Amasomo matagatifu:
Isomo rya mbere: Dan7, 13-14;
Zab 93 (92)
Isomo rya kabiri: Hish1, 5-8;
Ivanjiri: Yh18, 33b-37
Bavandimwe none
turahimbaza umunsi mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose. Ni icyumweru gisoza
ibyumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturgia umwaka B, tugatangira igihe gikomeye
cya Adiventi kizatangira ku cyumweru gitaha, igihe kidufasha kwitegura Umunsi
mukuru wa Noel, tukaba kandi dutangiye n’umwaka mushya wa Liturgiya umwaka C.
Amasomo Matagatifu aragaruka cyane kuri Kristu Umwami n’ingoma Ye.
Bavandimwe, Yezu Kristu ni Umwami w’ibiremwa
byose, ni umwami w’ijuru n’isi. Niwe Alfa na Omega, Intangiriro n’Iherezo nkuko
tubizirikana mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa.(His1,8) Mumyumvire yacu
nk’abantu kuba umwami ni ukugira ububasha, imbaraga, igihugu, ubutunzi,
icyubahiro, ubutegetsi, kugaragirwa, ingabo n’ibindi byinshi. Nyamara ubuzima
bwa Yezu ntabwo ibi byose bigaragaramo. Yabayeho mubuzima bworoheje kandi
buciye bugufi.
Ni Umwami udasanzwe
udateye nk’abami bo ku isi, Kuko ingoma Ye ari ingoma ihoraho iteka kandi akaba
atari ingoma ya hano kuri iyi si nkuko Yezu abyivugira mu Ivanjili tuzirikana
ati “Ingoma yanjye si iy’ino aha”. Daninyeli nawe ubwo yabonekerwaga yamubonye aje
mubicu ameze nk’Umwana w’umuntu, yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami,
imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose biramuyoboka (Dan7, 14) ubwami bwe
ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n’ingoma ye ni ingoma itazagira
ikiyitsimbura. Uwo yavugaga ni Kristu umwami w’ibiremwa byose.
Bavandimwe Yezu Kristu ni
Umwami koko. Ni Kristu Umwami ariko ntakeneye gusobanura ubwami bwe kuko ari we
Nyagasani; niwe mugenga wa byose, niwe uyobora amahanga n’abayatuye, niwe
nyir’Ingoma zose z’isi, Niwe utegeka abami b’isi yose, ni umugenga w’abami bo
ku isi nkuko Yohani abivuga (Hish1,5)
Kristu ni Umwami ariko
Ingoma ye si iyahano ku isi (Yn18,36) kuko ingoma z’isi zihita zigasimburana
zigashira, ariko ingoma ya Kristu Umwami wacu ihoraho iteka ryose (Dan7,14)
Abami b’isi baratanga abandi bakima ariko Yezu
we ingoma Ye ihoraho iteka ryose. Igisubizo Yezu aha Pilato umubaza ati none ho
Uri Umwami, kigaragaza ko Yezu ari Umwami bidasubirwaho kuko amusubiza agira
ati “urabyivugiye ndi Umwami” (Yh18,37)
Ni Umwami udasa n’abami
b’isi, kuko barangwa no kwikunda ariko umwami wacu, urukundo rwe ni urwo
kwitangira abandi kugeza nubwo atanga ubuzima bwe ngo bube inshungu ya benshi. Kandi
koko nkuko Mutagatifu Tereza abivuga gukunda nugutanga ukagera naho witanga
ubwawe, nibyo rero Kristu Umwami yakoreye abe bari munsi maze arabakunda kugeza
kundunduro, yaradukunze agera naho kudukiza, adukiza ibyaha byacu akoresheje
amaraso ye maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo nkuko Yohani
abigarukaho (Hish1,5) ataretse no ku twiha wese.
Abami b’isi barireba,
bagahihibikanwa no kurwana ku magara yabo, Umwami wacu ntadusiga iyo rukomeye
nkabandi bo ku isi ahubwo aratubwira ati “Dore ndikumwe namwe iminsi yose
kugeza igihe isi izashirira” (Mt28,20)
Abami b’isi baharanira ibyubahiro,
bakigaragaza, bakigira bagitinywa. Nyamara Kristu Umwami wacu we yaranzwe no
kwicisha bugufu muri byose, imbere y’abakomeye n’imbere y’aboroheje. N’ubwo yari
Imana, akaba Umwami w’abami, Umutegetsi w’abategetsi, ntagundira icyubahiro
cye, ahubwo yihindura ubusabusa akigira nk’umugaragu wa bose, akemera gupfa
apfiriye ndetse ku musaraba(Fil2,1-11) Ni wawundi wemera kuba umugaragu kugeza
nubwo yoza ibirenge by’abe.
Ni Umwami uza atigaragaza
mu maso y’abantu, ahubwo arirwagati muri twe ndetse atetse mu mitima yacu. Ni
umwami ariko akaba n’Umushumba mwiza wita kubo ashinze, ufata impumuro y’izo
aragiye nkuko Papa Francisco akunda kubivuga. Aratuje kandi arangwa n’impuhwe
agirira abo abereye Umwami. Ni Umwami uturebana indoro yuje impuhwe kuko ari Umunyampuhwe
kandi akazitugaragariza cyane iyo twamucumuyeho. Ntaduhutaza, ntaduheza,
ntatuvangura, atwakira uko tumugannye. Ingoma ya Kristu ntiheza ikinguriye bose
amarembo, niyo mpamvu atubwira twese ati Nimungane mwese…(Mt11,25). Ni Umwami
utanga ihumure ryuzuye, yuje impuhwe n’ubuntu.
Urukundo rwe nirwo rutureshya. Yifuza ko
bose barokoka.
Umwami wacu ni Umwami
utagira ingoro y’amagorofa n’imiturirwa. Ndetse We ubwe yivugira ko atagira
naho arambika umusaya. Ni Umwami udafite ikamba rya zahabu na diyama nkuko
abandi bami bo ku isi babigira ahubwo ni wawundi ukwenwa kandi akambikwa ikamba
ry’amahwa. Ni wawundi wemera kumanikwa kugiti nk’abagome. Ni wawundi
bahinguranije, ni wawundi bacira urubanza kandi ntabubasha bajyaga kumugiraho,
ni wawundi bashinja ibinyoma akicecekera kuko azi ukuri neza, ni wawundi
utagira ikirego na kimwe kimuhama kuko yifitemo ubutungane.
Nguwo Umwami twayobotse, nguwo Umwami tugomba
kuyoboka nguwo Umwami udasanzwe duhimbaza none. Duhore twiteguyte rero kuzabana
nawe mungoma Ye ihoraho iteka yo mu ijuru. Tumenyeko ingoma z’isi zishira maze
tuzikorere nk’abazazivamo, tumenyeko ingoma y’ijuru izahoraho maze tuyikorere
nk’abazayitahamo.
Kuri uyu munsi duhimbazaho umunsi mukuru
wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose tureke natwe atubere umwami, tumuyoboke,
tumwimike mu mitima yacu kuko ingoma ye ari ingoma itazashira ari ingoma
izahoraho iteka. Tureke imitima yacu ayigire ingoro Ye ayituremo tube ingoro
nzima kandi nziza ya Kristu Umwani kuko burya ingoro igirwa ingoro n’uyituyemo.
Padiri Théophile MURWANASHYAKA
Retour aux homelies