^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 2 NYAKANGA 2023

Publié par: Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere : 2 Bami 4, 8-11.14-16a

Zaburi : Zab 89 (89)

Isomo rya kabiri : Rm 6, 3-4.8-11

Ivanjili : Mt 10, 37-42

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana

Mu kuzirikana Ijambo ry’Imana liturjiya ya Kiliziya yaduteguriye kuri iki Cyumweru, reka nterurire ku Ivanjili ya Matayo tumaze kumva. Harimo ingingo ebyiri z’ingenzi : iya mbere irebana n’ikintu gikomeye gisabwa uukwiriye kuba umwigishwa wa YezuKristu : Kwiyibagirwa ; urabisoma ukumva bikomeye, ariko ingingo ya kabiri ikaza ihumuriza uwemeye kuba umwigishwa, by’akarusho, uwemeye kuba intumwa, kuko ari umuntu ukwiriye kwakirwa no kubahwa n’abakunda Imana.

Matayo, umwanditsi w’Ivanjili tuzirikana none, ayandika yagerageje kugabanya mu ngingo eshanu inyigisho za Yezu. Ivanjili twumvise none, iri mu gace ka kabiri abahanga biga bagasesengura Bibiliya bavuga ko ari inyigisho ireba abahamagarirwa kuvuga ubutumwa (mu rurimi rw’igifaransa, umutwe wa cumi w’ivanjili ya Matayo bawita « Discours missionnaire »). Ni inama zuzuye ubuhanga n’ubushishozi zireba mbere na mbere abahamagarirwa ubutumwa, zikanareba abigishwa muri rusange, kuko buri mwigishwa, kubera batisimu yahawe, aba ari intumwa. Twese dusezerana gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza.

 

Ukwiriye  kuba umwigishwa

Mu gace ka mbere k’ivanjili yo kuri iki cyumweru, Yezu aravuga ukwiriye kuba umwigishwa we, ukwiriye kumukurikira : ni umukunda kurusha abandi bose umuntu ashobora gukunda mu buzima. Ni umukunda kurusha ababyeyi, ni umukunda kurusha abana. Mu kuvuga aba bombi, ababyeyi n’abana, Yezu avuze ba bandi bose umuntu ashobora kwizirikaho, abo mu bihe byashize n’abo mu bihe bizaza. Arangije anavuga ko umuntu agomba kumukunda kurusha uko yikunda : « udatwara umusaraba we ngo ankurikire ntakwirye kuba uwanjye ». Kumukunda, kumwizirikaho bigomba kuza mbere y’abandi bose, mbere y’ibindi byose umuntu ashobora gukunda no kwizirikaho. Hari ikintu gikomeye Yezu atubwiye muri iyi nyigisho : ushishikajwe no kwiranaho, ahasiga ubuzima ; naho uhara amagara ye kubera Kristu, kubera urukundo amufitiye, ni we uronka ubuzima. Uku kuri gutandukanye n’imitekerereze isanzwe y’abantu, ni ukuri gusaba guhinduka (conversion), gusaba ubutwari (courage).

 

Kwakira abandi, by’umwihariko kwakira intumwa ya Yezu

Mu bisanzwe, kwemera no kumenya kwakira abandi ni umuco mwiza wacu twebwe abanyarwanda. Ni umuco twiyiziho n’abandi batuziho. Mu mvugo y’ubu, ni indangagaciro ikomeye y’ubunyarwanda. Turitonde tutazayamburwa n’ibigezweho, cyangwa ngo tuyamburwe n’ubwoba buturuka ku bupagani n’rukundo ruke. Ni koko kwakira umuntu mu gihe turimo bisaba ubushishozi kurusha kera, bisaba ubutwari, ariko ibyo ntibivuga ko tugomba kubivaho, ahubwo umukristu nyawe, nawe agomba kwiyungura amayeri yo kubikora bijyanye n’igihe turimo. Niba turi abana b’Ingoma koko, abana b’isi ntibakaturushe ubwenge ngo dutwarwe n’ubugome bwayo, ngo imigenzereze yacu igengwe n’ubwoba buterwa n’ububi bushobora kugaragara mu bantu.

Ibyo ni ukwakira muri rusange. Noneho by’umwihariko Yezu aratubwira kwakira abandi tubitewe n’urukundo tumufitiye, n’urukundo dufitiye abe, bityo ya ndangagaciro y’ubunyarwanda tukayigira indangagaciro y’ubukristu koko.

Iyo usomye iyi Vanjili ya none wumva ukuntu igikorwa cyo kwamamaza ivanjili gishingiye ku kwakira. Yezu ati : « Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye uwantumye ». Iri hame ni ryo riduhuza na Kristu ubwe, ni ryo riduhuza n’Intumwa. Aya magambo yavuzwe na Yezu abwira intumwa ze cumi n’ebyiri, ariko muri twese nta wibatirijwe na Yezu ubwe, dukomezwa nta wakomejwe na Petero cyangwa Yohani, cyangwa umwe muri ba cumi na babiri. Ariko na none ni Yezu ubwe rwose udukozaho ukuboko kwe gukiza mu masakaramentu : ni we ushyikirana natwe tukanywana mu isakaramentu ry’Ukaristiya ; ni we udukiza muri Penetensiya n’Ugusigwa kw’abarwayi, ni we uturamburiraho ibiganza mu masakaramentu yose ; mu Bepiskopi n’abafasha babo ari bo bapadiri ni za ntumwa cumi n’ebyiri tuba twakiriye, maze uko amasekuru agenda asimburana Nyagasani agakomeza kwigisha, kuyobora no gutagatifuza.

Kwakira abo bigisha bijyanye no kwakira uwo ari we wese tubitewe n’uburyo atugaragariza isura ya Nyagasani. Tuzi ko Kristu yigaragariza cyane mu baciye bugufi. Kubitaho, n’iyo byaba agakorwa gato cyane, nko gutanga agakombe k’amazi, ni iby’agaciro gakomeye. Ubikora ntazabura ingororano. Gukunda umuntu kubera ko ari umunyakuri, kubera ko akunda gusenga, kubera ko ari imfura n’inyangamugayo, kubera ko agira ubuntu n’ubumuntu, kubera ko wamwitegereje ugasanga akoreshwa n’urukundo kurusha ubwikunde, kubera ibyo ukabimwubahira, ukabimukundira, n’iyo wowe utabishobora ku rugero nk’urwe, kubireba ukabibona kandi ukabikunda, ntubyite muri ya mvugo innyega ubwenge buke bwo kwa padiri, bituma Yezu agushyira cyiciro cy’abakwiriye igihembo cyagenewe abarangwa n’izo ngeso nziza mbonezamana na mbonezabupfura. Ngo ukunda umuhanuzi kubera ko ari umuhanuzi, akwiriye igihembo cyagenewe abahanuzi, ukunda intungane kubera ubutungane ayibonyemo, azahabwa igihembo cy’intungane. Kureba umuvandimwe, maze wamubonamo ingeso nziza runaka ukabimukundira, ni ikimenyetso kigaragaza ko nawe uri umukristu muzima, kandi nawe Imana iguteganyirije igihembo nk’icy’abo bantu beza, n’ubwo waba wiyiziho intege nkeya.

Bakristu bavandimwe, aya magambo arahimbaje. Ni nde atatera imbaraga ngo agire ishyaka ry’ibyiza ? Ngo agire ishya rya Kiliziya ? Ngo akunde kandi afashe abigisha ? Ngo akunde Abepiskopi n’abasaserdoti, n’abandi bayobozi ku nzego zitandukanye za Kiliziya ? Sinyavuga ngo nisabire gukundwa kuko ndi umusaserdoti, ariko umukristu wa Kiliziya Gatolika yagombye gukunda abihaye Imana urukundo rukomeye kurusha ibyo abanegura, n’iyo byaba bifite ishingiro. Muri iki kinyejana kunegura abo imvugo ya giseseka yita « abakozi b’Imana » bireze, rimwe na rimwe bikabyara urwango ruteye ishozi n’ubwoba. Tujye twibuka ko mbere na mbere ari abana b’Imana, n’iyo barangwa n’intege nkeya za kimuntu, kandi twibuke ko nta kibuza Kristu kubakoreramo no kubakoresha, bityo bitume tubasabira kurusha uko tubanenga.  

 

Mwese Tubifurije Icyumweru cyiza

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka