Amasomo matagatifu tuzirika:
ü Isomo
rya mbere: Ez 34, 11-12.15-17
ü Zaburi: 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6
ü Isomo ya
kabiri: 1 Kor 15,
20-26.28
ü
Ivanjili:
Mt 25, 31-46
Bavandimwe,
kuri iki cyumweru cya nyuma cy’ umwaka wa
Liturujiya A, duhimbazaho umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu, Umwami
w’ibiremwa byose, Ndabaramukije, Kristu Yezu akuzwe! Guhimbaza uyu munsi nibituvugurure,
biduhe amahoro n’ibyishimo, kuko uwo twayobotse ntatuyobya, Ingoma ye ntigira
urubibi kandi n’ingoma zose z’isi ziri mu biganza bye, ahubwo yazirekura zagwa,
zikazimangana rwose ntizizongere kuvugwa. Twe rero abana b’Ingoma y’urukundo
kandi izahoraho iteka, nimucyo duhanike tugira tuti: “Kristu tsinda, Kristu
ganza, Kristu tegeka amahanga yose! Uri urumuri rwacu, ubuzima bwacu, n'Inzira
yacu. Ni Wowe uturwanirira ntutsindwe. Uri imbaraga zacu, n’ubutabera bwacu.
Ububasha, imbaraga, n'umutsindo ni ibyawe wenyine, iteka ryose. Icyubahiro,
ikuzo n'ibisingizo ni ibyawe iteka ryose. Uri Umwami ubuziraherezo, Mwami
ushagawe horana umutsindo!
Bavandimwe
mu guhimbaza umunsi mukuru wa Yezu Kristu, Umwami w’ibiremwa byose,
biratwibutsa ubuzima n’ububasha bwa Yezu Krsitu, mu buzima bwe hano ku isi, mu
bubabare, urupfu n’izuka bye, n’izamuka rye atahanye ikuzo mu ijuru, ngo yime
ingoma ihoraho iteka maze azagaruke gucira urubanza abazaba bakiriho n’abazaba
barapfuye. By’umwihariko turazirikana iyi ngoma ya Yezu Krisitu yamamajwe, kandi
ikomeza kwamamazwa nk’Ubwami bw’Imana, aho twizeye kuzatura tugasenderezwa
ikuzo hamwe na we iteka ryose. Mu bintu byishi twazirikanaho kuri uyu munsi
kugira ngo dukomeze guharanira iyi ngoma, reka nibande kuri bitanu byonyine:
kwitegura urubanza, kwibanda ku bikorwa by’urukundo n’impuhwe, guharanira
ingoma itari iya hano ku isi, kwigana Yezu Kristu Umwami, akaba n’umushumba
mwiza, kuba umuhamya w’ ingoma y’Imana mu bantu hano ku isi.
1. Kwitegura urubanza:
Bavandimwe, Kiliziya yigisha, kandi
koko ni byo, ko amaherezo y’umuntu ari urupfu, purigatori, urubanza, umuriro
cyangwa ijuru. Urubanza ariko rukagaragara nk’umuryango winjiza mu bihembo ari
byo umuriro w’iteka cyangwa Ubugingo bw’iteka (ijuru). Ivanjili iti: “Bamwe
bazahanwa, abandi bahembwe”. Twemera kandi tugahamya mu Ndangakwemera ya
Kiliziya ko Yezu Kristu azaza gucira urubanza abazima n’abapfuye, mumenyeko iyo
tubihamya tutaba twikinira. Maze Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika mu gika cyayo
cya 678 na 679, ikabihamya muri aya magambo: Nyuma y’abahanuzi na Yohani
Batisita, Yezu mu nyigisho ze yatangaje ibyerekeye urubanza rwo ku Munsi
w’imperuka. Bityo rero, imyifatire ya buri muntu n’ibihishwe mu mitima we
bizashyirwa ahagaragara; naho abahinyuye ingabire bahawe n’Imana, bahanirwe
icyaha cy’ukutemera kwabo. Imyifatire y’umuntu kuri mugenzi we, izagaragaza uko
yakiriye cyangwa yanze kwakira ingabire y’Imana n’urukundo rwayo. Ku munsi
w’imperuka Yezu azagira ati: « Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe
banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye » (Mt 25, 40). Bityo
rero, Kristu ni Umugenga w’ubugingo bw’iteka. Afite uburenganzira bwuzuye bwo
gucira imanza ibikorwa n’imitima by’abantu ku buryo budakuka, kuko ari We
Mucunguzi w’isi. Ubwo burenganzira abukesha umusaraba we. Nuko rero, Imana Data « imanza zose yazeguriye
Mwana » (Yh 5, 22). Icyakora,
Kristu ntiyazanywe no guca imanza, ahubwo yazanywe no gukiza isi (Yh3, 17) no
gutanga ubugingo yifitemo. Umuntu wese wanga kwakira ubwo bugingo ni we ubwe
uba yiciriye urubanza, nanone hakurikijwe ibikorwa bye, kandi ashobora no
kwicira urw’iteka mu gihe yanze kwakira Roho w’urukundo umuvugurura (Mt 12,32).
2. Kwibanda ku bikorwa by’urukundo
n’impuhwe:
Bavandimwe,
ubukristu butagira urukundo n’impuhwe ntacyo bumaze. Mutekereze ko ari na yo
ngingo y’urubanza. Uruhererekane rwa Kiliziya mu kwigisha iyi vanjili
y’ibikorwa by’impuhwe byashyizwe mu
nzego 2: ibikorwa by’impuhwe bireba ubuzima bw’umubiri n’ibikirwa by’impuhwe
bireba ubuzima bwa roho: gufungurira abashonje, guha icyo kunywa abafite
inyota, kwambika abatagira icyo bambara, kwakira abanyamahanga, abari mu
rugendo n’abari mukaga, gusura abarwayi, gusura abagororwa, gushyingura
abapfuye. Kugira inama abashidikanya, kwigisha abafite ubumenyi buke, gufasha
abanyabyaha guhinduka, guhumuriza ababaye, kubabarira amakosa y’abandi,
kwihanganira amafuti y’abandi no gusabira abazima n’abapfuye. Bavandimwe,
byinshi muri ibi bikorwa ntabwo bigombera amashuri menshi, ntibigombera amafaranga
cyangwa undi mutungo, nta n’ubwo bisuzuguza ubikoze, ahubwo bisaba ubushake.
Nk’ubu se turamutse dushyizwe mu mwanya w’ihene, ibumoso, mu mwanya w’ibivume,
aho tuzarira tugahekenya amenyo twaba tutizize koko. Abanyarwanda bati: « uwiyishe
ntaririrwa », ariko siko bigomba kugenda ku bana b’Imana. Nitugire
igishyika rwose duterwa no kutagira urukundo n’impuhwe muri bagenzi bacu, uhereye
ndetse ku bo tubana. Ni gute koko waba umukristu, uwihayimana, umuyobozi
cyangwa mu nshingano iyi n’iyi ufite, ugakomeza kwitwa Ntampuhwe, Ntambabazi?
3. Guharanira ingoma
itari iya hano ku isi :
Kiliziya, mu
nyigisho no mu masengesho yayo, yakomeje kugaragaza ibirango by’ingoma y’Imana,
maze ibivuga muri aya magambo : ingoma ya Kristu ni ingoma ihoraho kandi
itagira urubibi. Ni ingoma y’ukuri
n’ubugingo, ni ingoma y’ubutungane n’ineza, ni ingoma y’urukundo, ubutabera
n’amahoro. Ubu se waharanira ute iyi ngoma y’Imana wubaka imbibi n’imipaka y’amacakubiri,
itonesha, irondakoko n’irondakarere, hagati yawe n’Imana, hagati yawe n’abavandimwe,
hagati y’abavandimwe na bagenzi bawe, hagati y’abakozi n’abakoresha, hagati
y’intama n’abashumba, hagati y’abayobozi n’abayoborwa, hagati y’abo ushinzwe
n’abagushinzwe ? Ko ari ingoma y’ukuri none wowe ukaba wambaye ikinyoma
n’ubutiriganya ? ko ari ingoma y’ubugingo tukaba twita kandi tukarengera
ubuzima n’ubwo na byo ari byiza, ariko tukibagirwa ubugingo, kandi rero
tubimenye, ubugingo ni ubw’abeza, barangwa n’ineza kandi baharanira ubutungane.
Niba dushaka iyi ngoma y’ubutabera niturwanye akarengane n’ubusumbane mu bantu
bitwihishemo, turwanye urwango twimike urukundo. Bishiboka bite ko utangaza
ingoma y’Imana maze aho uri, utuye, ukorera, hakabura amahoro n’ituze kandi
biguturutseho ?
itandukanye
n’iy’abashumba
4. Nitwigane Yezu Kristu, Umwami, akaba
n’umushumba mwiza
Umushumba mwiza yagenuwe kare n’umuhanuzi Ezekiyeli maze amutaka imyifatire
babi, b’ibihubuzi. Ni urugero rwiza rw’abashumba bakenura amatungo bakayitaho. Bakavana
intama ahantu hose zatataniriye aho kurushaho kuzitatanya. Bagatuma ziruhuka
aho kuzihabya. Bagashakashaka iyazimiye, bakagarura iyatannye. Iyakomeretse
bakayomora, naho iyari irwaye bakayondora, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza bagakomeza
kuyitaho aho kuyimira bunguli. Ibi ni byo bishobora gutuma turirimbana icyizere
iyi Zaburi : Uhoraho ni we Mushumba wanjye, nta cyo nzabura! Ni
umushumba wawe, umushumba wanjye, umushumba wa twese kandi natwe kukaba
abashumba bamwe ku bandi.
5. Bavandimwe, nitwoze kuba abahamya w’ ingoma y’Imana mu
bantu hano ku isi. Kandi
impamvu zabidufashamo zirahari rwose. Iya mbere ni uko ingoma y’ Imana, ingoma
ya Yezu Kristu yazanye ku isi, yatangaje kandi yamamaje ko izigaragaza byuzuye mu ndunduro y’ibihe, ubu iri rwagati
muri twe, mu buryo bufatika bw’ubumuntu, ubuntu, ineza, urukundo n’impuhwe.
Icyakabiri ni uko Kiliziya umubyeyi wacu ibaho, igaragaza Yezu Kristu, Umwami
n’Umushumba mwiza kuko ni ikimenyetso cy’umukiro w’Imana mu bantu kandi bose.
Icya gatatu ni uko buri mukristu afite inshingano yo kwamamaza iyi ngoma
y’Imana atanga cyane cyane ubuhamya bw’urukundo muri iyi si icumbi inabi
n’urwango, yimakaza urupfu ikimura ubuzima n’ubugingo. Umubyeyi Bikira Mariya,
Umwamikazi w’ijuru n’isi natube hafi kugira ngo aho turi hose n’igihe cyose
tugire uruhare mu kubaka ingoma ya Kristu, ingoma ihoraho kandi itagira
urubibi, ingoma y’ukuri n’ubugingo, ingoma y’ubutungane n’ineza, ingoma
y’urukundo, ubutabera n’amahoro.
Padiri
Théoneste NZAYISENGA