^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA KABIRI CY’IGISIBO, UMWAKA C, TARIKI YA 16 WERURWE 2025

Publié par: A. NDACYAYISABA Donatien

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Ø  Isomo rya rya mbere: Intg 15, 5-12.17-18;

Ø  Zab 26 (27) ;

Ø  Isomo rya kabiri : Fil 3, 17-4,1 ;

Ø  Ivanjiiri : Lc 9, 28b-36.

Bavandimwe, Kuva ku wa gatatu w’ivu, twatangiye igisibo, urugendo rw’iminsi mirongo ine rudutegurira pasika, ariko runashushanya ko turi ku isi ariko tutari abayo, ko iwacu ari mu ijuru, bityo natwe tukaba turi mu rugendo rugana mu ngoma y’ijuru.

 Burya iyo abantu bateruriye urugendo hamwe, kugirango rushoboke ni uko bagira ibyo bumvikanaho. Natwe dutangira uru rugendo rwacu rw’igisibo, hari imyitozo nyobokamana ine twasabwe ariyo : Gusenga, Kwicuza, Gusiba no Kurangwa n’ibikorwa by’urukundo. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo y’ “ISENGESHO”.

  1. Gusenga ni iki ? Bikorwa bite ? Bikorerwa he? Ese bimaze iki? Imbuto z’isengesho ryavuzwe neza ni izihe?

Muri Gatigisimu batwigisha ko gusenga ari “Ukuganira n’Imana, nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we”. Burya umuntu waba afite amahirwe yo kuba akigira umubyeyi we, ariko agafata icyemezo cyo kutazigera aganira na we, yaba ageze kure. Mu yandi magambo yaba yahisemo urupfu kuko yaba yamaze kwitandukanya n’uwamuboneye izuba. Natwe burya iyo tugira intege nkeya mu isengesho, tuba tugenda dupfa buhoro buhoro kuko tuba twatangiye kwitandukanya n’Imana yaduhaye ubuzima.

Uyu munsi mu ivanjili baduhayeho Yezu urugero. Ivanjili yagize iti: “Muri icyo gihe, Yezu ajyana na Petero, na Yohani na Yakobo, aterera umusozi, ajya gusenga” (Lc9,28).

Na Yezu yarasengaga. Yaganiraga n’Imana se. Iteka ryose, iyo yajyaga gukora ibintu bikomeye, yabanzaga gusenga, ndetse byaba na ngombwa akarara asenga. Ese jyewe ni uwuhe mwanya mpa isengesho mu buzima bwanjye ? Ese iyo ngiye kugira icyo nkora icyo ari cyo cyose, ndabanza nkacyereka Imana ? mu gitondo ? nimugoroba ?

“Yezu aterera umusozi, ajya gusenga”. Muri Bibiliya, Imana yakunze guhurira kenshi n’abantu ku Musozi : Musa yaherewe amategeko y’Imana ku musozi. Abahanuzi nka Eliya n’abandi bagiye bahurira n’Imana ku Musozi. Ku musozi ni ahantu haba hirengeye, hitaruye urusaku rw’ino si. Ese jyewe umusozi wanjye njya mpuriraho n’Imana ni uwuhe ? Ese jyewe ni hehe njya mpurira n’Imana ? Burya kugirango isengesho ryacu rigere ku Mana, bisabako turivuga twitaruye ibindi byose byaturangaza. Guterera umusozi si ukuwuterera n’amaguru gusa, ahubwo ni no kuwuterera mu mutima, cya gihe niyemeza kureka bya bindi byose bituma ntabona Imana. N’ubu turi mu Misa, nshobora kuba ntuje, nyamara umutima wanjye wibereye ahandi, wibereye muri bya bindi byose nasize, cyangwa bijya ndaza gukora ntashye. Burya kugirango isengesho ryacu rigere ku Mana, bisabako twitarura ibiturangaza byose, ari byo bishushanywa no guterera umusozi. Burya isengesho, mbere na mbere ni umwanya twahaye Imana kurushako ari amagambo tuvuga.

« Nuko haza abagabo babiri baganira na we, ari bo Musa na Eliya ». Aba bagabo bari bamaze imyaka n’imyaniko barapfuye. Musa ni umwe wahawe amategeko y’Imana; Eliya we akaba umuhanuzi ukomeye. Bityo rero Yezu yarari kumwe n’abahagarariye ibyanditswe bitagatifu aribyo “Amategeko n’Abahanuzi”. Mu yandi magambo Yezu yarari kumwe n’Ijambo ry’Imana. Ese jyewe ni uwuhe mwanya njya mpa Ijambo ry’Imana mu buzima bwanjye? Ese muri iki gisibo ni kangahe njya murikirwa n’Ijambo ry’Imana? Burya kugirango Imana itugezeho ugushaka kwayo kuri twebwe, ikoresha nyine Ijambo ryayo. Burya igihe cyose twashyize Ijambo ry’Imana ku ruhande, ntidushobora kumenya ugushaka kwayo.

  1. Gusenga neza ni Ukumva icyo Imana itubwira natwe tukabona kuyibwira.

Twumvise ukuntu Uhoraho yabwiriye Abramu mu nzozi, nuko amujyana hanze aramubwira iti: “Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara’. Ni uko aramubwira ati “ Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana”. Uriya Abrahamu yari ageze mu zabukuru. Ariko kumva Ijambo ry ‘Imana byamuviriyemo ibitangaza.

Bakiristu bavandimwe, burya akenshi iyo dusenga tubwira Imana ibyifuzo byacu gusa bikarangira twibagiwe gutega amatwi ngo twumve nayo icyo itubwira. Burya mu Ijambo ryayo niho itubwirira, niho iduhera ibisubizo ku byo tuba twayisabye nk’uko yabikoreye Abrahamu

. Tujye dusenga rero ariko twibuke no gutega amatwi. Gusenga si ukubwira Imana gusa ahubwo ni no kuyitega amatwi.

  1. Imbuto z’isengesho ryavuzwe neza, ni uguhinduka

« Mu gihe yasengaga mu maso he hahinduka ukundi, n’imyambaro ye irakirana nk’umurabyo » (Lc 9, 29).

Bakiristu bavandimwe, burya imbuto z’isengesho ryavuzwe neza, ni uguhinduka ukundi, ni ukwererana, ariko bitari inyuma gusa ahubwo ku mutima. Umuntu wahuye n’Imana ahinduka ukundi, agahindura uburyo yarasanzwe abaho. Azibukira icyaha, aho kuba nka ba bakiristu Pawulo mutagatifu yabwiraga: « Bagenzaga nk’abanzi b’umusaraba », ni ukuvuga ba bandi batigera bibabaza cyangwa ngo bigomwe na gato, mbese babandi bagize inda ikigirwamana cyabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, baharanira iby’isi gusa ». Ese jyewe nta gihe uyu mubiri wanjye ujya undusha imbaraga? Ese jyewe nta gihe njya ntwarwa n’ibyisi gusa, maze nkibagirwa Imana yandemye?

Bakiristu bavandimwe, natwe tumaze guhura n’Imana mu Ijambo ryayo, ariko by’umwihariko, mu kanya turaza guhabwa Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya.Ikiraza kugaragazako twahuye na We, ni uko natwe tuza guhinduka ukundi ariko cyane cyane ku mutima. Ariko turabizi, burya guhinduka birakomera, ku bwacu twenyine ntitwabyishoboza. Yezu tuza guhabwa tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka ukundi, maze kuri pasika tuzazukane nawe, maze tuzabane nawe mu ngoma y’Ijuru ubuziraherezo.

Padiri Donatien NDACYAYISABA 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka