Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü Isomo
rya mbere: Iyim 3,1-8a.10.13-15
ü Zab
103(102), 1-2, 3-4, 6-7, 8.11
ü Isomo
rya Kabiri: 1Kor 10, 1-6.10-12
ü Ivanjiri:
Lk 13, 1-9
Bakristu
bavandimwe, dukomeje urugendo rw’igisibo twitegura guhimbaza izuka rya
Nyagasani Yezu, ku munsi mukuru wa Pasika. Kuri iki cyumweru cya gatatu
cy’igisibo, abazabatizwa kuri Pasika bakorerwaho
umuhango w’ubucengezanema bwa mbere. Turabasabira kugira ngo iki
gisibo kibafashe kwakira neza ingabire za Batisimu bazakira kuri Pasika.
Tuzirikanye
aya masomo matagatifu mu gihe hirya no hino ku isi hari abantu bari mu
babangamiwe n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima: hari abashonje, ababangamiwe
n’intambra, abari mu rusobe rw’ibibazo kandi ahenshi bigizwemo uruhare n’abantu
ubwabo Imana yaremye ku bushake bwayo no mu bugenga bwayo. Kuki Imana yemera ko
habaho ibyago byose nk’ibyo ngibyo? Rimwe na rimwe tunashinza Imana, tukayibaza
impamvu ibyo byose yemera ko bibaho cyangwa tukavuga ko ariyo ibitera. Hari
amagambo muzi dukoresha iyo turi mu bihe nk’ibyo: Imana ni ko yabishatse
cyangwa yabigennye; ni umugambi w’Imana; Imana ntikiri hafi yacu, Imana
yaratwirengagije….Ese koko Imana iri kure ya muntu? Oya. Ahubwo muntu kubera
ibyaha yagiye kure y’Imana. Adamu na Eva bamaze gucumura ngo bagiye kwihisha
maze Imana ibahamagaye Adamu arasubiza ati nabonye nambaye ubusa ndihisha.
Icyaha rero gituma umuntu ahunga Imana. Amasomo matagatifu y’uyu munsi
aratwereka ko Imana itari kure yacu ahubwo Imana iza mu buzima bw’abantu
yifashishije abandi bantu. Isanzwe inatuzi neza kandi iradukunda cyane.
Mu
isomo rya mbere twumvise Uhoraho abwira Musa amagorwa y’umuryango we agira ati:
“Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi
imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi.”
Twumvise kandi Musa ahabwa ubutumwa ashyira abayisiraheli ati: genda ubabwire
uwo ndi we: “Ndi Uhoraho, Imana y’abakurambere banyu, Imana ya
Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo”. Duhereye kuri ibyo tugomba
kumenya ko abantu bose bari mu kaga no mu ngorane zinyuranye z’ubuzima
tubatumweho kandi tukababwira iby’Uhoraho Imana ibadutumaho. Tubabwire ko
ibyago byose barimo, bidaterwa n’uko ari abanyabyaha kurusha abandi. Byose
Imana irabireba, izi akababaro kabo kandi ntisinziriye, iraje ibibagobotoremo.
Imana yacu si Imana iri kure yacu ahubwo ni Imana itwegera ikatuvugisha
ikatwereka ahari ubuzima bwiza kandi butubereye, igihugu cy’isezerano. Ni Imana
yatwigaragarije muri kwigira Umuntu kwa Yezu igasangira ubuzima natwe uko buri.
Imana iratuzi neza.
Nk’uko
twabyumvise mu Ivanjili bavandimwe, dukwiye kujya dufata umwanya wihariye, mu
isengesho, tugatekerereza Yezu ibishavuje abantu (nk’uko bariya bantu baje
kumutekerereza iby’ubwicanyi bwa Herodi): intambara, inzara, ubuhunzi,
ubuhakanyi, umwiryane, inzangano, impfu za hato na hato, indwara z’ibyorezo,
amakimbirane mu miryango, uburushyi, kudohoka mu by’Imana kugaragara mu byiciro
binyuranye by’abakristu, ubupfubyi, isenyuka ry’imiryango, akarengane gakorerwa
abo tuzi n’abo tutazi, ubushomeri mu rubyiruko, kwikubira imitungo n’imirimo,
ugutonesha kubyara ishyari n’uburakari, … ariko cyane cyane tumwereke
ubunangizi bw’umutima butihishira muri iki gihe. Yezu niwe uduhindura beza.
Kimwe na Musa kandi dupfukame imbere ya Nyagasani, twipfuke mu maso ubundi
tureke Nyagasani aduhe ubutumwa bukwiye twatanga mu bihe bikwiye by’ubuzima.
Musa yabanje gushidikanya atekereje ibyo gusanga Farawo, umugome n’umubisha
yari azi neza wari wari waracakaje kandi ahahamura imbaga y’abayisiraheli. Ibyo
Uhoraho atubwira kuvuga ni ijambo ritanga ihumure ku muryango no ku bantu muri
rusange: “ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’abanyamisiri, maze
mbavane muri icyo gihugu mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari, mu
gihugu gitemba amata n’ubuki”.
Muri
byose rero, dutege amatwi Nyagasani uduhamagara, akatwimenyekanisha, ubundi
akadutuma. Natwe rero nta mutuzo n’amahoro twakagombye kugira kandi Inkuru
nziza dushinzwe kwamamaza itaragera kuri bose. Musa yari atekanye aragiye
ubushyo bwa Sebukwe Yetero mu butayu ariko Uhoraho amufasha gusubiza amaso
inyuma ngo arebe aho yahoze mu bucakara bwa Misiri, hari hakiri bene wabo
benshi kandi bashikamiwe. Musa ubwe yari azi uko yavutse, uko yakuze, aho
yakuriye n’icyahamuvanye. Gusubira muri rwaserera kandi wari umaze gutekana si
ikintu cyoroshye. Ariko uwo tureberaho ni Yezu Kristu. Mu ibaruwa Pawulo
Mutagatifu yandikiye Abanyafilipi aduhishurira uko byagendekeye Yezu: “Nubwo
we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo
yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari
umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu yicisha bugufi kurushaho, yemera
kumvira ageza aho gupfa, apfirirye ndetse ku musaraba.” (Ph 2, 6-8). Iki
gisibo kitubera akanya keza ko kwemera guheka imisaraba yacu n’imibabaro
y’abandi ngo dukurikire kandi dukurikize Yezu Kristu.
Imana
ni Inyampuhwe n’inyambabazi, irihangana kandi ni Nyirubutungane ishaka kudukura
mu bucakara bw’icyaha ikadushyira ahantu hatekanye: Igihugu cy’isezerano,
ahantu hatemba amata n’ubuki. Ntiyabyishoboza tutayemereye ngo idutume. Imana
yagombye kwifashisha Musa n’abahanuzi ngo iyobore abayahudi ku mukiro;
yifashishije Umubyeyi Mariya ngo ibashe gukiza isi; na Yezu ubwe yatoreye
abigishwa kubana na We, kumukurikira no kumutumikira. Bityo nta muntu n’umwe
wemerewe kwanga ubutumwa ahawe. Kwanga ubutumwa ni ugutererana Imana. Twemere
ubutumwa ku neza kandi twishimire kujya aho dutumwa hose. Ku bwa Musa gusubira
mu Misiri, igihugu cy’uburetwa, amarira n’imiborogo, cyari kuba nk’igihano,
ariko yaremeye kubera impamvu yagombaga gusubirayo: gusohoza Ubutumwa bw’Uhoraho.
Kandi koko hari abafata ubutumwa bumwe na bumwe bahawe nk’igihano. Urugero ni
nka Yonasi Umuhanuzi washatse guhungira Uhoraho i Tarishishi, hari n’abandi …
Tujye dusubiza nka Izayi umuhanuzi tuti: Ndi hano ntuma; ubundi tuvuge tuti:
Urampe imbaraga Nyagasani mu butumwa bwose umpamagararira, mbashe gukora
ugushaka kwawe. Umugani w’igiti cy’umutini kitera imbuto udufashe kwiyumvisha
ukwihangana tugomba kugira mu butumwa cyane cyane iyo tugeze ahari imbogamizi
y’uko Ivanjili ya Yezu Kristu itakiriwe neza uko byagakwiye. Erega natwe iyo
dutinze guhinduka Imana iratwihanganira ikadutegereza. Icyo dusabwa ni
ukutagundiriza umutima wacu ngo dushyire ibyo guhinduka ejo cyangwa ejo bundi,
duhore duhindukirira Uhoraho buri munsi. Umuhinzi mwiza ategereza yihanganye
kugeza igihe ibyo yabibye bitangiye imbuto. Twese abakristu ubutumwa dukora si
impfabusa, igihe kizagera imbuto zabwo zigaragare. Ni byo uriya mugaragu
yabwiye Shebuja. Duture Nyagasani ubutumwa dukora aburumbure imbuto nyinshi.
Dusabe
Imana ngo iduhe imbaraga zo gukomeza kuyitunganira no kuyikorera uko bikwiye
kandi imyiteguro ya Pasika yegereje idufashe guca bugufi imbere ya Yezu Kristu
wemeye gupfa kubera twe.
Padiri
DUSHIMIYIMANA Pierre Damien