^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA KANE CY’IGISIBO (LAETARE), UMWAKA C, TARIKI YA 30 WERURWE 2025

Publié par: Padiri Eric HABIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Yozuwe: 5, 9a.10-12

ü  Zabuli : 34 (33), 2-3,4-5,6-7

ü  Isomo rya Kabiri : 2 Kor 5, 17-21

ü  Ivanjili : Lk 15,1-3.11-32

REKA MPAGURUKE NSANGE DATA

Icyumweru cya kane cy’igisibo bakita icyumweru cy’ibyishimo : Laetare. Ni umwanya wo gutuza gato mu gisibo hagati tukareba aho urugendo rwacu rugeze, tukishimira ko tugenda twegereza iyobera ry’ugucungurwa kwacu.

Kuri iki cyumweru, amasomo Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye arongera kutwereka Imana nk’Umubyeyi wuje impuhwe n’imbabazi bikomoka ku Rukundo rutagereranywa idukunda. Niyo mpamvu yaduhaye Umwana wayo ikunda cyane kugirango aturamire : « Icyatumye amanuka mw’ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire ».

Mw’isomo rya Kabiri ryo mw’ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye abanyakorinti arabasaba abinginga ngo bareke Imana ibigarurire, bareke Imana ibe umugenga w’ubuzima bwabo. Bityo rero natwe kuri iki cyumweru dutere ikirenge mu cy’umwana twumvise mw’ivanjili, buri wese avuge ngo : « Reka mpaguruke nsange data ».

Ukwijujuta kw’abafarizayi n’abigishamategeko igihe Yezu yakiraga abanyabyaha akanasangira nabo byatumye Yezu atanga inyigisho ikomeye. Mu gukora gutyo Yezu yari mu murongo w’ubutumwa bwe kuko avuga ko abazima atari bo bakeneye umuti ahubwo abarwayi.

Ikibabaje nuko hari bamwe usanga barwaye, barembye, mbese ari abo kongererwa umwuka, ariko ntibabimenye, ahubwo bagakomeza gutunga abandi agatoki. Abo bameze nk’abafarizayi n’abigishamategeko. Niyo mpamvu hari aho Pawulo Mutagatifu avuga ati : « uwibwira ko ahagaze, aritonde atagwa ».

Uretse abafarizayi n’abigishamategeko, iyi vanjili iratubwira kandi Umubyeyi n’abahungu be babiri. Aba bahungu babiri bafite imigirire itandukanye, gusa bahuje umubyeyi mwiza kandi ubakunda bombi. Hari aho Yezu yavuze ngo aba mbere bazaba abanyuma, n’abanyuma babe aba mbere.

Uyu mwana muto, byose byari byiza akiri kumwe na se, amaze kugenda ntabwo yateye kabiri, byose byaradogereye. Kwigumira mu maboko y’Imana nibyo byonyine bitanga amahoro.

Yezu yaravuze ngo « tutari kumwe ntacyo mwashobora ». Twibuke uko byagendekeye abigishwa igihe bagiye mu bwato basize Yezu.

Icyaha kidutandukanya n’Imana umubyeyi wacu udukunda, kitugeza kure, kidutesha agaciro kandi turi abana b’umwami, tugasigara turushwa agaciro n’ingurube. Gushaka kwigenga, tukirengagiza Imana.

Kugera kure siko gupfa, umwana yageze aho agarura ubwenge, nyuma yo gutindahara no gucishwa bugufi, yafashe umwanzuro wo kugaruka: Ngiye guhaguruka nsange Data. Afite urwibutso rwiza rw’ibyiza byuzuye k’umubyeyi we yataye, ibyo nibyo bimutera imbaraga zo guhaguruka agasubirayo. Tujye duhora twibuka ibyo Imana yadukoreye, bitume tubona imbaraga zo kuyigarukira igihe twagiye kure yayo. Tugomba gukumbura ibyiza bitangwa n’Imana yonyine tudashobora kubona ahandi, ibyo bikaduha imbaraga zo kugaruka tutazuyaje.

Mu rukundo rutagira urugero Imana idukunda ntabwo ituza iyo twayigire kure. Umubyeyi w’umwana ngo yamuboneye kure yumva impuhwe ziramusabye. Wagirango yahoraga areba hirya no hino afite icyizere ko umwana we azamugarukira. Ukugaruka k’umwana kwabaye impamvu y’ibirori bihambaye. Nkuko Yezu yabivuze, umunyabyaha umwe wisubiyeho atera ibyishimo mw’ijuru birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho.

Imana ntijya irambirwa kubabarira, impuhwe zayo zihoraho iteka, dupfa gusa guhaguruka, twamara guhaguruka tugatera intambwe idasubira inyuma tugana Umubyeyi udukunda. Umubyeyi ntakeneye amagambo menshi umwana avuga, ntiyirwa anamubaza ngo uvuye he, icyo akeneye ni umwana wari warapfuye none akaba agarutse, akaba azutse.

Uyu mwana muto twakuvako yatangiye nabi ariko aza gusoza neza. Dusabe Nyagasani ingabire yo kuzagira iherezo ryiza.

Ku rundi ruhande hari umwana w’imfura, twavuga ko yatangiye neza ariko aza gusoza nabi. Nta Rukundo yifitemo. Yakabaye yarashimishijwe n’ihindukira rwa murumuna we ariko siko byagenze, yarababaye ndetse yanga kwinjira mu rugo.

Kutigiramo urukundo ni bibi cyane, bituma tumungwa n’ishyari, tugatangira kubona ibintu uko bitari. Umwana w’imfura ageze mu rugo yahamagaye umwe mu bagaragu ngo amubaze ibyo aribyo. Umugaragu yaramubwiye ngo ni murumuna wawe wagarutse. Se agerageza gucururutsa umwana w’imfura yaramubwiye ati: byari ngombwa kwishima kubera ko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse. Umwana w’imfura we nta nubwo akimwita umuvandimwe we, yaravuze ngo uriya muhungu wawe. Arangije agerekaho no guca imanza z’ibyo adahagazeho ngo wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, nk’aho bari kumwe. Uyu mwana yagumye mu rugo nyamara yifitemo umutima mubi.

Niyo mpamvu natwe dushobora gucira abanda urubanza twe tukigira abantu bazima, nyamara imitima yacu iri kure y’Imana. Kuba waba umupadiri, uwihayimana, wumva misa kenshi ukavuga n’andi masengesho uko Kiliziya ibiteganya ni byiza ndetse cyane. Ariko ibyo byose bigomba kurenga ibigaragara inyuma bigacengera umutima, bikakugira ikiremwa gishya.

 Nibyo Pawulo Mutagatifu yatubwiye mw’isomo rya Kabiri ngo «umuntu wese uri muri Kristu yabaye ikiremwa gishya». Ibyo byose nibibe ibyoroshya imitima yacu kugirango Imana iyigarurire. Naho ubundi imibiri yacu yagumye mu rugo, naho imitima yacu yo yagiye kure y’Imana.

Nyagasani Mana, Mubyeyi wuje urukundo n’impuhwe, tukwituye uko turi, uduhe kwibwiza ukuri, duhaguruke bwangu tuve mu bitujyana kure yawe na kure y’abavandimwe, twinjire mu muryango w’impuhwe zawe zitagira urugero kugirango duhinduke ibiremwa bishya, maze dusogongere ku byiza bihora iwawe tukiri hano kw’isi, bitubere n’icyemezo ko tuzabisangira byuzuye mu Ngoma yawe ubuziraherezo.AMEN!

Padiri Eric HABIMANA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka