Amasomo matagatifu
tuzirikana :
Isomo rya mbere : Iz 11,1-10 ;
Zab 72(71), 1-2, 7-8, 12-13,17 ;
Isomo rya kabiri : Rm 15, 4-9 ;
Ivanjili : Mt 3,1-12
Amasomo yo kuri iki cyumweru aratwibutsa ko adiventi
ari igihe cyo kwisubiraho. Kwisubiraho nibyo bituma tugera kuri wa munsi
w’ukuza kwa Nyagasani dukeye, twiteguye
kwishimana Nyagasani.
« Nimwisubireho,
kuko ingoma y’ijuru yegereje ! » (Mt 3,2). Ngiyi inyigisho Yohani
Batista yatangiriyeho mu butayu bwa Yudeya: Kwisubiraho kubera ingoma y’ijuru
iribugufi. Uyu munsi, natwe Yohani adusaba kwisubiraho kubera ivuka
ry’Umucunguzi ryegereje. Ubusanzwe mu muco wa kinyarwanda iyo umuntu afite
umushyitsi muhire aramwitegura. Twitegure
rero, tureke kubaho nk’aho ntakizaba mu minsi mike. Twitegure rero,
dusibure inzira zasibamye. Twizireka zisibamye kandi Uje agendera mu nzira
ziboneye. Twitegure rero, dusukure ibyanduye. Dusigeho gukomeza kugendana
umwanda kandi Uje ari Umuzirabwandu, Nyirubutungane. Twitegure rero, dufungura
imiryango y’imitima yacu. Twoye gufunga kandi Nyagasani aje atugana.
Kwitegura, amasomo atwigisha none, ni ukugira icyizere. Ntawavuga icyizere adafite
icyo ategereje. Mu buzima busanzwe, iyo umuntu avuze ati: “mfite icyizere ko
azagaruka” abayemera gutegereza uzagaruka. Naho iyo bene uwo muntu avuga ngo
nta kizere mfite cy’uko azagaruka, abayarambiwe gutegereza. Aba yakuyeyo amaso.
Kwizera no gutegereza ntibitana. Uyu munsi natwe turebe niba ukwizera kwacu
kujyana no gutegereza no kwihangana igihe dutegereje. Mu ibaruwa mutagatifu
Pawulo intumwa yandikiye abanyaroma, abigarukaho abibutsa ko imwe mu mpamvu yo
kwigishwa, yo gusoma ijambo ry’Imana ari ukugirango tugire icyezere. Pawulo
ati: “Bavandimwe, ibyanditswe kera byose byandikiwe kutubera inyigisho, kugira
ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe nabyo.” Uyu munsi natwe twoye
gukurayo amaso, ahubwo tugire icyizere, amaso yacu tuyahange Imana. Twoye
kurambirwa, ahubwo twongere twihangane dutegereze. Twoye gukomeza guheranwa na
gahinda k’ibyo tunyuramo none, byatubayeho kera cyangwa n’ubwoba bw’ejo hazaza.
Nidumurizwe n’ijambo ry’Imana.
Kwitegura, amasomo atwigisha
none, ni ukwizera ibyiza biruta ibi.
Muri adiventi dutegura inzira y’umucunguzi, kuri Noheli tukabana n’umucunguzi.
