^

INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU WA BATISIMU YA NYAGASANI, UMWAKA A, TARIKI YA 11 MUTARAMA 2026

Publié par: Padiri Augustin GIRINSHUTI

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Iz 42, 1-4.6-7

ü  Zab 29(28),1-2, 3ac-4,3b-4, 3b.9c-10

ü  Isomo rya kabiri : Intu 10,34-38

ü  Ivanjiri : Mt 3,13-17

Tumaze iminsi tuzirikana ibihe bidasanzwe Imana yageneye isi bitwibutsa kandi ibikorwa bihambaye Imana yakoreye isi. Ukwigira umuntu kwa Jambo, Imana ikaza guturana n’abantu byagaragaje ko Imana ikunda abantu kandi itabatererana. Kuri uyu munsi turakomeza kubona ko Imana, mu mugambi wayo wo gucungura abantu, ikomeza gusangira nabo urugendo rw’ubuzima rugana kuri Yo. Koko Muntu yaremewe kubana ndetse no kuzabana n’Imana. Icyaha kidutandukanya n’uwo mugambi w’Imana, irashaka ko tugitsinda turi kumwe na Yo. Ni muri Batisimu dukirizwa icyaha cyari cyangije kamere muntu kikangiza umubano wacu n’Imana. None dore iyo Batisimu, umwana w’Imana wigize umuntu agasa natwe ariko akaba intungane n’Umwana w’Imana (Lk1,35) agiye kuyihabwa.

Batisimu ni isakramentu Kristu adukirizamo icyaha cy’inkomoko, n’ibyaha byacu bwite twakoze tutarabatizwa, akaduha ubugingo bushya bw’abana b’Imana muri Kiliziya ye. Batisimu ya Yohani yari iyo kwisubiraho, agasaba rubanda kwemera uwari ugiye kuza nyuma ye ari we Yezu (Int19:4). None dore na we aje guhabwa batisimu. Ni ikimenyetso kigaragaza ko aje mu bantu ngo ahabwe batisimu hamwe na bo, bityo na bo bahabwe batisimu hamwe na we, bityo bizabahe kugira ubugingo hamwe na we. “Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, natwe tugendere mu bugingo bushya”. Ni we rumuri isi yari ikeneye. Ubuhanuzi bwa Izayi buramushushanya: “Ni jye Uhoraho wakwihamagariye nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga no kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima” (Iz42,6).

Mu kwigira umuntu Jambo yahaye agaciro imibiri yacu yahanganywe gupfa. Ndetse no muri batisimu aha agaciro batisimu yacu kuko ari ugushaka kw’Imana, itari umugambi w’abantu. Ikibazo Yezu abaza abashaka kunangira imitima: batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru, cyangwa ku bantu ? Kiratureba uyu munsi: Ese batisimu duhabwa muri Kiliziya yaturutse mu gushaka kw’Imana cyangwa kwa muntu. Hari ababyeyi badafasha abana guhabwa batisimu nk’isakramentu ritwinjiza mu muryango w’abana b’Imana ngo nibakura bazihitiramo, nk’aho guhitamo Imana bigomba kubanza kugereranya n’ibindi. Aha birengagiza ko bafite inshingano zo gutoza umwana akiri muto inzira igana Imana. Ese kuki badategereza ngo azahitemo amafunguro nakura? Ese uwo muryango umwana avukiyemo babanje kumubaza niba ari wo ashaka kuvukiramo? Aho rero ni ukwirengagiza ukuri. Keretse niba hari icyo bicuza kuba baramenye Imana no kuba barahawe batisimu. Gusa aho baba bageze ahabi.

Batisimu ya Yezu iratwereka ko Yezu Kristu akeneye abantu. Arabasanga naho bakeka ko atagera. Ni umushyitsi udategereza ko abo asura batinda mu gusukura aho bamwakirira kandi we ahageze yabafasha gusukura neza uko bikwiye hagahora isuku. Abasanze aho bahabwa batisimu ibasukura ngo bitegure kumwakira. Yohani Batista ntabwo abyiyumvisha: Ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none uransanze?” Yezu aje kwerekana ko ari inzira ijya mu ijuru kuko uwo udusanze aho twisukurira ngo twakire Imana, Yo ubwayo irahamya mu ijwi ryayo iti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira” ndetse na Roho w’Imana amumanukiraho nk’inuma akamuhagarara hejuru.  Barahirwa abamwakira bakagendana na we, kuko yatuzaniye inkuru nziza y’amahoro (Intu 10,36).

Bakristu, batismu twahawe ikatugira abana b’Imana ni itara twacanye ntirikazime. Muri ibi bihe impamvu zo kudasenga zigenda zisumba impamvu zo gusenga, tumenye ko urumuri rwamurikiye mu mwijima abarwakiriye bakitwa abana b’Imana. Urwo rumuri hari abatararwakira cyangwa abo rwazimye. Imana yifuza ko abantu bose barwakira kandi abakristu nibo bagomba kurutwara. Muri batisimu twahawe twunga ubumwe na Kristu nidutware urwo rumuri ku isi hose kugira ngo abo rwazimye tubakongereze, abatararwakira turubashyikirize.

Padiri Augustin GIRINSHUTI

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka