Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Iz 50,4-7
Zaburi 22(21), 8-9,17-20,22c-24a
Isomo rya kabiri : Fil 2,6-11
Ivanjili : Lk 22, 14-71.23,1-56
Bavandimwe,
uyu munsi dutangiye igihe gikomeye duhimbazamo ugucungurwa kwacu. Ni icyumweru
cya Mashami dutangiramo icyumweru gitagatifu, kidutegurira guhimbaza Pasika ya
Nyagasani. Uyu munsi turahimbaza ibintu bibiri by’ingenzi :
1.
Isesekara rya Yezu mu murwa mutagatifu wa Yeruzalemu
ashagawe na rubanda nk’umwami
2.
Kuzirikana ububabare bwe butwumvisha uko yadupfiriye.
Bavandimwe, nkuko iki
cyumweru cya Mashami kibitwereka, mbere y’uko Yezu adupfira yinjiranye ikuzo i
Yeruzalemu, yemerera rubanda kumwakira nk’umwami. Ariko ntiyahinjiye nk’umwami
usanzwe ufite icyubahiro cy’isi ahubwo yahinjiye mu kwicisha bugufi n’ubwiyoroshye
nk’umwami w’amahoro. Ibyo bigaragazwa n’indogobe yaje yicayeho nk’ikimenyetso
cyo kwicisha bugufi, aho kuza ku ifarashi igaragaza imbaraga z’intambara, ikaba
n’ikimenyetso cy’ikuzo ry’isi nk’uko abami b’isi basanzwe babigenzaga
Koko Yezu ubwe
yarabyivugiye ko ingoma ye atari iya hano ku isi (Yh19,36), ubwami bwe
ntibushingiye ku maboko n’ikuzo by’isi. Ingoma ye ishingiye ku rukundo,
ubutabera n’amahoro, ni umwami utegeka imitima akayikuramo inabi n’ikibi cyose.
Yezu ni umwami wicishije bugufi, yumvira Se ageza n’aho adupfira, apfiriye
ndetse ku musaraba. Ibyo ni byo Pawulo mutagatifu atubwira mu isomo rya Kabiri
ry’uyu munsi mu ibaruwa yandikiye abanyafilipi agira ati : « yihinduye
ubusabusa, yigira umugaragu, yemera kumvira ageza aho gupfa apfiriye ndetse ku
musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza imuha izina risumbye ayandi
yose. » (Fil 2,6-11). Uwo mutsindo wa Yezu Kristu, tuwuhimbaza dukora
umutambagiro twitwaje amashami y’imikindo, turirimba indirimbo z’ibyoshimo
n’umunezero, ry’umuryango w’Imana uri mu rugendo rugana Yeruzalemu nshya yo mu
ijuru.
Hakurikiraho
kuzirikana ububabare bwe, tukumva uko yadupfiriye. Yezu yigize umuntu kugirango
adupfire nk’uko byari byarahanuwe kuva kera. Yezu yapfuye abizi neza kandi
abishaka rwose ngo ibyanditswe byuzuzwe. Mu maso y’abantu Yezu yaratsinzwe
yicwa urw’umugome; naho mu maso y’Imana Yezu yapfuye atura igitambo kidukiza
twese. Mu rupfu rwe Kristu yatsinze icyaha n’urupfu, atsinda umwanzi Sekibi
adukingurira amarembo y’ingoma y’ijuru. N’ubwo ubugome bw’abantu bwari
bwamuhindanyije, yateshejwe agaciro, Yezu nk’umugaragu w’Imana, umuhanuzi Izayi
yatubwiye mu isomo rya mbere, yatsindishije kwiyumanganya imibabaro, yiringira
Imana Se, ndetse ku musaraba ababarira abishi be, bityo atwigisha ko urukundo
tumukunda rugomba kugaragarira mu gukunda abatugirira nabi.
