Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Iz 40, 1-5.9-11
ü Zaburi 85 (86), 9ab-10, 11-12, 13-14.
ü Isomo rya kabiri: 2 Pt 3, 8-14
ü Ivanjili: Mk 1, 1-8
Tugeze ku
cyumweru cya kabiri muri rwa rugendo twatangiye rwa Adiventi, igihe cyo
gutegereza twizeye.
Turazirikana ko
iki gihe cya Adiventi gifite byinshi gisobanura ku bagize umuryango w’Imana,
muri byo umuntu akaba yazirikana kuri ibi bitatu:
·
Adiventi
itwibutsa igihe abakurambere bacu bamaze bategereje Umucunguzi
·
Adventi nk’igihe
Kiliziya iduha kugira ngo twitegura kwizihiza ivuka ry’Umucunguzi wacu Yezu
Kristu ku munsi mukuru wa Noheli
·
Adiventi
nk’igihe cyo kuzirikana ko Uwo abakurambere bacu mu kwemera bategereje igihe
kirekire, natwe nk’umuryango mushya Yezu yironkeye ku musaraba, turangamiye
ihindukira rye, ubwo azaza yuje ikuzo n’ububasha, aje gucira imanza abazima
n’abapfuye.
Mu isomo rya mbere dukesha igitabo cy’Umuhanuzi Izayi,
Imana irifuza ko umuryango wayo wakwakira ihumure, ntukomeze guhagarika
umutima, ntukomeze kwikanga. Aha ngaha ni byiza ko twibuka ko ubwo Umuhanuzi
Izayi yavugaga aya magambo, Umuryango w’Imana wari warajyanywe bunyago i
Babiloni, kure y’igihugu cy’abasokuruza. Kuko ubuvunyi bw’Imana nta kibuzitira,
Uhoraho arasezeranya abe ko igihe cyo gutahuka kigeze, kuko barahanwe bihagije.
Mu yandi magambo igihe cyo gucungurwa cyageze cyangwa kiregereje! Ubu imyiteguro
yatangira, inzira nzima igahangwa mu butayu, akabande kagasibanganywa, imisozi
n’utununga bigacishwa bugufi, ahari imanga, ahahanamye cyane hagahinduka
ikibaya. Tuzi neza ko buri gihe ijyanwabunyago ryabaga ari nk’inkurikizi y’uko
umuryango w’Imana wigometse kuri Yo, buri wese ku rwego rwe: Abategetsi
bashyize amizero yabo mu mbaraga z’ingabo n’iz’ibihugu by’inshuti aho
kuzishakira muri Uhoraho, abakomeye birengagije ubuvandimwe bishora mu rugomo
no kurenganya abatagira kivurira, ndetse na rubanda rusanzwe bitwaye nabi mu
mico, bagera aho bayoboka ibigirwamana.
Iyi nzira nyabagendwa rero ishakwa ahatari nyabagendwa
yashushanya icyo buri wese yamaze kubona ko ari ngombwa muri wa mujyo wo
kwisubiraho, nyuma yo kubona ko bose bahemutse: Abategetsi n’abakomeye
barangwaga no kwikuza, ubu bacishijwe bugufi, none bize gucisha make, kuko ibyo
bari biringiye basanze nta cyo bivuze, abari barimuye Uhoraho bakayoboka izindi
mana, basibanganya icyo cyena, bakongera bakimika Imana mu mitima yabo, kandi
imvugo ikaba ingiro. Nguko uko ikuzo ry’Uhoraho ryakongera kwigaragaza, kuko
umuryango we wongeye kumuyoboka uko bikwiye.
Bavandimwe ibi byose twumvise ni imyiteguro yo kwakira
Umukiro w’Uhoraho, mu yandi magambo ni imyiteguro yo kwakira Uje kubakiza:
umugome akareka ikibi, n’umugiranabi akazinukwa inzira ze. Bavandimwe iyo
tugarutse mu mateka y’uko ijyanwabunyago ryagiye rirangira, dusanga buri gihe
bitaragiye bituruka ku kuba abayisiraheli barashoje intambara ku babaga
barabajyanye bunyago, ahubwo iyo igihe cyageraga zahinduraga imirishyo, abami
n’abatware babatsikamiye bakava ku ngoma, hakima abandi bashya, bakemera
gutanga ihumure, maze abajyanywe bunyago bagasubirana uburenganzira bwabo. Ibi
rero birerekana ko umudendezo n’ubwigenge babikeshaga ko bemeye kugarukira
Imana, ko bemeye kwisubiraho, maze ibyo bikabahesha gusubira kuri gakondo yabo
no kongera kubona uburyo bwo gusabana, gusana amatongo y’imigi yabo no kugira
uburenganzira busesuye mu by’Iyobokamana ryabo. Iyo nzira yo kuyoboka Imana ni
yo ababashinzwe bagiye babayoboramo, kuva kuri Musa, abacamanza, abami bazima,
abahanuzi, abaherezabitambo n’abanyabuhanga, kuko aba bari basobanukiwe neza ko
ari bwo buryo bukwiye bwo gutegereza Umujyanama w’agatangaza, Imana
idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro, we wagombaga gutangiza ingoma irambye
n’amahoro atagira iherezo (Izayi 9, 5b-6a).
Ibi bihe by’ituze n’umudendezo w’ibyiza ni byo zaburi
idukumbuza itwibutsa ko Uhoraho atabara bwangu abahora bamwubaha, kuko muri We
haganje impuhwe n’ubudahemuka, ubutabera n’amahoro.
Mu isomo rya kabiri, Petero intumwa aratwibutsa ko
turi muri adiventi, turategereje cyangwa twagombye kubaho nk’abafite icyo
bategereje: Amaza ya Nyagasani. Intumwa Petero aravugurura imitekerereze ya
bamwe muri twe: kuba Yezu ataragarukana ikuzo uko byahereye kera bivugwa, nta
kindi kibitera: ni uko Nyagasani atwihanganira agira ngo arebe ko
twakwisubiraho. Ukwisubiraho dusabwa ni ukurangwa n’imigenzereze itunganye,
tugakora ibintu bihwitse, biciye mu kuri, birimo urukundo, tukigana Imana
turangwa n’impuhwe, ubudahemuka, ubutabera n’amahoro, tukubaha Imana twirinda
guca ukubiri n’amategeko yayo, mbese muri make tukaba abanyamahoro,
abaziranenge n’inyangamugayo.
Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yohani Batisita
nk’integuza ya Yezu Kristu: Kuba Yohani Batista ari integuza ya Yezu bigaragazwa
n’ibintu byinshi umuntu yashyira mu ngeri ebyiri:
A)
Ibikorwa cyangwa
imikorere
B)
Imyitwarire
cyangwa imibereho ye (Style de vie)
Ibikorwa bya Yohani Batisita nk’integuza ya Yezu bigaragaramo
kuba avuga aranguruye, ashaka ko buri wese yumva. Icyo avuga nta kindi ni
iki : Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura. Mu
ivanjili yanditswe na Luka, iyo bagaruka kuri
iki gikorwa cyo gutegurira Nyagasani amayira, berekana ko ari ugufasha
umukene n’umushonji (ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite n’ufite icyo kurya
na we agenze atyo : Lk 3, 11) ; kutarya ruswa (Ntimugasoreshe
ibirenze ibyategetswe : Lk 3, 13) ; kutagira uwo urenganya cyangwa
ubeshyera witwaje icyo uri cyo, no kunyurwa n’ibyo umuntu ahawe cyangwa ibyo
afite (Lk 3, 14). Imyiteguro yacu ya Noheli ni aho yagombye kwibanda :
¨
Ibikorwa
by’urukundo rutironda, rutagendera kuri Nkunzi no ku cyenewabo
¨
Kutarya
ruswa, kutayitanga ugamije kwihesha icyo utagenewe
¨
Kutarenganya
abandi, kutababeshyera, kutabaharabika, kutabatesha agaciro
¨
Kunyurwa n’ibyo
ufite no gushimira Imana ubikesha
Kuba Yohani Batisita yarabaye integuza ya Yezu
ntibigaragazwa n’ibikorwa bye gusa, ahubwo haniyongeraho imyitwarire ye, uko
yari abayeho: Kwicisha bugufi, kubaho mu buzima buciye bugufi, nta kwikuza
cyangwa kwirata. Ubutumwa Yohani Batisita yari afite, uko abantu benshi
bamwubahaga (inteko nyamwinshi z’abantu, abasoresha, abasirikari: Lk 3, 10-14)
kandi bakamutinya kugeza naho na Herodi ngo yamutinyaga bigatuma amurengera (Mk
6, 20), ibyo byose Yohani Batisita yashoboraga kubiheraho akabaho mu buzima
buhambaye, ariko nka Yezu yicishije bugufi, kugeza ku rupfu.
Yohani Batisita rero ni urugero rwiza rw’abiteguye
kwizihiza Noheli, kwakira Umucunguzi mu bwicishe bugufi.
Twemerere Yezu yongere atuvugururire muri Roho
Mutagatifu, twe abemeye gupfa ku cyaha muri Batisimu, tukazukira ubuzima bushya
bw’abana b’Imana muri Kiliziya ye!
Padiri Gaspard BIJYIYOBYENDA
Retour aux homelies