Amasomo matagatifu
tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Ivug 30,10-14;
ü Zab 69 (68),14,17,30-31,33-34,36ab-37;
ü Isomo rya kabiri: Kol 1,15-20;
ü Ivanjili ntagatifu: Lk 10,25-37.
Bavandimwe,
Kristu Yezu
akuzwe, iteka ryose!
Kuri iki
cyumweru cya 15 gisanzwe, Ijambo ry’Imana riraturarikira kuzirikana kimwe mu
bibazo bikomeye bijyana n’ukwemera kwacu n’amizero yacu: “Ngomba gukora iki
kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka?” Hari icyo ngomba gukora, hari icyo nsabwa
gukora. Birumvikana, iki kibazo ni icy’abemera ko habaho ubuzima bw’iteka; ni
ikibazo kibazwa n’abemera ubuzima buhoraho n’izuka ry’abapfuye. Muri make ni
ikibazo cyibazwa n’abemera ko Imana iriho kandi ko iyo Mana ari Imana
y’abazima. Turahirwa twebwe twese ababarirwa muri abo.
Ubwo buzima
twemera kandi twizera kuzabamo iteka, twaburonka gute rero? Ni cyo kibazo uyu
muhanga mu by’amategeko twumvise mu Ivanjili yibaza, ni cyo kibazo natwe
twibaza kenshi.
Gushaka igisubizo
cy’iki kibazo twabitangirira mu isomo rya mbere ry’uyu munsi. Nk’uko biboneka
mu mirongo ibanziriza iyo twazirikanye none mu gitabo cy’Ivugururamategeko, nyuma
yo kudufasha kuzirikana ibyiza Imana yagiriye Abayisraheli, umwanditsi w’iki gitabo atugezaho Isezerano
rigenewe n’ibindi bisekuru. Ariko hari uguhitamo kugomba gukorwa: Israheli
igomba guhitamo hagati y’umuvumo cyangwa umugisha Imana yayishyize imbere.
Guhitamo neza ni ko kubaho, ni bwo buzima; guhitamo nabi ni ko kurimbuka, ni rwo
rupfu. Icyo Israheli isabwa ni uguhitamo neza, ni ukugarukira Uhoraho. Ni yo
mpamvu Musa ayibwira ati: “Uhoraho Imana yawe azaguha gutunganirwa mu byo ukora
byose, akugwirize abana n’amatungo n’ibihingwa. Koko rero Uhoraho azongera
ahimbarirwe kukugirira neza nk’uko yahimbarirwaga kubigirira abasokuruza bawe”
(Ivug 30,9); kugira ngo ibyo bizabe ariko, ni ngombwa ko Israheli igira icyo
ikora. Ni byo twumvise uyu munsi, ni byo Musa abwira imbaga y’Imana ati: “Upfa
gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye,
uko yanditse muri iki gitabo cy’amategeko, kandi ukagarukira Uhoraho Imana yawe
n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose.” (Ivug 30,10). Igishimishije kandi ni
uko iryo Jambo ry’Uhoraho ritari kure. “Koko rero iryo jambo rikuri bugufi
cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe, kugira ngo urikurikize.” (Ivug
30,14). Muri iki gitabo twazirikanye uyu munsi, hakunda kugaruka amagambo:
gutega amatwi, kumva... Tega amatwi Israheli. Ni ukuvuga ngo umva Uhoraho Imana
yawe. Gutega amatwi, kumva Imana, kwakira Ijambo ryayo, kumvira amategeko
n’amabwiriza byayo ni byo bigeza ku buzima, ni yo ntangiriro y’ubuzima; ni bwo
buzima. Naho gusuzugura, kugaramba, kwica amatwi cyangwa kuyavuniramo ibiti, gushinga
ijosi, gufunga umutwe, kutumva na busa, ni byo bigeza ku rupfu, ni yo
ntangiriro y’urupfu; ni rwo rupfu. Kumva, kumenya gutega amatwi, kumvira ni
ibintu bikomeye cyane mu buzima bw’abantu. Umunyarwanda amaze kubizirikana, ni yagize
ati: “Intumva iryana amahano. Intumva yabyaye intumvira. Intumva y’ururondwe
yumiye ku mwite.” Arongera ati: “Nta mwiza nk’umubi wumva.”
