Amasomo
matagatifu tuzirikana:
Ø Isomo
rya mbere: Iz 50, 4-7
Ø Zab
22(21),8-9,17-18a,19-20,233-24a
Ø Isomo
rya kabiri: Fil 2, 6-11
Ø Ivanjiri:
Mk 14,1-72;15,1-47
Liturujiya ya Kiliziya
iteganya ko icyumweru kibanziriza icya Pasika kiba icyumweru cyo kuzirikana
ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu, ububababare bwabaye isoko y’umukiro w’abantu.
Kuri icyi cyumweru dutangira icyumweru gitagatifu kuko ibanga ry’ukwemera
tuzirikana muri iki cyumweru ryatagatifuje ikiremwa muntu kuko ukwitanga kwa
Yezu Kristu kwatsinze icyaha maze muntu ahinduka mushya, afungurirwa burundu
irembo ry’ubutagatifu. Ibihe byari byarandujwe n’icyaha byongera kuba ibihe
bihire tubikesha ineza y’Imana muri Yezu Kristu wapfuye akazukira
kudukiza.Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru atwereka ko igikorwa
cy’Imana idukiza kitabaye impanuka, ahubwo ni umugambi w’Imana wa kera na kare.
Nubwo bigoye gusobanura mu ncamake
ibikubiye mu ibanga ry’ukwemera tuzirikana kuri iki cyumweru cy’amashami
n’ububare bwa Nyagasani Yezu, hari ingingo eshatu z’ingenzi zikubiye mu masomo
matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru. Ingingo ya mbere itwereka ko kwemera
kuba abagaragu b’Imana muri byose ni intambwe y’ibanze ifasha uyiteye kugana ku
ukubohoka no kubohora abandi (ibi nibyo Umuhanuzi Izayi yahanuye avuga ku
umugaragu w’Uhoraho n’ibimuranga); Ingingo ya kabiri itwereka ko kwitangira
iby’Imana nta na rimwe bihombya ubikoze, ahubwo biramukuza (Ibaruwa Pawulo
yandikiye Abanyafilipi nibyo iduhushurira itwereka Yezu wicishije bugufu maze
Imana ikamukuza imuzura mu bapfuye). Ingingo ya gatatu ni uko urukundo ruhebuje
rutanga byose ngo bose bakire nta n’umwe uhejwe.
1. Kwemera kuba Umugaragu w’Uhoraho
inzira ikwiye ngo tubohore Isi
Umuhanuzi
Izayi mu buhanuzi bwe iyi avuga umugaragu w’Uhoraho, agaragaza ko mu byamuranze
harimo kwemera kubabara no kubabazwa, ariko muri iyo mibabaro agakomeza
kurangwa n’ubunyangamugayo bwo kutinuba, kutitura inabi iyindi, kutarangwa
n’amaganya. Ibyo byose yabishobojwe no gukomera ku Ijambo yabwiwe ni uwamutumye
kuko yariteze amatwi, akaricengera kandi akariha agaciro; nubwo abamutotezaga
bamuzizaga gukomera kuri uko kuri akesha Uhoraho, ntiyigera acika integer kuko
yiringiye Uwamutumye kandi akamwizera amwumvira kugeza ku ndunduro. Abakristu
ba mbere bagereranije uyu mugaragu w’Uhoraho
uvugwa mu gitabo cyo mu isezerano rya Kera , na Yezu Kristu maze basanga ibyababayeho
bisa , maze bituma bemera badashidikanya ko ibyo umuhanuzi Izayi yahanuye
byuzurijwe muri Yezu Kristu we Mugaragu w’Uhoraho wumviye Imana Data kugera ku
musaraba. Ukumvira kwe kwabaye isoko yo gutsinda. Ibikubiye muri ubu buhanuzi bwa
Izayi biratwibutsa natwe abayobotse Kristu ko tugomba kuba abagaragu b’Imana,
ibyo bikazatubera isoko yo kuyikorera muri byose nk’inzira igana ku mugisha wa
bene Muntu.
Icyaduha
ngo imyitozo y’igisibo cy’uyu mwaka idusigire imbaraga zo kwemera gukora
nk’abakorera Imana koko, tukaba abagaragu bayo muri iyi si y’icyi gihe ikeneye
cyane imbaraga n’imigirire bimurikiwe n’Imana.
