^

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’ASENSIYO, UMWAKA A, TARIKI YA 17 GICURASI 2026

Publié par: Padiri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Intu 1,1-11

ü  Kuzirikana: Zab 46 (47),2-3.6-7.8-9

ü  Isomo rya kabiri: Ef 1,17-23

ü  Ivanjili ntagatifu: Mt 28,16-20

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe, iteka ryose!

Turacyari mu byishimo bikomeye bya Pasika. Kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo: Yezu asubira mu ijuru. Uyu munsi na wo uri mu mabanga akomeye dukesha Kristu wapfuye akazuka. Ni koko ibanga rya Pasika rinaduhishurira ko Uwazutse yadukinguriye ijuru. Nyuma y’urupfu rwe n’izuka rye, amaze guha Intumwa ze ubutumwa, yasubiye kwa Se, ari we Data wa twese, ajya kudutegurira umwanya (reba Yh 14,2-3). Uyu munsi rero, turanazirikana icyo twaremewe: kubana n’Imana no kwishimana na yo. Ni byo koko, kuri Asensiyo tuzirikana ko twese “twaremewe kuzajya mu ijuru”, aho tuzishima iteka.

Bavandimwe, amasomo ya none adufashe kumva no kuzirikana uko “gusubira mu ijuru” kwa Yezu no “kujya mu ijuru” twebwe abantu twaremewe; icyo bitubwira mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, umwanditsi w’iki gitabo ahamya iby’iri yobera rigize amayobera akomeye ya Pasika. Abivuga muri aya magambo: “Yezu amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona.” Ni ukuri Yezu yasubiye iwe mu ijuru abigishwa be bamureba. Ngo bakomeje guhanga amaso ijuru! Nuko babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana (ni abamalayika b’Imana) barababaza bati: “Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru?” Ku bemera Kristu, guhimbaza Asensiyo ni n’umwanya wo kuzirikana ubutumwa dufite kuri iyi si, uburyo tubukora n’uko tububamo, mbere yo kwifuza kwigendera ngo tubane na Kristu mu ijuru (reba Fil 1,23). Twibuke ko mbere y’uko Yezu asubira kwa Se, amaze gusezeranya intore ze Roho Mutagatifu, yazibwiye ati: “Muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.” (Intu 1,8). Natwe nk’intore ze muri iki gihe, nta kigomba kuturangaza ngo twibagirwe ubutumwa bwacu. Ni byo bariya bagabo bambaye ibyererana bibukije abigishwa ba Yezu igihe bababonye bakomeje guhanga amaso mu ijuru: ni ukuba abahamya, ni ukujya mu butumwa, ni ugukora ubutumwa bwacu aho turi, mu gihe dutegereje “ihindukira rya Nyagasani”.

Mu Ivanjili ya none, turabona ukuntu, mbere yo gusubira mu ijuru, Yezu wazutse aha abigishwa be ubutumwa. Arabanza kubibutsa uwo ari we: ni uwahawe ububasha na Se. Abibabwira muri aya magambo: “Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi.” Yezu ni Nyagasani. Ni umwami usumba bose. Afite ububasha mu ijuru no ku isi. Ni Nyagasani koko. Ni umugenga wa byose. Ni na byo Pawulo mutagatifu intumwa ahamya, nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri:

“Izo mbaraga zitagira urugero Imana yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutegetsi byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. ‘Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye’, kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, ari yo mubiri n’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.”

Umwanditsi w’Ivanjili ya none yatubwiye ko igihe abigishwa babonye Yezu bapfukamye, nubwo bamwe bashidikanyaga. Koko Yezu wazutse, akaba aganje iburyo bwa Se, ni uwo gupfukamirwa. Ni uwo gusengwa. Ni uwo kuramywa. N’iyo twaba dushidikanya cyangwa twibaza byinshi, iyo duciye bugufi tugapfukama, tukaramya, turaruhuka, akaduha gutuza tugakomera mu kwemera no mu butumwa.

Yezu Kristu ni umunyabubasha hose, nta na kimwe gishobora kumutsinda, we watsinze icyaha n’urupfu, we watsinze Shitani. Ni yo mpamvu abe tutagomba kugira ubwoba mu butumwa aduha agira ati: “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose.” Nyuma yo kuduha ubwo butumwa, Yezu atugirira isezerano rikomeye: abigishwa be ntibateze kuba bonyine. Ntabwo duteze kuba twenyine mu butumwa bwacu. Nubwo yasubiye iwe, ariko ahorana natwe. Nta bwoba rero. Ni byo avuga agira ati: “Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y'ibihe.”

Ni byo koko, Yezu wazutse ari hose n’igihe cyose, nubwo tutamubonesha amaso y’umubiri. Turi kumwe na we, ari hamwe natwe iminsi yose: mu Ijambo rye, mu Masakramentu, mu Nyigisho z’abashumba, muri mugenzi wacu, ari rwagati muri twe muri kominote yacu. Ni we utubwira ati: “Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.” (Mt 18,20). Koko, ni Emanweli: “Imana hamwe natwe” cyangwa “Imana turi kumwe” (Mt 1,23). Twebwe se turi bugufi y’Imana? Turi kumwe na yo? Buri munsi, buri munota w’ubuzima bwacu ushobora kumurikirwa n’uko kuba turi hamwe n’Imana. Bityo rero, ubutumwa bwacu buzagenda uko Yezu abyifuza, kandi bizaduha guhora twiteguye kujya kwimana ingoma aho aganje mu ijuru. Uyu munsi turusheho gusaba inema yo kwifuza kuzabana n’Imana mu byishimo bidashira.

Hamwe n’Umubyeyi wacu Bikira Mariya, dusabe kandi dusabirane gukomera ku butumwa bwacu no kuba abahamya b’Inkuru Nziza dukesha Yezu wapfuye akazuka, mu gihe tugitegereje ya mizero mahire n’ukuza k’Umukiza wacu Yezu Kristu.

Padiri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka