^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 12 UGUSHYINGO 2023

Publié par: Padiri Gaspard BIJYIYOBYENDA

ü  Isomo rya mbere: Buh 6, 12-16

ü  Zaburi 63 (62), 2, 3-4, 5-6, 7-8.

ü  Isomo rya kabiri: 1Tes 4, 13-18

ü  Ivanjili: Mt 25, 1-13.

Bavandimwe kuri iki cyumweru cya 32 mu byumweru bisanzwe by’Umwaka A, amasomo yose uko ari atatu araduhumuriza kuko aduhamiriza ko Imana yifuza kubana na twe by’iteka ryose, gusangira na yo ibirori bihoraho mu Ijuru, kandi kugira ngo ibyo bishoboke Yo ubwayo iduha ubuhanga butumurikira bukanadufasha gutekereza, kugambirira no gukora igikwiye ku buryo buboneye,  nta kudohoka cyangwa kurangara.  

Isomo rya mbere dukesha igitabo cy’Ubuhanga ryatugejejeho ibijyaye n’ubuhanga mu magambo meza, ku  buryo iyo umuntu ayazirikanyeho,  asanga ubuhanga buvugwa atari Ubumenyi cyangwa inyigisho runaka umuntu yasanga ahantu aha n’aha, ahubwo ubuhanga uko twabwumvise  buragenura Ukuri kw’Ijambo ry’Imana,  ko guhora kubengerana, kudashobora gusaza cyangwa gucuya, ko kwigaragariza abayikunda, kukabera urumuri abayikunda kandi kukihishurira abashakashaka Imana n’umutima utaryarya.

Mu ntangiriro z’iki gitabo cy’Ubuhanga 1, 4-5, aho batubwira imikorere y’Ubuhanga haragira hati: “Ubuhanga ntibwinjira mu mutima ugira nabi, ntibutura mu mubiri ushikamiwe n’icyaha, kuko Umwuka mutagatifu wo ujijura, uhunga uburiganya, ukagendera kure ibitekerezo bihubutse, akarengane kaba gahingutse, ugapfukiranwa”.

Aya magambo ararushaho kudusobanurira ayo twumvise muri iri somo agira ati “Ubuhanga bwihishurira ababwifuza, bugafata iya mbere mu kubiyereka”.  Ni ukuvuga ko uwifuza ubuhanga, uwifuza kumurikirwa no kuyoborwa na bwo, uwifuza ko bumugira intaho yabwo yirinda kugira umutima mubi, ntabe indiri y’ibyaha, akirinda uburiganya, akemera kwitoza gukora ikiza, ntarangwe no guhubuka kandi ntashyigikire akarengane.

Bityo rero iri sengesho twarigira iryacu: “[Mana] Butegeke [ubuhanga] buve mu ijuru ritagatifu, aho utetse ku ntebe y’ikuzo ryawe, ubwohereze, kugira ngo buntere inkunga menye ikigushimisha, kuko bwo buzi kandi bugasobanukirwa na byose. Buzanyoborana ubwitonzi mu myifatire yanjye, kandi ikuzo ryabwo rinshyigikire”.  

Iyo ni yo nyota twagombye guhorana nk’uko twabyumvanye umuririmbyi wa Zaburi , we ugira ati: “Nyagasani ni wowe Mana yanjye, mpora ngushakashaka uko bukeye! Umutima wanjye ugufitiye inyota, n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana”.

Bavandimwe ibyo turarikiye, ibyo twifuza ni byo bigenga kandi bikagira uruhare rukomeye mu kugena imikorere yacu. Umutima usonzeye Imana utuma nyirawo akora ibinogeye Imana, naho umutima urarikiye ikibi ugatera nyirawo gukora ibibi.

Uyu muririmbyi wa Zaburi we yameshe kamwe, nta kujijinganya bimurangwaho, kuko yamaze kubona ikuzo ry’Imana n’ububasha bwayo mu buzima bwe, yamenye ko ineza y’Imana nta ho ihuriye n’ubuzima bw’Umuntu, kuko iyo neza iburusha agaciro. Bityo yiyemeza ko azahora aharanira kugororokera Imana, agahugukira isengesho, agahora ayishimira, kuko azi neza ko ari yo imutabara, ko ari yo yamurinze.