Ikibazo
cy’uriya Mwigishamategako ari na cyo kibazo cyacu cyatangiye kubona igisubizo:
kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka ngomba kumva, gutega amatwi icyo Imana
imbwira. Kandi Ijambo ryayo ntiriri kure yanjye.
Kuri ki
kibazo, Yezu arereka uwamubajije aho yashakira igisubizo: ni mu Ijambo
ry’Imana. Ati “Mu Mategeko handitsemo iki? Usomamo iki?” Bavandimwe, uyu munsi
twongere twumve ukuntu Bibiliya, Ijambo ry’Imana, bifite agaciro gakomeye mu
buzima bwacu no mu bibazo byinshi tujya twibaza. Ese dukunda kwirukira gusoma
no kuzirikana Ijambo ry’Imana? Uyu Mwigishamategeko yasubije neza kubera ko
yari azi Ibyanditswe bitagatifu. Natwe turararitswe. Dukunde Ijambo ry’Imana,
turisome turicurure, Roho Mutagatifu azaduhishurira byinshi muri ryo. Kandi ni
we uzaduha gushobora kwakira no kugendera ku byo tuzaba twavomyemo. Yezu yabwiye
uriya Mwigishamategako ati: “Usubije neza; ubigenze utyo uzagira ubugingo”
Gukunda Imana na mugenzi wacu: ngiryo itegeko risumba amategeko yose: ni itegeko
ry’urukundo.
Icyakora,
kimwe n’uyu muhanga mu by’amategeko, natwe dushobora guhura n’ikindi kibazo:
“Ariko se mugenzi wanjye ni nde?” Inkuru y’uyu muntu waguye mu gico cy’abajura
akagirirwa nabi bikomeye, ntawe itakora ku mutima. Gutabara umuntu uri mu kaga
si iby’abakristu gusa, ahubwo ni umuco wa kimuntu. N’inkiko zisanzwe zihana
umuntu wanze gutabara uri kaga kandi ashobora gupfa. Icyakora kuri bariya bantu
babiri, umuherezabitambo n’umulevi, bikomereje urugendo bajya mu Ngoro, mu
bisanzwe twavuga ko ntawe utabagaya. Gusa nanone, ni ngombwa kumenya uko byari
byifashe icyo gihe. Ubundi bakurikije imitekerereze cyangwa imyumvire ya
kiyahudi y’icyo gihe, batekerezaga ko byari itegeko kuri bo ryo kudakora ku
maraso kugira ngo batandura kandi bagiye ku murimo wabo mu Ngoro. Aha ngaha
rero ni ho Yezu atugaragariza rwose ko aje kunonosora iby’amategeko
n’amabwiriza abantu tujya twizirikaho tukirengagiza iby’ingenzi. Kugira ngo
atwereke itegeko ry’ingenzi tugomba kwakira mu buzima bwacu rikaduha kuzaronka
ubugingo bw’iteka, biragaragara ko mu gitekerezo cye ahera ku byo Hozeya
atugezaho, aho agira ati: “kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no
kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa” (Hoz 6,6). “Icyo nshaka ni
impuhwe, si igitambo” (Mt 9,13; 12,7; 23,23). Igikuru kuri Yezu ni ukugira
urukundo rwa kivandimwe.
Bavandimwe,
uyu munsi twongere twibaze uko tubaho muri urwo rukundo: gukunda Imana na
mugenzi wacu. Twibaze nta buryarya: aho iyobokamana ryacu si amagambo? Ese mbaho
mu rukundo rwitanga, rukitangira abandi, nta kuvangura?