Twibaze rero iki
kibazo : « Twakunda dute abanzi bacu ? » Mbere na mbere
tugomba kwivugururamo ubushobozi buturimo bwo kubabarira. Kandi burya igikorwa
cyo gutanga imbabazi gitangirwa n’uwahemukiwe bikabije, uwabeshyewe,
uwarenganyijwe, agatotezwa by’agashinyaguro nk’uko Yezu yabigenje ; kuko
akenshi uwahemutse aba afite isoni n’ikimwaro ngo yubure umutwe asange uwo
yahemukiye amusabe imbabazi. Isengesho Yezu yavugiye ku musaraba agira
ati : « Dawe bababarire kuko batazi icyo bakora » (Lk 23,34)
turigire iryacu kuko rizabohora umuvandimwe waduhemukiye rimuronkere agakiza
k’Imana. Kubabarira bizaduha kwiyunga na bagenzi bacu, twongere duhure nabo.
Kubabarira nibyo bizagaragaza ubushobozi twifitemo bwo gukunda abanzi bacu.
Tugomba gushaka uburyo twakwiyegereza umwanzi wacu, akatubera inshuti, aho
kumuhinda no kumwikiza cyangwa kumurebana indoro y’agasuzuguro. Ibyo bizamuha gusubiza
agatima impembero nawe agaye ikibi yakoze kandi atere intambwe yo gusaba
imbabazi no kwisubiraho. Tureke rero kwitura urwango ku rundi ni ukurubiba,
twongera umwijima w’icuraburindi mu ijoro ritagira urumuri. Urwango
ntirwirukana urundi, urukundo wonyine nirwo rubigeraho.
Bavandimwe, uyu munsi
kandi mu kuzirikana ububabare bwa Nyagasani ntitugire igishuko cyo guhagarara
ku bagize uruhare mu bubabare n’urupfu bye, maze natwe twibagirwe aho duhagaze.
Nk’ubu turababazwa na buriya buhemu bwa Yuda wagambaniye Nyagasani wari
waramutoye, akamugira inkoramutima ye, none ayoboye abaza kumufata. Izina rya
Yuda turishimbuje iryacu, twasanga ari kenshi duhemukira Nyagasani, ubugambanyi
bwacu bukarenga urugero, ubugereranyije n’Urukundo Nyagasani adukunda. Turibaza
impamvu bariya bigishwa be bamutereranye kandi bari bahize gupfana na we. Ibi
biduhe natwe kwisuzuma turebe aho duhunga imisaraba yacu, tukanga guhamya Imana
aho urugamba rukomeye. Turagaya buriya bwoba bwa Petero bwatumye yihakana Yezu
gatatu kose kandi yari yarahiye imbere ya bagenzi be ko bibaye ngombwa yapfana
na we. Natwe ni kenshi twihakana Nyagasani mu myitwarire yacu imbere
y’abanyamaboko b’iy’isi. Aho rero dukwiye gusaba imbaraga n’ubutwari Roho wa
Yezu atanga, ngo dushire ubwoba, duhamye ukwemera kwacu kabone n’ubwo ubuzima
bwacu bwaba buri mu kaga.
Abatware,
abaherezabitambo n’inama nkuru bashinje Yezu ibinyoma ngo bicishe Yezu
intungane y’Imana. Natwe twisuzume turebe aho tutavugisha ukuri, tukarangwa no
kubeshyera mugenzi wacu kandi bimugiraho ingaruka zatuma atakaza ubuzima bwe
cyangwa tukabushyira mu kaga. Turangwe no kuvuga ukuri, inzangano n’amatiku
tubyimure mu mitima yacu. Pilato we yahisemo gutanga Yezu ngo ashimishe rubanda
akunde arambe ku butegetsi aho kwimika ubutabare n’amahoro. Natwe ni kenshi
turenganya inzirakarengane n’intungane turengera inyungu zacu bwite. Aho
twisuzume maze duharanire kugera kubyo twifuza binyuze mu kuri no kutarenganya
abandi, kandi tugerageze guca imanza zitabera.
Bavandimwe uyu munsi
twisuzume. Ntiturebe gusa abo bagize uruhare mu rupfu rwa Yezu. Ahubwo twirebe
ubwacu. Kuko ni ibyaha byacu yazize, nitwe twese yapfiriye. Kuzirikana
ububabare bwa Nyagasani bitubere umwanya wo guhinduka by’ukuri. Tuvugurure
urukundo dukunda Yezu. Tumuhoze agahinda k’abamugomera maze umukiro dukesha
iyobera rya Pasika utahe muri twe.
Padiri DUSHIMIMANA Flavien