^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA, UMWAKA B, TARIKI YA 14 MATA 2024

Publié par: Padiri UFITIMANA Thémistocles

AMASOMO MATAGATIFU TUZIRIKANA:

  • Isomo rya mbere: Intu 3, 13-15.17-19;

    • Isomo rya kabiri: 1Yh 2, 1-5a
    • Ivanjiri: Lk 24, 35-48

    • Zaburi 4, 2, 4.7,9

    DUHINDUKIRIRE YEZU WAZUTSE ATUMARE UBWOBA

    Yezu nyuma yo kuzuka nta kizitirwa n’ibintu cyangwa abantu. Ubu ni musumba bintu na bihe; uko yari ameze mbere yo kwigira umuntu kwe. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo. Ubwoba nk’abantu burabafata, burabataha; ariko nk’uwatsinze ubwoba n’urupfu arabamara ubwoba ati: ʺNi muhumure….. Ni munkoreho”. Abereka ibiganza n’ibirenge, abereka umubiri we.

    Yezu niwe nyir’ihumure nyaryo, uwo yahumurije ntiyongera gufatwa n’ubwoba. Abanyarwanda bati: ʺUhagarikiwe n’ingwe aravoma”. Yezu arenze iyo ngwe kuko uri hamwe nawe uretse no kuvoma ntabwo yongera kugira inyota iyo ariyo yose uretse iyo kumuguma iruhande.

    Abigishwa bamaze gusobanukirwa ko Yezu ataheranwe n’urupfu ko yarwigaranzuye maze ubwoba bwimukira ibyishimo maze baba abo gutangara gusa. Nibyo koko ni ukuri nta wahuye na Yezu ngo abe agikorera ku bwoba.

    Ubwoba ni ikimenyetso cy’intege nke, kuko uba wumva utihagije, ko ukeneye ukuba hafi ngo akunganire, akurwanirire. Yezu wazutse rero aho ageze atsinda ubwoba, akimika amahoro n’ibyishimo mu bamwemera kandi bakamwakira.

    Uyu munsi twemere duhura na Yezu wazutse maze atumare ubwoba. Dore ko muri iki gihe dufite byinshi bihangayikishije muntu maze bikadutera ubwoba. Benshi baba bibaza uko ejo bizamera, mbese uko bazabaho, ababyeyi bahangayikishijwe n’abana babo, dore ko n’amashuri agiye gutangira bafite ubwoba bwa minerval; abasore batewe ubwoba n’uko bazabona abagore b’abizerwa abakobwa nabo ni uko. Ariko se ibyo byose wibuka kubibwira Musumba bihe Yezu Kristu watsinze ubwoba n’urupfu?

    Hari abapfakazi benshi n’imfubyi bose bibaza ku buzima bukabatera ubwoba, hari abarwayi banyuranye, hari ibibazo byinshi bishobora gutera muntu ubwoba: imitingito, Ibiza binyuranye, impanuka ni byinshi bishobora kugutera ubwoba. Ariko uyumunsi araduhumuriza ati ni muhumure ubwoba n’urupfu narabitsinze. Nti tukabeho nk’abadafite icyo bizeye.

    Ntabwo dushobora gukira cyangwa gushira ubwoba tutemeye guhura na Yezu. Ese twebwe abo mu isezerano rishya twahurira he na Yezu? Dore hamwe muho dushobora guhurira: mu isengesho rikuru ari ryo igitambo cy’Ukaristiya, aho Yezu atwiha mu Ijambo rye, akatwiha wese mu gisa n’umugati no mu gisa na Divayi maze akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana. Duhurira kandi na Yezu mu masakaramentu anyuranye aho ayo masakaramentu aduha rwose ubuzima bw’Imana, maze akadutagatifuriza muri kiliziya ya Yezu Kristu.

    Yezu amaze guhumuriza abe arabahugura, akabajijure. Ntabwo ashaka ko bahera mu bujiji ku bijyanye n’ibyanditswe bitagatifu. Ubutumwa bwose Yezu yakoze ni iyuzuzwa ry’ibyanditswe bitagatifu. Mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu, hujujwe ibyo amategeko, Abahanuzi na Zaburi byavuze, bityo amahanga yose azigishirizwe mu izina rya Yezu wazutse. Maze abazemera bazamukeshe ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ni ubutumwa Yezu yahaye ba 11 hamwe n’abazabasimbura bose.

    Abo ba 11 nibo twese dukesha kumenya Yezu Kristu wapfuye akazuka, hanyuma natwe abemeye bagahinduka, duhamagariwe gutera ikirenge mu cyabo, tuba abahamya nibyo Petero yatwibukije mu isomo rya mbere.

    Bavandimwe, uyu munsi twese twaje guhura na Yezu. Kugirango rero twunge ubumwe nawe aradusaba ibintu bibiri by’ingenzi: Kwisubiraho no kugarukira Imana. Ngaho rero buri wese nafate umwanya yibaze icyo agomba guhindukaho. Buri wese yibaze aho agomba kwisubiraho. Kuko intabwe ya mbere yo kugarukira Imana ni ukumenya ko wagiye kure, maze ukababazwa no kuba kure y’Imana. Ese ujya wumva ubabajwe no kuba waragiye kure y’umuremyi? Nta kibabaza nko kuba kure y’Imana ntunabimenye. Ni igitutsi gikomeye kuba umuburagasani cg umuramana, biragatsindwa.  

    Umuhanzi Rugamba Cyprien ati: ʺGuhinduka si uguhindukira gusa ahubwo ni ugukebana”, niba twiyemeje guhinduka ni tubikomeze nta guhindagurika. Nta byishimo byaruta iby’umunyabyaha wababariwe, ariwe umutagatifu. Tuzirikane abatagatifu atari ababayeho badakosa cyangwa badacumura ahubwo, ni abamenye ko bacumuye maze nti baheranwe bahaginduka burundu, bakiyemeza kudasubira kubyo banze. Ariko usanga twembwe abo muri iki gihe cyacu tuvangavanga aka wa Mugabo wari warakutse amenyo yajya kubatizwa bamubaza bati wanze shitani n’ibyo idushukisha byose, kubera ibihanga ati “Ndavanze”. Hari abakristu benshi bameze batyo bavangavanga. Ku cyumweru akajya mu missa, ku wambere akajya kuraguza.

    Ariko nyamara ukuri ni kumwe nta cyo waburira kwa Yezu ngo ukibonere ahandi uretse umuvumo n’urupfu. Abashaka umuvumo n’urupfu rero nababwira iki! Ariko nti bikabe ahubwo twese duhinduke tube abantu bashya bahuye na Yezu wazutse maze akabamara ubwoba, bakiyemeza kumukurikira no kumukurikiza abandi.

    Yohani mu isomo rya Kabiri aratubwira ibiranga uwahuye na Yezu maze akiyemeza guhinduka by’ukuri: Icya mbere, bene uwo muntu aba inshuti ya Yezu idatenguha akamukunda bagakundana maze bakaba umwe, kuko baba baziranye.  Ibyo bikigaragariza mu kutabangamirwa na rimwe n’amategeko y’Imana, kuko no mu buzima busanzwe ikintu cyose ukoranye urukundo kidashobora kukunanira kuko uba wabanje kugikunda mbere ya byose. Ese aho Yezu turamuzi koko? Niba tumuzi se koko dukurikiza amategeko ye? Ikizagaragaza ko twunze ubumwe na Kristu ni uko dukundana kandi koko nibyo kuko itegeko yezu yaduhare ribumbye yose ni iryo Gukundana. Maze ibyo dukora byose bikabera ahabona, ari ibyo tuvuze cyangwa dukoze bikabera abandi ikimenyetso cy’uko twahuye naYezu wazutse. Dore ko isi ya none ngo ikeneye abahamya kuruta uko ikeneye abigisha kuko ubuhamya cg ingero zigisha kuruta kuvuga gusa.

    Dusabirane rero twese hamwe, guhurira na Yezu wazutse mu imanyura ry’umugati, maze twese twisubireho kandi duhinduke; kuko yezu yiteguye kutubabarira ibicumuro byacu. bityo tugumane ibyishimo by’uwazutse ari we Yezu Kristu Umwami wacu wemeye kwigira umuntu.

    Padiri Thémistoclès UFITIMANA

    Retour aux homelies

    Homélies récentes
    Inyigisho ziheruka