Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Intu 9, 26-31;
ü Zaburi 22 (21) 26b-27, 28-29, 30-31
ü Isomo rya kabiri: 1 Yh 3, 18-24;
ü Ivanjiri: Yh 15, 1-8
IGIHESHA DATA
IKUZO NI UKO TWAKWERA IMBUTO NYINSHI, TUKABA N’ABIGISHWA BE
Bavandimwe nta kintu kibabaza nko kurumbya
cyangwa kuba ikirumbo. Gusa kurumba
cyangwa kuba ikirumbo biterwa na byinshi. Ariko Imana si byo yifuza kuri buri
wese muri twe. Ivanjili ntagatifu y’iki cyumweru cya V cya Pasika iratwereka
impuhwe z’ikirenga twagiriwe kugira ngo tutarumba cyangwa tukarumbya: Imana
Data yemeye ko tugira uruhare kuri kamere-Mana yayo tubikesha kunga ubumwe na
Kristu. Aha ni ho hashingiye umukiro wacu abantu kuko nitwunga ubumwe na
Kristu mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, ibyo Data atungisha iteka Mwana,
natwe ni byo bizatubeshaho. Muri make, ubuzima bw’Imana Data butemba iteka muri
Mwana, Yezu Kristu bukamuha kamere, yo kuba no kubaho ni bwo natwe
buzadutembamo, butubesheho neza neza nk’uko bubeshejeho iteka Mwana, nuko twere
imbuto nziza. ¿Ese bavandimwe, ibyaduhasha kwera imbuto ni ibiki?
1.
Kuba mu Mana
na Yo ikatubamo, kuba muri Yezu na We akaba muri twe.
Bavandimwe, Yezu aragira ati: “Nimube rero muri
jyewe, nanjye mbe muri mwe…Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami…”. Muri Kristu, twabonye
umwanya uhoraho mu Mana Data. Bitewe n’izuka rya Kristu, ubu rwose ntiwavuga
Imana, utavuze muntu; ntiwanavuga muntu utavuze Imana. Ubu nta muntu n’umwe
ushobora kwihandagaza ngo avuge ko atazi Imana, kuko nta n’umwe utaremye mu
ishusho ryayo. Ni byo Yezu asubiyemo mu Ivanjili agira ati: “Data ni
umuhinzi w’umuzabibu; Ni njye muzabibu”. Mu yandi magamo: Umuzabibu ni
Mwana, Yezu Kristu; abantu bakaba amashami. Ubuzima bw’ishami ni ukuba riri ku
giti cyaryo kikifitemo ubuzima. Ubuzima bwa muntu bushingiye ku kuba buri muri
Kristu we Giti kizima kandi nyabuzima “cyateretswe” n’Imana Data, kikaba
kitarumishijwe n’ububabare n’urupfu, ahubwo ni we “Giti nyabuzima” cyazukiye
gutanga ubuzima busagambye ku bemera. Mutagatifu Atanazi ati: Dusingize
Imana Data kuko muri Yezu Kristu, yigize umuntu, isangira natwe kamere
n’imibereho bya muntu kugira ngo natwe ba nyagupfa twunamurwe kandi dukuzwe
tugira uruhare kuri kamere Mana y’Imana. Umuririmbyi w’ikishongoro cya
Bikira Mariya we ati: dusingize Imana yaduhaye ibyiza, iduha n’ubugingo
bw’iteka.
2. Guhimbaza no kwizihiza umutsindo wa Kristu
Bavandimwe, kwizihiza no guhimbaza umutsindo wa
Kristu (Pasika) bituma twera imbuto. Ubundi se habura iki? Byaba bitumvikana na
busa ukuntu umuhinzi yabiba imbuto nziza y’umuzabibu, igiti kikamera kandi
kigakura neza, nta burwayi na mba kifitemo, nyamara amashami yacyo ntiyegere
yera imbuto! Ntibibaho. Niba amashami nta mbuto yigera atanga, ubwabyo ni
ikimenyetso cy’uko igiti cyaba kirwaye cyangwa se ko umubibyi yabibye imbuto
mbi! Tubihuze n’ibyanditswe bitagatifu: Imana, yo mubibyi
ni Nyirubutagatifu ikaba n’isoko y’ubutungane (cf. Iz 6,3).
Nyirubutagatifu ni we Se wa Yezu Kristu Intungane y’Imana (cf.
Lk 1,35: “Ugiye kuvuka azaba Intungane kandi azitwa Umwana w’Imana”.
Muri Yohani 6,69, Petero ahamiriza Yezu ati: “Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri
Intungane y’Imana”). Yezu utunganye ni we wigereranya n’umuzabibu.
Niba twebwe abiyita abakristu dutewe ishema
no kwitwa amashami ya Kristu, nitwere imbuto z’ubutungane. Nitwere imbuto nziza
kuko aho twabibwe na Batisimu ni heza, ni ahatagatifu rwose: Ni mu Butatu
Butagatifu. Bityo rero, tuzarangwa n’imbuto za Roho Mutagatifu kuko twuhirwa
ubuzima bwiza kandi butagatifu, buhoraho iteka. Dore zimwe mu mbuto za Roho
Mutagatifu zigomba kugenda ziranga abari muri Kristu: “ni urukundo:
ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza,
kumenya kwifata” (Gal 5,22-23).
