Amasomo matagatifu
tuzirikana:
ü
Isomo rya mbere: Lev
13,1-2.45-46
ü Zab 102 (101)
ü Isomo rya kabiri: 1 Kor 10,31-33; 11,1
ü
Ivanjiri: Mk 1,40-45
Ntitukagire uwo
tunena, twese twifitemo ububembe
Mu Ivanjili tumaze kumva ukuntu Yezu yikijije umubembe.
Ubu ibibembe biravurwa bigakira. Mu gihe cya Yezu yari indwara iteye ubwoba,
nta muti, nta rukingo. Yari iteye ubwoba ku buryo n’uwarwaraga indi ndwara
isanzwe y’uruhu, byose bafatiraga hamwe ko ari ibibembe. Kuva ubwo yacirirwaga
hanze y’abantu, agategekwa kujya kuba ahitaruye ha wenyine. Yabaga akandi
abujijwe kwegera Imana kuko ntiyabaga yemerewe kujya mu Ngoro y’Imana gusenga
hamwe n’abandi. Muri make, ntiyababaraga gusa mu mubiri, ahubwo no mu mutima.
Ni indwara yagiraga icyarimwe uyirwaye umubura-mana n’umubura-bantu.
Igitabo cy’Abelevi kibivuga muri aya magambo:
Umubembe wafashwe n'iyo ndwara yambara
imyenda y'ibishwangi, ntasokoze umusatsi we, ndetse n'ubwanwa bwe akabupfura.
Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati 'Uwahumanye! Uwahumanye!' Aba
yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine,
urugo rwe azarushinga kure y'ingando. Kurenga kuri iryo hezwa, ugatunguka
ahari abantu ni ukwigerezaho no kwikururira amakuba yo kuba waterwa amabuye. Aho
ibyo twumvise mu Ivanjili si ukurenga umurongo utukura?
Umubembe ati: Yezu, ubishatse wankiza
Uyu mubembe twumvise mu Ivanjili abaye
nk’uwigerezaho! Aratinyutse bikabije! Ntanasakurije kure ahitaruye ati: Yezu, ubishatse wankiza, ahubwo yongeyeho
gutera intambwe agenda asanga Yezu. Byongeye ntanahagaze ahitegeye Yezu ahubwo
aranatinyutse amwikubita imbere maze apfukama imbere ye! Arakabije mu gukora
ikizira ku mubembe!
Si umubembe wenyine urenze kuri
kirazira! Na Yezu ni uko: aho kumwamaganira kure nk’uko byari mu muco wa
kiyahudi, Yezu yihaye kumugirira impuhwe kandi ubusanzwe ari uwo gucibwa!
Ntibinagarukiye aho! Yezu ageretseho kurambura ukuboko no kumukoraho. Mu maso
y’icyo gihe, ibyo Yezu yakoze ni amahano. Nangwa n’umubembe yarapfukamye gusa
ariko ntiyatinyuka gukora kuri Yezu. Ubu noneho ni Yezu wihaye umubembe; ni
Yezu ukoze ku mubembe, yigira umwe na we, amukoraho ari nako amugezaho ijambo
ritanga ubuzima, ati: “Ndabishatse kira!”
“Ako kanya ibibembe bimuvaho arakira”
Wa mubembe arakize ku bw’ijambo rya Yezu
rijyanye n’igikorwa cyo kumukoraho. Ni n’uko amasakramentu atangwa: ni
ikimenyetso n’ijambo ryabugenewe maze umukiro ukaba ugeze mu uhabwa rya
sakramentu. Ijambo ry’Imana rirarema noneho bikaba akarusho iyo iryo jambo
rijyanye n’ikimenyetso cyangwa imihango Yezu yagennye muri Kiliziya ye.
Uyu mubembe nawe yakiriye umukiro wuzuye
kuko yakize ku mubiri no kuri roho. Ntiwahura na Yezu ngo agukize ku mubiri
gusa atanagukijije ibyaha, ni ukuvuga kuri roho dore ko bamwe bakekaga ko
kubemba byarurukaga kuba ubirwaye yaracumuye cyangwa aba hafi mu muryango we.
Babifataga nk’igihano cy’Imana kubera ibyaha byabo.
Ubuvunyi cyangwa ubutabazi bwa Yezu
ntibwagarukiye gusa gukiza umubembe ku mutima no ku mubiri: yongeyeho kumusubiza
mu muryango w’abantu. Ati: “ahubwo genda
wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze
bibabere icyemezo cy'uko wakize”. Yakize rwose: yemerewe kujya kureba
umuherezabitambo kugira ngo amuhe icyemezo cyo gusengera hamwe n’abandi,
gusangira nabo no kubana nabo.
Byose Yezu abikora ku bw’ikuzo ry’Imana n’umukiro wa muntu
Ubwabyo gukiza ingorwa nk’umubembe
byagombye kugira Yezu ikirangirire n’umusitari.
Byagombye kumuhesha kwimikwa, akayobokwa, agakomerwa amashyi maze akayobora
ingoma z’iyi si. Nyamara si uko Yezu akora. Abwiye uwo amaze gukiza ati: “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo”. Yezu ntabwo azakuzwa no gukomerwa amashyi
cyangwa gushakisha amajwi na “mvugweneza”. Azakuzwa kandi yimikwe iburyo bwa Se
biturutse mu kwitangira abantu bihesha Imana Se ikuzo binyuze mu rupfu n’izuka.
Ubu hari indwara itwugarijwe mo imbere
muri Kiliziya aho hari bamwe na bamwe bashaka gutwara ukwemera kwa Kiliziya mu
myumvire y’isi kandi akenshi iba ihabanye n’ugushaka kw’Imana. Uko gushaka
gukomerwa amashyi, kugendana n’ibigezweho, gushaka ko ingengabitekerezo
z’ibyaduka ari zo zamurikira ivanjili...ni byo bituma haba urujijo no kubura
ubumwe mu bana b’Imana. Nta muco n’umwe uko waba umeze kose n’aho waba uturutse
hose usumba Ivanjili ya Kristu. Ivanjili
ya Kristu ni wo muco rudasumbwa n’ubuzima busagambye; ikaba itambutse kure
imico yose kandi ikayimurikira, ikayisukura byongeye ibyo yifitemo byiza
ikabigeza ku busendere.
Nka Yezu, nta na kimwe umwana wa
Kiliziya kabone n’aho yaba umwe mu bashumba bayo, yagombye gukora agamije
amakuzo ye cyangwa gushimisha isi. Ni byo Pawulo atwibutsa mu isomo rya 2 agira
ati: “Bavandimwe, ari igihe murya ari
n'igihe munywa, icyo mukoze cyose mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo”.
Yezu yakoze byose ashyize imbere ikuzo ry’Imana Se n’umukiro wa muntu.
Tumwigane, tumukurikire kandi tumukurikize.
N’ubu hari aho bamwe bahabwa akato nk’aho ari ababembe
Hano urutonde rwaba rurerure cyane: hari
bamwe babona abirabura nk’abahumanye, nk’ababembe! Hari abaheza abakecuru
n’abasaza maze kubera iminkanyari bakabafata nk’abaroga byanze bikunze! Hari
abitaza abarwaye indwara zinanura cyangwa zihindura nabi uruhu nka sida,
cancer...Hari abanena bagenzi babo banahuje uruhu ngo ni uko badahuje ubwoko
cyangwa badatunze ku rwego rumwe. Hari aho abafunzwe bagafungurwa, abarwayi,
abapfakazi, imfubyi n’izindi ngorwa banenwa ndetse bagahabwa akato ngo aha
badatera umwaku abiyita bazima!
Hari aho abafite ubumuga bw’uruhu, twita
ba nyamweru banenwa! Hari aho abarwayi bo mu mutwe n’ababaswe n’ibiyobyabenge
bahohoterwa! Hari aho impunzi, abimukira, abakene, abashonji, ababana n’ubumuga
bw’ingingo z’umubiri bafatwa nk’abatuzuye...Nyamara aba bose nabo ni abantu
kandi byongeye ni abantu b’Imana kuko nabo baremwe mu ishusho ryayo.
Yezu adusaba kubegera, kubafasha no
kubabwira ijambo ry’ubuzima, ijambo ritanga ihumure n’icyizere. By’ikirenga
Yezu adusaba kubereka Imana no kubahuza na We, we Nzira, Ukuri n’Ubugingo.
Erega natwe buri wese yisuzumye
atihenda, yasanga yifitemo ububembe kuko turi abanyabyaha, Ntiturasingira Imana
burundu, turacyari mu isi imeze nk’ikibaya cyuzuye amarira menshi aho tukirwana
n’ububembe bw’icyaha n’urupfu. Twagira Yezu we wadukoraho twese muri
Ukaristiya, akaduturamo maze akatubwira ijambo ritanga ubuzima bw’iteka.
Icyumweru cyiza.
Padiri Théophile NIYONSENGA
Retour aux homelies