2. Yezu Kristu , urugero rw’ubwitange n’ubwiyoroshye bibyara umukiro
Mu
ibaruwa Pawulo yandikiye abanyafilipi, mu gisingizo giteye ubwuzu, agaragaza
uburyo Yezu yemeye kurekura byose ngo ugushaka kw’Imana Data gukorwe; Yemeye
kwigira Umuntu ngo ashobore kuzanzahura kamere muntu yokamwe n’icyaha n’urupfu,
yemera kumvira kugera ku rupfu . Uko kwicisha bugufi guha Imana umwanya wa
mbere muri byose nibyo byahesheje Isi umukiro ndetse bisubiza Yezu ikuzo
yarasanganywe nk’Imana Mwana. Iyi mikorere n’imyitwarire bya Yezu biratwibutsa
imvugo ya Kinyarwanda ivuga ko uwitanze adatuba, ahubwo atubuka.
Pawulo
Mutagatifu atwereka ingaruka nziza z’ukwicisha bugufi kwa Yezu muri uya magambo “ Ni cyo cyatumye Imana
imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu
bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko
Yezu Kristu ari we Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo “.
Muri
iyi minsi mitagatifu dutakambire Imana idutoremo benshi biyemeza guhitamo
imigirire ishyira imbere ikuzo ry’Imana kurusha ikuzo ry’abantu n’ibintu.
Kwikuza nk’abantu bidutera guhutaza bagenzi bacu maze tugashyira imbere
ukwikunda no kuba ba Nyamwigendaho, tukaba ba mpemuke ndamuke. Yezu adutoze
guca bugufi, maze tureke Imana ikuzwe, twebwe tube ibayoboke b’Ingoma yayo
ihora yogeza ineza, amahoro n’urukundo ku iso yose uko ibihe bohora bisimburana
iteka.
3. Urukundo ruhebuje, gutanga ubuzima ngo
urokore ubw’abandi!
Ukuzirikana ububabare bw’Umwami wacu Yezu
Kristu biratwemeza nta shiti ko Yezu wigize Umuntu ari umusangirangendo wacu mu
biranga ubuzima bwa muntu bitajya biburamo imibabaro akenshi tutabonera n’ibisubizo.
Imibabaro y’inzirakarengane ikunze kwigaragaza kuri iyi si mu bikorwa bibi
byinshi muntu agiramo uruhare, ikunze gutuma abenshi bibaza icyo Imana
ibivugaho, ndetse abenshi bakemeza
ko uko guceceka ku Imana kwafatwa nko
gutererana abari mu kaga ! Yezu wababajwe benshi babireba ndetse babifitemo uruhare,
aratanga igisubizo cy’aho Imana iba iherereye iyo abantu bababazwa bazira akarengane.
Imana ihora hafi ya muntu mu byishimo no
mu ngorane, gusa kubera icyubahiro
ifitiye muntu ntijya imuhatira kuyumvira ku gahato ; iyo muntu yumviye Imana
aba umurengezi w’ubuzima buhoraho; ariko iyo umuntu ateye Imana umugongo, aba
umubibyi w’urupfu; muri Yezu Kristu wumviye Imana kugeza ku ndunduro , Imana
itsinda icyaha n’urupfu, igatanga ubugingo buhoraho . Bityo rero abantu bose
bigira abayoboke b’icyaha n’urupfu nta ntsinzi bigera bagira kuko ibyo babiba
bidafite ijambo rya nyuma.
Yezu wababaye,wasuzuguwe
, warenganyijwe , wabeshyewe,watreranywe, wapfiriye ku musaraba, wamaze gatatu
mu mva, atwereka ko Imana ihorana
n’abababaye kandi ko nta na rimwe
ibogamira ku bagizi ba nabi kuko ibyo baba barimo itabibatumye, ndetse ko ikibi
kidafite ijambo rya nyuma ; uwihambiye ku kibi n’ubugizi bwa nabi yihambiriye
ku bitaramba ; muri Pasika ya Kristu tuzirikana intsinzi y’ubuzima ku rupfu, intsinzi y’urukondo ku
rwango, intsinzi y’ubutungane ku cyaha . Hahirwa rero abavunikira amahoro
n’ineza kuko aribyo ingoma ya Kristu yubakiyeho kandi bikaba isoko y’ubuzima
bw’iteka. Kristu Yezu wababaye ngo utugarurire ubuzima buhoraho natubere
inkingi twegamiye, urugero tureberaho mu ukubaka amateka azira icyaha. Twitangire
ineza nka Kristu bizarokra benshi.
Padiri Elie HATANGIMBABAZI
Retour aux homelies