Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Intu 10, 25-26.34-35.44-48;
ü Zab 98, 1-4
ü Isomo rya kabiri: 1Yh 4, 7-10
ü Ivanjili: Yh 15, 9-17
ICYO MBATEGETSE NI UKO MUKUNDANA
Bavandimwe, hari
kubura icyumweru kimwe tugahimbaza umunsi mukuru w’Ascension (Yezu asubira mu
ijuru). Mbere y’uko Yezu asoza ubutumwa bwe , hano ku isi,yakoranyije intumwa
ze n’abari bamukurikiye kugira ngo abahe umurage n’ikarita izajya igaragaza ko
ari abe. Uwo murage yabahaye ni « itegeko rishya ry’urukundo » :
« mbahaye itegeko rishya, nimukundane nk’uko nanjye nabakunze ».
Amagambo
umubyeyi avuga asezera arakomeye kuko ari umurage wa kibyeyi. Twarazwe
gukundana. Rugamba Cyprien niwe waririmbye ati : « Murumve twana
twanjye nabaraze urukundo ». Urukundo, ngiyo irangamukristu Yezu yahaye intumwa ze kugira ngo zijye
ziyitwaza maze abababonye bajye bamenya ko ari abigishwa be. « Icyo bose bazabamenyeraho ko muri abagishwa
banjye, ni urukundo muzaba mufitanye » Urukundo ni rwo ruranga umwigishwa
wa Yezu Kristu. Si ngombwa ko uvuga ko uri umwigishwa wa Yezu kugira ngo abantu
babone kubimenya. Igihe umuntu afite urukundo, birahagije, iyo umubonye
uramwibwira, kabone n’iyo atagira icyo akubwira.
Bavandimwe, ijambo
urukundo rirakoreshwa cyane by’umwihariko mu buhanzi Abahanzi benshi bararurimba :
Ni nde utazi ko gukunda biryoha, Urukundo ntirusaze, urukundo ntirukonje, Njye
nabwiye bose ko ngukunda, ibyo gukunda birananiye, abakunda n’abakundwa
mushimira mute Imana, rukundo bambe ni rwiza cyane iyaba rwarambaga disi
ntirushire…
Mu gisobanuro cy’ijambo urukundo mu rurimi
rw’ikigereki rifite intera 3 : Eros (urukundo rushingiye ku byo umubiri ukenera), Filia (Urukundo ruba
hagati y’abafitanye isano y’amaraso) na Agape
(Urukundo Imana yadukunze).
Amasomo
matagatifu tuzirikana kuri icyi cyumweru aratwerekeza ku rukundo Agape kuko nirwo rukundo Imana yadukunze
igihe itanze umwana wayo nawe akatwitangira ; aratwereka kandi
inkomoko yarwo ndetse n’ikiruranga.
Isomo rya kabiri
riratwereka inkomoko y’urukundo. Urukundo
rukomoka kuri Nyirarwo, Imana ni Urukundo. « Nkoramutiama zanjye,
nidukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana » (1Yh4, 7) Ukunda rero yabyawe
n’Imana kandi arayimenya.
Bavandimwe,
urukundo ni ugushakira icyiza umuvandimwe wawe. Gukunda ni ukuba cyangwa kwigira umugaragu w’umunezero wa mugenzi wawe
cyangwa uwo ukunda.Urukundo ni incamake y’amategeko kuko itegeko riruta ayandi
ni Ugukunda Imana no gukunda mugenzi wanjye. Gukunda ni uguhara amagara yawe
kubera incuti yawe nk’uko Yezu Kristu yemeye guhara amagara ye kubera twe.
Ntitugomba rero gukundana uko tubyumva cyangwa uko tubishaka
ahubwo tugomba gukundana nk’uko Yezu yadukunze kuko nawe yadukunze uko Data
yamukunze. Ikiranga urukundo
rw’Imana ni ukwitanga : Ndagukunda
bingana no kuvuga ngo nakwitangira. Imana yatanze umwana wayo. Yezu yabaye uwa
mbere mu kugaragaza ko iryo tegeko rishobora gukurikizwa. Yahaye urugero
abigishwa be, maze abereka ko imvugo ariyo ngiro. « Mundebereho,
nijye rugero rwanyu ». Ibyo mbabwira birashoboka kandi mwirinde
gushidikanya kuko mbibahayemo urugero. Ni koko Yezu yaradukunze,
yaratwitangiye, kuko yatanze ubugingo bwe kubera twe. Yabambwe ku musaraba
kubera jyewe nawe maze azukira kudukiza.
Bavandimwe intango
y’urukundo ni ugutanga. Indunduro y’urukundo ni ubwitange. Urukundo rutangirira
mu gutanga, rukarangirira mu kwitanga. Niba udatanga, ntugire ngo
uzitanga !!
Iyo ukundana n’umuntu muba muri inshuti.Yezu ati : « mbise
inshuti ». Incuti uyibwira byose kandi mugasangira byose. Dushimire Yezu ko yadukuye ku bugaragu akatugira inshuti. Ese
twemera kuba inshuti za Yezu ? Ntushobora gukundana n’umuntu mutaganira.
Iyo uri kumwe n’inshuti yawe mukundana, mutandukana mutabishaka. Ngaho aho
twahera tureba niba dukunda Yezu koko.
Bavandimwe imbuto y’urukundo ni ibyishimo si ukwishimisha nk’uko hari
ababyitiranya. Ibyishimo by’urukundo biraramba kandi biruzuye. Yezu ati
« Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo kandi ngo ibyishimo
byanyu bisendere ».(Yh15,11) Yezu mu kuduha itegeko ryo gukundana arashaka
kutugeza ku busendere bw’ibyishimo maze tugatwarwa n’urukundo. Iyo twatwawe
n’urukundo rw’Imana tugurumana urukundo rw’abavandimwe. Iyo twatwawe n’urukundo
rw’ibintu urukundo rw’Imana n’abantu ruragabanuka.
Ukunda Imana na mugenzi we arangwa
n’ubwiyoroshye nka Petero tumvise mu isomo rya mbere kandi akamagana ivangura aho riva rikagera.
Nimucyo bavandimwe urukundo turugire impamba rutubere umutako uturanga aho
turi hose n’igihe cyose . Pawulo Mutagatifu mu ibaruwa ya mbere yandikiye abanyakorini atubwira
ibiranga urukundo akaba ari byo bigomba kuturanga : « Urukundo
rurihangana,rwitangira abandi, ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwikuririza,ntacyo
rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo,ntirurakara, ntirugira inzika,
ntirwishimira akarengane, ruhimbazwa n’ukuri, rubabarira byose, rwemera byose,
rwizera byose rukihanganira byose. » 1Kor
13,4-7
Mugire icyumweru cyiza.
Padiri Gaspard NZABAHIMANA
Retour aux homelies