^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 5 CY'IGISIBO, UMWAKA C, TARIKI YA 06/04/2025

Publié par: Padiri Evariste DUKUZIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Iz 43, 16 – 21;

ü  Zab 125 ;

ü  Isomo rya kabiri : Fil 3, 8 – 14 ;

ü  Ivanjiri : Yh 8, 1 – 11

Mu Isomo rya mbere, Uhoraho aributsa Umuryango we ibyo yawukoreye mu bihe byahise akawusezeranya gukora ibirutaho.

Kera yakamije inyanja, atanga akayira mu mazi magari, ahari amazi harumuka; ubu agiye guhanga inzira mu butayu, ahantu h'amayaga ahareme inzuzi zitemba. Ibyo byose Uhoraho abigirira umuryango yihitiyemo maze nawo ukazahora uvuga ibisingizo bye.

Natwe dusubiye mu bihe byahise, turasanga Nyagasani yaradukoreye ibitangaza byinshi mu buzima bwacu: amazi magari yatwambukije, ubucakara yatuvanyemo, ubutayu yadutambukije.

Igihe cyahise nibwo buhamya buruta ubundi twatanga ku Mana. Nibwo buhamya buruta ubundi bw'uko Imana ikiza kandi itwitayeho. Igihe cyahise nicyo kiduha icyizere cy'igihe kizaza: ubushobozi, ububasha n'impuhwe by'Imana ntibyarangiriye mu gihe cyahise: iraduteganyiriza ibindi ndetse birushijeho.

Mu Isomo rya kabiri, Pawulo aratanga ubuhamya bw'ubuzima bwe. Aratugaragariza intera eshatu z'ubuzima bwe akaba ari nazo ntera z'ubuzima bwa buri mukristu :

·         Ubuzima bwahise butarimo Kristu, mbere yo kumumenya

·         Uko yahuye na Yezu

·         Ubuzima bushya burangwa no kwizirika kuri Kristu yamenye : kurushaho kumumenya, kwishushanya na we, kumugenderaho, kumwamamaza

Ubuhamya bwa Pawulo bukwiye kudufasha kubona ubwacu. Ibyo twishingikirizaho tugakeka ko ari byo bitugize, ko aribyo bitubeshejeho, ni umwanda, ni igihombo ubigereranije n'ikiza kiruta byose aricyo guhura na Yezu, kumumenya no kumukurikira. Ibintu byose bigabanya agaciro wabihaga iyo wahuye na Kristu. Yezu aruta ibindi byose byaduha agaciro.

Nyuma yo guhitamo no kunyurwa na Yezu, hakurikiraho kumwihambiraho ubutamurekura. Kugerageza kumusingira kugira ngo twigumanire ubuzima bwose. Ntabwo dukwiye kwibwira ko twashyikiriye ; tugomba guhora twihatira kumusingira nk'uko yadusingiriye. Ku musaraba yadaduhobeye twese, yemera ko ibiganza bye biterwamo imisimari kugira ngo atazahina amaboko n'ibiganza. Yakinguye urubavu rwe ngo twinjiremo tubone ubwugamo n'ubuhungiro. Pawulo ati " Ndatwaza ngo nsingire Kristu mbese nk'uko we ubwe yansingiriye... ibyahise ndabyihorera nkihatira ibizaza ".

Ngaho nawe tanga ubuhamya bwawe nanjye ntange ubwanjye: mbere yo kumenya Yezu, uko namubonye, umugambi mfite. Nkwiriye kwibuka uko ubuzima bwanjye bwari bumeze mbere yo kumenya Yezu. Nkwiriye kwibaza niba hari impinduka Yezu yazanye mu buzima bwanjye. Esa naba mpombye iki mutakaje, musize, ntamufite ? Ni iyihe migambi mfite yo kumukomeraho ?

Mu Ivanjili, Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, twumvise umugore nawe waduha ubuhamya bw'ibyamubayeho! Ni umugore wari wafashwe asambana! Yari yarugezeho kuko kuko bene abo bagore baterwaga amabuye bagapfa.

Hari ijambo uriya mugore atazibagirwa mu buzima bwe, ijambo ryamutunguye “ Nanjye singuciriye urubanza, ariko uherukire aho gucumura ukundi". Uyu mugore nawe afite igihe cyahise, akagira uriya munsi yahuye na Yezu akamukiza intosho yari agiye guterwa, akagira n'ahazaza.

Igihe cyahise cy'uriya mugore, amateka ye, harimo icyaha, abonamo icyaha yari yafatiwemo; icyaha cyahanishwaga guterwa amabuye !

Bavandimwe, turabizi, turabibona : icyaha kiriho, gucumura birashoboka. Buri kanya tuba turi mu mayirabiri y’urupfu n’ubuzima. Rimwe tugahitamo neza(ubuzima), ubundi tugahitamo nabi(urupfu). Byarabaye mu mateka yacu, buri wese yabibona mu mateka ye bwite.

Intege nke zacu zitugusha mu cyaha n’urupfu ariko Impuhwe z’Imana zidukiza icyaha, zikadusubiza ubuzima. Yezu arabwira bariya bagabo bari bamuzaniye “umunyabyaha” ati : “Utarakora icyaha ngaho namubanze ibuye”. Nta n’umwe wabonetse ngo arimutere.  Yezu wenyine niwe washoboraga kumutera iryo buye kuko ariwe ntungane, ariko yarangiza akayabatera na bariya bandi. Ntiyabateye amabuye, ahubwo yaberetse ko nabo ubwabo batagomba guterana amabuye.

Umunyabyaha wese burya ni umunyabyago ukwiye kugirirwa impuhwe aho kongererwa ibindi byago byo guterwa amabuye. Mbere y’uko apfa Yezu yababariye bose agira ati “ Dawe babarire kuko batazi icyo bakora”, ni nko kuvuga ngo “babarire kuko n’ubundi barababaje”. Umunyabyaha burya ni umunyabyago kuko aba agana urupfu rw’iteka !  Umunyabyaha aba ababaje !

Imbabazi Imana itugirira si uburyo bwo kugira ngo twikomereze ibyo twababariwe ahubwo ni andi mahirwe tuba duhawe yo kwisubiraho. Ku Mana ntawe ujya urenga ihaniro, buri wese ihora yizeye ko yahinduka. Isaba buri wese kutagira uwo aciraho iteka, kutagira uwo aheba. Ntukagire uwo uheba, ariko nawe ntukihebe !

Yezu amaze kubwira abari bazanye uriya mugore, ngo yatangiye kwandika ku butaka. Yariyunamiye kugira ngo abahe umwanya buri wese yibaze, yitekerezeho, yisuzume. Uwo mwanya ntawo bari babonye kubera umujinya n’ishyaka bari bafitiye “umunyabyaha”.

Yezu Nyirimpuhwe yanze kubahanga amaso kugira ngo hatagira uwo atera ubwoba, ahubwo buri wese yisuzume mu bwisanzure. Ntawe yashinje, ahubwo yabaregeye umutimanama wabo. Bamaze kwisuzuma, amabuye bayajugunye hasi, bagenda banyomboka bagira ngo Yezu, we ntungane, ataza kuyabatera kubera ibyaha bibonyeho, biyiziho.

Ngo abantu batuye mu nzu z'ibirahuri, ntibakina umukino wo guterana amabuye ! Twese turi abanyabyaha, turi abanyantege nke :  Uyu munsi natwe twisuzume neza kugira ngo tujugunye amabuye twari twiteguye gutera abandi. Nidusanga kandi ari twe twari dukwiye kuyaterwa, dushimire Imana yaduhuje na Yezu, we utadutera amabuye ahubwo akaduha andi mahirwe yo kwisubiraho.

Ni kenshi twashoboraga kuba twaratewe amabuye kubera ibyaha byacu, ariko twahawe andi mahirwe yo kubaho no kwisubiraho. Natwe dufashe hasi amabuye dufashe dushaka kuyatera abo twita abanyabyaha.

Wowe ufashe amabuye mu ntoki (mu mutima) ushaka kuyatera mugenzi wawe, umva Yezu ukubwira ati “Niba utarakora icyaha ngaho yamutere”. Aho wowe wahava amahoro ?  Nyagasani witaye ku byaha byacu ni nde warokoka ?

Nawe kandi, wowe ufite isoni n’ubwoba kubera icyaha cyawe, kubera abagucira urubanza, kubera ibyo wiyiziho, umva Yezu ukubwira ati “Nanjye singuciriye urubanza, genda ariko ntuzongere”.

Yezu ntakunda icyaha ariko akunda abanyabyaha kuko abo banyabyaha bashobora kubireka. Ntashyigikiye ibyaha dukora ahubwo yifuza ko twabivamo. Twoye rero gupfusha ubusa impuhwe twagiriwe ngo twikomereze mu ngeso mbi no mu byaha binyuranye. Hari urundi rubanza rudutegereje mu mpera z'ubuzima bwacu.  Iyaba uyu munsi twakundaga kumva ijwi rye, ntitunangire umutima wacu.

Nihasingizwe Yezu usubiza ubuzima abari bageze ku rupfu ! Nihasingizwe Yezu utubabarira kandi akatwigisha kubabarira abandi. Nihasingizwe Yezu uduha andi mahirwe yo kwisubiraho. " Nanjye singuciriye urubanza ariko uherukire aho gucumura ukundi ". Urakoze Nyagasani Yezu !

Yezu Kristu akuzwe iteka ryose !

Padiri Evariste DUKUZIMANA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka