Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Intu 2,1-11
ü Zaburi: Z104
(103),1ab.24ac,29bc-30,31.34
ü Isomo rya kabiri: Rom 8,8-17
ü Ivanjili: 14,15-16.23b-26
Ku
cyumweru gishije twahimbaje umunsi mukuru wa Asensiyo tuzirikana ko Yezu nyuma y’iminsi
40 azutse, yasubiye mu Ijuru adukingurira amarembo y’Ubugingo bw’Iteka. None,
turahimbaza umunsi mukuru wa Pentekositi tuzirikana ko ku munsi wa 50 Yezu
azutse, Roho Mutagatifu yamanukiye ku Ntumwa zitangira kwamamaza Inkuru. Nk’uko
Yohani Intumwa abitubwira mu Ivanjiri tumaze kumva, mbere y’uko Yezu adupfira
ku musaraba, yasezeranyije Intumwa ze Umuvugizi Roho Mutagatifu uzaza yoherejwe
n’Imana Data, akazabana nabo iteka. Yezu yasabye Intumwa ze kuguma mu murwa wa
Yeruzalemu kuzageza igihe zizasenderezwa imbaraga za Roho Mutagatifu. Intumwa ntizari
gushobora gutangira ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza y’umukiro muri Kristu
wazutse mbere y’uko zitagatifuzwa na Roho Mutagatifu, kuko uwo Roho nyine niwe
uzabibutsa ibyo Yezu yavuze byose n’ibyo yakoze byose kandi anabibasobanurire. Amasomo
yo kuri uyu munsi Mukuru wa Pentekositi arahamya ko ari Roho Mutagatifu ubwe winjije
Kiliziya mu butumwa bwayo bwo kwamamaza Inkuru nziza y’Umukiro muri Yezu Kristu.
Igihe Roho Mutagatifu amanukiye ku Ntumwa nibwo zatangiye kwamamaza ibitangaza
by’Imana (Intu 2, 11).
Kuri
uyu munsi Mukuru wa Pantekositi turasoza igihe cya Pasika cyadufashije gucengera
amabanga yo gucungurwa kwacu kugirango tuzamamaze Yezu kristu dufite ukwemera
gukomeye. Yezu aho amariye kuzuka yabonekeye kenshi Intumwa ze kugirango zigire
ukwemera guhamye muri we. Igihe asubiye mu Ijuru Yezu yinjije Intumwa ze mu
buzima bw’amizero; yinjije kandi Intumwa ze mu ibanga ry’urukundo rw’Imana rwigaragaje
mu rupfu n’izuka bye. Guhimbaza Pentekositi
ni iguhimbaza intangiriro ya Kiliziya mu isura yayo yo kwamamaza mu mahanga
yose Inkuru Nziza y’umukiro dukesha ibanga rya Pasika.
Pentekositi
yari umwe mu minsi mikuru ikomeye umuyisiraheli wese ukomeye ku idini rya
kiyahudi yagombaga guhimbaza. Pentekositi yahimbazwaga ku munsi wa 50 nyuma ya
Pasika. Abayisraheli bahimbazaga Pentekositi bazirikina ko igihe bari mu
rugendo bagana igihugu k’isezerano cya Kanahani, Uhoraho yabahaye Amategeko 10 ku
musozi wa Sinayi azayobora ubuzima bwabo. Gukurikiza ayo mategeko y’Uhoraho,
bizatuma bagira umugisha n’amahoro mu gihugu k’isezerano bari bagiye kwinjiramo
cya Kanahani. Muri make, umuryango w’Imana uzagira ubuzima muri Uhoraho igihe
cyose uzakurikiza amategeko ye. Gukurikiza amategeko y’Imana nibyo bizatuma
Israheli ikomera ku isezerano ryo kuba Umuryango unogeye Uhoraho. Birumvikana
ko Abayahudi bahimbazaga umunsi mukuru wa Pentekosti bahimbaza amategeko bahawe
n’Imana n’Isezerano abakurambere babo bagiranye n’Uhoraho. Kuba rero Roho Mutagatifu
yaramanukiye ku Ntumwa ku munsi Mukuru Pentekosti, birahamya ko Roho Mutagatifu yaje kutwinjiza kuburyo bwuzuye
mu Isezerano rishya kandi rizahoraho iteka, Uhoraho yagiranye na muntu muri
Yezu Kristu. Iryo sezerano rishingiye ku rukundo Imana Data yadukunze muri
Yezu Kristu. Roho Mutagatifu aje
kutwinjiza mu itegeko ry’urukundo rigomba
kuturanga nk’abigishwa bindahemuka ba Kristu: “Icyo bose bazabamenyeraho ko
muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh 14,34). Amategeko yose,
Yezu yayakubiye mu itegeko ry’urukundo: gukunda Imana no gukunda mugenzi wacu. Roho Mutagatifu aje gutwinjiza muri iryo
shuri ry’urukundo: gukunda Imana na mugenzi wacu. Ni Roho Mutagatifu
uduhishurira ko twese hagati yacu turi abavandimwe bahamagariwe gukundana. Roho
Mutagatifu rero niwe uduhuriza hamwe nk’abana b’Imana basangiye umurage umwe
muri Kristu, bahamagariwe kunga ubumwe mu kwamamaza ayo mizero dufite muri
Kristu waducunguye.
Amasomo
y’uyu munsi arashimangira umwanya
ukomeye Ijambo ry’Imana rifite mu buzima bwacu bw’ubusabaniramana. Ni Roho
Mutagatifu udufasha gusobanukirwa n’Ijambo ry’Imana, ni nawe uduha ingabire yo
kwemera kuyoborwa naryo. Kwakira Ijambo ry’Imana no kubaho mu rukundo bitugira
abantu bashya bunze ubumwe n’Ubutatu butagatifu. Nibyo Yezu amaze kuduhishurira
agira ati: “Umuntu unkunda, azubaha Ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze
tuzaze iwe tubane nawe” (Yh 14, 23). Roho Mutagatifu aje rero kutwinjiza mu
bumwe no mu mushyikirano n’Ubutatu butagatifu.
Kwakira Roho mutangatifu ni ukwemera
kuba umuhamya wa Yezu Kristu wazutse, ni ukwemera kwinjira mu butumwa Yezu
yasigiye kiliziya ye bwo kwinjiza amahanga yose mu Ngoma y’Imana. Mbere
yo kwakira Roho Mutagatifu, Intumwa zari zifite ubwoba bwinshi kandi zifungiranye.
Nyamara izo Ntumwa zari zarabanye na Yezu imyaka itatu yose, zarabonye
ibitangaza binyuranye yakoze, zarumvise inyigisho ze, zarabonekewe kenshi na We
aho amariye kuzuka. Nyamara hejuru y’ibyo byose, mbere y’uko zihabwa imbaraga
za Roho Mutagatifu, Intumwa ntizatinyutse kwamamaza ibyo zabonye n’ibyo zumvise
kuko zari zifite ubwoba kandi zitarasobanukirwa n’Ibanga rya Pasika. Roho Mutagatifu
rero niwe wazihaye imbaraga zo guhamagarira amahanga yose kwemera Yezu Kristu
zazutse kugirango zironke Ubugingo bw’iteka. Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa
kidusangiza ubutwari bw’Intumwa zitigeze zinubira amagorwa akomeye zahuye nayo
mu butumwa, ahubwo zigashimishwa no kubabara kubera Izina rya Yezu.
Roho mutagatifu kuri Penekositi
yinjije abantu mu bihe bishya birangwa n’ubumwe, n’ubwumvikane.
Igitabo k’Intangiriro kidutekerereza inkuru y’umugambi abantu bagize wo kubaka
umunara wa Babeli ukora ku ijuru (Intg 11, 1-9). Imana ntabwo yihanganiye ubwo
bwirasi bwabo, maze isobanya ururimi rwabo, ntibabasha kumvikana. Ukutumvikana
kwabo kwatumye batabasha kubaka uwo munara ndetse abantu baratatana, ubumwe
bwabo burasenyuka. Ukutumvikana dusanga mu iyubakwa ry’umunara wa Babeli, Roho
Mutagatifu yagusimbuje ubwumvikane n’ubumwe kuko noneho abantu ntabwo
bakiyobowe n’ibyifuzo byabo bwite bibajyana kure y’Imana ahubwo ubu bayobowe
n’Imana ubwayo mu mbaraga za Roho Mutagatifu zimurikira ubwenge n’umutima byabo
mu nzira ibaganisha ku mukiro muri Yezu Kristu. Intumwa zikimara kwakira Roho
Mutagatifu, zatangaje ibitangaza by’Imana kandi abayahudi bose bari aho buri
wese yabumvaga mu rurimi bwe bwite. Kuri Pentekositi Roho Mutagatifu yahurije
hamwe indimi zose mu rurimi rumwe rwamamaza urukundo rw’Imana. Twe abategereje
ihindukira rya Kristu, duhamagariwe kubaho nk’abantu bashya bayobowe na Roho Mutagatifu
aho kuyoborwa n’ibyifuzo by’umubiri. Nibyo Pawulo mutagatifu yadushishikarije
mu ibaruwa yandikiye abanyaroma (Rom 8, 8-17) agira ati: “Abagengwa n’umubiri
ntabashobora kunyura Imana. Mwebwe ariko ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa
na roho kuko Roho w’Imana atuye muri mwe” (Rom 8, 8-9). Niba rero twifitemo
amizero muri Yezu Kristu, niduharanire kubaho tuyobowe na Roho Mutagatifu kuko “abagengwa
na Roho w’Imana nibo bana b’Imana” (Rom 8, 14). Roho Mutagatifu twakiriye none aje
kutwinjiza mu rugendo rwo guhinduka twiyemeza kwitandukanya n’ibikorwa
by’umubiri bitujyana kuri y’Imana.
Muri
iki gitambo cy’Ukarisitiya, Imana imurikire umutima wa buri wese kugirango tuvugurure
umushyikirano dufitanye na Roho Mutagatifu twahawe muri batisimu no mu
ugukomezwa. Tumwemerere Roho Mutagatifu atwinjize kurushaho mu mushyikirano wacu
na Yezu, n’Imana Data. Roho Mutagatifu atumare ubwoba maze tube Abigishwa beza
ba Yezu bakereye kwamamaza bashize amanga Ingoma y’Imana mu bantu.
Padiri
Jean d’Amour UWIMANA