Byaba bimaze iki gutegura inzira nyarama ntawuzayinyuramo? Kwitegura ni byiza
nyamara ariko kubana n’Uwotwiguye ni akarusho. Kwisubiraho ni byiza ariko
kwisubiraho ntitwongere gusuzugura amategeko y’Imana ni byiza kurushaho. Ibi
bitwigisha kwitegura turenga ibyiza cyangwa ibibi duhurira nabyo hano ku isi
ahubwo tukarangamira iby’ijuru. Tuzi kenshi ko tujya kure y’Imana kubera ibyiza
twakoze cg twagezeho: kwirata, gucira imanza abandi, gusuzugura abandi, kutita
ku by’Imana kuko tubona twihagije n’ibindi. Tuzi kandi ko kenshi tujya kure ya
Nyagasani kubera ibyaha twakoze n’ibyago duhara nabyo mu buzima: kwiheba,
gutuka Imana, guhemukira abandi n’ibindi. Igihe cy'Adiventi ni igihe cyo
kubitambuka. Ni igihe cyo kwibuka batisimu twahawe isobanura gutambuka,
kwambuka tuva mu cyaha tugana ubutungane. Yohani Batista ati:" Jyewe
ndabatirisha amazi kugirango mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha,
We azababatirisha Roho mutagatifu n'umuriro." (Mt 3,11) Nidutambuke ibihita by'isi
tuyoborwe na Roho mutagatifu.
Mu isomo rya mbere, twumvise ikiranga uyobowe na Roho mutagatifu. Arangwa n’umwuka
w’ubuhanga uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama uw’ubudacogora, umwuka
w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho. (reba Iz 11,2). Uyobowe nawe ahorana ubutumwa
bwo kurengera abakene n'ababyago. Umuhanuzi Izayi ati: " Ntazaca imanza akurikije igihagararo,
cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. Intamenyekana
azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu."
(Iz11,3-4a). Ubuzima bwe bwose, Yezu Kristu yabumaze yuzuza ubuhanuzi bwa
Izayi. Ni ikimejyetso kigaragaza ko Kristu ayobowe na Roho mutagatifu. Natwe
abakristu, duharanire umunsi ku munsi kwigana Kristu, tuyobowe na Roho mutagatifu, maze amahoro atahe mu mitima iwacu.
Kwitegura,
amasomo atwigisha none, ni ukwiyemeza.
Kwiyemeza mu mubano wacu n'abandi ndetse n'umubano wacu n'Imana. Gufata
imyanzuro ifatika yo kwirinda icyatokoza uwo mubano wacu n'abandi ndetse
n'Imana. Kugirango adatokoza umubano we n'Imana, Yohani Batista yariyemeje asiga abe, ibye ndetse n'iwabo kuko
yiberaga mu butayu. Ivanjili iti: "Yohani
uwo yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba;
ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura." (Mt 3,4). Kwambara,
kurya, kwibera mu butayu (kwihererana n'Imana) ni ibikorwa bifatika. Abumvise impuruza ya Yohani nabo
bariyemeje. Matayo ati:"Nuko
abaturage b’i Yeruzalemu, n’abo muri Yudeya yose, n’abo mu ntara yose ya
Yorudani bakamusanga, bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje
kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame."(Mt 3,5-6). Gusanga umuhanuzi,
umusaserdoti, kubatizwa, guca bugufi twemera ibyaha twakoze mu ntebe ya
penetensiya, gufata imyanzuro yo kutongera gucumura ni ibikorwa bifatika. Pawulo intumwa arasaba abanyaroma
kwiyemeza cyane cyane mu mubano wabo hagati yabo ubwabo, ati: " nimwakirane nk’uko na Kristu ubwe yabakiriye
agirira ikuzo ry’Imana."(Rm 15,7) Kwakirana bivuga: gukundana,
kubabarirana, kwihanganirana, kwizerana, gufashanya no guhanana. Natwe uyu
munsi ntidutahire aho. Tugire ibyo twiyemeza tubiture Nyagasani, tumubere abana
bamwizihiye natwe ubwacu tubane neza nk'abavandimwe.
Iki gihe
cy'Adiventi gikomeze kutubera igihe cyo kwisubiraho dutegura inzira y’umucunguzi mu cyizere cyinshi, tuyobowe
na Roho mutagatifu udufasha kurenga iby’isi bihita kandi twiyemeza kunoza umubano wacu n'Imana
n'abavandimwe bacu.
Padiri BANA NGANZO André Pascal