Urwo
rukundo Ijambo ry’Imana riduhishurira kandi rikadusaba kuruturamo, ni rwa rundi
Yezu ubwe yatwigishije. Si amagambo, ahubwo ni ubuzima. Ni ugukunda mugenzi wacu
kugeza no ku batwanga. Ni byo Yezu yatoje abe, kandi abibahamo urugero kugeza
ku ndunduro. Yezu ati: “Ahubwo, mwe munyumva, reka mbabwire: nimujye mukunda
abanzi banyu, mugirire neza ababanga.” (Lk 6,27). Ku musaraba, Yezu yababariye
abishi be. Icyo gihe ni bwo yagize ati: “Dawe ubabarire kuko batazi icyo
bakora” (Lk 23,34). Natwe ni cyo adutumirira kugira ngo tuzaronke ubugingo
bw’iteka. Gukunda kugeza no ku banzi bacu. Icyakora, tubyumve neza. Nkunda
kuvuga ngo gukunda umwanzi wawe si ukumwibwanagiza imbere,... ahubwo ni ukugira
umutima mugari, maze igihe azashyirira ubwenge ku gihe akakugarukira,
akisubiraho, akazasanga wowe witeguye kumwakira. Ikindi ni uko iby’uyu munyasamariya
mwiza yakoze, mu kubyigana ari ukwitonda, cyane cyane muri iki gihe. Gutabara
umuntu uri mu kaga ni itegeko ry’umutima wa muntu, bikaba akarusho ku
bakristu... Gusa nanone, ntakwiyibagiza aho isi igeze, imibereho n’imyumvire
by’ab’iki gihe: kubera ko isi ya none imaze kuba imbata y’ubutekamutwe mu bintu
byinshi. Ni ngombwa kugira ubushishozi cyangwa kugira amakenga. Hari abasaba
lifuti kandi wenda bikoreye urumogi mu dukapu twabo, hari abakobwa n’abagore
bahabwa lifuti nyuma bagasagarira uwari ubagiriye neza, hari ibihugu bimwe bikubuza
gukora ku muntu usanze ku nzira yakomeretse ahubwo ukaba usabwa guhamagara
inzego z’ubutabazi cyangwa iz’umutekano,... Umukristu agomba kumenya ko n’ubwo
Ivanjili idahinduka, ibihe byo n’abantu bihinduka. Uko mu gihe cya Yezu
babagaho cyangwa batekerezaga, si ko muri iki gihe babaho cyangwa batekereza.
Muri ibyo
byose ariko, mu mateka n’imibereho binyuranye tunyuramo, Icyo Ijambo ry’Imana ridusaba
buri gihe, ni ukurebera kuri Yezu, tukamwigiraho. Ni we Munyasamariya mwiza, ni
we Mutabazi wacu. Ni we ugenda uturaruza aho umwanzi yadutegeye akatugira
intere. Ni we ugatanga ibye byose, kugeza ubwo yitanga ubwe, ngo tubeho. Ni we
rero wadufasha akatugeza ku rukundo nyarwo rwa rundi rushobora kuramira
abavandimwe bacu. Ni we wadutoza urukundo nyakuri, rwa rundi rutarobanura, rwa
rundi rwihangana, rukitangira abandi; rwa rundi rutagira ishyari, rutirarira
ntirwikuririze; rwa rundi rutarondera akari akarwo, rwa rundi rutarakara,
ntirugire inzika, ntirwishimire akarengane, rugahimbazwa n’ukuri; ni rwa
rundi rubabarira byose, rukemera byose, rukizera byose, rukihanganira byose
(reba 1 Kor 13,4-7).
Ngaho rero
bavandimwe, Roho w’Imana, we rukundo ruzima, nafungure amatwi yacu dushobore kumva
neza Jambo w’Imana uturarikira guhora tumuteze amatwi, twumva kandi twumvira
icyo Data Uhoraho adutegeka, kugira ngo tuzashobore kuronka ubugingo bw’iteka.
Buri wese yongere arebe niba koko mu buzima bwe abera abandi, nka Yezu Kristu,
umunyasamariya mwiza. Ikibazo rero ntikikiri kuvuga ngo “Mugenzi wanjye ni nde?”,
ahubwo ni ukuvuga ngo “Ndi mugenzi wande?” Ese ndi uw’abantu bose cyangwa
ndavangura? Ni koko icyo Imana ishaka ni impuhwe, si ibitambo.
Twisunge Bikira
Mariya, Umubyeyi w’abakene, akomeze adutoze kwivugura no gukomera mu rukundo
rw’Imana n’urw’abavandimwe bacu. Mariya utarasamanywe icyaha, urajye udusabira
twe abaguhungiyeho. Amen.
Padri
Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI
Retour aux homelies