^

INYIGISHO YO KU WA 02/11/2026 : UMUNSI WO KWIBUKA NO GUSABIRA ABAYOBOKE B’IMANA BOSE BAPFUYE.

Publié par: Padiri Antoine Marie Zacharie MUSABYIMANA

Isomo rya1 : Fil 2,1-4.

Zaburi :        Zab130,1-3.

Ivanjili :    Lk14,12-14.


Bavandimwe,niba hari ijambo tutamenyera,ntitwifuze no kuryumva kenshi ni ugupfa;ni urupfu.Cyane iyo tubuze umuntu wari utwegereye,twari tuziranye bya hafi ;icyo gihe buri wese abura icyo avuga,akabura icyo yakora,yaba ukomeye n’uworoheje,imbere y’urupfu twese turareshya.Urupfu rurababaza.Na Yezu ubwe yababajwe ́ n’incuti ye  Lazaro yari yapfuye ;kugeza n’aho asuka amarira(Reba Yh11,36).Nyamara n’ubwo bimeze bityo;ntibivuze ko imbere y’urupfu tugomba kuganya gusa,cyangwa kubura icyo twavuga n’icyo twakora.Abakristu ntitwabura ijambo turi bene Jambo.Urupfu ntirwaducecekesha,kuko tutahujwe no kwizihiza urupfu,ahubwo ubuzima.Ubuzima bwacu buri mu Mana,ubuzima bwacu buhishe mu Mana ;ku bwa Yezu Kristu wapfuye kandi akazuka.Mu gusabira abacu bapfuye tuba duhimbaza umutsindo w’ubuzima ku rupfu ;tuba duhimbaza kandi urukundo rw’Imana yaturemye mu ishusho ryayo kandi ikaducunguza umwana wayo w’ikinege.Tuba tugaragaza amizero dufite mu izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu ;tukanashimira Imana iduha gukomeza kunga ubumwe n’abacu bapfuye :

 

 

          Bavandimwe Imana yaturemye idukunze,niyo mpamvu iduhamagarira gusangira na yo ubuzima bwayo,ni ukuvuga ubuzima bw’iteka.Ejo hashize twahimbaje umunsi mukuru w’abatagatifu bose,abagabo n’abagore bo mu bihe byahise,babayeho ari abayoboke b’Imana,abakuru n’abato,abakomeye n’aboroheje,mbese abantu b’ingeri zinyuranye;mu mpande zose z’isi !Mu buzima bwabo no mu mirimo yabo inyuranye,bafashijwe n’impuhwe n’ingabire by’Imana;na bo bakakira batiganda;babaye abahamya b’urukundo rw’Imana mu bantu.Bamwe muri abo batagatifu ;banditse mu bitabo bya Kiliziya,abandi ntibanditse,bose twabahimbaje ejo.Muri bo,ni Imana ubwayo dusingiza,yo yahaye igihembo ingabire zayo bwite.Ubuzima ni impano isumba izindi Imana yaduhaye;yaduhaye ubuzima ku buryo bwuzuye ntiyabuduhaye ari igicagate!Ibyo bidutera gusabira abacu batuvuyemo,tubasabira ngo baronke ubugingo bw’iteka.Nta gushidikanya rero ko muri iryo sengesho ryacu,tuba twunze ubumwe n’abatagatifu ,badahwema kudusabira.

 

          Uyu munsi ni uwo kubaha no gusabira abayoboke b’Imana bose badutanze kuyitaba,na bo baranzwe n’ubuyoboke ku Mana,nyamara bagifite urugendo bagomba gukora kugira ngo bagere mu ihirwe ry’ijuru;kuko bapfuye hari umwenda bafitiye urukundo rw’Imana.Imana yadukunze ikaturema mu ishusho ryayo;kandi ikaduhamagarira gukunda nk’uko yadukunze.N’ubwo bimeze bityo;abo bacu bapfuye bakaba bataragera mu ijuru;nyamara baharangamiye bishimiye kugerayo umunsi umwe ,rwose nta gisibya! Kubasabira rero ni ukubaherekeza muri urwo rugendo,dusaba Imana Nyir’ububasha;Imana Nyir’ubuntu kandi ishobora byose ,ngo iborohereze mu rugendo.Uburyo babayeho;cyangwa urwo rugendo barimo nibyo  twita Purugatori,cyangwa isukuriro.Kubasabira ;gukora ibikorwa by’urukundo mu mwanya wabo ari bo tugirira,ni ukubafasha kwishyura umwenda bagiye bafiye urukundo rw’Imana ;ni ukubagaragariza urukundo.Birakwiye rero ko dukomeza kubagaragariza urukundo;kuko urupfu rutadutandukanyije na bo burundu;cyangwa ngo rubahanagure mu mitima yacu.Mu isomo rya  mbere,Pawulo intumwa yabiduhamagariye adusaba kutita ku byacu gusa,ahubwo ndetse no ku by’abandi(Fil2,4).Ibyo kandi tukabikora kuko inkunga yacu iri muri Kristu;tukaba dutera imbere mu rukundo;tubumbwe na Roho umwe;Roho Mutagatifu;kandi tukabikorana umutima w’impuhwe.Yezu ati:’’Hahirwa abagira impughwe,kuko bazazigirirwa’’(Mt5,7).Izo mpuhwe tugomba kuzigirira bose;kugeza ndetse no ku bapfuye.Niba hari uwapfuye mufitanye akantu;agufitiye umwenda w’urukundo cyangwa undi wose;ihutire kumubabarira no kumurekurira uwo mwenda;na bwo ni uburyo bwiza kandi bushimwa n’Imana bwo kumusabira.Muri iri somo rya mbere Pawulo intumwa arahamagarira abanyafilipi kunga ubumwe mu bwiyoroshye.Natwe iri somo ridufashe kumva ko mu rusange rw’abatagatifu;dufitanye ubumwe bukomeye n’abacu batubanjirije;tubasabire twizeye ko Imana itwumva.

 

          Luka Mutagatifu,we yaduhamagariye kugirira abantu bose neza,atari abo tuzi gusa,cyangwa abo dutezeho kutwishyura.Gusabira roho zo mu isukuriro,byo tunabifitemo inyungu nyinshi,kuko tuzi ko ku isaha n’igihe Imana ubwayo yigeneye bazagera mu ijuru.Icyo gihe na bo bazadusabira,nituzaba tukiri mu rugendo.Kugirira neza aboroheje,abaciye bugufi;abakene batazatwitura,ni umusogongero w’ibyiza by’ijuru.Bitanga ihirwe:’’Ubwo nibwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura,maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane(Lk14,14).

 

          Gusabira abapfuye ,si ibya vuba aha kuko no mu isezerano rya kera,tubona Yuda asaba gutura igitabo cyo gusabira abasirikari bari baguye ku rugamba:’’Amaze gukoranya amaturo y’abantu be,yohereza I Yeruzalemu amadarakima ibihumbi bibiri,agira ngo bature igitambo cy’impongano y’ibyaha.Icyo gikorwa cyiza kandi cya gipfura yaragitunganije;abitewe n’uko yazirikanaga izuka’’(2Mak12,43).Na mbere yo gutura igitambo kandi;bari bambaje Imana yo irangwa n’ubutabera.Umva uko bagenje :’’Nuko bose ngo bamare gushimira Nyagasani ibyo yari yakoze,we Mucamanza utabera kandi ushyira ahagaragara ibyihishe,batangira gusenga basaba ko icyo cyaha cyakozwe cyababarirwa rwose’’(2Mak12,41-42).Ni muri rwa rukundo twaremewemo,kandi duhamagarirwa kubamo;dusabira abacu bapfuye mu masengesho tuvuga ,mu bikorwa dukora mu kigwi cyabo ,cyane cyane tubasabira Misa.Yezu aduhamagarira kurangwa n’urwo rukundo;tukagirira abandi neza;kuko ibyo tuzaba twarabakoreye aribyo tuzacirirwaho urubanza;tugahembwa cyangwa tugahanwa;bitewe n’uko tuzaba twaritwaye neza cyangwa nabi(reba Mt25,35-46).Gusabira abapfuye,tubikora twizeye Imana;mu gihe kandi tugitegereje ya mizero mahire;n’ukuza k’umukiza wacu Yezu Kristu.Yezu Kristu yaratubwiye ati:’’Ntimugakuke umutima,nimwemere Imana nanjye munyemere.Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi,iyo bitaba ibyo mba narabibabwiye.Ubu ngiye kubategurira umwanya”(Yh14,1-2).Iri sezerano Yezu yatugiriye,ni isoko y’amizero yacu;rikadutera gusaba  twizeye ko atwumva.Ni mu rukundo rw’Imana;ni muri Yezu Kristu,dushobora kumva;kwemera no kwitegura urupfu rwacu.Bitabaye ibyo,byagorana kumva iby’urwo rupfu rutwambura abacu,ababyeyi;abavandimwe n’incuti.Ariko rero ku bw’ukwemera kwacu,dufite umutsindo ku rupfu.

 

          Isoko yo gusabira abacu bapfuye iri nyirizina mu ibanga rya Pasika;mu rupfu n’izuka bya Kristu.Ntabwo rero ari ukwibuka gusa abacu bapfuye,tuzirikana kandi bakaba bari mu buzima bwacu cyane abo twari tuzi tukabibukira no ku bikorwa byabo;ahubwo ni no kuzirikana izuka .Muri Kristu Yezu wapfuye kandi akazuka tubaho.Yezu ati :’’Ni jye zuka n’ubugingo ;unyemera n’aho yaba yarapfuye ,azabaho’’(Yh11,25). Ibihe n’ubwo byaba bigoye,ni ngombwa kubibamo turangwa no kwizera Yezu Kristu wapfuye kandi akazuka;kuko tuzi neza ko natwe azatuzura;maze uyu mubiri wacu w’intege nke;akazawushushanya n’umubiri we w’ikuzo.Imbaraga z’urukundo rw’Imana ziganza urupfu.Abapfuye bizera Yezu Kristu azabazura,ni nayo mpamvu tudaterwa isoni no kubasabira.Twemera kandi twizera ko abapfuye bazazuka;urupfu si rwo rufite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu;ijambo rya nyuma  ni iry’Imana;ni iry’urukundo rwayo;ni irya Yezu Kristu;kandi iryo jambo ni ubuzima,ni ubuzima bw’iteka :’’Koko rero nta n’umwe muri twe uberaho we ubwe,kandi nta n’umwe upfira we ubwe.Niba turiho ,tubereyeho Nyagasani,niba kandi dupfuye dupfira Nyagasani.Twabaho,twapfa,turi aba Nyagasani’’(Rom14,7-8).

 

          Kuba twemera ko Imana yaduhaye ubuzima;yaturemye idukunze ;kandi izatuzura ;ntibitubuza kubabazwa n’uko abacu batuvuyemo.Nyamara amizero twifitemo akaganza agahinda ;amaganya yacu tukayasuka imbere y’Imana.Ngiyo impamvu yo gutera ijwi hejuru tugasabira abancu bapfuye ;ariko ntiduheranwe n’agahinda :’’Mwana wanjye,ujye uririra uwo wapfushije,utere indirimbo y’ishavu nk’umuntu washegeshwe.Uzashyingure umurambo we uko bikwiye,kandi uzakomeze kubahiriza imva ye.Uzarire uhogore,wihondagure mu gatuza,umwiraburire nk’uko abikwiye,uzamare umunsi umwe cyangwa ibiri hato batazagusebya ,hanyuma wihanagure amarira’’(Sir38,16-17).

 

          Mu gusabira abacu bapfuye;tuba twibuka kandi twemera ko Imana yacu atari Imana y’abapfuye,ahubwo y’abazima:’’Naho iby’izuka ry’abafuye,ntimwasomye aho Imana ibabwira iti;’Ndi Imana ya Abrahamu,Imana ya Izaki,n’Imana ya Yakobo?’.Ntabwo rero Imana ari iy’abapfuye,ahubwo ni iy’abazima’’(Mt22,31-32).Imana yacu si Imana y’umwijima;ni Imana y’umucyo;ni Imana y’urumuri.Ituye mu mucyo,bityo rero  n’abayo niwo bagomba guturamo,ntabwo baheranwa n’umwijima w’urupfu!Urupfu rw’umubiri ni inzira umuntu wese agomba kunyura.Icyaremwe cyose kigira intangiriro kikagira n’iherezo .Mu minsi ishize twumvise umuhanuzi Izayi atubwira iby’umunsi mukuru Imana izakorera abantu bayo ku musozi wayo mutagatifu(reba Iz25, 6-8).Gusabira abacu bapfuye bishingiye rero ku mizero dufite muri Yezu wazutse no mu isezerano Imana yatugiriye .Ni no kubifuriza kugera muri ibyo birori;aho twese tuzakikiza Yezu wazutse.Imana yaturemye mu rukundo,idukiza mu rukundo mu mwana wayo Yezu Kristu ;tuzabaho iteka mu rukundo.

 

Uyu munsi ni n’uwo gushimira Imana iduha ubugingo bw’iteka;itwibutsa ko urupfu rudafite ijambo rya nyuma,kandi ikaba yaraduhaye  uburyo bwo gukomeza gusabana n’abacu batakiri muri ubu buzima,tuzi neza ko tuzongera kubabona tukishimana.Ubwo bugingo ni ukumenya Yezu Kristu(Yh17,3).Twe twamumenye rero ntabwo twaheranwa n’urupfu.Birakwiye ko mu gusabira abacu bapfuye;dushimira Imana yabaduhaye,ikaba yarabisubije;kandi ikaba izongera kuduhuza na bo tukishimana na yo ubuziraherezo.Tuyishimire kandi ko yakira amasengesho tuvuga tubasabira.Abacu bapfuye;Imana nibababarire,ibiyereke iteka baruhukire mu mahoro!

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka