^

INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU WA ASENSIYO, UMWAKA C, TARIKI YA 01/06/2025

Publié par: Padiri Innocent HAKIZIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana :                  

ü  Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’intumwa 1, 1-11

ü  Zaburi : Zaburi 46(47), 2-3, 6-7, 8-9

ü  Isomo rya kabiri: Abahebureyi 9, 24-28 ; 10, 19-23

ü  Ivanjiri : Luka 24, 46-53

 

“NI IKI KIBAHAGARITSE AHO MUREBA MU IJURU ?” (Intu 1, 11)

Ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? (Intu 1, 11) Ni iki mutangarira mureba ku ijuru[1]? ‘Biratangaje, ntago twabona uko tubivuga, ntako bisa, Ibyishimo byaturenze’ (cf. Lk 24, 52) : « Kristu, Umwana w’Imana twabanye, azamuye kamere yacu mu ijuru[2] ». Tuvuge iki… ko Ibyo mu ijuru no ku isi byahoberanye, abantu n’Imana bakunga ubumwe[3]. Nibyo koko, twaremewe kuzajya mu ijuru. ‘’We, Muhuza w’Imana n’abantu, we Mutware wacu na soko y’ubugingo, ntiyagiye yihunza ubukene bwacu, ahubwo ni ukugira ngo twebwe imyanya y’umubiri we, dushobore kwiringira kumukurikira no kumusanga aho yatubimburiye[4]. Ntago tugishidikanya ko koko yagiye kudutegurira imyanya nkuko ubwe yabitwibwiriye, akabishimangira atubwira ko mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi ; ati ‘kandi iyo bitaba ibyo, aba yarabitubwiye’ (Yh 14, 2). Dusingize Imana yaduhaye ibyiza, iduha ubugingo bw’Iteka.

Nuko rero nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko uwatugiriye amasezerano ari indahemuka (Heb 10, 23). Nitumwegerane umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye (Heb 10, 22). Bakristu bavandimwe, nitwikomezemo ukwemera kudacogora, tubeho nkabitegura kuzataha iwabo mu ijuru, kuko niko kuri. Tureke kubaho nkaho iyi isi ari yo tuzabaho iteka, aka wa mukungu kiburabwenge (Lk 12, 16), wikungahaje ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana ; aho kwitoza Gukunda Imana n’umutima we wose, n’amagara ye yose n’imbaraga ze zose, no gukunda bose atarobanuye.

Ikibabaje nuko natwe ubona mu migirire yacu ya buri munsi ntaho dutaniye na we : ‘Mpemuke ndamuke’ iracyafite intebe, ntidutinya no kwicana kubera amafaranga, amasambu, icyubahiro n’ibindi. Umukobwa cyangwa umusore, ubu aho gushyingiranwa, umwe ashyingiranwa n’amafaranga, nukuvuga aza yishakira amafaranga. Ubu usanga amabanki yuzuye, nyamara hari abicwa n’inzara. Ubu kwigomwa igihe cyangwa ibintu kubera Imana n’abayo ntacyo bivuze ; Ikigezweho ni ukwimenya, ni ukwirwanaho n’iyo abandi bapfa. Ntago tugitinya Imana, nyamara Kubaha Imana nibwo Bwenge nyabwo. Twigize abanyabwenge n’abanyabushobozi, nyamara watureba ugasanga turi abacakara :

Abacakara b’amafaranga: ntitukiruhuka, ntitukibana n’abacu, ntitugisenga kubera yo... Abacakara b’imibiri yacu, ntacyo bikitubwiye kwica amasezerano twagiriye imbere y’Imana. Abacakara b’ibyubahiro dusabiriza hose, twibagiwe ko guca bugufi ari byo bikwiye umuntu. Abacakara b’imitungo:ntitugisinzira, umubyeyi akabona mu mwana we ibintu, amashyari. Abacakara b’iyi isi itwoshya, aho umubyeyi yiyicira umwana we, ataranavuka; aho dusigaye twumva twanakosora Imana mubyo yakoze cyangwa tugakosora ijambo ryayo…

Natwe abakristu dusenga, ubona dusa nkabakorera Imana na Bintu. Ubu hadutse imvugo ngo: « Urakagire Imana n’amafaranga ». Nyamara suko byahoze. Urakagire Imana: iyo niyo mvugo twarazwe n’abakuru. Ese bagarutse ubwo ntibaduseka koko? Ntibakwibaza aho tugana n’iterambere tubeshya ko turimo? Bamye bazi neza - kandi ni ko kuri- ko Ufite Imana, aba afite byose, ko bidakwiye kuyibangikanya n’ikindi icyari cyose. None ubu, ayo matindi y’amafarnaga asigaye aherekeza Imana, dore ko ahubwo yayisimbuye. Ntawukorera Imana n’amafaranga nubwo Imibereho yacu iturega ndetse ikanabivuguruza. Abatubona, babona natwe tucyiziritse kuby’isi. None, ninde uzamurikira abandi? Ababatijwe dufite ubwo ubutumwa.

 

Twahiriwe kuko uyu munsi mukuru wa Asensiyo utwibutsa ko iwacu hukuri ari mu ijuru. Ko dukwiye kwizigamira ubukungu mu ijuru aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe (Mt 6, 20). Aho Imana yateganyirije abayikunda, haganje icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise,kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu (1Kor 2,9).

 

Bavandimwe rero, tureke kubaho nkaho tutifuza kuzajya mu ijuru. Ibyishimo bito, ibyishimo bihita by’iyi isi, ntibikadukereze, ntibikatundindize, ntibikatwibagize ibyishimo bihoraho duteganyirijwe. Ahubwo tubaze Yezu tuti: “Nyagasani, dukoreshe irihe banga kugirango tugukurikire aho ugiye mu ijuru.” Yezu yarabitubwiye agira ati:” Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire” (Mt 8, 34).

Padiri Innocent HAKIZIMANA



[1] Igitabo cya Misa, Indirimbo y’intangiriro ya Asensiyo, p. 380.

[2]                               ,Isengesho ry’Ikoraniro(Asensiyo), p.380.

[3] Igisingizo cy’itara rya pasika (Exsultet).

[4] Igitabo cya Misa, Interuro ya mbere yo mu birori  bya Asensiyo, p. 498.

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka