Amasomo matagatifu tuzirikana:
-Isomo rya mbere
: Int 8, 5-8.14-17
-Zaburi 66 (65)
-Isomo rya Kabiri
:1Pet 3, 15-18
-Ivanjiri : Yh 14, 15-21
Bakristu
bavandimwe, iki Cyumweru cya gatandatu cya Pasika kiradutegurira
kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekositi. Amasomo matagatifu y’iki cyumweru agaruka ku ngingo eshatu z’ingezi: urukundo, amategeko, Roho Mutagatifi n’akamaro
Ke mu buzima bw’umukristu.
Ivanjili ya Yohani iradushyira mu ibanga rikomeye
ry’urukundo n’ubusabane hagati ya Kristu n’abigishwa be. Yezu mu ivanjiri ati:
“Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye” Ibi bitwigisha ko urukundo
nyakuri rutagarukira ku magambo cyangwa ku marangamutima, ahubwo rugaragarira
mu bikorwa. Gukunda Yezu ni ugukora ibyo ashaka, ni ugushyira mu bikorwa
amategeko ye no kubaho mu kuri. Urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa byiza,
mu gutanga no mu kwitangira abandi. Iyo umuntu akunze by’ukuri, ashaka ibyiza
by’uwo akunda, kandi agerageza gukora ibimushimisha. Ni na ko bimeze ku
bijyanye n’urukundo rwacu muri Yezu Christu. Kumukunda si amagambo gusa, ahubwo
ni ugukurikiza amategeko ye no kumukorera. Urukundo nyarwo rugira ibikorwa
birugaragaza. Urukundo ni rwo kimenyetso cy’uko turi aba Kristu koko, kandi
ubuhamya ni bwo bugaragaza ko ukwemera kwacu ari ukuri.
Yezu yongeraho ati “muzubaha amategeko yanjye.” Aha Yezu
ntavuze amategeko nk’itegeko riremereye cyangwa igitutu, ahubwo nk’inzira
y’urukundo. Mu by’ukuri, gukurikiza amategeko ya Kristu ni igisubizo
cy’urukundo tumufitiye. Nk’uko Mutagatifu Augustini abivuga ati “Amategeko y’Imana ntaremerera uyakunda, kuko urukundo rutuma
ayo mategeko aba ibyishimo aho kuba umutwaro”
(In Ioannis Evangelium Tractatus, 82,3). Bityo, gukurikiza amategeko ya
Kristu si ugukora inshingano gusa, ahubwo ni igisubizo cy’urukundo tumufitiye. Ni urukundo rugaragarira mu kumva ijambo rye no kurishyira
mu bikorwa. Ibi bitwereka ko ukwemera nyakuri kudashobora gutandukanywa
n’imyitwarire.
Amasomo
matagatifu kandi agaruka kuri Roho Mutagatifu. Mu Ivanjili, Yezu adusezeranya
kuza kw’Umuvugizi, ari we Roho w’ukuri, uzahora ari kumwe n’abigishwa be. Roho
Mutagatifu ni urukundo ruhuza Data na Mwana, kandi ni we uhabwa abakristu
kugira ngo babashe kwinjira muri iryo banga ry’ubusabane bw’Imana. Ibi bivugako
umukristu ataba wenyine. Imana ubwayo
iba muri we, ikamuyobora, ikamwigisha, ikanamuha imbaraga zo kubaho nk’umwana
w’Imana. Ibi byose biduhamagarira kumenya ko ubukristu bwacu bugomba kuba buhamye
kandi bufite imizi mu Mana. Roho Mutagatifu ni we utuma ibi bishoboka,
akatwigisha, akatuyobora, akaduha n’ubushobozi bwo gukunda no kuba abahamya.
Yezu aradusezeranya ko atazadusiga turi impfubyi. Aduha Roho Mutagatifu kugira
ngo adufashe, atwigishe, anatuyobore. Nitumwakire mu buzima bwacu, atuyobore mu
kuri, atwigishe gukunda, kandi aduhindure abahamya nyabo mu isi. Bityo ubuzima
bwacu buzahinduka igisingizo gihoraho cy’Imana, kandi ukwemera kwacu
kuzagaragara mu bikorwa by’urukundo n’ubutungane.
Roho Mutagatifu ni we uduha umutima mushya, akadufasha
gukunda no gukora ibyiza. Atuma tubasha gukurikiza amategeko y’Imana atari
nk’umuzigo, ahubwo nk’inzira ituganisha ku buzima bw’ukuri. Yezu kandi
adusezeranya ko atazadusiga twenyine nk’impfubyi, ahubwo azagaruka akadusanga.
Yezu ari kumwe natwe mu buryo bwimbitse binyuze muri Roho Mutagatifu. Uwo Roho
ni we utuma Yezu akomeza kubaho mu buzima bw’abamwemera. Bityo rero, Yezu
aduhamagarira kumukunda by’ukuri, tukubaha amategeko ye kandi tukemera kwakira
Roho Mutagatifu mu buzima bwacu. Iyo tubikoze, twinjira mu mubano ukomeye
n’Imana, tukagera ku bumwe bwuzuye bushingiye ku rukundo.
