Amasomo matagatifu tuzirkana:
ü
Isomo rya mbere : 2 Matek 36, 14-16.19-23
ü
Zaburi : Zab
137 (136)
ü
Isomo rya kabiri : Efez 2, 4-10
ü
Ivanjili : Yh
3, 14-21
Kuzirikana Ijambo ry’Imana
Amasomo
matagatifu yo kuri iki cyumweru iyo umuntu ayazirikanye amufasha gucengera
igisobanuro cy’Ukuri, cyangwa cy’Ihame riri mu ijambo Yezu yabwiye Nikodemu mu
Ivanjili : « Koko Imana yakunze isi kugeza ubwo itanga Umwana wayo
w’ikinege igira ngo umwemera wese tazacibwa ahubwo agire ubugingo
buhoraho ».
Mu
Isomo rya mbere, uyu munsi ndetse no kuva Igisibo cyatangira twumvise amwe mu
mateka y’ugucungurwa kwa Israheli y’Isezerano rya Kera, ari na yo ntangiriro
y’icungurwa rya Israheli nshya yo mu Isezerano Rishya. Ku cyumweru cya mbere
cy’Igisibo twahereye ku mateka ya kera na kare, ku cya kabiri tugera ku
mukurambere Abrahamu, ku cyumweru gishize twumvise amateka y’umuryango w’Imana
mu butayu, igihe wagiranaga na yo Isezerano, none uyu munsi ku cyuweru cya
kane, mu gitabo cya kabiri cy’amateka twumvise aho Israeli yageze ikanyura mu
mateka ashariye akomoka ku byago imbaga y’Imana yikururirye igihe yateshukaga
ku Isezerano ariko Imana ikayisanga, ikayitabara ku buryo butangaje.
Kimwe
mu byago bikomeye abantu bashobora kugira mu mateka yabo mu bihe bya kera no mu
by’ubu ni ugutsindwa urugamba igihugu kikigarurirwa n’abanyamahanga. Iyo
bigenze bityo abantu barahababarira, bagateseka by’ihabu, kandi nta muturage
bitageraho, abenshi bakahasiga ubuzima, n’abarokotse bagasigara babayeho nabi. Igice
cy’amateka ya Israheli twumvise cyatubariye muri make uko igihugu cyayogojwe n’abanyababiloni,
abarokotse bafatika bakajyanwa bunyago. Ariko Imana ikaza kubakiza ku buryo
butangaje ikoresheje abandi banyamahanga. Mu nyigisho nyinshi ziri muri iri
somo reka dufatemo ebyiri gusa zidufashe kuzirikana ku buzima turimo
zinatwigishe imico y’Imana :
Iya
mbere ijyanye n’uburyo abayisraheli basesenguraga ibibazo by’amateka yabo :
iyo abantu bubahirije isezerano bafitanye n’Imana na Yo ibaba hafi,
bataryubahiriza bagatatira igihango, bikabagaruka ku buryo bugaragara mu mateka,
hagatera intambara, inzara cyangwa se ibindi biza igihugu kigacura imiborogo.
Na n’ubu, n’ubwo icyago cyose tutagishakira impamvu mu byaha bya muntu, ariko
ukuri ni uko guhigika Imana, kwigira ibirara no kwimika akarengane bikurura
imivumo myinshi mu gihugu ku buryo bishobora guteza n’intambara. Abarebesha
amaso y’ukwemera babona ko ari isomo rigifite ireme na n’ubu. Intambara
n’imidugararo bihangayikishje isi ya none bituruka ku guhigika Imana, ku
bwikunde bukabije, ku akarengane n’ibindi Imana itubuza kuva no mu Isezerano
rya Kera, rimwe na rimwe twibarira twibeshya ko ari imitekerereze ya kera
itagifite agaciro.
Iya kabiri ni ishimangira
kuriya kuri Yezu yabwiye Nikodemu : Imana ikunda isi, ikunda umuryango
wayo kuva kera. Nta gihe itohereje, cyangwa itohereza intumwa ngo ziburire
abantu zibereke inzira nziza. Na mbere y’uko Jambo wayo yigira umuntu, yamye
ifata iya mbere ishakisha icyagirira muntu neza, ngo imumurikire abone inzira, akire.
Byageze aho Jambo yigira umuntu abana natwe, kugira ngo umwemera amuhe kuba
umwana w’Imana, akire. Birumvikana neza ko iyo neza y’Imana yo kubana natwe,
kuba umwe muri twe, irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza no gusaba. Ni
ineza idafite indi mvano iyo ari yo yose usibye mu rukundo nyampuhwe ruhebuje
rw’Imana, mu buntu bwayo butagira urugero.
Urwo rukundo rutagira
urugero, iyo neza irenze iyo umutima n’ubwenge bya muntu bishobora gutekereza,
bimeze nk’urumuri rwamurikiye muntu wamenyereye umwijima maze rukamuhuma amaso.
Ni ko bigenda : amaso amenyereye umwijima birayagora kwakira urumuri. Ni
ikigereranyo Yohani, umwanditsi w’Ivanjili, akunda gukoresha kugira ngo
atwumvishe uburyo abantu tugorwa no kwakira inyigisho z’ivanjili. Ivanjili
itwigisha urukundo, ariko birayikomerera gutsimbura ibirindiro by’urwango
n’inabi byasabitse mwene muntu ugorwa no kuzirikana abandi, ugorwa no
kubabarira no gusaba imbabazi, ugorwa no kwibohora ku bwironde, muntu ukunda
akagira n’ubuhanga bwo kugwiza ibintu kurusha inshuti, akagira ishyari n’ibindi
nk’ibyo bimutanya n’imana n’abavandimwe.
Mu by’ukuri, muntu
uteye atyo agorwa no kumva umusaraba, kumva imitekerereze ishingiye ku
musaraba, kandi ari ho hari agakiza n’ishema rye. Mu gihe igisibo kirimbanyije,
kuko urebye turi nko mu cya kabiri cy’iminsi mirongo ine twatangiye kuwa gatatu
w’ivu, dusabe Nyagasani kumva umusaraba n’imvugo yawo, kugira ngo Pasika,
urupfu n’Izuka bya Nyagasani, izasange twiteguye kuwuhanga amaso mu buryo
bushobora kudukiza, aka ya nzoka yo mu butayu. Mu gihe turimo, bene muntu
ntibatinya kwamagana no kunnyega umusaraba ku mugaragaro, rimwe na rimwe natwe
ubwacu, kubera gukururwa n’iby’isi cyane, ukadutera ipfunwe, cyangwa imigirire
n’imvugo byacu bigatera urujijo mu mitima y’abadutegerejeho ubuhamya bubakomeza
mu rugendo rwa hano ku isi bene muntu twese dusangiye. Nyagasani araduhe
kuwumva no kuwukunda, bityo ashobore kutumurikira, natwe tube urumuri iyi si
ikeneye cyane kugira ngo ikire.
Dukomeze
tugire twese igisibo cyiza.
Padiri Colbert
NZEYIMANA