^

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI, UMWAKA C, TARIKI YA 08 KAMENA 2025

Publié par: Padiri Jean d'Amour UWIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Intu 2,1-11

ü  Zaburi: Z104 (103),1ab.24ac,29bc-30,31.34

ü  Isomo rya kabiri: Rom 8,8-17

ü  Ivanjili: 14,15-16.23b-26

 

Ku cyumweru gishije twahimbaje umunsi mukuru wa Asensiyo tuzirikana ko Yezu nyuma y’iminsi 40 azutse, yasubiye mu Ijuru adukingurira amarembo y’Ubugingo bw’Iteka. None, turahimbaza umunsi mukuru wa Pentekositi tuzirikana ko ku munsi wa 50 Yezu azutse, Roho Mutagatifu yamanukiye ku Ntumwa zitangira kwamamaza Inkuru. Nk’uko Yohani Intumwa abitubwira mu Ivanjiri tumaze kumva, mbere y’uko Yezu adupfira ku musaraba, yasezeranyije Intumwa ze Umuvugizi Roho Mutagatifu uzaza yoherejwe n’Imana Data, akazabana nabo iteka. Yezu yasabye Intumwa ze kuguma mu murwa wa Yeruzalemu kuzageza igihe zizasenderezwa imbaraga za Roho Mutagatifu. Intumwa ntizari gushobora gutangira ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza y’umukiro muri Kristu wazutse mbere y’uko zitagatifuzwa na Roho Mutagatifu, kuko uwo Roho nyine niwe uzabibutsa ibyo Yezu yavuze byose n’ibyo yakoze byose kandi anabibasobanurire. Amasomo yo kuri uyu munsi Mukuru wa Pentekositi arahamya ko ari Roho Mutagatifu ubwe winjije Kiliziya mu butumwa bwayo bwo kwamamaza Inkuru nziza y’Umukiro muri Yezu Kristu. Igihe Roho Mutagatifu amanukiye ku Ntumwa nibwo zatangiye kwamamaza ibitangaza by’Imana (Intu 2, 11).

Kuri uyu munsi Mukuru wa Pantekositi turasoza igihe cya Pasika cyadufashije gucengera amabanga yo gucungurwa kwacu kugirango tuzamamaze Yezu kristu dufite ukwemera gukomeye. Yezu aho amariye kuzuka yabonekeye kenshi Intumwa ze kugirango zigire ukwemera guhamye muri we. Igihe asubiye mu Ijuru Yezu yinjije Intumwa ze mu buzima bw’amizero; yinjije kandi Intumwa ze mu ibanga ry’urukundo rw’Imana rwigaragaje mu rupfu n’izuka bye. Guhimbaza Pentekositi ni iguhimbaza intangiriro ya Kiliziya mu isura yayo yo kwamamaza mu mahanga yose Inkuru Nziza y’umukiro dukesha ibanga rya Pasika.

Pentekositi yari umwe mu minsi mikuru ikomeye umuyisiraheli wese ukomeye ku idini rya kiyahudi yagombaga guhimbaza. Pentekositi yahimbazwaga ku munsi wa 50 nyuma ya Pasika. Abayisraheli bahimbazaga Pentekositi bazirikina ko igihe bari mu rugendo bagana igihugu k’isezerano cya Kanahani, Uhoraho yabahaye Amategeko 10 ku musozi wa Sinayi azayobora ubuzima bwabo. Gukurikiza ayo mategeko y’Uhoraho, bizatuma bagira umugisha n’amahoro mu gihugu k’isezerano bari bagiye kwinjiramo cya Kanahani. Muri make, umuryango w’Imana uzagira ubuzima muri Uhoraho igihe cyose uzakurikiza amategeko ye. Gukurikiza amategeko y’Imana nibyo bizatuma Israheli ikomera ku isezerano ryo kuba Umuryango unogeye Uhoraho. Birumvikana ko Abayahudi bahimbazaga umunsi mukuru wa Pentekosti bahimbaza amategeko bahawe n’Imana n’Isezerano abakurambere babo bagiranye n’Uhoraho. Kuba rero Roho Mutagatifu yaramanukiye ku Ntumwa ku munsi Mukuru Pentekosti, birahamya ko Roho Mutagatifu yaje kutwinjiza kuburyo bwuzuye mu Isezerano rishya kandi rizahoraho iteka, Uhoraho yagiranye na muntu muri Yezu Kristu. Iryo sezerano rishingiye ku rukundo Imana Data yadukunze muri Yezu Kristu.  Roho Mutagatifu aje kutwinjiza mu itegeko ry’urukundo rigomba kuturanga nk’abigishwa bindahemuka ba Kristu: “Icyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh 14,34). Amategeko yose, Yezu yayakubiye mu itegeko ry’urukundo: gukunda Imana no gukunda mugenzi wacu. Roho Mutagatifu aje gutwinjiza muri iryo shuri ry’urukundo: gukunda Imana na mugenzi wacu. Ni Roho Mutagatifu uduhishurira ko twese hagati yacu turi abavandimwe bahamagariwe gukundana. Roho Mutagatifu rero niwe uduhuriza hamwe nk’abana b’Imana basangiye umurage umwe muri Kristu, bahamagariwe kunga ubumwe mu kwamamaza ayo mizero dufite muri Kristu waducunguye.

Amasomo y’uyu munsi arashimangira umwanya ukomeye Ijambo ry’Imana rifite mu buzima bwacu bw’ubusabaniramana. Ni Roho Mutagatifu udufasha gusobanukirwa n’Ijambo ry’Imana, ni nawe uduha ingabire yo kwemera kuyoborwa naryo. Kwakira Ijambo ry’Imana no kubaho mu rukundo bitugira abantu bashya bunze ubumwe n’Ubutatu butagatifu. Nibyo Yezu amaze kuduhishurira agira ati: “Umuntu unkunda, azubaha Ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane nawe” (Yh 14, 23). Roho Mutagatifu aje rero kutwinjiza mu bumwe no mu mushyikirano n’Ubutatu butagatifu.

Kwakira Roho mutangatifu ni ukwemera kuba umuhamya wa Yezu Kristu wazutse, ni ukwemera kwinjira mu butumwa Yezu yasigiye kiliziya ye bwo kwinjiza amahanga yose mu Ngoma y’Imana. Mbere yo kwakira Roho Mutagatifu, Intumwa zari zifite ubwoba bwinshi kandi zifungiranye. Nyamara izo Ntumwa zari zarabanye na Yezu imyaka itatu yose, zarabonye ibitangaza binyuranye yakoze, zarumvise inyigisho ze, zarabonekewe kenshi na We aho amariye kuzuka. Nyamara hejuru y’ibyo byose, mbere y’uko zihabwa imbaraga za Roho Mutagatifu, Intumwa ntizatinyutse kwamamaza ibyo zabonye n’ibyo zumvise kuko zari zifite ubwoba kandi zitarasobanukirwa n’Ibanga rya Pasika. Roho Mutagatifu rero niwe wazihaye imbaraga zo guhamagarira amahanga yose kwemera Yezu Kristu zazutse kugirango zironke Ubugingo bw’iteka. Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kidusangiza ubutwari bw’Intumwa zitigeze zinubira amagorwa akomeye zahuye nayo mu butumwa, ahubwo zigashimishwa no kubabara kubera Izina rya Yezu.  

Roho mutagatifu kuri Penekositi yinjije abantu mu bihe bishya birangwa n’ubumwe, n’ubwumvikane. Igitabo k’Intangiriro kidutekerereza inkuru y’umugambi abantu bagize wo kubaka umunara wa Babeli ukora ku ijuru (Intg 11, 1-9). Imana ntabwo yihanganiye ubwo bwirasi bwabo, maze isobanya ururimi rwabo, ntibabasha kumvikana. Ukutumvikana kwabo kwatumye batabasha kubaka uwo munara ndetse abantu baratatana, ubumwe bwabo burasenyuka. Ukutumvikana dusanga mu iyubakwa ry’umunara wa Babeli, Roho Mutagatifu yagusimbuje ubwumvikane n’ubumwe kuko noneho abantu ntabwo bakiyobowe n’ibyifuzo byabo bwite bibajyana kure y’Imana ahubwo ubu bayobowe n’Imana ubwayo mu mbaraga za Roho Mutagatifu zimurikira ubwenge n’umutima byabo mu nzira ibaganisha ku mukiro muri Yezu Kristu. Intumwa zikimara kwakira Roho Mutagatifu, zatangaje ibitangaza by’Imana kandi abayahudi bose bari aho buri wese yabumvaga mu rurimi bwe bwite. Kuri Pentekositi Roho Mutagatifu yahurije hamwe indimi zose mu rurimi rumwe rwamamaza urukundo rw’Imana. Twe abategereje ihindukira rya Kristu, duhamagariwe kubaho nk’abantu bashya bayobowe na Roho Mutagatifu aho kuyoborwa n’ibyifuzo by’umubiri. Nibyo Pawulo mutagatifu yadushishikarije mu ibaruwa yandikiye abanyaroma (Rom 8, 8-17) agira ati: “Abagengwa n’umubiri ntabashobora kunyura Imana. Mwebwe ariko ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho kuko Roho w’Imana atuye muri mwe” (Rom 8, 8-9). Niba rero twifitemo amizero muri Yezu Kristu, niduharanire kubaho tuyobowe na Roho Mutagatifu kuko “abagengwa na Roho w’Imana nibo bana b’Imana” (Rom 8, 14). Roho Mutagatifu twakiriye none aje kutwinjiza mu rugendo rwo guhinduka twiyemeza kwitandukanya n’ibikorwa by’umubiri bitujyana kuri y’Imana.

Muri iki gitambo cy’Ukarisitiya, Imana imurikire umutima wa buri wese kugirango tuvugurure umushyikirano dufitanye na Roho Mutagatifu twahawe muri batisimu no mu ugukomezwa. Tumwemerere Roho Mutagatifu atwinjize kurushaho mu mushyikirano wacu na Yezu, n’Imana Data. Roho Mutagatifu atumare ubwoba maze tube Abigishwa beza ba Yezu bakereye kwamamaza bashize amanga Ingoma y’Imana mu bantu. 

Padiri Jean d’Amour UWIMANA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka