Amasomo matagatifu tuzirikana :
ü Isomo rya mbere :
Intu 2,42-47 ;
ü Zab 118(117),
2-4, 13-15b, 22-24
ü Isomo rya kabiri :
1Pet 1,3-9 ;
ü Ivanjiri : Yh
20,19-31
Nimwakire Roho Mutagatifu.
Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana
Bavandimwe, iki cyumweru cya 2 cya Pasika, ni
icyumweru kidasanzwe kuko ari cyo Yezu Kristu ubwe yahisemo ngo kijye
cyizihizwaho impuhwe z'Imana.
Ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana bwahawe umubikira Mutagatifu Fawustina, wo muri
Polonye, wabayeho mu bihe bikomeye, mu gihe cy’intambara ya 1 y’isi yose yabaye
hagati y’imyaka: mu 1914 no mu 1918. Mu isengesho rye yasengaga, Yezu yaje
kumubonekera amuha ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana, kugira ngo abugeze ku bantu,
bareke kwiheba, n’ubwo bahuye n’ibibi byinshi, n’ubwo bahemukiwe cyangwa
bahemutse, n’ubwo bababaye bikomeye, ariko bizere Impuhwe z’Imana, bamenye
urukundo nyampuhwe rw’Imana, ko ari rwo rwabafasha, rwabahumuriza kandi
rwabakomeza.Uyu munsi watangajwe ku mugaragaro na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo
wa II, ubwo yashyiraga mu rwego rw’Abatagatifu Mama Faustina, hari ku itariki
ya 30/04/2000. Nyagasani Yezu Kristu, yasabye Mama Faustina ko uyu munsi
wazajya wizihizwa buri mwaka ku cyumweru cya 2 cya Pasika, ni ukuvuga icyumweru
gikurikira umunsi mukuru wa Pasika.
Bavandimwe, kuba tugihumeka, si ubutwari bwacu cyangwa bwa kanaka nkuko
bamwe babikeka, si uko turi beza, si imbaraga zacu bwite, ahubwo ni ku
bw’impuhwe z’Imana. Tuzamamaze hose kandi tuzisunge igihe cyose. Nidusingize
Uhoraho, kuko ari Umugwaneza kandi urukundo rwe rugahoraho iteka. Ngiyo intero
yacu n’inyikirizo kuri iki cyumweru maze twese tubundikirwe n’impuhwe z’Imana. Zab 118(117).
Ivanjili ya none na yo iradutekerereza ku buryo butomoye, impuhwe z’Imana. Muribuka neza ko igihe Yezu atangiye gushinyagurirwa ndetse n’urupfu rukaziramo, bose baramutereranye barahunga. Yuda yaramugambaniye, Petero yaramwihakanye ku mugaragaro, n’abandi bose bakwiye imishwaro, Yezu apfira mu gihirahiro bo bamutereranye. Abo bamutaye, uyu munsi twumvise ko bihishe, barikingiranye, baratinya ko Abayahudi na bo babagenzereza nk’uko bagize Shebuja. Bafite ubwoba, yewe baracyafite n’ikimwaro cy’uko batereranye Kristu. Yezu koko ni Umunyampuhwe, ntarwara inzika. Aje abagana, abasanga mu cyumba batitiriragamo. Ni umunyamahoro, arinjira atabaciyemo igikuba ahubwo abazaniye amahoro kuko bari bayakeneye cyane. Ese buriya iyo uza kuba Yezu, inkoramutima zawe zikakugenza kuriya, ntiwari kubihimuraho? Uti ko mwantereranye se, ubu si ndiho ?.....Yezu we si uko akora. Ntiyihimura, ahubwo abazaniye amahoro abaha n’ubutumwa, arabatsindira ubwoba, aratanga ihumure. « Nimugire amahoro ». Ngo baramubonye basabwa n’ibyishimo. Kristu atera ibyishimo bavandimwe, uwamubonye ntacyo atinya na mba. Ngizo impuhwe z’Imana, kwirengagiza amafuti n’ibicumuro ukababarira utageruye! Na Tomasi watinze kwemera na we Yezu ntamushyira ku ruhande. Yari yavuye mu bandi, ubwa mbere Yezu aza ; ubwa kabiri noneho, nawe yari ahari ashobora kwakira amahoro ya Kristu wazutse, ashobora kwiyunga na Kristu aramwemera, aramwizera, n’ubwo yari yabanje guhakanira bagenzi be, maze abonye Yezu aragira ati: “Nyagasani mana yanjye“ (Yh 20, 28).
Bavandimwe indamutso ya Kristu wazutse, aho muri hose mwese irabageraho,
ati “Nimugire amahoro“. Amahoro ya mbere ni amahoro aturuka ku Mana,
niyo yubakiyeho n’andi mahoro yose : ukwiyunga n’Imana, tukagira amahoro n’Imana.
Ayo mahoro rero niyo Yezu aduha, kuko Nyagasani yitaye ku byaha byacu nta
warokoka, kuko twese turi abanyabyaha. Kandi n’uwacumuye bikomeye gute, kubera
urukundo Nyagasani adukunda, aratubabarira, atugirira Impuhwe. Muri aba
bigishwa bari bigunze, harimo na Petero wari waramwihakanye, waramuhemukiye;
n’aba bandi, uretse Yohani, wabaye hafi ya Yezu hamwe na Bikira Mariya kugeza
munsi y’umusaraba Yezu apfa, abandi bose bari barahunze. Na Yuda isikariyoti,
iyo atiyahura, kuko atamenye Impuhwe z’Imana, yari kuba ari kumwe nabo, kandi
Yezu yari kumubabarira. Nta cyaha Nyagasani atababarira, nibwo butumwa
bw’Impuhwe z’Imana. Icyo dusabwa ni ukwicuza, no kugarukira Imana, tukizera
Impuhwe zayo, tukamenya urukundo n’Impuhwe zayo, tukirinda kongera
kuyihemukira.
Ngo Yezu
abahuhaho, abaha Roho Mutagatifu, ati “Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa” (Yh 20,
23). Intumwa Yezu yazihaye ubutumwa bwo kuba “Abagabuzi b’Impuhwe z’Imana”. Kiliziya
ishingiye ku Ntumwa, ikomeza ubu butumwa bw’Intumwa Yezu yabahaye, ubu butumwa
bwo gukiza abantu ibyaha. Ubu butumwa Kiliziya ikora iyobowe na Roho
Mutagatifu, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, ikabugeza ku bantu b’abanyabyaha,
ikabagezaho Impuhwe z’Imana, ngo bakizwe, bagire amahoro. Iyo umuntu yiyunze
n’Imana, icyo gihe aba ashobora no kwiyunga n’abandi; icyo gihe agira amahoro,
akaba ashobora no kuyaha abandi, kuko ntawe utanga icyo adafite. Ntitugashidikanye
nka Tomasi ngo twemezwe n’ibimenyetso ko Yezu ahari, adukunda kandi atugirira
impuhwe. Kuba turiho ni uko Yezu hari, nta bindi bimenyetso dukwiye gushakira
ahandi kandi ubwacu turi ibimenyetso bizima by’imirimo y’Imana muri Yezu Kristu
ni nacyo gitangaza gikomeye. Mu isengesho ryacu rya buri
munsi ntitugatege Yezu imitego , tugira tuti : Nyagasani, ngaho garagaza ko uri Imana. Garagaza
ububasha bwawe. Yezu aratubwira ko hahirwa
abemera batabonye. Nitugire ukwemera kutajegejega, ndizera ko twe
twahimbaje Pasika, hakaba hashize iminsi munani, twemera tudashidikanya ko
Kristu ari muzima. Yatsinze urupfu natwe aduha kugira uruhare ku mutsindo we.
Si byiza kurangwa no gushidikanya ku nkuru nziza y’izuka rya Nyagasani Yezu,
ahubwo nitwemere kuzukana nawe, dupfe ku cyaha tuzuke mu buzima bw’abana
b’Imana.
Yezu wazutse kandi atugira umuryango uhuje umutima, n’amatwara, nk’uko twabyumvise mu Isomo rya mbere (Int 2, 42-47). Ni abantu, bari bageze ku ntera ishimishije, yo gusangira ibyo batunze. Bakemera bakaba bagurisha ibyabo, bakabisangira ku buryo hatagira uwicwa n’inzara, cyangwa n’ubukene, kuko utwo bafite badusangiye. Ikibabaje ni uko twe twabaye ba nyamwigendaho bamwe na bamwe, gushyira hamwe bikatunanira, buri wese yirebera ibye aho gukebuka ngo arebe mugenzi we ubabaye. Bavandimwe rero, mu bihe turimo, byiganjemo intambara n’ingaruka zazo Nyagasani aradusaba ngo twunge ubumwe, imbabazi z’Imana ziduhuze, zitwunge tube abavandimwe, tube umuryango wunze ubumwe; icyo gihe nta n’ikizashobora kuduhangara. Impuhwe z’Imana ziduhuze, zidufashe, no mu makuba dushyire hamwe. Nibyo Petero Mutagatifu twumvise mu Isomo rya 2 (1Pet 1, 3-9) avuga, atubwira ko iyo dushyize hamwe mu rukundo rwa kivandimwe, dufatanyije, n’amagorwa tuyanyuramo, twikomeje, kandi ntaduhungabanye. Mutagatifu Petero Intumwa, arashimira Imana mu mpuhwe zayo z’igisagirane kuko zaduhaye ubugingo bushya. Bikatwereka ko ya sura nzima twaremanywe twageze aho tukayanduza tuyihindanya, bitewe n’icyaha twikururiye. Ariko muri Nyagasani Yezu Kristu byose bikurwaho tukagira ubuzima buzima nk’ubwe watsiratsije urupfu. Nyamara uretse kubera Impuhwe z’Imana, si ubutungane cyangwa ukwemera byacu byaduhaye ubuzima. Turasabwa rero kugira ukwemera kutajegajega ngo natwe tuzagire ubuzima bwuzuye muri Nyagasani Yezu Kristu wazutse, haba muri ubu buzima no mubuzaza!
Kuri iki cyumweru cy’Impuhwe zihebuje z’Imana,
dusabe ingabire yo kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru nk’uko Yezu
abidusaba. “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari umunyampuhwe”. (Lk 6,36).
Izo mpuhwe kandi tuzamamaze twunze ubumwe.
Padiri Jean de la Croix NIZEYIMANA
Retour aux homelies