3. Amagambo ajyane n’ibikorwa
Bavandimwe, ukwemera
kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye. Nitureke gutwara ubukristu bumeze nk’uburimo
ubusa no kwigisha Ivanjili imeze nk’itarimo ubuzima. Nitureke gukomeza kuvuga
amagambo atagira ibikorwa. Kora ndebe iruta vuga numve. Senga kandi ukore,
by’umwihariko ukore neza. Muri iki gihe iyo witegereje ibintu umuntu umaze
kuvuga cg kumva Ivangili akoze urahungabana. Utewe ishema rero no kuba uwa
Kristu niyirinde amagambo atagira ibikorwa bizima biyaherekeza cyangwa
biyahamya. Mu Ibaruwa ye ya mbere, Yohani ati: “Twana twanjye,
ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. Ni ibyo
tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu
imbere y’Imana”.
Bavandimwe, kuvuga amagambo
atajyana n’ibikorwa bihabya umutima, bikaba byatera umuntu guhahamuka no
kurwana n’umutima, kandi urwana n’umutima aba asamba, aba apfa. Umukristu
nyakuri yirinda kuba uw’amagambo ahubwo agaharanira kuba uw’Ijambo, akirinda
kuba uw’igikorwa ahubwo akaba uw’ibikorwa. Ibi biravuga ngo amagambo make,
ibikorwa byinshi. Umukristu si uvugaguzwa bimwe byo kwemeza, kubaka izina,
gutera igipindi na za siyasa zidashingiye ku bikorwa no mu kuri. Umukristu
igihe ahamije Kristu n’ubuzima bwe bwose, icyo akoze n’icyo avuze ntibihabanye
n’urukundo n’ukuri k’umutima n’umutimanama bye ni bwo aba avuze irizima. Mutagatifu Pawulo wa
VI yagize ati: “Isi ya none ntikeneye cyane abogezabutumwa b’akarimi keza,
ahubwo ikeneye cyane abahamya Kristu mu mvugo n’ingiro byiza” uyu anongeraho ko
iterambere ry’umuntu uko yakabaye ari irindi zina ry’amahoro.
4. Nitube abahamya b’urukundo
rw’Imana mu bantu
Bavandimwe , Kuba umukristu
ni uguhamya Yezu nka Pawulo, wa Sawuli waje guhinduka kandi agahinduka, ahindutse
maze agahamya Kristu ashize amanga. Nta handi akura imbaraga zo guhamya Kristu
uretse mu kuba umwigishwa w’indahemuka wa Kristu. Ngo bose babanje gutinya
Paulo kuko batemeraga ko ari umwigishwa koko wa Kristu! Hari benshi
basa n’abavuga ibyiza, n’akarimi karyohereye, byongeye bakitwaza izina rya Yezu
cyangwa bagashyiramo n’imwe mu mirongo ya Bibiliya ariko atari abigishwa be!
Pawulo, we yahamije ko ari Umwigishwa koko wa Kristu yemera kunga ubumwe
n’Intumwa, Abashumba ba Kiliziya. Kuvuga rumwe na Kiliziya no kwamamaza Yezu
ushize amanga ni byo bihamya ko uri uwa Kristu. Ntiwaba uwa Kristu urwanya
Kiliziya, uronda amoko, utoteza abemera, ucamo abantu be ibice. Uwa Kristu
yunga abantu hagati yabo kandi akabunga n’Imana. Koko rero Imana ni yo ubwayo
yiyunze n’abantu, maze natwe idushinga uwo murimo wo kunga abantu hamwe na Yo,
ndetse n’abantu hagati yabo. Ikimenyetso simusiga cy’umukozi wa Shitani ni
gatanya na gatatanya, ni kwikuza, bwirasi na bwiyemezi. Nyamara uwa Kristu
nyabyo, ntiyivuga ibigwi ahubwo mu mvugo n’ingiro ahamya ibigwi by’Imana mu
bantu bose atavanguye. Pawulo yahamije urukundo rw’Imana mu Bayahudi bene wabo
ariko ntiyacogozwa n’uko bamuhigaga ngo bamwice. Uwakiriye ubuzima bw’ijuru, ni
ukuvuga ubwa Kristu Pasika y’abemera, ntiyacecekeshwa n’ibyicisho by’abacungira
gusa ku buzima buhita bw’iyi isi, abo Sekibi icura inkumbi. Ni yo mpamvu, Pawulo
wari uzi ubuzima bwa Kristu yifitemo yakomeje guhamya Kristu wazutse nta cyo
yishisha.
5. Dusingize Imana muri Yezu
wazutse kuko tutari kumwe ntacyo twashobora
Bavandimwe, nihasingizwe
Imana Nyir’umuzabibu, nihasingizwe izina ryayo ritagatifu, Nihasingizwe Yezu
Kristu, umuzabibu w’ukuri, Imana rwose n’umuntu rwose. Nihasingizwe Yezu Kristu
we udutora akaduha kugira uruhare kuri kamere Mana ye no ku bugingo bw’iteka
yihariye. Dusabe Imana imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo tube muri yo ibe
muri twe. Dushore imizi muri Kristu, we Nzira, Ukuri n’Ubugingo, Umuzabibu
Nyabuzima, ni ho tuzera imbuto nziza kandi nyinshi. Dusabire n’abakristu
bataye, bagatakara, bakigira nk’amashami yahagutse ku giti akumirana! Dusabire
abafite ibitekerezo byo kwihagura ku muzabibu. Dusabire kandi abarumbye
n’abarumbije. Nyirumuzabibu na Roho Mutagatifu usukira ibyumiranye, akarumbura
imbuto muri Kiliziya ye nibakomeze barembere aya mashami yumiranye
batarayasakuma ngo ajugumywe mu muriro ashye, maze umuzabibu wongere ugabe
amashami yera imbuto nyinshi kandi nziza! Rwose aya magambo natubere indirimbo
n’imbyono: Ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami, umbamo nanjye nkamubamo ni we
wera imbuto nyinshi.
Padiri Théoneste NZAYISENGA
Retour aux homelies