Kumenya Roho Mutagatifu si ugusobanukirwa gusa mu
bwenge, ahubwo ni ukugirana na we umubano wimbitse. Iyo twemeye kumwakira,
atuyobora mu kuri kose, akadufasha kumenya neza Imana no kuyikunda by’ukuri.
Atuma tubaho ubuzima bushya, butari ubushingiye ku by’isi ahubwo bushingiye ku
Mana.
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, twumvise Filipo
yigisha i Samariya, abantu bakakira Inkuru Nziza kandi bakabatizwa. Ariko
igitangaje ni uko nubwo bari baramaze kwakira ukwemera no kubatizwa, Roho
Mutagatifu yari atari yabamanukiraho. Intumwa Petero na Yohani baraza,
barabasabira, babaramburiraho ibiganza, maze bahabwa Roho Mutagatifu. Gusabira
abandi ni igikorwa gikomeye cy’urukundo. Roho Mutagatifu ni we udufasha gusenga
no gusabira abandi uko bikwiye. Iyo dusabira abandi tuyobowe na Roho
Mutagatifu, hari impinduka iba mu buzima bwabo. Roho Mutagatifu ahindura
imitima yabo, akabongerera ukwemera.
Kuramburirwaho
ibiganza maze bagahabwa Roho Mutagatifu bigaragaza itandukaniro n’isano iri
hagati ya Batisimu n’Isakramentu ry’Ugukomezwa. Batisimu itwinjiza mu buzima
bushya, ikadukiza ibyaha, ikaduhindura abana b’Imana. Ariko ugukomezwa gutanga
ubusendere bw’ingabire za Roho Mutagatifu, kukaduha imbaraga zo kubera Kristu
abagabo mu bantu. Roho Mutagatifu mu gukomezwa ni we utuma ubwo buzima bukura,
bukagira imbaraga, bukabyara ubuhamya. Ni we utuma umukristu aba umuntu mushya,
ushobora kubaho nk’umwana w’Imana no guhamya ukwemera kwe. Ukuza kwa Roho
Mutagatifu ni igikorwa gikomeye cyane mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu, kuko
gikomeza umurimo watangijwe n’ukwigira umuntu kwa Jambo, kikageza kumusaraba
aribwo umuntu w’igisazira yatsiratsijwe.
Mu buryo
bwimbitse, Roho Mutagatifu hano agaragara nk’uwuzuza igikorwa cyatangiye muri
Batisimu. Nta mukristu ushobora kuguma ku rwego rw’intangiriro gusa; ahamagarirwa
gukura cyane cyane ku buzima bwa Roho. Ni cyo gituma mu mateka ya Kiliziya,
kuramburirwaho ibiganza byafashwe nk’ikimenyetso cy’itangwa rya Roho
Mutagatifu. Abahanuzi nka Yeremiya na Ezekiyeli bari baravuze mbere y’igihe ko
Imana izaha abantu umutima mushya na roho mushya, ikabakuramo umutima wibuye
ikabaha umutima wuje ubugwaneza. Ibi byagenuraga isezerano rishya aho umuntu
ahura n’Imana mu buryo bwimbitse kandi bushya, aho Roho w’Imana atuye mu mutima
w’umuntu akamuyobora, akamuha n’imbaraga zo gukora ibyiza.
Nitwemera
kwakira Roho Mutagatifu agatura muri twe nibwo tuzaba twiteguye gutanga
ibisobanuro ku bijyanye n’ukwemera kwacu nkuko Petero mu ibaruwa ye
abiduhamagarira. Kubana na Roho Mutagatifu bizaduha gusobanukirwa n’ukwemera
kwacu no kubasha kugusobanura neza. Bizadufasha kandi guhuza ukwemera n’imibereho
yacu. Roho Mutagatifu azatuma tubona Kristu nk’urugero rwiza rw’uburyo
yababajwe, agapfa kubera abanyabyaha maze akazuka ariko ntiyihorere. Ubu buryo
bwo kwakira imibabaro no kuyihindura inzira y’urukundo ni bwo shingiro n’igisobanuro
by’ubuhamya bwa gikristu. Roho
Mutagatifu niwe uzadufasha kwibuka ibikorwa by’Imana no guha Imana icyubahiro.
Bityo tukagira umutima wo gushimira nkuko Zaburi ibitubwira. Umukristu nyakuri
agomba kugira umutima wo gushimira, kuko gushimira ari ikimenyetso cy’uko
yemera ko ubuzima bwe buri mu maboko y’Imana.
Uyu
munsi twibaze niba Roho Mutagatifu afite umwanya mu buzima bwacu. Ese urukundo
dukunda Kristu rugaragarira mu bikorwa? Ese dushobora gusobanura ukwemera kwacu
mu bwitonzi no mu kuri? Ibi bibazo bidufasha kumenya aho duhagaze mu rugendo
rwacu rwa gikristu.
Bakristu bavandimwe twemerere Roho Mutagatifu aduturemo,
atuyobore kugirango tumenye ugushaka kw’Imana muri twe.
Padiri Jean Pierre NKURIKIYIMANA
Retour aux homelies