Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Dn 12, 1-3;
Zaburi 15;
Isomo rya kabiri: He 10, 11-14. 18
;
Ivanjiri : Mc 13,24-32
TUBE
MASO KUGIRA NGO DUHE ICYEREKEZO CYIZA UBUZIMA BWACU
Bavandimwe,
ibyumweru bibaye 2 duhimbaje abatubimburiye mu kugera ku muhamagaro udutegereje
twese, bakaba barawushyitsemo kuko bahisemo imibereho yerekeza ku guhirwa, ku
mahirwe. Ayo mahirwe atangirira hano ku isi igihe Kiliziya mu ijwi
ry’umusaserdoti igira iti: “Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani”. Ku munsi mukuru w’abatagatifu
bose, twazirikanye urutonde rw’abahirwa kugira ngo buri wese yumve uruhande
arimo. N’uyu munsi rero turahamagarirwa kugira imibereho ituma duhora mu mubare
w’abahirwa umunsi ku wundi. Ku bw’ibyo, Yezu aradusaba guhora turi maso kuko
tutazi umunsi n’igihe! Uko kuba maso nk’uko Amasomo matagatifu yo kuri iki
cyumweru abiduhamagarira, ni no guha icyerekezo cyiza ubuzima bwacu. Mu
Ivanjiri Yezu aratubwira kurebera ku byaremwe, maze tukamenya icyo tugomba
gukora mu kwitegura amaza Ye, tukamenya icyaremewe kuzahoraho mu bigize ubuzima
bwacu. Zaburi yo iraduhamagarira gukomera mu kwemera no kwiringira Imana,
tugatinyuka kuyibwira tuti: “Uhoraho ni wowe munani wanjye n’umugabane wanjye:
nta mahirwe yandi nagira atari wowe”. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ishimangira
ko umukiro tuwukesha igitambo cya Yezu, Umusaserdoti mukuru, naho Daniel we
akatubwira ko kwakira uwo mukiro no kuzukira kubaho iteka tuzabikesha uko
twahisemo kubaho. Ni ukuvuga icyerekezo twahaye ubuzima bwacu.
1. TUBE
MASO
Kuba
maso bivuga iki? Kudasinzira cyangwa ngo usinzirize. Si ukureba byonyine
by’amaso y’umubiri ni no kurebesha amaso y’umutima, amaso y’ukwemera, kugeza
igihe ureba hirya y’ibyo abandi babona ndetse ukagira ibyo uhishurirwa ku buryo
bwihariye mu byerekeye umubano wawe n’Imana ndetse n’abavandimwe. Kuba
maso bivuga nanone kudahuga, kutagoheka, kutirara, kutarambirwa, guhora twiteguye
kugeza raporo izira icyasha ku Mugenga wa byose! Yezu adusaba kurebera ku
byaremwe kugira ngo duhore twiteguye ihindukira rye, n’ubwo na we ahereye kuko
bizamera muri iyo minsi ya nyuma, adashaka kutwigisha mbere na mbere iherezo
ry’isi, ahubwo arashaka kubaka muri twe icyizere cy’ahazaza hacu. Kugira ngo
ngire icyizere cyo kuzabaho mu butungane, bigomba gushingira ku buryo mbayeho
none; ni ukuvuga uko mparanira ubutungane umunsi ku wundi.
N’ubwo
Yezu aduhaye urugero ku giti cy’umunti, akatumbwira n’ihungabana rizaba ku
byaremwe mu gihe cy’amaza ye, anashaka ko dusoma cyane ibimenyetso by’ubuzima
bwacu. Bufite aho bukomoka h’ukuri, n’aho bugana. Araduhamagarira kubaho
binyuze Imana no guhora twiteguye gutanga raporo y’ubuzima bwacu. Tugomba
kuba abahanga n’abahamya, tukamenya guhora twiteguye kubona Imana no kuyihamya iwacu
tuti: “aha hantu hari Imana”. Yezu we ati: “Ingoma y’Imana ibarimo”!
Mu
byaremwe byose, tuzi akamaro ibinyarumuri bifitiye ibinyabuzima. Twibuke kandi
ko n’ibinyabuzima kimwe kibeshaho ikindi, n’iyo twafata urugero rwo guhana
umwuka rwonyine hagati y’inyamanswa n’ibimera. Kuko ibimera bikenera umwuka
dusohora, natwe tugakenera uwo bisohora. Imana yagennye neza ko ibiremwa biba
magirirane. Ni yompamvupapa Fransisko yakomeje kuduhamagarira kubungabunga isi
nk´ingobyi iduhetse twese! Yezu rero, arashaka ko tumenya icyo twubakiyeho
ubuzima bwacu, no kwibaza icyasigara mu gihe ibi byose bigaragara nk’aho ari
byo bitugize nta na kimwe cyaba kikiriho!
2. BA
MASO UHEREYE KUBIGUKIKIJE NO KUBAGUKIKIJE
Mu
ivanjili, Yezu avuze izuba, ukwezi, inyenyeri n’ibindi, ariko twiyinjiyemo buri
wese muri twe ashobora gusanga hari ibindi biremwa yashingiyeho amizero
y’ubuzima bwe! Aha twavuga ingero zimwe na zimwe bamwe twasenderejemo amizero
y’ubuzima bwacu: umwanya ndimo mu kazi, aho nkura umugati, iby’ibyubahiro
mpabwa n’abantu, uko numvwa n’abanyobora cyangwa n’inzego za Leta, imitungo
mfite, ubwenge mfite, impano runaka nifitemo,… ibi byose nubakiyeho
ubuzima igihe bizaba bitariho ubuzima bwanjye buzaba iki, cyangwa buzerekera
hehe? Ba maso usubize.
Bavandimwe,
amateka ya muntu, kimwe n’ay’umuntu ku giti cye agizwe n’ijambo n’ibikorwa.
Ariko usanga abenshi muri twe, imvugo n’ibikorwa byacu bigaragaza ko ubuzima
bwacu dusa n’ababwambuye icyerekezo bukwiye! Ibi njyewe mbona biterwa n’ibintu
bitatu dukunda kwiburamo: kutamenya uwaduhaye ubutumwa aho turi, kwiburamo
urukundo rwa mugenzi wacu no kwiruka ku isi ngo itadusiga. Nyamara igihe utari
uhari, igihe uhari n’igihe uzaba udahari isi izakomeza yamagire. Wikwamagirana
nayo nk’ikimodoka kitagira amaferi! Aha ingero ni nyinshi: abakorana, ababana,
abahamagawe mu butumwa bumwe ndetse banasangiye ubutore, ahenshi bategana
imitego, bakabeshyerana ku babakuriye mu nzego zinyuranye bagambiriye
guhemukirana. Uwagize intege nke na we, aho kubyemera ngo yishakemo
akanyabugabo agaruke mu nzira, abona ko abandi ari bo kibazo. Ariko se nawe
ushinzwe iki cyangwa kiriya none kirakunaniye kubera intege nke zawe, inda
ndende, inda mbi, inda nini byawe, kubera ingeso zawe, kubera ubwumvikane buke,
ukwirata, kwikuza no kwiyemera, ukutihangana n’umugaga ugira…. Warangiza uti: “Barangambanira,
baranyanga, barampohotera…” Ibi mvuze, utarabikora yarabikorewe, cyangwa
se ashyira mu ngiro ibyo yabwiwe n’uwacuze umugambi mubisha agambiriye kugira
uwo yumvisha. Bavandimwe tuve maso.
3. BA
MASO UHEREYE MU RUGO IWANYU
Duhereye
mu babana mu rugo kuzamura: umugabo, umugore n’abana, cyangwa se buri wese ufite
uwo ayobora, ahenshi usanga bamwe bagaragaza ko bafite ububasha mu kugira abo
bicarira mu bo bashinzwe no kubarenganya rugeretse! Nyamara Yezu dukwiye
kureberaho, we yagaragarije ububasha mu gukiza abashikamiwe no kubitangira,
kuko yimirije imbere ugushaka kwa Se. Twebwe ikibazo dufite mu mikorere no mu
mibanire yacu, ni uko dukora uko dushaka aho gukora uko Imana ishaka. Ni yo
mpamvu udafata ibyo avuga n’ibyo akora nk’ubutumwa ahabwa n’Imana, adatinya
kugenza uko ashaka abo ashinzwe n’ibyo ashinzwe. Buri wese muri twebwe aramutse
yibutse, ko ibyo ashoboye, ibyo atunze, umwanya arimo muri sosiyete,… ko hari
ababigezeho mbere ye na nyuma ye hakaba hazaza abandi, yakwibuka uwo akesha
byose maze agaha ubuzima icyerekezo bukwiye, ni ko kuba maso.
4. TUBE
MASO TWIHAMBIRA KU BITAZASHIRA
Tureke
kwihoma kubizashira, twibande kubitazashira. Yezu ati: “ijuru n’isi
bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira”. Amagambo ya Nyagasani
atazashira ni ayahe? Ni inyigisho ze, Ivanjili muri rusange, umukiro
yaturonkeye rimwe rizima nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabishimangiye,
ibikorwa byiza tuzaba twarakoreye abandi, imbabazi tuzaba twaratanze,… mbese
muri makeya ibitazashira ni ibyubakiye ku rukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu.
Yezu
Kristu kutubwira ko amagambo ye atazashira, arashaka ko imibereho yacu y’ubu,
itwinjiza mu bwami bw’Imana tukiri muri ubu buzima. Araduhamagarira kugira
amizero no guhitamo. Uko duhitamo kubaho umunsi ku wundi, bituganisha mu
cyerekezo kimwe muri bibiri twumvise mu isomo rya mbere n’irya kabiri. Kwa
Daniyeli twumvisemo abazazukira kwinjira mu ihirwe n’abazerekeza mu rupfu
rw’iteka. Mu isomo rya kabiri, Yezu azageza ku butungane abo yiyemeje
gutagatifu, na ho abanzi be bahindurwemo akabaho akandagizaho ibirenge bye.
Naho rero murabe maso.
5. KUBA
MASO NI UKUMENYA GUHITAMO
Hitamo
imara ipfa kandi guhitamo ni ukuzinukwa.
Nk’uko tubizi, mu guha icyerekezo ubuzima bwacu, hari abaharanira ihirwe ryo
muri ubu buzima bwo ku isi gusa, hakaba n’abaharanira iby’ubuzima buzahoraho.
Uharanira ihirwe ryo ku isi gusa, arwana no kugera ku bukire, guhabwa ikuzo no
kwishimisha ntacyo yiyimye. Na ho uharanira ihirwe twabwiwe n’umuhanuzi
Daniyeli, muri iyi si aharanira kugera ku bukire binyuze mu mucyo, agaharanira
ko ibyo akoze byose bihesha Imana ikuzo. Ibyo akabigaragariza mu mwanya Imana n’abayo
bafite mu buzima bwe.
Bavandimwe,
guhitamo ni ukuzinukwa, kandi ntawe uba intwari bitamuvunnye. Iyo ubaye intwari
bitakuvunnye nta cyubahiro biguhesha! Mu gihe cy’umuhanuzi Daniyeli, Israheli
yayoborwaga n’umwami Antiyokusi, akaba yarabuzaga abo yayoboraga kugira indi
mana bayoboka uretse we. Abayahudi batari bakeya bakomeye ku budahemuka,
bahitamo gukomera ku Mana ya Israheli kugeza n’ubwo bamwe babipfiriye.
Daniyeli mu gukomeza imbaga y’Imana yibasiwe n’abashaka gusimbura Imana mu
buzima bw’abayo, atangaje abahirwa abo ari bo: Abazaba baratoje
ubutungane imbaga itabarika.
Ese
ko batisimu twahawe yaduhaye kugira uruhare ku busaserdoti bwa Kristu, bwaba
ubwa cyami cyangwa nyobozi, tumaze gutoza ubutungane bangahe ? Niba
bahari, Nyagasani abisingirizwe kuko ndahirwa. Niba ntabo kugeza ubu,
nemerewe gutangira kuko Imana idahwema kuduha igihe cyo kwisubiraho.
N’ubwo ku isi inabi isa nk’iduhuma amaso, tukabona isa nk’iyatsinze, n’uyibiba
akarushaho kugira ingufu, ntidukwiye kugira ubwoba kuko Kristu yarayitsinze. Buri
wese muri twe, niyibuke ko ari umwihariko ku Mana. Urugero rw’umwihariko, ni
uko kuva isi yabaho kugeza igihe izashirira ntawe muzigera muhuza igikumwe! Nimutekereze
ukuntu ku bashaka urwandiko rwo kujya mu mahanga, usanga igikumwe cyabo ari umwihariko
maze mumenye ko urwandiko rwo kujya mu ijuru igikumwe kizaba ari umwihariko. Niba
ndi umwihariko imbere y’Imana, ni na yo ifite ijambo rya Nyuma ku buzima
nyikesha. Niba ari yo ibufiteho ijambo rya nyuma, ni ukuvuga ko ari yo ikwiye
kubugenga. Ngaho rero nitube maso. Nidutwaze duharanire ubutungane,
tubutoze abo dushinzwe n’abadushinzwe, cyane cyane abakene badukeneye kandi
bakeneye Imana, kugira ngo tubashe guhirwa muri ubu buzima ndeste n’ubuzaza.
Imana ntishobora gutererana uwemeye kuyihamya no kuyihorwa no mu tuntu dutoya
twa buri munsi. Kimwe n’uyu muririmbyi wa Zaburi tubwire Imana tuti : “Uhoraho
ni wowe Munani wanjye n’umugabane wanjye, uko nzamera ni wowe ukuzi” !
Bikira
Mariya, umubyeyi w’abakene aduhakirwe !
Padiri Théoneste NZAYISENGA
Paroisse Saint Aloys Rambo
Retour aux homelies