^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 19 NYAKANGA 2026

Publié par: Padiri Pie NZAYISENGA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

·         Isomo rya mbere: Ubuhanga 12,13.16-19;

·         Zaburi 85;

·         Isomo rya kabiri: Abanyaroma 8,26-27;

·         Ivanjiri: Matayo 13,24-43

Intego y’amasomo y’uyu munsi ni ukwereka buri mwigishwa wa Kristu amabanga atatu akomeye y'Ubwami bw'Imana bugaragarira muri Kristu Yezu:

ibanga ry'ikibi;ibanga ry'ukwihangana kw'Imana; n'ibanga ry'uko Ubwami bw'Imana bukomeza gukura kugeza ku iherezo.

Yezu, ati «Ni umwanzi wabikoze.» Ibanga ry'ikibi mu murima w'Imana:

Ishusho y'umwanzi wabibye urumamfu mu murima wa Yezu irakomeye cyane. Mu ijoro, igihe abantu bari basinziriye, uwo mwanzi yaje abiba urumamfu hagati y'ingano, maze arigendera. Ibi biradusobanurira ko ikibi kidafite inkomoko-remezo ku Mana cyangwa ku kiremwamuntu; niyo mpamvu igihe cyose mwenemuntu wacumuye afite amahirwe yo kuba yakwicuza akabarirwa.

Akenshi inkomoko y'ikibi ntituyisobanukirwa. Twibaza tuti: kuki habaho urugomo, intambara, ¿ubwicanyi n’akarengane? Hari ibibi byinshi bidashobora gusobanurwa n'intege nke z'umuntu gusa.

Ni cyo Pawulo Mutagatifu yise «ibanga ry'ikibi», ari ryo Shitani urwanya umurimo w'Imana kandi ugashaka kuwusenya. Ni yo mpamvu Pawulo adushishikariza kwambara intwaro z'Imana kugira ngo dushobore guhangana n'amayeri ya Sekibi, kuko urugamba rwacu atari urwo kurwana n'abantu gusa, ahubwo ni urwo guhangana n'imbaraga z'umwijima zishaka kutwambura ubuzima bw'Imana (Ef 6,11-12).

«Mubireke bikurane kugeza igihe cy'isarura.»

Aya magambo aduhishurira ibanga rikomeye ry'ukwihangana kw'Imana. Rimwe na rimwe biratugora kubyumva, cyane cyane iyo tubona abemeramana bababazwa n'abakora nabi; bibaza bati: «Mana, ¿uzageza ryari urebera ikibi ntugihane?» Iki kibazo cyabajijwe n'abemera bo mu bihe byose. No mu gitabo cy'Ibyahishuwe, abahowe ukwemera batakambira Imana bati: «Mwami, uzageza ryari utaraca urubanza?» (Hish 6,10). Ariko Imana ibasubiza ibasaba gukomeza kwihangana kugeza ku iherezo ry’isi.  Ibi ntibisobanura ko Imana yemera ikibi cyangwa ngo icyirengagize, ahubwo bisobanura ko itanga umwanya wo kwisubiraho no kwihana.

Ukwihangana kw'Imana si ubunebwe cyangwa uburangare. Ni ukwihangana gukorana urukundo. Nk'uko umuhinzi ahora yita ku murima we, awuhira kandi akawurinda, ni na ko Imana ikomeza kwita ku bantu bayo. Iharanira ko imbuto nziza zikura neza kandi ishaka no guhindura abanyabyaha kugira ngo bihane.

Ni yo mpamvu Yohani atubwira ati: «Imana yakunze isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwemera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo bw'iteka.» (Yh 3,16)

Imana ntishimishwa no kurimbura abanyabyaha; ishaka ko bihana bakabona ubuzima.

Mu isomo rya mbere na bwo twumvise ko Imana, nubwo ifite ububasha bwose, icira urubanza mu butabera buvanze n'impuhwe. Ntikoresha imbaraga zayo mu guhonyora abantu, ahubwo izikoresha mu kubakiza.

Natwe rero, nk'abigishwa ba Kristu, turahamagarirwa kwigana ukwihangana kw'Imana. Mu butumwa bwo kwamamaza Ivanjili ntidukwiye kwiheba cyangwa gucira abantu urubanza vuba, ahubwo tugomba kubasabira no kubafasha guhinduka.

Ni yo mpamvu Mutagatifu Yakobo aduhugura ati: «Nimwihangane, bavandimwe, kugeza igihe Umwami azazira. Reba umuhinzi: ategereza yihanganye umusaruro mwiza w'ubutaka kugeza usesekaye. Namwe nimwihangane kandi mukomeze kugira umutima ushikamye, kuko ukuza k'Umwami kwegereje.» (Yak 5,7-8). Ukwihangana rero ni ikimenyetso cy'ukwizera. Uzi ko Imana ikora bucece kandi ko igihe cyayo ari cyo cyiza kurusha ibindi byose.

Ibanga ry'uko Ubwami bw'Imana bukomeza gukura kugeza ku iherezo:

Impamvu Imana yihangana ni uko yo ibona kure kurusha abantu. Mu gihe abantu bareba urumamfu rukwira hose, Imana yo ireba uko imbuto nziza zikomeza gukura.

Ubwami bw'Imana bukomeza gukura bucece, n'ubwo hari ibigerageza kububuza gukura. Uko amateka agenda ahinduka, hari abantu benshi bahagurukira kurwanya Ivanjili na Kiliziya, ariko ntibashobora gutsinda umugambi w'Imana. Ku iherezo ry'ibihe, urukundo rw'Imana ruzatsinda burundu. Ab’intungane bazakira ingororano yabo, naho ikibi kizatsindwa burundu. Ni cyo cyizere gikomeza umutima w'umukristu.

Nubwo umuntu ashobora kubona isi yuzuye ibibazo, umukristu ntiyemera ko ikibi ari cyo kizatsinda. Twe turebera amateka mu rumuri rwa Kristu wazutse, uwo Data yahaye ububasha bwose mu ijuru no ku isi (Mt 28,18). Ni yo mpamvu tutabona ibihe turimo nk'ibidafite igisubizo, ahubwo tubibona nk'umwanya Imana iduha kugira ngo twihane kandi duhinduke.

Nubwo urusaku rw'ibibi, intambara n'urwikekwe rwiyongera, Imana ikomeza gukuza icyiza bucece. Papa Fransisiko atwigisha ko Kiliziya igomba kuba Kiliziya isohoka, igasanga abantu aho bari. Abigishwa ba Kristu bagomba: kugira ubutwari bwo gutangira ibikorwa byiza; kwegera abantu; kubaherekeza mu rugendo rwabo rwo kwizera; kubafasha kwera imbuto nziza; no kunezerwa igihe abantu bagarukira Imana.

Kwamamaza Ivanjili bisaba ukwihangana.

Umubibyi mwiza ntiyatakaza amahoro kubera urumamfu. Ahubwo akomeza kwita ku ngano kugeza igihe cy'isarura. Natwe rero ntitugomba kumara igihe twinubira ibibi by'abandi cyangwa dushaka amakosa yabo. Ahubwo tugomba gukora icyiza no gufasha abantu kwakira Ivanjili kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke. umukristu nyawe aba yiteguye gutanga ubuzima bwe kubera Kristu, niba bibaye ngombwa, aho kwifuza gutsinda abandi cyangwa kubarwanya.

Ukwemera gukura buhoro buhoro. Umugani w'ingano n'urumamfu utwigisha ko nubwo Sekibi agerageza kwangiza umurimo w'Imana, adashobora kuwutsinda. Ikibi gishobora kuboneka nk'igifite imbaraga muri iki gihe, ariko amaherezo icyiza ni cyo kizatsinda.

Ukwizera kutwizeza intsinzi ya Kristu. Kwemera Kristu si ukwemera gusa ko yabayeho, ahubwo ni ukwemera ko: adukunda by'ukuri; ari muzima; akomeza gukora mu buzima bwacu; atadutererana; kandi ashobora kuvana icyiza no mu bibi.Ni ukwemera ko Kristu akomeza gutsinda mu mateka y'isi ari kumwe n'abamwemera kandi bamukurikira. ku mugani w'urumamfu avuga ko utwigisha cyane cyane ukwihangana kw'Imana.

Mu murima aho habibwe ingano nziza, hameze n'urumamfu. Abagaragu bashakaga kururandura ako kanya, ariko nyir'umurima arababuza. Yezu aratwigisha ko nubwo tugomba kwanga ikibi, tutagomba kwanga abantu bakora nabi. Ahubwo tugomba kubafasha guhinduka no kwihana. Ntabwo ari ukwihanganira ikibi cyangwa kugishyigikira, ahubwo ni ukwigana Imana iha buri muntu igihe cyo kwisubiraho. hari uburyo bubiri bwo kureba isi: uburyo bw'abagaragu, babona gusa ikibazo cy'urukungu; n'uburyo bwa Nyir'umurima, ureba cyane cyane ingano nziza kandi akazirinda kugeza zisaruwe.

Natwe rero, Imana iraduhamagarira kutarangazwa n'ibibi gusa, ahubwo kureba icyiza gikura bucece mu Kiliziya no mu isi, tukagifasha gukura. Si umuntu uhora ashakisha amakosa y'abandi ukorana neza n'Imana, ahubwo ni uzi kumenya icyiza kiri gukura, akagishyigikira kandi akagifasha kwera imbuto. Ku iherezo ry'ibihe, Imana ubwayo ni yo izacira bose urubanza: izagororera intungane, naho ikibi kigatsindwa burundu. Mugire Icyumweru cyiza!

 

Padiri Pie Nzayisenga

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka