^

INYIGISHO Y'ICYUMWERU CYA 21 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 27/08/2023

Publié par: Padiri Evariste DUKUZIMANA

Amasomo Matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Iz 22,19 – 23;

Zab 137;

Isomo rya kabiri: Rm 11, 33 – 36;

Ivanjiri: Mt 16, 13 – 20

 

Ku cyumweru gishize, twazirikanye Ukwemera k'umugore w'umunyakanahanikazi: "  Mbabarira Nyagasani, Mwana wa Dawudi". Uwo mugore yari afite uko azi Yezu, uko amwita, uko amusenga. Niko kwari ukwemera kwe: Yezu ni Nyagasani; Yezu ni mwene Dawudi; Yezu ni Umwami.

Ku cyumweru cyari cyabanje, twari twumvise Ukwemera kw'abigishwa igihe Yezu ahosheje imivumba mu nyanja. Abari mu bwato ngo barapfukamye baravuga bati: " Koko uri Umwana w'Imana". Ng'uko ukwemera kwabo. Ni cyo bazabwira abandi, ni ko bazamusenga: Yezu ni Umwana w'Imana; Yezu ni Imana, Yezu afite ububasha, Yezu ntatererana abe.

Yezu amaze kumva ko buri muntu amwita bitewe n'icyo amuziho; ko abantu bashobora kumubona ku buryo butandukanye, yifuje kumenya uko abigishwa be bamubona. Hashize igihe kirekire yigisha bamwumva, akora ibitangaza bamureba. Ubu rero ni umwanya w'Ikizamini: gusuzuma imyigishirize, imyigire; kumenya niba hari icyo bungutse.

Ikizamini Yezu aha abigishwa be uyu munsi kigizwe n'ibibazo  bitatu:

1.      Abantu bavuga ko Umwana w'Umuntu ari nde?

2.      Mwebwe se muvuga ko ndi nde?

3.      Wowe ubwawe se uvuga ko ndi nde?

Muri icyo gihe hari ibyavugwaga byinshi kuri Yezu bitewe n'ubivuga n'uko amuzi cyangwa atamuzi:

·         Umunyakanahanikazi: Yezu ni Nyagasani; ni Mwene Dawudi; ashobora kunkiriza umwana, akwiye gusangwa no gusengwa.

·         Abari mu bwato: Yezu ni Umwana w'Imana; ashobora gucubya imivumba y'inyanja ituze rikagaruka, akwiye kwizerwa.

·         Umutware w'igihugu: Yezu ni umutekamutwe ushuka abaturage, uhungabanya umutekano, akwiye gukumirwa.

·         Umufarizayi (umutware w'idini): Yezu ni umugabo wigisha ibinyoma,  wayobye kandi uyobya abantu, wireshyeshya n'Imana, udutwara abayoboke, akwiye kurwanywa.

·         Umuturage usanzwe: Yezu ni umuntu wadutse ufite Umuryango utegamiye kuri Leta (ONG) utanga imigati ku buntu: ni kimaranzara.

·         Undi muntu: Yezu? Ni umumagicien ukora ibintu bitangaje, ububasha bwe umenya abukomora ku mutware w'amashitani.

Havugwaga byinshi kuri Yezu no ku bigishwa be muri icyo gihe; no muri iki gihe havugwa byinshi kuri Yezu no ku bigishwa be. Igisubizo abigishwa be batanga n'ibyo twumvise mu cyumweru gishize birabigaragaza: Mwene  Dawudi, Nyagasani, Umwana w'Imana, Yohani Batisita, Yeremiya, Umuhanuzi X…

Nyuma y'aho, mu mateka havuzwe byinshi, handitswe byinshi kuri Yezu. Kuva yavuka kugeza ubu yabaye ikimenyetso bagiriraho impaka, abantu bo mu bisekuru byinshi bacitse ururondogoro kubera Yezu n'abigishwa be. Ariko we ubwe arivugira ati " Hahirwa utazacumura ku mpamvu yanjye". Higishijwe byinshi, handitswe byinshi kuri Yezu n'abigishwa be. N'iyo wibwiye ko hari igishya uvuze, nusubira mu mateka uzasanga hari abandi bakivuze, batekereje nkawe, bamubonye nkawe. Buri wese amuvuga uko yamubonye cyangwa yamubwiwe, uko amwumva cyangwa amubona.

