Amasomo
matagatifu tuzirikana :
ü Isomo rya mbere : Intu 14,21b-27 ;
ü Zab 145(144), 8-9,12-13b ;
ü Isomo rya Kabiri: Hish
21, 1-5a;
ü Ivanjiiri: Yh
13,31-33a.34-35
Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru
cya gatanu cya Pasika aradufasha kuzirikana kw’ijambo “Urukundo”
Urukundo ni ijambo rikunzwe kugarukwaho kenshi
n’abantu batandukanye. Abahanzi bararuruvuga, mu ndirimbo no mu buvanganzo
butandukanye; abahanga mu busesenguzi butandukanye bararwandika; abantu
b’ibyiciro bitandukanye mu mibereho n’imibanire yabo bakunze kurugarukaho
cyane. Igiteye amatsiko gitera bamwe kwibaza ni ukumenya urukundo ruvugwa
n’ibyiciro bitandukanye by’abantu urwo ari rwo.
Urukundo tuzirikana mu masomo matagatifu y’iki
cyumweru cya gatanu cya Pasika rukomoka ku murage ntagereranywa Yezu yahaye abe
araye ari butangwe. Koko rero urukundo ni ikirango cy’Uwemeye ndetse twanavuga
ko ari indangamuntu y’umukristu: “Icyo bazabamenyeraho ko muri abigishwa
banjye ni urukundo muzaba mufitanye”. Urukundo Yezu yaraze abigishwa be si
rwa rundi rubonetse rwose, si rwa rundi rwishushanya: Ni urukundo rwitanga
kugeza n’aho umuntu yiyibagirwa. Ibyo kandi Yezu ntiyabivuze gusa ashaka kumvisha
no kwemeza abantu ,kuko yanabitanzemo urugero yemera kwitangira abantu ku
musaraba. Twibuke ko itegeko ry’urukundo turi kuzirikana Yezu yariduhaye mu
isangira rya nyuma hamwe n’abigishwa be. Abo bigishwa bari barabanye na We
kandi bari baramubonye kenshi agaragaza cyangwa ashyira mu bikorwa itegeko
ry’urukundo: akiza abarwayi, azura abapfuye,agaburira abashonji.
Mu Ivanjili y’uyu munsi Yezu abwira abigishwa be ati:
“Mbahaye itegeko rishya”. Mu by’ukuri ntayobewe ko abigishwa be basanzwe
bakundana, cyangwa ko batazi bimwe mu bimenyesto by’urukundo;ahubwo arashaka
kuzamura imyumvire yabo ku kigero cy’urukundo kiri hejuru. umuntu wese
ushaka gukunda agomba kurebera no kwigana yezu: “Nimukundane kandi mukundane
nk’uko nabakunze”. Ni urugero yaduhaye. Ni umurage ukomeye
Yezu yadusigiye. Ni igihango dufitanye. Twirinde gutatira icyo gihango. Ese
abagore cyangwa abagabo basigaye bakunda abagabo cyangwa abagore bagamije kugabana nabo gusa imitungo bafite
baba bafatiye urugero kuri Yezu ? Ese abagabo cyangwa abagore batikujya mu
nkiko bajya kwaka ubutane baba bakundana nkuko yezu yadukunze ? Twe
tugomba gukundana tutagendeneye ku marangamutima cyangwa za rukuruzi z’iyi si,
tugakunda turebeye kuri Yezu Kristu we wadukunze atarobanuye kugera n’aho
adupfira ku musaraba.
Ibi
byose biratwereka ko urukundo Yezu adusaba ari rwa rundi rwiyibagirwa,rwa rundi
rutareba imvune, nukuvuga urukundo rureba kandi rukita ku cyagirira akamaro
bagenzi bacu. Mbese ni nka rwa rundi rwahagurukije Pawulo na Barinaba twumvise
mu isomo rya mbere; bakagenda batazi neza iyo bajya,bakagenda batazi uko
bazakirwa n’ingorane bazahura nazo. Urukundo ruzima ni urwitanga rwemera
kuvunika. Ni rwa rundi rushobora gutandukanya amarangamutima n’ubucuti nyakuri.
Kubera urukundo rwabagurumanagamo, Pawulo na Barinaba basize imiryango yabo
biyemeza guhaguruka baragenda bashinga za Kiliziya hirya no hino ndetse
biyemeza kuziherekeza mu isengesho kugirango zishobore gukomera mu kwemera.
Urwo rukundo nirwo rugomba kuranga abogezabutumwa b’iki gihe. Isi ikeneye
abogezabutumwa bitangira ijambo ry’Imana badakurikiranye izindi nyungu cyangwa
amaronko y’isi. Byose bigakorwa bigambiriye gukiza no kuzahura roho ya muntu.
Nitugira urwo rukundo ni bwo tuzashobora kwinjira mu isi nshya nk’imwe Yohani
yitegerezaga igihe yabonekerwaga nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri.
Nitwisabire kugira ngo urukundo Yezu yaturaze rushobore gushora imizi mu mitima kandi turusangize bagenzi bacu.
Mugire icyumweru cyiza.
Padiri Jean Claude HAKIZIMANA