Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü Isomo
rya mbere: Iyim 20, 1-17
ü Zab
19(18), 8-11
ü Isomo
rya kabiri: 1Kor 1, 22-25
ü Ivanjiri:
Yh 2, 13-25
IMANA
YAHORANYE UMUGAMBI WO KUBOHORA ABANTU IKABIYEREKEZAHO
Ku cyumweru cya
gatatu cy’igisibo turazikana ku mugambi w’Imana wo gucungura muntu ikamukura mu
bucakara. Imana ntiyifuza ko muntu aba umugaragu w’ibitamuhesha agaciro ahubwo
ko ya yoboka, akarangamira uwamuremye. Ngurwo urugendo rwo gucungurwa ruhera ku
iremwa rya muntu rukuzurizwa m’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu.
Isomo rya mbere,
turabona umubano w’Imana n’abantu, ugaragaza icyo cyifuzo cy’Imana cyo kubohora
abantu ku cyaha. Bigasaba ko bazabana neza n’Imana umuremyi wabo, ndetse na bo
ubwabo bakabana neza. Niyo mpamvu Iha umuryanngo wayo umurongo ngenderwaho kuko
ntibikwiye ko babaho bitandukanyije n’Imana soko y’ubuzima na herezo rya bwo.
Iyo Mana ntikwiye kubangikanwa n’ibindi, ndetse n’izina ryayo rikwiye kubahwa.
Gupfukama imbere y’ibibumbano ni ukwisuzuguza no kwitesha agaciro. Muntu ahamagarirwa
kugira umwanya w’umwihariko wo gusabana nayo.
Uwo mubano ugomba gukomeza ukagaragarira mubo yaremye. Muntu akwiye kubaha
ababyeyi be nk’abahagarariye Imana mu muryango, n’abo yanyuzeho ngo imuhe
ubuzima, akubaha ubuzima bwa mugenzi we kuko butangwa n’Imana, akirinda gufata
undi nk’igikoresho cyo kwishimishaho, cyangwa ngo yihe gukandamiza abo Imana
yaremye. Agomba kandi kwirinda kubahimbira ibinyoma ndetse no kurarikira: haba
ibyo batunze cyangwa umugore cyangwa umugaragu w’abandi.
Uwo mubano wa muntu n’Imana ugomba gusigasirwa no kurindwa kubera ko hari
byinshi bishobora kuwuhungabanya. Twavuga nk’akamenyero. Kumva ko iby’Imana tubisobanukiwe
turi abahanga muri byo bituma igitinyiro tuyifitiye gishira. Ibi nibyo byatumye
ingoro y’Imana ivogerwa batangira kuyicururizamo ibimasa no kuyivunjirizamo ibiceri
bibwira ko ntacyo bitwaye. Ibi si amateka adafite aho ahuriye natwe. Uyu munsi
dukwiye kureba icyubahiro duha ingoro y’Imana. Aho Imana yageneye abantu ngo
ibabohore ku cyaha, bayisange, bayisenge, ese ntabwo akamenyero gatuma bahakorera
ibindi bidakwiye? Hari ubwo abakristu twarangara, aho Imana ishaka kutubohorera
tukahagira naho inzira itujyana mu bucakara.
Kugira ngo dukire ubwo bucakara, tugomba kurangamira Yezu Kristu wabambwe
kumusaraba, bityo umusaraba we ukaba ishema ryacu. Uko niko Imana yabyishakiye
kugira ngo turokorwe. Ubwenge bwa muntu ntibushobora kwisobanurira iryo yobera.
Uwarisobanura atamurikiwe na Roho Mutagatifu ndetse atishingikirije ukwicisha
bugufi yabona ari ibisazi. Nyamara Imana iza yicishije bugufi kugira ngo
itwegere, maze ubuhanga bwayo bukitwa ibisazi mu maso y’abiyita abahanga b’isi.
Aba ntibibuke ko ubuhanga bwa bo ari byo bisazi bizarimbura isi kuko usanga hari
aho rimwe na rimwe bushingiye ku gukora ibisasu bya kirimbuzi, ukwikuza no
gutera abandi ubwoba nk’uburyo bwo kubayobora mugihe Yezu Kristu adusaba kubera
abandi abagaragu. Kumenya kuriganya abanda bikitwa ubwenge buhanitse.
Dusabe Imana muri iki gisibo kubohoka kubituzirika bidutandukanya na Soko y’ubuzima, bituma tutarangamira Kristu buhanga nyakuri bw’Imana, turangamire umusaraba wa Kristu bityo ibyo bihore bitwibutsa umugambi w’Imana wo kutubohora no kuturokora ubucakara bw’icyaha.
Abbé
Augustin GIRINSHUTI
Retour aux homelies