Amasomo
matagatifu tuzirikana :
ü Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’intumwa 1,
1-11
ü Zaburi : Zaburi 46(47), 2-3, 6-7, 8-9
ü Isomo rya kabiri: Abahebureyi 9, 24-28 ;
10, 19-23
ü Ivanjiri : Luka 24, 46-53
“NI IKI KIBAHAGARITSE AHO MUREBA
MU IJURU ?” (Intu 1, 11)
Ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? (Intu 1, 11) Ni iki mutangarira mureba
ku ijuru[1]? ‘Biratangaje, ntago twabona uko tubivuga,
ntako bisa, Ibyishimo byaturenze’ (cf.
Lk 24, 52) : « Kristu, Umwana w’Imana twabanye, azamuye kamere yacu mu ijuru[2] ».
Tuvuge iki… ko Ibyo mu ijuru no ku isi byahoberanye, abantu n’Imana bakunga
ubumwe[3]. Nibyo koko, twaremewe kuzajya mu ijuru. ‘’We, Muhuza w’Imana n’abantu, we
Mutware wacu na soko y’ubugingo, ntiyagiye yihunza ubukene bwacu, ahubwo ni
ukugira ngo twebwe imyanya y’umubiri we, dushobore
kwiringira kumukurikira no kumusanga aho yatubimburiye[4].
Ntago tugishidikanya ko koko yagiye kudutegurira imyanya nkuko ubwe yabitwibwiriye,
akabishimangira atubwira ko mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi ; ati ‘kandi
iyo bitaba ibyo, aba yarabitubwiye’ (Yh
14, 2). Dusingize Imana yaduhaye ibyiza, iduha ubugingo bw’Iteka.
Nuko rero nitwikomezemo
amizero yacu tudacogora, kuko uwatugiriye amasezerano ari indahemuka (Heb 10, 23). Nitumwegerane umutima
ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha
n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye (Heb
10, 22). Bakristu bavandimwe, nitwikomezemo ukwemera kudacogora,
tubeho nkabitegura kuzataha iwabo mu ijuru, kuko niko kuri. Tureke kubaho nkaho
iyi isi ari yo tuzabaho iteka, aka wa mukungu
kiburabwenge (Lk 12, 16),
wikungahaje ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana ; aho kwitoza
Gukunda Imana n’umutima we wose, n’amagara ye yose n’imbaraga ze zose, no gukunda
bose atarobanuye.
Ikibabaje nuko natwe ubona mu migirire yacu ya buri munsi
ntaho dutaniye na we : ‘Mpemuke
ndamuke’ iracyafite intebe, ntidutinya no kwicana kubera amafaranga,
amasambu, icyubahiro n’ibindi. Umukobwa cyangwa umusore, ubu aho
gushyingiranwa, umwe ashyingiranwa n’amafaranga, nukuvuga aza yishakira
amafaranga. Ubu usanga amabanki
yuzuye, nyamara hari abicwa n’inzara. Ubu kwigomwa igihe cyangwa ibintu kubera
Imana n’abayo ntacyo bivuze ; Ikigezweho ni ukwimenya, ni ukwirwanaho
n’iyo abandi bapfa. Ntago tugitinya Imana, nyamara Kubaha Imana nibwo Bwenge
nyabwo. Twigize abanyabwenge n’abanyabushobozi, nyamara watureba ugasanga turi abacakara
:
Abacakara b’amafaranga: ntitukiruhuka, ntitukibana n’abacu, ntitugisenga kubera yo...
Abacakara b’imibiri yacu, ntacyo bikitubwiye kwica amasezerano twagiriye imbere y’Imana. Abacakara b’ibyubahiro dusabiriza hose, twibagiwe ko guca bugufi ari byo bikwiye
umuntu. Abacakara b’imitungo:ntitugisinzira, umubyeyi akabona mu
mwana we ibintu, amashyari. Abacakara
b’iyi isi itwoshya, aho umubyeyi yiyicira umwana we, ataranavuka; aho
dusigaye twumva twanakosora Imana mubyo yakoze cyangwa tugakosora ijambo ryayo…
Natwe abakristu dusenga, ubona dusa nkabakorera Imana na
Bintu. Ubu
hadutse imvugo ngo: « Urakagire Imana n’amafaranga ». Nyamara suko
byahoze. Urakagire Imana: iyo niyo mvugo twarazwe n’abakuru. Ese bagarutse ubwo
ntibaduseka koko? Ntibakwibaza aho tugana n’iterambere tubeshya ko turimo?
Bamye bazi neza - kandi ni ko kuri- ko Ufite Imana, aba afite byose, ko
bidakwiye kuyibangikanya n’ikindi icyari cyose. None ubu, ayo matindi
y’amafarnaga asigaye aherekeza Imana, dore ko ahubwo yayisimbuye. Ntawukorera
Imana n’amafaranga nubwo Imibereho yacu iturega ndetse ikanabivuguruza. Abatubona,
babona
natwe tucyiziritse kuby’isi. None, ninde uzamurikira abandi? Ababatijwe dufite ubwo ubutumwa.
Twahiriwe kuko uyu
munsi mukuru wa Asensiyo utwibutsa ko iwacu hukuri ari mu ijuru. Ko dukwiye kwizigamira ubukungu mu ijuru aho udusimba
n’imungu bitonona, aho abajura badaca
ibyuho ngo bibe (Mt 6, 20). Aho Imana
yateganyirije abayikunda, haganje icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise,kandi
ntikizamuke mu mutima wa muntu (1Kor
2,9).
Bavandimwe rero, tureke
kubaho nkaho tutifuza kuzajya mu ijuru. Ibyishimo bito, ibyishimo bihita by’iyi
isi, ntibikadukereze, ntibikatundindize, ntibikatwibagize ibyishimo bihoraho
duteganyirijwe. Ahubwo tubaze Yezu tuti: “Nyagasani, dukoreshe irihe banga
kugirango tugukurikire aho ugiye mu ijuru.” Yezu yarabitubwiye agira ati:” Niba
hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze
ankurikire” (Mt 8, 34).
Padiri
Innocent HAKIZIMANA
[1] Igitabo cya Misa, Indirimbo y’intangiriro ya Asensiyo, p.
380.
[2] ,Isengesho ry’Ikoraniro(Asensiyo),
p.380.
[3] Igisingizo cy’itara rya pasika (Exsultet).
[4] Igitabo
cya Misa, Interuro ya mbere yo mu
birori bya Asensiyo, p. 498.