Ubu nabwo havugwa byinshi, haravugwa byinshi kuri Yezu n'abigishwa be. Uwajya mu muryango wa Kiliziya akabaha mikro; uwajya mu isoko; uwajya muri taxis akabaza abantu batandukanye uko bazi Yezu n'abigishwa be, ibisubizo umenya byangana n'umubare w'ababajijwe.  Ni byiza kumenya ibyavuzwe n'ibivugwa n'abandi kuri Yezui n'abigishwa be n'inyigisho ze: gukurikira ibivugwa n'abandi. Ariko ibyo byose, mu ijambo rimwe byitwa " AMABWIRE", INKURU MBARIRANO kandi burya ngo Inkuru mbarirano iratuba. Ikiruta ni ukwibonera no kwiyumvira. Yezu nawe yari abizi ko abigishwa be bashobora kwigumira mu mabwire, mu kigare; niyo mpamvu atarekeye aho, ahita ababaza ikibazo cya kabiri. Yee! Mumbwiye uko abantu bavuga. Ni byiza rwose murakurikira! Ariko se mwebwe muvuga ko ndi nde?

Iki kibazo kirimo bibiri:

·         Mwebwe MUVUGA ko ndi nde? Muvuga… Hari icyo muvuga? Mujya mumvugaho? Hari icyo mwe mutangariza abandi? Hari ubuhamya bunyerekeye mujya mutanga? Ni ikibazo cya buri wese: kuki abandi bavuga Yezu, bamwe bakanamuvuga nabi, twebwe ducecetse? Kuvuga Yezu, kuvuga kuri Yezu, gutanga ubuhamya. Igihe abayahudi bashakaga gucecekesha intumwa za Yezu ngo ntizizongere kuvuga iryo zina, intumwa zarasubije ziti " Ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi twiyumviye ... kuko nta rindi zina abantu bahawe ngo abe ariryo bakirizwamo uretse izina rya Yezu". Ujya uvuga YEZU? Uzi ububasha bw'iryo zina? Umubwira abo mubana, abo muhura, abo mukorana? Ujya ukuza izina rye mu ndamukanyo atari ukurikinisha?

Twibukiranye ko Izina rya Yezu atari ijambo ryo gucecekesha abantu barimo gusakuza nk'uko henshi bisigaye bimeze. Iyo abantu barimo gusakuza usigaye usanga mu rwego rwo kubacecekesha umuntu ushaka kuvuga agira ati " Kristu Yezu akuzwe" inshuro nyinshi, ugasanga rimwe na rimwe biritesheje agaciro.  Ese ntirizagera aho rigahinduka gusa ijambo ryo gucecekesha abantu barimo gusakuza nyamara ahandi ritavugwa?

·         Ese iyo uteruye kumvuga, uvuga ko ndi nde? Hagarara gato: uragenda uvuga ko ndi nde? Uzagenda uvuga ko ndi nde? Ese ubundi uranzi?  Kuri wowe, muri wowe, ndi igiki? Ndi nde? Twarahuye ? Ndi iki mu buzima bwawe? Utanzi, utamfite hari icyo waba uhombye? Duhuye wungutse iki?

Ibisubizo twatanga kuri ibi bibazo niko kwemera kwacu, nibwo buhamya bwacu kuri Yezu. Ni amateka y'urukundo rwacu na Yezu:  uko twahuye, uko yatubengutse, uko tubanye ubu, umwanya afite mu buzima bwacu, icyo umushakira iyo umushaka, igituma utamuvirira.

Petero yasubije ahereye ku mateka ye na Yezu. Yibukaga uko yatowe, yari yaramwitegereje. Nibwo avuze ati " Uri Kristu, umwana w'Imana nzima". "Uri umukiza". Niyo mpamvu yari yarasize byose na bose agakurikira Yezu. Yezu yari amubereye byose, yari yaramurutiye byose na bose.

Muri make icyo twakwibaza imbere y'ikibazo Yezu atubaza ati " Kuri wowe ndi iki? Ndi nde? “Igisubizo gihatse ibindi, igisubizo cyuzuye,  twatanga ni ukuvuga tuti " Uri byose kuri njye: nta wundi, nta kindi nasanga atari wowe; ni wowe  wenyine ufite amagambo y'ubugingo bw'iteka. Nubwo ndi umunyantege nke,  nubwo ndandabirana ngashidikanya, nkaguhemukira, ariko nemera ko ari wowe buzima bwanjye. Uri Kristu, Umwana w'Imana nzima, uri Umukiza wanjye!"

Ngayo amahirwe yacu. Yezu ati " Urahirwa Simoni kuko atari umubiri n'amaraso byabiguhishuriye, ahubwo Data uri mu ijuru". Urahirwa niba ubyemera uko ubivuze. Uri urutare rutayegayezwa niba wemera kandi ukizera ko Yezu ari Umwana w'Imana, Umukiza umwe rukumbi w'abantu. Ngiryo ihirwe ry'Iteka. Yezu ati " Ubuzima bw'iteka n'uko bakumenya Dawe, bakamenya n'uwo watumye".

Ntawe ushobora kwigeza ku kwemera nk'uku. Ni ingabire y'Imana. Intege nke zacu ntaho zatugeza. Imana ubwayo niyo iduha ukwemera. Dusabe tutarambirwa ingabire y'Ukwemera nka wa mwigishwa we wamubwiye ati " Nyongerera ukwemera Nyagasani".

Nubwo buri wese agomba kugira igisubizo cye bwite imbere y'ikibazo cya Yezu, hari Petero wasubije mu mwanya wa bagenzi be. Kandi nyuma y'icyo gisubizo cya Petero, Yezu yahise amuha ubutumwa amushinga Kiliziya ye. Ukwemera kwa Petero ni ukwemera kwa Kiliziya yose. Ni ukwemera kwacu abigishwa ba Yezu. Kiliziya ni imwe, itunganye, gatorika, kandi ishingiye ku ntumwa ni ukuvuga ishingiye ku kwemera kw'intumwa. Uko kwemera niko kwagiye guhererekanywa mu bisekuru byose Kiliziya imaze.

Nubwo buri mwigishwa wa Yezu agomba kugira igisubizo cye bwite, ukwemera kwe bwite kugira ngo atabaho mu kigare gusa, ntabwo buri mwigishwa ari nyamwigendaho, hari Ukwemera kwa  Kiliziya Yezu yashinze. Kwibwira ko uzi Yezu ariko utubaha Kiliziya n'abo yayishinze waba wibeshya cyane. Ukwemera kose twagira kuri Yezu, buri wese ku giti cye, kugomba guhuza no gushingira ku kwemera kwa Petero, Petero nk'uvuga mu kigwi cy'abandi,  ni ukuvuga ukwemera kwa Kiliziya yose.

Ukwemera kwa Kiliziya ni kuriya kwa Petero n'abamusimbuye kugeza ubu. Twitondere ibyo bamwe batubwira ko bemera, ko babonye, ko babonekewe, ko babwiwe nyamara bitemewe na Petero, bidahuje n'ukwemera kwe. Ni we usuzuma niba ibisubizo byacu bitarimo ubuyobe! Dusabe inema yo kumvira abayobozi ba Kiliziya kandi tujye tubasabira buri gihe kugira ngo uko kwemera koye guhungabana kandi gukomeze kwamamazwe.

Ikindi kintu Yezu atwibukije uyu munsi ni UKWIZERA. Kiliziya yubatswe ku rutare. Ngo n'ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayisenya. Mu mateka yayo byaragaragaye. Benshi baragerageje ariko ntiyigeze isenyuka. Hari uwayigereranije n'icyuma bakubita inyundo z'amoko yose, zigasaza bakajugunya, icyuma cyo kigakomeza kubaho. Aya magambo ya Yezu, iri sezerano rya Yezu ndetse n'ubwo buhamya mu mateka, bijye bidukomeza igihe duhuye n'ibiduca intege cyangwa ibiduteye ubwoba.

Mu minsi yashize twumvise Yezu acubya umuhengeri, agacecekesha inyanja yari ifite amahane, ishaka kurengera ubwato. Ubwo bwato ni Kiliziya ye. Ayirimo rwagati kandi afite ububasha bwo gucecekesha inyanja n'imivumba yose, kuko byose ni we wabiremye. Ntitugire ubwoba rero! Duhumure, duhumurizwe n'iri jambo rya Yezu kandi duhumurizanye!

Petero ati "Uri Kristu...", Kristu ati "Uri Urutare nzubakaho!" Igisubizo cyangwa ukwemera kwa Petero ( Uri Kristu) gihamagara icyemezo cya Yezu ( Uri urutare nzubakaho). Uwemera ko Yezu ari Kristu, Umwana w'Imana n'Umukiza w'isi ahinduka urutare Imana yubakaho byinshi. Ntahungabanywa n'imiyaga n'imivumba; aba akomeye nk'urutare! Nawe se wemera ko Yezu ariwe Mukiza umwe rukumbi wawe n'uw'isi? Niba ubyemera nawe uri urutare azubakaho.

Bavandimwe, ntawushobora gutandukanya Yezu na Kiliziya ye. Natwe ntidushobora gukunda Yezu tudakunze Kiliziya ye. Nimucyo rero dukunde Kiliziya yacu, tuyizere, tuyirwanire ishyaka, tuyisabire, tuyitangire, tuyifashe. Tureke kuyisuzgura, kuyinegura! Nitureke kugira ubwoba imbere y'imiyaga n'imihengeri ishobora kuyibasira. Kiliziya yubatse ku rutare kandi ni iya Yezu.  Umwubatsi wa Kiliziya, umuvugizi wayo,  umurinzi wayo si twe: ni Kristu ubwe! Ntiteze guhungabana. Kandi buri wese nagira ukwemera nk'ukwa Petero, buri wese  aho ari azaba rwa rutare, rya buye rizima rizubaka Kiliziya igakomera maze imiyaga n'imivumba ntibizayinyeganyeze. Amen!

Padiri Evariste DUKUZIMANA

 

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka