (Mt 5,16) Umugati na Divayi dutura, mu
gikorwa cya - Consécration - bihinduka Isakramentu ry’Umubiri
n’Amaraso bya Yezu-Kristu. Tugahabwa
uyu Mubiri duhazwa ; kandi umuntu n icyo yariye : « l’homme
devient ce qu’il mange ! » Umukristu Gatolika afungura Yezu mu Ijambo rye
no muri Ukaristiya, Isakramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya
Yezu-Kristu. Umukristu muzima na we ubwe ni Isakramentu.
II.
Isakramentu
Isakramentu ni ikimenyo gifatika, kigaragara, gishushanya ukuri
kw’ibitagaragara ; bityo abakristu bagashobora kwibonera ko Imana ibari hafi,
iri kumwe na bo ngo ibakize, ibababarire, ibabesheho, ibakomeze kandi iberekeze
mu rukundo. Ibyo bigashoboka ku bw’ingabire y’Imana ikorera muri bo ! By’umwihariko,
Ukaristiya duhimbaza uyu munsi n’igihe cyose dutura Igitambo cya Misa ni
« Isakramentu ririmo Yezu-Kristu ubwe rwose, n’umubiri we n’amaraso
ye, mu bimenyetso by’umugati na divayi, akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro
n’incuti tubana. » (Reba Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika) Umugati
na divayi dutura, Yezu abihindura umubiri we n’amaraso ye ; bityo
akatwihaho ifunguro ritubeshaho iteka. Iryo funguro rituma umubano wacu na We
ukura ndetse n’imibanire y’abamusangira igasagamba mu buvandimwe n’amahoro ;
bagafatanya urugendo rw’amizero barangamiye Uwo bahabwa nyine.
« Abasangira barasabana, ntibasigana. » Kandi Yezu bahabwa abagera kuri
roho no ku mutima. Bityo uyu munsi bakagaragaza icyo bahatse, ikibatera
ibyishimo n’akanyamuneza : « Akuzuye umutima, ngo gasesekara ku
maso ! »
III.
Ikituri ku mutima : « Mbwira icyo uhatse,
ndakubwira uwo uri we. »
Ibyishimo dufite n’umwiyereko tugiye gukora, ni ingabire y’Imana iri
gukora umurimo wayo ! Nugira isoni, ukarambirwa, turi gutambagira ; uzirikane
icyo upfa n’Imana ku buryo hari ahandi wakura ishema n’imbaraga mu buzima ! Iyo
umuntu akunda, ntiyihishira ; yifuza gusangiza abandi akari ku mutima
(ibyishimo) ! Uyu munsi witwa « Fête-Dieu » ! Uyu munsi w’Imana uhimbaza
urwibutso rwa Yezu Kristu uri muri Isakramentu ry’Ukaristiya. Uyu munsi mukuru
wibutsa umukristu kuzirikana igisobanuro cy’isakrament ry’Ukaristiya, umwanya
waryo mu buzima bwe bwa buri munsi. Uyu munsi uhimbaza Imana Rukundo yigaragaza
iduha ifunguro rya roho kandi ry’ubugingo bw’iteka. Dusangiza abandi akaturi ku
mutima : « Si tu veux que quelqu’un devienne chrétien, fais-le habiter
chez toi pendant un an ! » St Jean Chrysostome
Ukwemera ni ukwinjira mu mubano n’Imana, mu bucuti bw’umutima na
Yezu : « Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe… Muba muri
incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. Jye sinkibita abagaragu, kuko
umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje
ibyo numvanye Data byose. Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze
mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho. »
(Cfr Yh 15, 4-16) Isakramentu ry’Ukaristiya duhabwa riduha imbaraga zo kubaho
nk’intumwa z’Imana mu bantu, mu bandi. Ni yo mpamvu dusoza Missa dutumwa
kujyana amahoro, kwera imbuto y’amahoro n’iy’ubuvandimwe !
IV.
Umutambagiro :
Umwiyereko
Uyu munsi turatambagira tuvuga, turirimba ibya Yezu. Turatambagira
turangamiye Kristu ku buryo indoro yacu ishusha indoro ya Yezu : Un
regard qui guérit, qui rassure, qui apaise, qui séduit, qui ressuscite, qui
interpelle, qui pardonne, qui fait signe, qui invite ! Nimuseruke
nk’abantu b’Imana, nk’abagatolika ! Si ngombwa amakolasi yigana
abarokore kuko si wo mwanya wo kurushanwa kubyina : Mwe muce bugufi, Yezu
akuzwe ! Nimugeze Yezu mu isibo, mu isoko, mu mudugudu, kwa
muganga, muri remezo ! Nimwimike Umwami iwanyu ! Yezu ati :
« Nimubahe ubwanyu ibyo kurya » : Dufite
Yezu ! Nyamara abavandimwe barashonje, barababaye, bararushye, barihebye,
barahangayitse : twe rero turibuka Yezu watwihayeho Umugati
w’Ubugingo bw’iteka. Ubyemera agira ububabasha, agira indoro, agira
ijambo, agira impamvu yo guhembura abatembagajwe n’imiruho y’iyi si itabuze
ibyayo kandi bikomeye.
Abantu bakeneye kumva ururimi rusingiza Imana ; rutanga
umugisha (une langue qui bénit) : imvugo nzima n’amagambo ahumuriza ! Mu
gihe cy’Umwami w’abami Néron watotezaga abakristu ku buryo bukomeye kandi
bw’agashinyaguro : Abahorwaga Imana icyo gihe ngo bapfaga baririmba ;
bityo bigapfubya ibyishimo by’abanzi babo baje kubashungera ! (Les martyrs
chantant trahissaient la joie de leurs bourreaux !) Ku buryo ngo Néron
yategetse kujya kubabuza kuririmba. Ni bwo avuze ati : « Ces
gens-là cachent en eux quelque chose de mystérieux ! Cela
dépasse l’entendement humain ! » Abo bavandimwe bapfiriye mu kwizera,
kuko bari bizeye izuka. Hirya y’ubuzima bw’isi hari ubugingo bw’iteka :
« Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho
iteka ; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire
ubugingo. » (Yh 6, 51) Ikimenyetso cy’Isezerano ryo kubaho iteka, ni
Ukaristiya yaremwe na Kristu Yezu araye ari budupfire ! « Iki
ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika. » Iyi ni
yo mpamvu twibuka kandi dufite ishema ; kandi tukiyereka kuko dufite
Umukiza rwagati muri twe ! Ufite ingabire y’Imana ntiyiyorobeka ahubwo
araririmba, arabyina, agataraka !
Bavandimwe nkunda, Ukaristiya ni Isoko y’amizero,
ubuvandimwe n’amahoro. Uwasabanye na Kristu yandura urukundo ! Akaba
umuhamya utiyorobeka. Duzirikane agaciro ka « Amen » :
Yego ndakwemeye, njyewe wese : kwakira Imana ukareka ibikubuza Imana. Muri
Ukaristiya Imana yasubije ikibazo cyazahaje muntu : Mbereye ho
iki ? Ukaristiya itwereka agaciro k’ubuzima : impano y’Imana.
Ibi bituma dushobora no gukunda no kwiyumaganya umwanzi, umwe duturanye,
dukorana cyangwa tubana. Uyu Munsi Mukuru utwibutsa ko iyi si yacu tuyifitiye serivisi,
ideni : Gutuma Imana igaragara mu mibereho yacu ya buri
munsi. Turanyura imbere y’ibiro byanyu, y’amaduka yanyu, y’utubari na hoteli,
ku irembo ry’ingo zanyu, dushagaye Isakramentu. Tuza hano mu kiliziya uko turi
mu mbaraga nke n’amafuti byacu ; ariko dutahana urukundo n’amahoro dukesha
Kristu-Yezu tubikesha Ijambo twumva n’Umubiri We duhabwa kugira ngo tujye
guhembura no kuramira abandi. Ubu ni bwo buryo bwo guhimbaza Isakramentu
Ritagtifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu-Kristu. Turi abarinzi b’Urwibutso
rw’urupfu n’Izuka bya Yezu Kristu (Nous sommes gardiens et célébrants
de la Mémoire du Sacrifice du Christ, aujourd’hui même et chez nous. »
Padiri Philbert KAYIRANGA
Retour aux homelies