Kuba uyu muririmbyi wa Zaburi yemeza ko Ineza y’Imana yaguranwa amagara y’umuntu (Zab 63, 4a), birarushaho kutwereka urukundo rw’Imana, kuko yemera kutugaragariza iyo neza yayo ubudahwema mu buryo bwinshi, harimo no gusigasira ubwo buzima yaduhaye ibuturindira muri iyi si kandi ikabudukomereza nyuma y’urugendo rwacu hano ku isi. Ikibanzweho mu isomo rya kabiri dukesha 1 Tes 4, 13-18 ni izuka ry’abapfuye. Pawulo aradusaba kudaheranwa n’ubujiji nk’abatagira icyo bizera cyangwa abatazi ukuri kw’impamo ku birebana n’amaherezo y’urugendo rwa muntu hano ku isi: Urupfu nta bwo rushobora kugira ijambo rya nyuma ku muntu. Uko Yezu yarutsinze akazuka mu bapfuye, ni na ko azazura abo yaremye, kugira ngo urupfu arutsiratsize burundu, maze intore zimwizihiye zibane na we ubuziraherezo. Bavandimwe igikuba gicika iyo twabuze umuntu buri wese muri twe arakizi, ariko kandi uko Pawulo abitwibutsa, “niba kwizera Kristu kwacu guhagarariye kuri ubu bugingo gusa, twaba dukwiye kubabarirwa bitambukije abandi bose” (1 Kor 15, 19). Pawulo wari warakataje mu kwemera yageze ubwo agira ati: “Nifuza kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza” (Abanyafiilipi 1, 23). Hamwe na Pawulo rero twashimira Imana ko abitabye Imana ubugingo batabucuzwa, ahubwo bahinduka ukundi kandi n’imibiri twahanganywe ikaba izazuka ku munsi twita uw’imperuka.

Igikuru muri ibyo byose ni ikuzo bene muntu bakesha Yezu Kristu wapfuye akazuka, We watugize abana b’Imana n’abasangiramurage hamwe na We. Ni yo ncamarenga twumvise mu Ivanjili:  Gusanganira Umukwe no kwishimana na We mu birori. Umugani w’abakobwa icumi barimo 5 b’abanyamutima na 5 b’abapfayongo uratuburira kandi ukaturangira icyo tugomba gukora: guhorana amatara yaka.

Aba bakobwa bose bari batumiwe kandi bitabira ubutumire bari bahawe. Bategereje umukwe igihe kitari gito, bishyize kera, igicuku kinishye barabakangura bati « Nimubyuke mwakire umukwe mwari mutegereje » ! Batanu muri bo basanze ntacyo bicaranye, amavuta yo kongera mu matara yakendereye, nta yandi bafite yo kongeramo, abandi batanu bo basanga bagifite ayo kongeramo. Inkuru yarangiye abafite amavuta yo kongera mu matara yabo binjiranye n’umukwe, abatayafite bagiye gushaka aho bagura ayandi, ku bw’amahirwe make bagarutse basanga urugi rwamaze gufungwa, bahera hanze.

Mu Ivanjili ya nditswe na Luka 12, 41, ubwo Yezu yari amaze gusaba abari bamuteze amatwi guhora biteguye no guhorana amatara yaka yifashishije umugani w’Abagaragu bari bategereje shebuja, Petero yaramubwiye ati « Mwigisha ni twe uciriye uwo mugani cyangwa se uwuciriye bose » ?

No muri uyu mugani w’abakobwa icumi, hari uwakwibaza icyo kibazo Petero yabazaga Yezu. Igisubizo cyaba ko uyu mugani ari twe Yezu awuciriye, bityo bikadufasha kwibaza no gusuzuma icyo twicariye n’icyo twicaranye. Tukibaza niba nk’abakristu duhora twiteguye kandi dufite amatara yaka. Aha ndavuga ibikorwa by’urumuri, ibikorwa by’Ubuhanga  n’ubushishozi dukesha Roho Mutagatifu, muri byo tukaba twavuga kwita ku bandi, kwigisha, gutera abandi inkunga, kurangwa n’ubuntu n’ubumuntu, gutabara abatishoboye, gushyira imbere icyahesha buri wese icyubahiro, kwirinda ubunebwe, kwiyumanganya mu magorwa, gusenga ubudahwema, n’ibindi nk’ibyo !

Bavandimwe uko kuba bari batumiwe no kuba barafatanyije n’abandi gutegereza igihe kirekire bitahesheje aba bakobwa amahirwe yo gukingurirwa umuryango ubwo bari bagarutse, ni nako kuba twaratowe muri Batisimu, tugataramana n’abandi mu bindi bikorwa by’ubuyoboke, mu guhabwa cyangwa guhesha amasakaramentu no mu bikorwa by’urukundo, ibyo ntibihagije niba tugejeje  hagati tukadohoka cyangwa tugaterera agati mu ryinyo, tukumva ko twageze iyo tujya. Urugamba rwo kwitagatifuza ntirugira ikiruhuko, ni ukururwana kugera ku ndunduro, ni ko twongera amavuta mu matara yacu.  Twemere bitugore, kuko imvune n’umuhate bisaba ntabwo byagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo, aho Kiliziya nk’umugeni wa Kristu izicarana n’Umukwe mu ikuzo ry’ijuru, Ntama w’Imana wishwe, ariko ubu akaba ari muzima by’Iteka ryose. Amen !

Padiri Gaspard BIJYIYOBYENDA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka