Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya mbere : Mi
5,1-4;
ü Zaburi : Zab 80(79),2ac.3bc.15-16a.18-19;
ü Isomo rya kabiri
: Heb10,5-10;
ü Ivanjiri : Lk
1, 39-45.
Bavandimwe,
Tugeze ku cyumweru cya kane
cya Adiventi, umwaka wa Liturgia C. Umunsi mukuru wa Noheli turi kuwukozaho
imitwe y’intoki. Imyiteguro irarimbanyije. Amasuku hirya no hino arakorwa, ababishoboye
baravugurura aho batuye, abandi batangiye gutegura ibirugu, indabyo n’ibiti bya
Noheli, kandi Abakristu babishyiraho umwete bakomeje kwitegura bashaka Penetensiya.
Ndetse abajya baterera akajisho ku mbuga nkoranyambaga, babona ko mu bihugu no
mu mico itandukanye hari ukuntu bagenda bitegura Noheli ndetse n’umwaka mushya
wa 2025 uri hafi. By’umwihariko ukazaba umwaka wa Yubile nk’uko tubizi.
Gusa iyi myiteguro yose
ntikabe iby’inyuma gusa bimwe bishobora kuduhuma amaso bikatwibagiza
igisobanuro nyacyo cy’iyobera rya Noheli duhimbaza. Mu izingiro rya Noheli
harimo Umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe Data wa twese
udukunda, kugira ngo niturangiza umurimo dushinzwe hano ku isi tuzagororerwe
umunezero w’ijuru. Muri Noheli harimo ubwiyoroshye butangaje bw’Imana imanuka
igasanga abantu bafite urunturuntu ndetse ikigira umwe na bo ntacyo
yitandukanyijeho na bo uretse icyaha, kugira ngo ibazahure ibavana muri iyo
sayo y’icyaha.
Amasomo matagatifu y’iki
cyumweru aratwereka ukuntu Imana itararikiye ibintu by’ikirenga ahubwo yinyurira
mu nzira ziciye bugufi. Ni byo umuhanuzi Mika yatumenyesheje mu isomo rya mbere
agira ati nawe Betelehemu rero, ni wowe kagi kanzinya, none dore ni wowe
wifitemo umuhanuzi w’igihangange. Uko guhitamo Betelehemu bigaragaza ukuntu
Imana ikunda ibitabomborana, mbese ibiciye cugufi mu maso y’abantu ni byo
yikundira. Nyamara abantu benshi bo bakunze kwigira ba nyambere, bakamaranira
kuba agatangaza, kugaragarira bose, akenshi nta n’igifatika bagaragaza. Imana
ikunda ibiciye bugufi; ndetse no kugira ngo ibashe gushyika kuri bose, ihera ku
baciye bugufi. Ni ibanga ryayo rikomeye. Ibyo dukwiye kubifata ubwabyo
nk’impano (cadeau) ikomeye y’Imana. By’umwihariko rero tugatera intambwe
tukanabibona mu kuduha Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu. Nta kintu na kimwe kibaho
cyagereranywa n’iyo mpano y’Umwana wayo. Ni ukuri Noheli ni Yezu Kristu
wisanisha n’abantu kandi akagumya kuba mu bantu ndetse no mu buzima bwa buri munsi.
Ni we uhora akomanga imiryango yacu atwinginga ngo tumwakire adukize. Guhimbaza
neza Noheli rero, ni ukumwakirana ubwuzu bwinshi buri munsi, no kumuha umwanya
w’ibanze mu buzima bwacu. Ni we uha amahoro nyayo abayabuze, ni we ugarurira
ikizere cy’ubuzima abagitakaje, ni we uduha guhamya ukwemera aho rukomeye,
kandi agatuma urukundo ruganza mu bantu. Iyi ni inkuru nziza ikomeye ni impamo!
Reka twumve icyo Ibaruwa
yandikiwe Abahebureyi imuvugaho none. Iragira iti yoherejwe n’Imana. Ngo ni we
Musaserdoti mukuru usumba abandi. Ngo aritanga wese wese abigiriye kubaha
ugushaka kw’Imana. Mu kwigira umuntu, Yezu yemeye kwakira imbaraga nke za muntu
n’umukeno we. Ntago yashatse kuvukira mu ikuzo no kubaho nk’abami b’isi. Aha
byongere kutwibutsa ko mbere na mbere Noheli ari Inkuru nziza ihera ku baciye
bugufi n’abakene yemwe na bamwe bahabwa akato.
Ivanjiri na yo rero iraduha
indi ngingo ikomeye tugomba kwitaho muri iki gihe twitegura Noheli. Ngo Mariya
akimara kwemera kwinjira mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu ubwo yavuga ati
yego ndabyemeye bibe uko Imana ishaka, ari nabwo yamenye inkuru ko mubyara Elizabeti
yasamiye mu za bukuru, ntiyazuyaje, yahise afata urugendo ndetse rwari na rurerure, aterera imisozi
miremire ajya kumureba kugira ngo amube hafi amufashe uko ashoboye kose. Ni koko umuja wa Nyagasani ahora yiteguye
gufasha abandi, akabikora yishimye, atizigama kandi atitangiriye itama nk’aho
hari icyo aganya. Elizabeti na we yamwakiranye ubwuzu bwinshi, nuko amutura
igisigo kiryoshye agira ati mbikesha iki kugira ngo nyina w’umutegetsi wanjye
angenderere? Natwe se tubikesha iki kugira ngo Umwana w’Imana nyirizina
atugenderere, aze yigire umwe na twe abana natwe? Niko, wowe ubikesha iki
kugira ngo Yezu aze atahe mu mutima wawe? Waba ubikesha iki kugirango Yezu aze
ature muri wowe? Noheli rero twumve ko bivuga kwakira Yezu Kristu n’ibyishimo
byinshi. Birashoboka yenda ko twaba dusanzwe dufite ibitubabaje bitubangamiye;
ubukene se, inzara se, agahinda se, ibyago se, ibitotezo se, uburwayi se,
intege nke se, … Muri ibyoi byose, Noheli itwemeze ko Yezu Umwana w’Imana aza
kubidusangamo, akabana natwe, akagendana natwe akatwereka ko ibyishimo
n’amahoro nyayo ari ukuba muri kumwe. Ngiyo Inkuru nziza ya Noheli. N’abibwira
kandi ko bashyikiriye, Noheli ibigishe guca bugufi bakire Umwami ubasumba waje
ubagana mu bwicishe bugufi, bibuke ko ari we bakesha byose, bumve ko kwijuta
iby’isi atari byo bitanga umunezero nyawo. Byongeye ndetse bajye bibuka
gusangiza abakene ubuntu Imana yabagiriye. Ngiyo Inkuru nziza ya Noheli. Aha
tunabonereho rero kwiyumvisha ko guhimbaza Noheli neza ari no kwegera
abanyantege nke, gusura abarwayi, abasaza n’abakecuru, imfungwa n’abandi
batagira kivurira banyuranye. Muvandimwe nkunda, igihe cya Noheli nikirangira
nta gikorwa cy’urukundo na kimwe ukoreye umwe muri aba, uzamenye ko utigeze
wakira Kristu. Kandi ni ukuri nta muntu n’umwe wavuga ko atagira icyo amarira
abandi. Uko uri kose, iyo uri kumwe na Kristu, ubasha gutera ibyishimo abandi.
Kuri iki cyumweru cya 4 cya
Adventi, nimucyo dushimire Imana Data yadusenderejemo ibyishimo byo
kugendererwa n’Umwana wayo Yezu Kristu mu Ukaristiya. Tuyisabe kandi idusenderezemo
Roho Mutagatifu kugira ngo kimwe na Bikira Mariya na Elizabeti tubashe guhora
tuyishimira kandi tunayisingiza mu magambo ndetse no mu bikorwa.
Amen.
Padri Léandre
NSHIMYIYAREMYE