Amasomo matagatifu
tuzirikana:
Isomo rya rya mbere: Yb 38, 1.8-11
Zab 107 (106)
Isomo rya kabiri: 2Co 5, 14-17
Ivanjili: Mk 4,35-41
«Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya. » (2Kor 5,14)
Tugeze ku cyumweru cya 12 gisanzwe
cy’umwaka wa kiliziya, icyumweru kibanziriza umunsi mukuru w’ivuka rya Yohani Batisita,
tuzahimbaza ejo kuwa mbere. Yohani Batisita yabaye integuza n’umuhamya wa Yezu
Kristu. Kuri iki cymweru, amasomo matagatifu araduhamagarira gukomeza kwizera
Yezu, ari mu byiza, mu makuba ndetse no mu byago,….tuzirikana ko Kristu ahorana
natwe. Yezu ndakwizera!
Mu isomo rya mbere, twumvise uko
Imana isubiza Yobu, imukomeza, imusaba kuyiringira kuko ariyo ibeshejeho ibiriho
byose kandi ikabikomeza. “Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi
y’umuyaga, agira ati: Ni nde wafatishije inyanja inkombe ebyiri, igihe
yapfupfunukaga mu nda y’isi; maze nkayisesuraho ibicu, nkayikindikiza ibihu
bibuditse? Nayishingiye urubibi, nyitangiriza inkombe n’ibigomezo, ndavuga nti
’Uzagarukira hano, ntuzaharenga; aha ni ho ingufu z’imivumba yawe zizacogorera.”
Aya magambo Uhoraho
yayabwiye Yobu, ubwo Yobu yari amaze kugubwaho n’ibyago byinshi (uburwayi
bw’ibibembe, imitungo yamushizeho, abantu bamushizeho,…) nyuma y’ibihe byiza
yagize by’uburumbuke, amahoro n’umunezero. Ibi byago byateye Yobu kwiheba, maze
niko gutera hejuru ati: “Ninde
uzansubiza imibereho nk’iyo nahoranye mbere, igihe Imana yandindaga” (Yb 29,2).
Uhoraho yamusubije kuriya amuhumuriza, amusubiza icyizere cy’ubuzima, kuko nk’uko
biriya byose byaremwe biri mu biganza by’Imana; Yobu na we ari muri ibyo
biremwa kandi nawe ari mu biganza by’Uhoraho. Uko rero yaba afite ibyago kose,
Yobu ari mu biganza by’Imana, ntacyo azaba, Imana izakomeza kumurinda. Yobu
yarabyumvise yisubiraho aremera. Yobu bisobanura Uwisubiraho. Ese uyu
umunsi njye iyo mpuye n’ibibazo njye mbyakira nte? Ese ndi muri ba bandi bahita
binubira Imana cyangwa ndi muri babandi babyakira bizeye ko Imana insubiza
nk’Umukiza? Dusabe Imana iduhe inema yo kwakira ugushaka kwayo mu
buzima bwacu.
Akenshi
iyo tumeze neza, iyo dutekanye, tuba twumva ari ibintu bizahoraho, ndetse
tukifuza ko bigomba guhoraho. Nyamara tugomba kuzirikana ko mu Buzima habamo imihengeri
n’imivumba, ibibazo,…. ariko iyi mivumba igahoshwa na Yezu. Mu Ivanjili batubwiye
bati: Muri icyo gihe Yezu yiriwe yigisha
imbaga y’abantu avugira mu migani, umugoroba ukubye, arababwira ati «Twambuke dufate hakurya. » Nuko basiga
rubanda aho, bamujyana muri bwa bwato yahozemo, andi mato aramukurikira. Ni bwo
haje umuhengeri mwinshi, maze imivumba irenga ubwato, butangira gusendera. Yezu
we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati «Mwigisha,
nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira? » Nuko arakanguka, akangara umuyaga,
abwira inyanja ati «Ceceka! Tuza! » Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba
ryose. Hanyuma arababwira ati «Icyabateye ubwo bwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?
» Bagira ubwoba bwinshi, barabazanya bati «Uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga
n’inyanja? » (Mariko
4, 35-41). Muri iyi Vanjiri, twumvise ukuntu Yezu asubiza amazi mu mwanya
wayo, gucubya inyanja. Nyamara ibi
yabikoze nyuma y’uko yari yasinziriye bamaze kumukangura. Mu kumukangura,
abigishwa babonaga ko Yezu yabatereranye. Gusinzira kwa Yezu, bitwereka ko yari
yizeye ubushobozi bwe, yarazi neza ibyo arakora. Ubwoba bw’abigishwa bisobanura
kutemera. Ubwo bari kumwe na Kristu, bagombaga kwizera ko ntacyabakangaranya. Ese
twebwe mu bukristu bwacu, iyo duhuye n’Imihengeri mu Buzima dutegereza ubuvunyi
bwa Yezu tumwizeye koko? Cyangwa dusaba dusa n’abamwivumburaho, tumubwira ko
yakererewe? Urukundo rwa Kristu, rwigaragarije mu rupfu yadupfiriye ku
musaraba mu ibabara rye kugira ngo twese dukire. Bityo rero ntashobora
kudutererana yaraturemye ndetse akaducungura. Pawulo Mutagatifu Intumwa ati: Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo
tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye. Kandi koko
yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho
uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza. (2Kor 5,14-15).
Bakristu bavandimwe, kwa kino
cyumweru, Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba
aduhe imbaraga tubashe guhora tumukomeyeho kandi tumwizeye, haba mu byishimo,
haba mu bibazo,tuzirikane ko aduhora iruhande, maze igihe azagarukira azasange
turi maso, maze tuzabane na we mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo. Amen
Padiri Donatien
NDACYAYISABA
Retour aux homelies